MyDugsiStart learning

Surah Ya-Sin in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 36 · يس · Ya Sin · 83 verses

Surah Ya-Sin verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Ya-Sin word by word in English.

Verse 1

يسٓ

Transliteration ya-seen

Kinyarwanda Yaa-siin.

Verse 2

وَٱلْقُرْءَانِ ٱلْحَكِيمِ

Transliteration wal-qur'āni l-ḥakīmi

Kinyarwanda Ndahiye iyi Qur’an yuje ubushishozi.

Verse 3

إِنَّكَ لَمِنَ ٱلْمُرْسَلِينَ

Transliteration innaka lamina l-mur'salīna

Kinyarwanda Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umwe mu ntumwa (za Allah).

Verse 4

عَلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Transliteration ʿalā ṣirāṭin mus'taqīmin

Kinyarwanda (Kandi uri) mu nzira igororotse (ari yo ya Isilamu).

Verse 5

تَنزِيلَ ٱلْعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ

Transliteration tanzīla l-ʿazīzi l-raḥīmi

Kinyarwanda (Iyi Qur’an) yahishuwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi (Allah),

Verse 6

لِتُنذِرَ قَوْمًا مَّآ أُنذِرَ ءَابَآؤُهُمْ فَهُمْ غَـٰفِلُونَ

Transliteration litundhira qawman mā undhira ābāuhum fahum ghāfilūna

Kinyarwanda Kugira ngo uburire abantu (ibyo) abakurambere babo batigeze baburirwa, bityo bakaba ari indangare.

Verse 7

لَقَدْ حَقَّ ٱلْقَوْلُ عَلَىٰٓ أَكْثَرِهِمْ فَهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ

Transliteration laqad ḥaqqa l-qawlu ʿalā aktharihim fahum lā yu'minūna

Kinyarwanda Rwose imvugo (y’ibihano) yasohoreye kuri benshi muri bo, ubwo rero ntibazemera.

Verse 8

إِنَّا جَعَلْنَا فِىٓ أَعْنَـٰقِهِمْ أَغْلَـٰلًا فَهِىَ إِلَى ٱلْأَذْقَانِ فَهُم مُّقْمَحُونَ

Transliteration innā jaʿalnā fī aʿnāqihim aghlālan fahiya ilā l-adhqāni fahum muq'maḥūna

Kinyarwanda Mu by’ukuri twashyize iminyururu mu majosi yabo (duhambira amaboko yabo) igeze ku twananwa, ari na yo mpamvu bazaba bararamye.

Verse 9

وَجَعَلْنَا مِنۢ بَيْنِ أَيْدِيهِمْ سَدًّا وَمِنْ خَلْفِهِمْ سَدًّا فَأَغْشَيْنَـٰهُمْ فَهُمْ لَا يُبْصِرُونَ

Transliteration wajaʿalnā min bayni aydīhim saddan wamin khalfihim saddan fa-aghshaynāhum fahum lā yub'ṣirūna

Kinyarwanda Kandi twashyize urusika imbere yabo n’inyuma yabo, maze turabapfukirana, bituma batabona.

Verse 10

وَسَوَآءٌ عَلَيْهِمْ ءَأَنذَرْتَهُمْ أَمْ لَمْ تُنذِرْهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ

Transliteration wasawāon ʿalayhim a-andhartahum am lam tundhir'hum lā yu'minūna

Kinyarwanda Wababurira utababurira, kuri bo byose ni kimwe, ntibazemera.

Verse 11

إِنَّمَا تُنذِرُ مَنِ ٱتَّبَعَ ٱلذِّكْرَ وَخَشِىَ ٱلرَّحْمَـٰنَ بِٱلْغَيْبِ ۖ فَبَشِّرْهُ بِمَغْفِرَةٍ وَأَجْرٍ كَرِيمٍ

Transliteration innamā tundhiru mani ittabaʿa l-dhik'ra wakhashiya l-raḥmāna bil-ghaybi fabashir'hu bimaghfiratin wa-ajrin karīmin

Kinyarwanda Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru).

