Surah Al-Waqi'ah in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 56 · الواقعة · The Inevitable · 96 verses
Surah Al-Waqi'ah verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Waqi'ah word by word in English.
Verse 1
إِذَا وَقَعَتِ ٱلْوَاقِعَةُ
Transliteration idhā waqaʿati l-wāqiʿatu
Kinyarwanda Ubwo imperuka izaba igeze,
Verse 2
لَيْسَ لِوَقْعَتِهَا كَاذِبَةٌ
Transliteration laysa liwaqʿatihā kādhibatun
Kinyarwanda Nta we uzashobora guhinyura ukuza kwayo.
Verse 3
خَافِضَةٌ رَّافِعَةٌ
Transliteration khāfiḍatun rāfiʿatun
Kinyarwanda Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru).
Verse 4
إِذَا رُجَّتِ ٱلْأَرْضُ رَجًّا
Transliteration idhā rujjati l-arḍu rajjan
Kinyarwanda Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye.
Verse 5
وَبُسَّتِ ٱلْجِبَالُ بَسًّا
Transliteration wabussati l-jibālu bassan
Kinyarwanda N’imisozi igahindurwa ubuvungukira.
Verse 6
فَكَانَتْ هَبَآءً مُّنۢبَثًّا
Transliteration fakānat habāan munbathan
Kinyarwanda Maze ikaba umukungugu utumuka.
Verse 7
وَكُنتُمْ أَزْوَٰجًا ثَلَـٰثَةً
Transliteration wakuntum azwājan thalāthatan
Kinyarwanda (Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu:
Verse 8
فَأَصْحَـٰبُ ٱلْمَيْمَنَةِ مَآ أَصْحَـٰبُ ٱلْمَيْمَنَةِ
Transliteration fa-aṣḥābu l-maymanati mā aṣḥābu l-maymanati
Kinyarwanda Hari ab’iburyo; abo bantu b’iburyo ni bantu ki?
Verse 9
وَأَصْحَـٰبُ ٱلْمَشْـَٔمَةِ مَآ أَصْحَـٰبُ ٱلْمَشْـَٔمَةِ
Transliteration wa-aṣḥābu l-mashamati mā aṣḥābu l-mashamati
Kinyarwanda N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki?
Verse 10
وَٱلسَّـٰبِقُونَ ٱلسَّـٰبِقُونَ
Transliteration wal-sābiqūna l-sābiqūna
Kinyarwanda N’aba mbere (ni ababimburiye abandi mu gukurikiza amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru).
Verse 11
أُو۟لَـٰٓئِكَ ٱلْمُقَرَّبُونَ
Transliteration ulāika l-muqarabūna
Kinyarwanda Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah).
Verse 12
فِى جَنَّـٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Transliteration fī jannāti l-naʿīmi
Kinyarwanda Mu ijuru ryuje ingabire.
Verse 13
ثُلَّةٌ مِّنَ ٱلْأَوَّلِينَ
Transliteration thullatun mina l-awalīna
Kinyarwanda Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
Verse 14
وَقَلِيلٌ مِّنَ ٱلْـَٔاخِرِينَ
Transliteration waqalīlun mina l-ākhirīna
Kinyarwanda Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye intumwa Muhamadi).
Verse 15
عَلَىٰ سُرُرٍ مَّوْضُونَةٍ
Transliteration ʿalā sururin mawḍūnatin
Kinyarwanda Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu,
Verse 16
مُّتَّكِـِٔينَ عَلَيْهَا مُتَقَـٰبِلِينَ
Transliteration muttakiīna ʿalayhā mutaqābilīna
Kinyarwanda Babyegamyeho, berekeranye.
Verse 17
يَطُوفُ عَلَيْهِمْ وِلْدَٰنٌ مُّخَلَّدُونَ
Transliteration yaṭūfu ʿalayhim wil'dānun mukhalladūna
Kinyarwanda Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe),
Verse 18
بِأَكْوَابٍ وَأَبَارِيقَ وَكَأْسٍ مِّن مَّعِينٍ
Transliteration bi-akwābin wa-abārīqa wakasin min maʿīnin
Kinyarwanda (Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa (byiza) byo mu masoko yo mu ijuru),
Verse 19
لَّا يُصَدَّعُونَ عَنْهَا وَلَا يُنزِفُونَ
Transliteration lā yuṣaddaʿūna ʿanhā walā yunzifūna
Kinyarwanda Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha.
