MyDugsiStart learning

Surah 'Abasa in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 80 · عبس · He Frowned · 42 verses

Surah 'Abasa verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah 'Abasa word by word in English.

Verse 1

عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ

Transliteration ʿabasa watawallā

Kinyarwanda (Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo.

Verse 2

أَن جَآءَهُ ٱلْأَعْمَىٰ

Transliteration an jāahu l-aʿmā

Kinyarwanda Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi).

Verse 3

وَمَا يُدْرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ

Transliteration wamā yud'rīka laʿallahu yazzakkā

Kinyarwanda Ese wabibwirwa n’iki? Wenda arashaka kwiyeza?

Verse 4

أَوْ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكْرَىٰٓ

Transliteration aw yadhakkaru fatanfaʿahu l-dhik'rā

Kinyarwanda Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro?

Verse 5

أَمَّا مَنِ ٱسْتَغْنَىٰ

Transliteration ammā mani is'taghnā

Kinyarwanda Naho wa wundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka),

Verse 6

فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ

Transliteration fa-anta lahu taṣaddā

Kinyarwanda Ni we witaho,

Verse 7

وَمَا عَلَيْكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ

Transliteration wamā ʿalayka allā yazzakkā

Kinyarwanda Kandi nta cyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa).

Verse 8

وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسْعَىٰ

Transliteration wa-ammā man jāaka yasʿā

Kinyarwanda Ariko wa wundi uje akugana yihuta,

Verse 9

وَهُوَ يَخْشَىٰ

Transliteration wahuwa yakhshā

Kinyarwanda Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye),

Verse 10

فَأَنتَ عَنْهُ تَلَهَّىٰ

Transliteration fa-anta ʿanhu talahhā

Kinyarwanda Uramwirengagiza (ukita ku bandi),

Verse 11

كَلَّآ إِنَّهَا تَذْكِرَةٌ

Transliteration kallā innahā tadhkiratun

Kinyarwanda Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso.

Verse 12

فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ

Transliteration faman shāa dhakarahu

Kinyarwanda Bityo, ubishaka nayizirikane.

Verse 13

فِى صُحُفٍ مُّكَرَّمَةٍ

Transliteration fī ṣuḥufin mukarramatin

Kinyarwanda (Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhul Mahfudh),

Verse 14

مَّرْفُوعَةٍ مُّطَهَّرَةٍۭ

Transliteration marfūʿatin muṭahharatin

Kinyarwanda Zubahitse kandi zejejwe,

Verse 15

بِأَيْدِى سَفَرَةٍ

Transliteration bi-aydī safaratin

Kinyarwanda Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika bajyana ubutumwa ku bantu),

Verse 16

كِرَامٍۭ بَرَرَةٍ

Transliteration kirāmin bararatin

Kinyarwanda B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo.

Verse 17

قُتِلَ ٱلْإِنسَـٰنُ مَآ أَكْفَرَهُۥ

Transliteration qutila l-insānu mā akfarahu

Kinyarwanda Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi (w’indashima)!

Verse 18

مِنْ أَىِّ شَىْءٍ خَلَقَهُۥ

Transliteration min ayyi shayin khalaqahu

Kinyarwanda Ese (Allah) yamuremye mu ki?

Verse 19

مِن نُّطْفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ

Transliteration min nuṭ'fatin khalaqahu faqaddarahu

Kinyarwanda Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho,

Verse 20

ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ

Transliteration thumma l-sabīla yassarahu

Kinyarwanda Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye).

Verse 21

ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقْبَرَهُۥ

Transliteration thumma amātahu fa-aqbarahu

Kinyarwanda Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa,

Verse 22

ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ

Transliteration thumma idhā shāa ansharahu

Kinyarwanda Kandi igihe azabishakira azamuzura.

Verse 23

كَلَّا لَمَّا يَقْضِ مَآ أَمَرَهُۥ

Transliteration kallā lammā yaqḍi mā amarahu

Kinyarwanda Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse.

Verse 24

فَلْيَنظُرِ ٱلْإِنسَـٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ

Transliteration falyanẓuri l-insānu ilā ṭaʿāmihi

Kinyarwanda Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye;

Verse 25

أَنَّا صَبَبْنَا ٱلْمَآءَ صَبًّا

Transliteration annā ṣababnā l-māa ṣabban

Kinyarwanda Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi,

Verse 26

ثُمَّ شَقَقْنَا ٱلْأَرْضَ شَقًّا

Transliteration thumma shaqaqnā l-arḍa shaqqan

Kinyarwanda Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo n’imbuto zimere),

Verse 27

فَأَنۢبَتْنَا فِيهَا حَبًّا

Transliteration fa-anbatnā fīhā ḥabban

Kinyarwanda Maze tukabumezamo impeke,

Verse 28

وَعِنَبًا وَقَضْبًا

Transliteration waʿinaban waqaḍban

Kinyarwanda N’imizabibu n’imboga,

Verse 29

وَزَيْتُونًا وَنَخْلًا

Transliteration wazaytūnan wanakhlan

Kinyarwanda N’imizeti n’imitende,

Verse 30

وَحَدَآئِقَ غُلْبًا

Transliteration waḥadāiqa ghul'ban

Kinyarwanda N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane,

Verse 31

وَفَـٰكِهَةً وَأَبًّا

Transliteration wafākihatan wa-abban

Kinyarwanda N’imbuto n’ubwatsi,

Verse 32

مَّتَـٰعًا لَّكُمْ وَلِأَنْعَـٰمِكُمْ

Transliteration matāʿan lakum wali-anʿāmikum

Kinyarwanda Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu.

Verse 33

فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ

Transliteration fa-idhā jāati l-ṣākhatu

Kinyarwanda Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza,

Verse 34

يَوْمَ يَفِرُّ ٱلْمَرْءُ مِنْ أَخِيهِ

Transliteration yawma yafirru l-maru min akhīhi

Kinyarwanda Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we,

Verse 35

وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ

Transliteration wa-ummihi wa-abīhi

Kinyarwanda (Ahunge) nyina na se,

Verse 36

وَصَـٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ

Transliteration waṣāḥibatihi wabanīhi

Kinyarwanda N’umugore we n’abana be,

Verse 37

لِكُلِّ ٱمْرِئٍ مِّنْهُمْ يَوْمَئِذٍ شَأْنٌ يُغْنِيهِ

Transliteration likulli im'ri-in min'hum yawma-idhin shanun yugh'nīhi

Kinyarwanda Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi).

Verse 38

وُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ مُّسْفِرَةٌ

Transliteration wujūhun yawma-idhin mus'firatun

Kinyarwanda Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana,

Verse 39

ضَاحِكَةٌ مُّسْتَبْشِرَةٌ

Transliteration ḍāḥikatun mus'tabshiratun

Kinyarwanda Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru).

Verse 40

وَوُجُوهٌ يَوْمَئِذٍ عَلَيْهَا غَبَرَةٌ

Transliteration wawujūhun yawma-idhin ʿalayhā ghabaratun

Kinyarwanda Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu,

Verse 41

تَرْهَقُهَا قَتَرَةٌ

Transliteration tarhaquhā qataratun

Kinyarwanda Bwarenzwe n’umwijima.

Verse 42

أُو۟لَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلْكَفَرَةُ ٱلْفَجَرَةُ

Transliteration ulāika humu l-kafaratu l-fajaratu

Kinyarwanda Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi.

Read Surah 'Abasa in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.