Verse 12

إِنَّا نَحْنُ نُحْىِ ٱلْمَوْتَىٰ وَنَكْتُبُ مَا قَدَّمُوا۟ وَءَاثَـٰرَهُمْ ۚ وَكُلَّ شَىْءٍ أَحْصَيْنَـٰهُ فِىٓ إِمَامٍ مُّبِينٍ

Transliteration innā naḥnu nuḥ'yī l-mawtā wanaktubu mā qaddamū waāthārahum wakulla shayin aḥṣaynāhu fī imāmin mubīnin

Kinyarwanda Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse.

Verse 13

وَٱضْرِبْ لَهُم مَّثَلًا أَصْحَـٰبَ ٱلْقَرْيَةِ إِذْ جَآءَهَا ٱلْمُرْسَلُونَ

Transliteration wa-iḍ'rib lahum mathalan aṣḥāba l-qaryati idh jāahā l-mur'salūna

Kinyarwanda Unabahe urugero rw’abantu bo mu mudugudu (wa Antakiya) ubwo Intumwa zabageragaho.

Verse 14

إِذْ أَرْسَلْنَآ إِلَيْهِمُ ٱثْنَيْنِ فَكَذَّبُوهُمَا فَعَزَّزْنَا بِثَالِثٍ فَقَالُوٓا۟ إِنَّآ إِلَيْكُم مُّرْسَلُونَ

Transliteration idh arsalnā ilayhimu ith'nayni fakadhabūhumā faʿazzaznā bithālithin faqālū innā ilaykum mur'salūna

Kinyarwanda Ubwo twabohererezaga intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti “Mu by’ukuri twoherejwe kuri mwe.”

Verse 15

قَالُوا۟ مَآ أَنتُمْ إِلَّا بَشَرٌ مِّثْلُنَا وَمَآ أَنزَلَ ٱلرَّحْمَـٰنُ مِن شَىْءٍ إِنْ أَنتُمْ إِلَّا تَكْذِبُونَ

Transliteration qālū mā antum illā basharun mith'lunā wamā anzala l-raḥmānu min shayin in antum illā takdhibūna

Kinyarwanda (Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati “Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma.”

Verse 16

قَالُوا۟ رَبُّنَا يَعْلَمُ إِنَّآ إِلَيْكُمْ لَمُرْسَلُونَ

Transliteration qālū rabbunā yaʿlamu innā ilaykum lamur'salūna

Kinyarwanda (Intumwa) ziravuga ziti “Nyagasani wacu azi ko rwose twaboherejweho.”

Verse 17

وَمَا عَلَيْنَآ إِلَّا ٱلْبَلَـٰغُ ٱلْمُبِينُ

Transliteration wamā ʿalaynā illā l-balāghu l-mubīnu

Kinyarwanda Kandi nta kindi dushinzwe kitari ugusohoza ubutumwa busobanutse.

Verse 18

قَالُوٓا۟ إِنَّا تَطَيَّرْنَا بِكُمْ ۖ لَئِن لَّمْ تَنتَهُوا۟ لَنَرْجُمَنَّكُمْ وَلَيَمَسَّنَّكُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٌ

Transliteration qālū innā taṭayyarnā bikum la-in lam tantahū lanarjumannakum walayamassannakum minnā ʿadhābun alīmun

Kinyarwanda (Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati “Mu by’ukuri mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose turabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho.”

Verse 19

قَالُوا۟ طَـٰٓئِرُكُم مَّعَكُمْ ۚ أَئِن ذُكِّرْتُم ۚ بَلْ أَنتُمْ قَوْمٌ مُّسْرِفُونَ

Transliteration qālū ṭāirukum maʿakum a-in dhukkir'tum bal antum qawmun mus'rifūna

Kinyarwanda (Intumwa) ziravuga ziti “Ni mwe mwishingiriye! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha).”