Verse 20
وَفَـٰكِهَةٍ مِّمَّا يَتَخَيَّرُونَ
Transliteration wafākihatin mimmā yatakhayyarūna
Kinyarwanda (Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo,
Verse 21
وَلَحْمِ طَيْرٍ مِّمَّا يَشْتَهُونَ
Transliteration walaḥmi ṭayrin mimmā yashtahūna
Kinyarwanda Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza.
Verse 22
وَحُورٌ عِينٌ
Transliteration waḥūrun ʿīnun
Kinyarwanda Kandi (hazaba hari) ba Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini).
Verse 23
كَأَمْثَـٰلِ ٱللُّؤْلُؤِ ٱلْمَكْنُونِ
Transliteration ka-amthāli l-lu'lu-i l-maknūni
Kinyarwanda Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.
Verse 24
جَزَآءًۢ بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Transliteration jazāan bimā kānū yaʿmalūna
Kinyarwanda Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga.
Verse 25
لَا يَسْمَعُونَ فِيهَا لَغْوًا وَلَا تَأْثِيمًا
Transliteration lā yasmaʿūna fīhā laghwan walā tathīman
Kinyarwanda Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo,
Verse 26
إِلَّا قِيلًا سَلَـٰمًا سَلَـٰمًا
Transliteration illā qīlan salāman salāman
Kinyarwanda Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) “Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)!”
Verse 27
وَأَصْحَـٰبُ ٱلْيَمِينِ مَآ أَصْحَـٰبُ ٱلْيَمِينِ
Transliteration wa-aṣḥābu l-yamīni mā aṣḥābu l-yamīni
Kinyarwanda Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)?
Verse 28
فِى سِدْرٍ مَّخْضُودٍ
Transliteration fī sid'rin makhḍūdin
Kinyarwanda Bazaba mu (ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa,
Verse 29
وَطَلْحٍ مَّنضُودٍ
Transliteration waṭalḥin manḍūdin
Kinyarwanda N’insina zifite ibitoki by’amaseri agerekeranye,
Verse 30
وَظِلٍّ مَّمْدُودٍ
Transliteration waẓillin mamdūdin
Kinyarwanda No mu gicucu cyagutse (kandi gihoraho),
Verse 31
وَمَآءٍ مَّسْكُوبٍ
Transliteration wamāin maskūbin
Kinyarwanda N’amazi ahora atemba,
Verse 32
وَفَـٰكِهَةٍ كَثِيرَةٍ
Transliteration wafākihatin kathīratin
Kinyarwanda Ndetse n’imbuto nyinshi,
Verse 33
لَّا مَقْطُوعَةٍ وَلَا مَمْنُوعَةٍ
Transliteration lā maqṭūʿatin walā mamnūʿatin
Kinyarwanda Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo).
Verse 34
وَفُرُشٍ مَّرْفُوعَةٍ
Transliteration wafurushin marfūʿatin
Kinyarwanda Bazaba banafite ibitanda biri hejuru.
Verse 35
إِنَّآ أَنشَأْنَـٰهُنَّ إِنشَآءً
Transliteration innā anshanāhunna inshāan
Kinyarwanda Mu by’ukuri (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya.
Verse 36
فَجَعَلْنَـٰهُنَّ أَبْكَارًا
Transliteration fajaʿalnāhunna abkāran
Kinyarwanda Maze tubagire amasugi.
Verse 37
عُرُبًا أَتْرَابًا
Transliteration ʿuruban atrāban
Kinyarwanda Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano.
Verse 38
لِّأَصْحَـٰبِ ٱلْيَمِينِ
Transliteration li-aṣḥābi l-yamīni
Kinyarwanda (Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo.
Verse 39
ثُلَّةٌ مِّنَ ٱلْأَوَّلِينَ
Transliteration thullatun mina l-awalīna
Kinyarwanda Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi).
Verse 40
وَثُلَّةٌ مِّنَ ٱلْـَٔاخِرِينَ
Transliteration wathullatun mina l-ākhirīna
Kinyarwanda Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi).
Verse 41
وَأَصْحَـٰبُ ٱلشِّمَالِ مَآ أَصْحَـٰبُ ٱلشِّمَالِ
Transliteration wa-aṣḥābu l-shimāli mā aṣḥābu l-shimāli
Kinyarwanda Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)?
Verse 42
فِى سَمُومٍ وَحَمِيمٍ
Transliteration fī samūmin waḥamīmin
Kinyarwanda Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye.
Verse 43
وَظِلٍّ مِّن يَحْمُومٍ
Transliteration waẓillin min yaḥmūmin
Kinyarwanda No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara.