Verse 20

وَجَآءَ مِنْ أَقْصَا ٱلْمَدِينَةِ رَجُلٌ يَسْعَىٰ قَالَ يَـٰقَوْمِ ٱتَّبِعُوا۟ ٱلْمُرْسَلِينَ

Transliteration wajāa min aqṣā l-madīnati rajulun yasʿā qāla yāqawmi ittabiʿū l-mur'salīna

Kinyarwanda Nuko haza umugabo (Habibu Najar) yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati “Bantu banjye! Nimukurikire Intumwa”;

Verse 21

ٱتَّبِعُوا۟ مَن لَّا يَسْـَٔلُكُمْ أَجْرًا وَهُم مُّهْتَدُونَ

Transliteration ittabiʿū man lā yasalukum ajran wahum muh'tadūna

Kinyarwanda “Nimukurikire abatabasaba ibihembo, kandi banayobotse.”

Verse 22

وَمَا لِىَ لَآ أَعْبُدُ ٱلَّذِى فَطَرَنِى وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ

Transliteration wamā liya lā aʿbudu alladhī faṭaranī wa-ilayhi tur'jaʿūna

Kinyarwanda “Kuki ntagaragira uwandemye kandi iwe ari na ho (namwe) muzasubizwa?”

Verse 23

ءَأَتَّخِذُ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةً إِن يُرِدْنِ ٱلرَّحْمَـٰنُ بِضُرٍّ لَّا تُغْنِ عَنِّى شَفَـٰعَتُهُمْ شَيْـًٔا وَلَا يُنقِذُونِ

Transliteration a-attakhidhu min dūnihi ālihatan in yurid'ni l-raḥmānu biḍurrin lā tugh'ni ʿannī shafāʿatuhum shayan walā yunqidhūni

Kinyarwanda “Ese nakwihitiramo izindi mana ndetse We (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashaka ko ikibi kimbaho, nta cyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora.”

Verse 24

إِنِّىٓ إِذًا لَّفِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ

Transliteration innī idhan lafī ḍalālin mubīnin

Kinyarwanda “Mu by’ukuri ubwo naba ndi mu buyobe bugaragara.”

Verse 25

إِنِّىٓ ءَامَنتُ بِرَبِّكُمْ فَٱسْمَعُونِ

Transliteration innī āmantu birabbikum fa-is'maʿūni

Kinyarwanda “Mu by’ukuri nemeye Nyagasani wanyu, bityo nimunyumve!”

Verse 26

قِيلَ ٱدْخُلِ ٱلْجَنَّةَ ۖ قَالَ يَـٰلَيْتَ قَوْمِى يَعْلَمُونَ

Transliteration qīla ud'khuli l-janata qāla yālayta qawmī yaʿlamūna

Kinyarwanda (Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati “Injira mu Ijuru.” Aravuga ati “Iyaba abantu banjye bamenyaga,

Verse 27

بِمَا غَفَرَ لِى رَبِّى وَجَعَلَنِى مِنَ ٱلْمُكْرَمِينَ

Transliteration bimā ghafara lī rabbī wajaʿalanī mina l-muk'ramīna

Kinyarwanda Uburyo Nyagasani wanjye yangiriye ibambe, ndetse akananshyira mu bubahitse!”

Verse 28

۞ وَمَآ أَنزَلْنَا عَلَىٰ قَوْمِهِۦ مِنۢ بَعْدِهِۦ مِن جُندٍ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَمَا كُنَّا مُنزِلِينَ

Transliteration wamā anzalnā ʿalā qawmihi min baʿdihi min jundin mina l-samāi wamā kunnā munzilīna

Kinyarwanda Kandi nyuma ye ntitwigeze twoherereza abantu be ingabo ziturutse mu kirere (zo kubarimbura), ndetse nta n’ubwo byari ngombwa ko tuzohereza.

Verse 29

إِن كَانَتْ إِلَّا صَيْحَةً وَٰحِدَةً فَإِذَا هُمْ خَـٰمِدُونَ

Transliteration in kānat illā ṣayḥatan wāḥidatan fa-idhā hum khāmidūna

Kinyarwanda Ukurimburwa kwabo kwabaye (gukubitwa n’) urusaku rumwe gusa; nuko barazima (barapfa).

Verse 30

يَـٰحَسْرَةً عَلَى ٱلْعِبَادِ ۚ مَا يَأْتِيهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ

Transliteration yāḥasratan ʿalā l-ʿibādi mā yatīhim min rasūlin illā kānū bihi yastahziūna

Kinyarwanda Mbega akababaro ku bagaragu! Nta ntumwa yabageragaho ngo babure kuyinnyega.

Verse 31

أَلَمْ يَرَوْا۟ كَمْ أَهْلَكْنَا قَبْلَهُم مِّنَ ٱلْقُرُونِ أَنَّهُمْ إِلَيْهِمْ لَا يَرْجِعُونَ

Transliteration alam yaraw kam ahlaknā qablahum mina l-qurūni annahum ilayhim lā yarjiʿūna

Kinyarwanda Ese ntibabona ibisekuru tworetse mbere yabo uko bingana? (Ntibabona) ko mu by’ukuri batagaruka (ngo bongere kubana na bo?)

Verse 32

وَإِن كُلٌّ لَّمَّا جَمِيعٌ لَّدَيْنَا مُحْضَرُونَ

Transliteration wa-in kullun lammā jamīʿun ladaynā muḥ'ḍarūna

Kinyarwanda Kandi rwose, bose bazazanwa imbere yacu.

Verse 33

وَءَايَةٌ لَّهُمُ ٱلْأَرْضُ ٱلْمَيْتَةُ أَحْيَيْنَـٰهَا وَأَخْرَجْنَا مِنْهَا حَبًّا فَمِنْهُ يَأْكُلُونَ

Transliteration waāyatun lahumu l-arḍu l-maytatu aḥyaynāhā wa-akhrajnā min'hā ḥabban famin'hu yakulūna

Kinyarwanda Kandi ikimenyetso kuri bo ni ubutaka bwapfuye (bwakakaye) dusubiza ubuzima, maze tukabukuramo imyaka bafungura.

Verse 34

وَجَعَلْنَا فِيهَا جَنَّـٰتٍ مِّن نَّخِيلٍ وَأَعْنَـٰبٍ وَفَجَّرْنَا فِيهَا مِنَ ٱلْعُيُونِ

Transliteration wajaʿalnā fīhā jannātin min nakhīlin wa-aʿnābin wafajjarnā fīhā mina l-ʿuyūni

Kinyarwanda Ndetse twanabushyizeho ubusitani bw’imitende n’imizabibu, tunavuburamo amasoko.

Verse 35

لِيَأْكُلُوا۟ مِن ثَمَرِهِۦ وَمَا عَمِلَتْهُ أَيْدِيهِمْ ۖ أَفَلَا يَشْكُرُونَ

Transliteration liyakulū min thamarihi wamā ʿamilathu aydīhim afalā yashkurūna

Kinyarwanda Kugira ngo bafungure ku mbuto zayo ndetse n’ibyakozwe n’amaboko yabo. Ese ntibashobora gushimira?

Verse 36

سُبْحَـٰنَ ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلْأَزْوَٰجَ كُلَّهَا مِمَّا تُنۢبِتُ ٱلْأَرْضُ وَمِنْ أَنفُسِهِمْ وَمِمَّا لَا يَعْلَمُونَ

Transliteration sub'ḥāna alladhī khalaqa l-azwāja kullahā mimmā tunbitu l-arḍu wamin anfusihim wamimmā lā yaʿlamūna

Kinyarwanda Ubutagatifu ni ubw’uwaremye ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore); byaba mu bimera mu butaka byose, muri bo ubwabo (abantu) ndetse no mu byo batazi.