Verse 44
لَّا بَارِدٍ وَلَا كَرِيمٍ
Transliteration lā bāridin walā karīmin
Kinyarwanda (Icyo gicucu) nta mafu kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho.
Verse 45
إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَبْلَ ذَٰلِكَ مُتْرَفِينَ
Transliteration innahum kānū qabla dhālika mut'rafīna
Kinyarwanda Mu by’ukuri mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah).
Verse 46
وَكَانُوا۟ يُصِرُّونَ عَلَى ٱلْحِنثِ ٱلْعَظِيمِ
Transliteration wakānū yuṣirrūna ʿalā l-ḥinthi l-ʿaẓīmi
Kinyarwanda Kandi bajyaga batsimbarara ku cyaha gihambaye (cyo kubangikanya Imana, ntibagire umugambi wo kubyicuza).
Verse 47
وَكَانُوا۟ يَقُولُونَ أَئِذَا مِتْنَا وَكُنَّا تُرَابًا وَعِظَـٰمًا أَءِنَّا لَمَبْعُوثُونَ
Transliteration wakānū yaqūlūna a-idhā mit'nā wakunnā turāban waʿiẓāman a-innā lamabʿūthūna
Kinyarwanda Kandi bajyaga bavuga bati “ Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko?”
Verse 48
أَوَءَابَآؤُنَا ٱلْأَوَّلُونَ
Transliteration awaābāunā l-awalūna
Kinyarwanda “N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
Verse 49
قُلْ إِنَّ ٱلْأَوَّلِينَ وَٱلْـَٔاخِرِينَ
Transliteration qul inna l-awalīna wal-ākhirīna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma,
Verse 50
لَمَجْمُوعُونَ إِلَىٰ مِيقَـٰتِ يَوْمٍ مَّعْلُومٍ
Transliteration lamajmūʿūna ilā mīqāti yawmin maʿlūmin
Kinyarwanda Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka).”
Verse 51
ثُمَّ إِنَّكُمْ أَيُّهَا ٱلضَّآلُّونَ ٱلْمُكَذِّبُونَ
Transliteration thumma innakum ayyuhā l-ḍālūna l-mukadhibūna
Kinyarwanda Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri,
Verse 52
لَـَٔاكِلُونَ مِن شَجَرٍ مِّن زَقُّومٍ
Transliteration laākilūna min shajarin min zaqqūmin
Kinyarwanda Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu,
Verse 53
فَمَالِـُٔونَ مِنْهَا ٱلْبُطُونَ
Transliteration famāliūna min'hā l-buṭūna
Kinyarwanda Maze mucyuzuze inda,
Verse 54
فَشَـٰرِبُونَ عَلَيْهِ مِنَ ٱلْحَمِيمِ
Transliteration fashāribūna ʿalayhi mina l-ḥamīmi
Kinyarwanda Mukirenzeho amazi yatuye,
Verse 55
فَشَـٰرِبُونَ شُرْبَ ٱلْهِيمِ
Transliteration fashāribūna shur'ba l-hīmi
Kinyarwanda Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota.
Verse 56
هَـٰذَا نُزُلُهُمْ يَوْمَ ٱلدِّينِ
Transliteration hādhā nuzuluhum yawma l-dīni
Kinyarwanda Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo.
Verse 57
نَحْنُ خَلَقْنَـٰكُمْ فَلَوْلَا تُصَدِّقُونَ
Transliteration naḥnu khalaqnākum falawlā tuṣaddiqūna
Kinyarwanda Ni twe twabaremye. None se kuki mutemera (izuka)?
Verse 58
أَفَرَءَيْتُم مَّا تُمْنُونَ
Transliteration afara-aytum mā tum'nūna
Kinyarwanda Ese mutekereza iki ku byo musohora (amasohoro)?
Verse 59
ءَأَنتُمْ تَخْلُقُونَهُۥٓ أَمْ نَحْنُ ٱلْخَـٰلِقُونَ
Transliteration a-antum takhluqūnahu am naḥnu l-khāliqūna
Kinyarwanda Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi?
Verse 60
نَحْنُ قَدَّرْنَا بَيْنَكُمُ ٱلْمَوْتَ وَمَا نَحْنُ بِمَسْبُوقِينَ
Transliteration naḥnu qaddarnā baynakumu l-mawta wamā naḥnu bimasbūqīna
Kinyarwanda Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa,
Verse 61
عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ أَمْثَـٰلَكُمْ وَنُنشِئَكُمْ فِى مَا لَا تَعْلَمُونَ
Transliteration ʿalā an nubaddila amthālakum wanunshi-akum fī mā lā taʿlamūna
Kinyarwanda Kubasimbuza abameze nkamwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi.
Verse 62
وَلَقَدْ عَلِمْتُمُ ٱلنَّشْأَةَ ٱلْأُولَىٰ فَلَوْلَا تَذَكَّرُونَ
Transliteration walaqad ʿalim'tumu l-nashata l-ūlā falawlā tadhakkarūna
Kinyarwanda Kandi mu by’ukuri mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. None se kuki mutibuka?
Verse 63
أَفَرَءَيْتُم مَّا تَحْرُثُونَ
Transliteration afara-aytum mā taḥruthūna
Kinyarwanda Ese ntimubona ibyo muhinga?
Verse 64
ءَأَنتُمْ تَزْرَعُونَهُۥٓ أَمْ نَحْنُ ٱلزَّٰرِعُونَ
Transliteration a-antum tazraʿūnahu am naḥnu l-zāriʿūna
Kinyarwanda Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora?
Verse 65
لَوْ نَشَآءُ لَجَعَلْنَـٰهُ حُطَـٰمًا فَظَلْتُمْ تَفَكَّهُونَ
Transliteration law nashāu lajaʿalnāhu ḥuṭāman faẓaltum tafakkahūna
Kinyarwanda Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa.
Verse 66
إِنَّا لَمُغْرَمُونَ
Transliteration innā lamugh'ramūna
Kinyarwanda (Muvuga muti) “Rwose (twaruhiye ubusa none) dusigaye mu madeni”;
Verse 67
بَلْ نَحْنُ مَحْرُومُونَ
Transliteration bal naḥnu maḥrūmūna
Kinyarwanda Cyangwa ahubwo turaburaniwe (tubuze byose).
Verse 68
أَفَرَءَيْتُمُ ٱلْمَآءَ ٱلَّذِى تَشْرَبُونَ
Transliteration afara-aytumu l-māa alladhī tashrabūna
Kinyarwanda Ese ntimubona amazi munywa?
Verse 69
ءَأَنتُمْ أَنزَلْتُمُوهُ مِنَ ٱلْمُزْنِ أَمْ نَحْنُ ٱلْمُنزِلُونَ
Transliteration a-antum anzaltumūhu mina l-muz'ni am naḥnu l-munzilūna
Kinyarwanda Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura?
Verse 70
لَوْ نَشَآءُ جَعَلْنَـٰهُ أُجَاجًا فَلَوْلَا تَشْكُرُونَ
Transliteration law nashāu jaʿalnāhu ujājan falawlā tashkurūna
Kinyarwanda Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). None se kuki mudashimira (Allah).
Verse 71
أَفَرَءَيْتُمُ ٱلنَّارَ ٱلَّتِى تُورُونَ
Transliteration afara-aytumu l-nāra allatī tūrūna
Kinyarwanda Ese ntimubona umuriro mucana?
Verse 72
ءَأَنتُمْ أَنشَأْتُمْ شَجَرَتَهَآ أَمْ نَحْنُ ٱلْمُنشِـُٔونَ
Transliteration a-antum anshatum shajaratahā am naḥnu l-munshiūna
Kinyarwanda Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi?
Verse 73
نَحْنُ جَعَلْنَـٰهَا تَذْكِرَةً وَمَتَـٰعًا لِّلْمُقْوِينَ
Transliteration naḥnu jaʿalnāhā tadhkiratan wamatāʿan lil'muq'wīna
Kinyarwanda Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye).
Verse 74
فَسَبِّحْ بِٱسْمِ رَبِّكَ ٱلْعَظِيمِ
Transliteration fasabbiḥ bi-is'mi rabbika l-ʿaẓīmi
Kinyarwanda Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
Verse 75
۞ فَلَآ أُقْسِمُ بِمَوَٰقِعِ ٱلنُّجُومِ
Transliteration falā uq'simu bimawāqiʿi l-nujūmi
Kinyarwanda Ndahiye ibyimbo by’inyenyeri (mu isanzure).
Verse 76
وَإِنَّهُۥ لَقَسَمٌ لَّوْ تَعْلَمُونَ عَظِيمٌ
Transliteration wa-innahu laqasamun law taʿlamūna ʿaẓīmun
Kinyarwanda Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya,
Verse 77
إِنَّهُۥ لَقُرْءَانٌ كَرِيمٌ
Transliteration innahu laqur'ānun karīmun
Kinyarwanda Ko mu by’ukuri (iyi) ari Qur’an Ntagatifu,
Verse 78
فِى كِتَـٰبٍ مَّكْنُونٍ
Transliteration fī kitābin maknūnin
Kinyarwanda Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru),
Verse 79
لَّا يَمَسُّهُۥٓ إِلَّا ٱلْمُطَهَّرُونَ
Transliteration lā yamassuhu illā l-muṭaharūna
Kinyarwanda Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (bafite isuku).