Verse 37

وَءَايَةٌ لَّهُمُ ٱلَّيْلُ نَسْلَخُ مِنْهُ ٱلنَّهَارَ فَإِذَا هُم مُّظْلِمُونَ

Transliteration waāyatun lahumu al-laylu naslakhu min'hu l-nahāra fa-idhā hum muẓ'limūna

Kinyarwanda Kandi n’ikimenyetso kuri bo ni ijoro; turikuraho (umucyo w’) amanywa maze bakaba mu mwijima.

Verse 38

وَٱلشَّمْسُ تَجْرِى لِمُسْتَقَرٍّ لَّهَا ۚ ذَٰلِكَ تَقْدِيرُ ٱلْعَزِيزِ ٱلْعَلِيمِ

Transliteration wal-shamsu tajrī limus'taqarrin lahā dhālika taqdīru l-ʿazīzi l-ʿalīmi

Kinyarwanda Kandi izuba rigana mu mwanya ryashyiriweho (ni ikimenyetso kuri bo). Uko ni ukugena k’Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.

Verse 39

وَٱلْقَمَرَ قَدَّرْنَـٰهُ مَنَازِلَ حَتَّىٰ عَادَ كَٱلْعُرْجُونِ ٱلْقَدِيمِ

Transliteration wal-qamara qaddarnāhu manāzila ḥattā ʿāda kal-ʿur'jūni l-qadīmi

Kinyarwanda Ndetse n’ukwezi (ni ikimenyetso kuri bo). Twagushyiriyeho ibyiciro kunyuramo, kugeza ubwo kongeye kuba nk’ishami ry’umutende rishaje.

Verse 40

لَا ٱلشَّمْسُ يَنۢبَغِى لَهَآ أَن تُدْرِكَ ٱلْقَمَرَ وَلَا ٱلَّيْلُ سَابِقُ ٱلنَّهَارِ ۚ وَكُلٌّ فِى فَلَكٍ يَسْبَحُونَ

Transliteration lā l-shamsu yanbaghī lahā an tud'rika l-qamara walā al-laylu sābiqu l-nahāri wakullun fī falakin yasbaḥūna

Kinyarwanda Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo.

Verse 41

وَءَايَةٌ لَّهُمْ أَنَّا حَمَلْنَا ذُرِّيَّتَهُمْ فِى ٱلْفُلْكِ ٱلْمَشْحُونِ

Transliteration waāyatun lahum annā ḥamalnā dhurriyyatahum fī l-ful'ki l-mashḥūni

Kinyarwanda N’ikindi kimenyetso kuri bo ni uko twatwaye urubyaro rwabo mu bwato (bwa Nuhu) bwikoreye (n’ibindi).

Verse 42

وَخَلَقْنَا لَهُم مِّن مِّثْلِهِۦ مَا يَرْكَبُونَ

Transliteration wakhalaqnā lahum min mith'lihi mā yarkabūna

Kinyarwanda Twanabaremeye ibindi bisa na bwo bagenderaho.

Verse 43

وَإِن نَّشَأْ نُغْرِقْهُمْ فَلَا صَرِيخَ لَهُمْ وَلَا هُمْ يُنقَذُونَ

Transliteration wa-in nasha nugh'riq'hum falā ṣarīkha lahum walā hum yunqadhūna

Kinyarwanda Kandi iyo tubishatse turabarohamisha, maze ntibabone ubatabara cyangwa ngo barokorwe,

Verse 44

إِلَّا رَحْمَةً مِّنَّا وَمَتَـٰعًا إِلَىٰ حِينٍ

Transliteration illā raḥmatan minnā wamatāʿan ilā ḥīnin

Kinyarwanda Uretse ku bw’impuhwe ziduturutseho, n’ibyishimo by’igihe gito.

Verse 45

وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱتَّقُوا۟ مَا بَيْنَ أَيْدِيكُمْ وَمَا خَلْفَكُمْ لَعَلَّكُمْ تُرْحَمُونَ

Transliteration wa-idhā qīla lahumu ittaqū mā bayna aydīkum wamā khalfakum laʿallakum tur'ḥamūna

Kinyarwanda N’iyo babwiwe bati “Nimugandukire ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva).”

Verse 46

وَمَا تَأْتِيهِم مِّنْ ءَايَةٍ مِّنْ ءَايَـٰتِ رَبِّهِمْ إِلَّا كَانُوا۟ عَنْهَا مُعْرِضِينَ

Transliteration wamā tatīhim min āyatin min āyāti rabbihim illā kānū ʿanhā muʿ'riḍīna

Kinyarwanda Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo.

Verse 47

وَإِذَا قِيلَ لَهُمْ أَنفِقُوا۟ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لِلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ أَنُطْعِمُ مَن لَّوْ يَشَآءُ ٱللَّهُ أَطْعَمَهُۥٓ إِنْ أَنتُمْ إِلَّا فِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ

Transliteration wa-idhā qīla lahum anfiqū mimmā razaqakumu l-lahu qāla alladhīna kafarū lilladhīna āmanū anuṭ'ʿimu man law yashāu l-lahu aṭʿamahu in antum illā fī ḍalālin mubīnin

Kinyarwanda N’iyo babwiwe bati “Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanyi babwira abemeramana bati “Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara.”

Verse 48

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَـٰذَا ٱلْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَـٰدِقِينَ

Transliteration wayaqūlūna matā hādhā l-waʿdu in kuntum ṣādiqīna

Kinyarwanda Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”

Verse 49

مَا يَنظُرُونَ إِلَّا صَيْحَةً وَٰحِدَةً تَأْخُذُهُمْ وَهُمْ يَخِصِّمُونَ

Transliteration mā yanẓurūna illā ṣayḥatan wāḥidatan takhudhuhum wahum yakhiṣṣimūna

Kinyarwanda Nta kindi bategereje usibye urusaku rumwe (rw’impanda ya mbere) ruzabakubita bahugiye mu mpaka.

Verse 50

فَلَا يَسْتَطِيعُونَ تَوْصِيَةً وَلَآ إِلَىٰٓ أَهْلِهِمْ يَرْجِعُونَ

Transliteration falā yastaṭīʿūna tawṣiyatan walā ilā ahlihim yarjiʿūna

Kinyarwanda Nuko ntibashobore kugira umurage basiga habe no gusubira mu miryango yabo.

Verse 51

وَنُفِخَ فِى ٱلصُّورِ فَإِذَا هُم مِّنَ ٱلْأَجْدَاثِ إِلَىٰ رَبِّهِمْ يَنسِلُونَ

Transliteration wanufikha fī l-ṣūri fa-idhā hum mina l-ajdāthi ilā rabbihim yansilūna

Kinyarwanda Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta.

Verse 52

قَالُوا۟ يَـٰوَيْلَنَا مَنۢ بَعَثَنَا مِن مَّرْقَدِنَا ۜ ۗ هَـٰذَا مَا وَعَدَ ٱلرَّحْمَـٰنُ وَصَدَقَ ٱلْمُرْسَلُونَ

Transliteration qālū yāwaylanā man baʿathanā min marqadinā hādhā mā waʿada l-raḥmānu waṣadaqa l-mur'salūna

Kinyarwanda Bavuga bati “Mbega ishyano tubonye! Ni nde utuzuye akadukura mu buryamo bwacu?” (Bazabwirwa bati) “Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri.”

Verse 53

إِن كَانَتْ إِلَّا صَيْحَةً وَٰحِدَةً فَإِذَا هُمْ جَمِيعٌ لَّدَيْنَا مُحْضَرُونَ

Transliteration in kānat illā ṣayḥatan wāḥidatan fa-idhā hum jamīʿun ladaynā muḥ'ḍarūna

Kinyarwanda (Izurwa ryabo) rizaterwa n’urusaku rumwe (rw’impanda), nuko ubwo bahite bazanwa imbere yacu.