Verse 80
تَنزِيلٌ مِّن رَّبِّ ٱلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration tanzīlun min rabbi l-ʿālamīna
Kinyarwanda Ni uguhishurwa kwaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa.
Verse 81
أَفَبِهَـٰذَا ٱلْحَدِيثِ أَنتُم مُّدْهِنُونَ
Transliteration afabihādhā l-ḥadīthi antum mud'hinūna
Kinyarwanda Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura?
Verse 82
وَتَجْعَلُونَ رِزْقَكُمْ أَنَّكُمْ تُكَذِّبُونَ
Transliteration watajʿalūna riz'qakum annakum tukadhibūna
Kinyarwanda Aho (gushimira Allah) ku ngabire abaha, (mumwitura) kumuhakana?
Verse 83
فَلَوْلَآ إِذَا بَلَغَتِ ٱلْحُلْقُومَ
Transliteration falawlā idhā balaghati l-ḥul'qūma
Kinyarwanda None se (kuki nta cyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo?
Verse 84
وَأَنتُمْ حِينَئِذٍ تَنظُرُونَ
Transliteration wa-antum ḥīna-idhin tanẓurūna
Kinyarwanda Icyo gihe muba murebera,
Verse 85
وَنَحْنُ أَقْرَبُ إِلَيْهِ مِنكُمْ وَلَـٰكِن لَّا تُبْصِرُونَ
Transliteration wanaḥnu aqrabu ilayhi minkum walākin lā tub'ṣirūna
Kinyarwanda Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona.
Verse 86
فَلَوْلَآ إِن كُنتُمْ غَيْرَ مَدِينِينَ
Transliteration falawlā in kuntum ghayra madīnīna
Kinyarwanda None se kuki, niba mwibwira ko nta cyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga),
Verse 87
تَرْجِعُونَهَآ إِن كُنتُمْ صَـٰدِقِينَ
Transliteration tarjiʿūnahā in kuntum ṣādiqīna
Kinyarwanda Mutayigarura (iyo roho mu mubiri wayo), niba koko muri abanyakuri?
Verse 88
فَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلْمُقَرَّبِينَ
Transliteration fa-ammā in kāna mina l-muqarabīna
Kinyarwanda Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah),
Verse 89
فَرَوْحٌ وَرَيْحَانٌ وَجَنَّتُ نَعِيمٍ
Transliteration farawḥun warayḥānun wajannatu naʿīmin
Kinyarwanda (Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru).
Verse 90
وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنْ أَصْحَـٰبِ ٱلْيَمِينِ
Transliteration wa-ammā in kāna min aṣḥābi l-yamīni
Kinyarwanda (Uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo,
Verse 91
فَسَلَـٰمٌ لَّكَ مِنْ أَصْحَـٰبِ ٱلْيَمِينِ
Transliteration fasalāmun laka min aṣḥābi l-yamīni
Kinyarwanda (Azabwirwa ati) “Amahoro nabe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo.”
Verse 92
وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلْمُكَذِّبِينَ ٱلضَّآلِّينَ
Transliteration wa-ammā in kāna mina l-mukadhibīna l-ḍālīna
Kinyarwanda Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), bayobye,
Verse 93
فَنُزُلٌ مِّنْ حَمِيمٍ
Transliteration fanuzulun min ḥamīmin
Kinyarwanda Izimano rye rizaba ari amazi yatuye,
Verse 94
وَتَصْلِيَةُ جَحِيمٍ
Transliteration wataṣliyatu jaḥīmin
Kinyarwanda No kuzatwikirwa mu muriro.
Verse 95
إِنَّ هَـٰذَا لَهُوَ حَقُّ ٱلْيَقِينِ
Transliteration inna hādhā lahuwa ḥaqqu l-yaqīni
Kinyarwanda Mu by’ukuri uku ni ko kuri kudashidikanywaho.
Verse 96
فَسَبِّحْ بِٱسْمِ رَبِّكَ ٱلْعَظِيمِ
Transliteration fasabbiḥ bi-is'mi rabbika l-ʿaẓīmi
Kinyarwanda Ngaho tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye.
Read Surah Al-Waqi'ah in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.