Verse 54

فَٱلْيَوْمَ لَا تُظْلَمُ نَفْسٌ شَيْـًٔا وَلَا تُجْزَوْنَ إِلَّا مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ

Transliteration fal-yawma lā tuẓ'lamu nafsun shayan walā tuj'zawna illā mā kuntum taʿmalūna

Kinyarwanda (Babwirwe bati) “Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga.”

Verse 55

إِنَّ أَصْحَـٰبَ ٱلْجَنَّةِ ٱلْيَوْمَ فِى شُغُلٍ فَـٰكِهُونَ

Transliteration inna aṣḥāba l-janati l-yawma fī shughulin fākihūna

Kinyarwanda Mu by’ukuri abantu bo mu ijuru kuri uwo munsi bazaba bahugijwe n’umunezero.

Verse 56

هُمْ وَأَزْوَٰجُهُمْ فِى ظِلَـٰلٍ عَلَى ٱلْأَرَآئِكِ مُتَّكِـُٔونَ

Transliteration hum wa-azwājuhum fī ẓilālin ʿalā l-arāiki muttakiūna

Kinyarwanda Bo n’abagore babo bazaba bari mu gicucu, bicaye begamye mu bitanda by’imisego myiza.

Verse 57

لَهُمْ فِيهَا فَـٰكِهَةٌ وَلَهُم مَّا يَدَّعُونَ

Transliteration lahum fīhā fākihatun walahum mā yaddaʿūna

Kinyarwanda Bazarihabwamo imbuto (z’ubwoko bwose) ndetse banabonemo ibyo bashaka byose.

Verse 58

سَلَـٰمٌ قَوْلًا مِّن رَّبٍّ رَّحِيمٍ

Transliteration salāmun qawlan min rabbin raḥīmin

Kinyarwanda (Bazabwirwa bati) “Salamu (mugire amahoro)!” Izaba ari imvugo iturutse kwa Nyagasani, Nyirimbabazi.

Verse 59

وَٱمْتَـٰزُوا۟ ٱلْيَوْمَ أَيُّهَا ٱلْمُجْرِمُونَ

Transliteration wa-im'tāzū l-yawma ayyuhā l-muj'rimūna

Kinyarwanda Inkozi z’ibibi (zizabwirwa ziti) “Uyu munsi nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe (nimwitandukanye n’abemeramana).”

Verse 60

۞ أَلَمْ أَعْهَدْ إِلَيْكُمْ يَـٰبَنِىٓ ءَادَمَ أَن لَّا تَعْبُدُوا۟ ٱلشَّيْطَـٰنَ ۖ إِنَّهُۥ لَكُمْ عَدُوٌّ مُّبِينٌ

Transliteration alam aʿhad ilaykum yābanī ādama an lā taʿbudū l-shayṭāna innahu lakum ʿaduwwun mubīnun

Kinyarwanda Ese yemwe bene Adamu! Sinabategetse ko mutagomba kugaragira Shitani kuko mu by’ukuri ari umwanzi wanyu ugaragara?

Verse 61

وَأَنِ ٱعْبُدُونِى ۚ هَـٰذَا صِرَٰطٌ مُّسْتَقِيمٌ

Transliteration wa-ani uʿ'budūnī hādhā ṣirāṭun mus'taqīmun

Kinyarwanda Kandi ko mugomba kugaragira Njye (njyenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.

Verse 62

وَلَقَدْ أَضَلَّ مِنكُمْ جِبِلًّا كَثِيرًا ۖ أَفَلَمْ تَكُونُوا۟ تَعْقِلُونَ

Transliteration walaqad aḍalla minkum jibillan kathīran afalam takūnū taʿqilūna

Kinyarwanda Rwose (Shitani) yayobeje abenshi muri mwe. Ese nta bwenge mwagiraga?

Verse 63

هَـٰذِهِۦ جَهَنَّمُ ٱلَّتِى كُنتُمْ تُوعَدُونَ

Transliteration hādhihi jahannamu allatī kuntum tūʿadūna

Kinyarwanda Uyu ni wo muriro wa Jahanamu mwajyaga musezeranywa!

Verse 64

ٱصْلَوْهَا ٱلْيَوْمَ بِمَا كُنتُمْ تَكْفُرُونَ

Transliteration iṣ'lawhā l-yawma bimā kuntum takfurūna

Kinyarwanda Nimuwinjiremo uyu munsi kubera guhakana kwanyu.

Verse 65

ٱلْيَوْمَ نَخْتِمُ عَلَىٰٓ أَفْوَٰهِهِمْ وَتُكَلِّمُنَآ أَيْدِيهِمْ وَتَشْهَدُ أَرْجُلُهُم بِمَا كَانُوا۟ يَكْسِبُونَ

Transliteration al-yawma nakhtimu ʿalā afwāhihim watukallimunā aydīhim watashhadu arjuluhum bimā kānū yaksibūna

Kinyarwanda Uyu munsi turafunga iminwa yabo maze amaboko yabo atubwire, ndetse n’amaguru yabo ahamye ibyo bakoraga.

Verse 66

وَلَوْ نَشَآءُ لَطَمَسْنَا عَلَىٰٓ أَعْيُنِهِمْ فَٱسْتَبَقُوا۟ ٱلصِّرَٰطَ فَأَنَّىٰ يُبْصِرُونَ

Transliteration walaw nashāu laṭamasnā ʿalā aʿyunihim fa-is'tabaqū l-ṣirāṭa fa-annā yub'ṣirūna

Kinyarwanda Kandi n’iyo tuza kubishaka twari kubambura amaso yabo (tukabagira impumyi burundu) maze bagatanguranwa (kugana) inzira (yacu); ese ubwo bari kuyibona bate?

Verse 67

وَلَوْ نَشَآءُ لَمَسَخْنَـٰهُمْ عَلَىٰ مَكَانَتِهِمْ فَمَا ٱسْتَطَـٰعُوا۟ مُضِيًّا وَلَا يَرْجِعُونَ

Transliteration walaw nashāu lamasakhnāhum ʿalā makānatihim famā is'taṭāʿū muḍiyyan walā yarjiʿūna

Kinyarwanda N’iyo dushaka twari kubahindura (ibindi bintu) bakaguma aho bari, ntibashobore kugenda cyangwa ngo bagaruke.

Verse 68

وَمَن نُّعَمِّرْهُ نُنَكِّسْهُ فِى ٱلْخَلْقِ ۖ أَفَلَا يَعْقِلُونَ

Transliteration waman nuʿammir'hu nunakkis'hu fī l-khalqi afalā yaʿqilūna

Kinyarwanda Kandi uwo duhaye kuramba, tumusubiza inyuma mu miremekere (agasubira ibwana). Ese nta bwenge bagira?

Verse 69

وَمَا عَلَّمْنَـٰهُ ٱلشِّعْرَ وَمَا يَنۢبَغِى لَهُۥٓ ۚ إِنْ هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ وَقُرْءَانٌ مُّبِينٌ

Transliteration wamā ʿallamnāhu l-shiʿ'ra wamā yanbaghī lahu in huwa illā dhik'run waqur'ānun mubīnun

Kinyarwanda Kandi (Muhamadi) ntitwamwigishije ibisigo ndetse ntibinamukwiye; ahubwo ibyo avuga ni urwibutso bikaba na Qur’an isobanutse.

Verse 70

لِّيُنذِرَ مَن كَانَ حَيًّا وَيَحِقَّ ٱلْقَوْلُ عَلَى ٱلْكَـٰفِرِينَ

Transliteration liyundhira man kāna ḥayyan wayaḥiqqa l-qawlu ʿalā l-kāfirīna

Kinyarwanda Kugira ngo iburire abafite imitima mizima, kandi imvugo (yo guhanwa) ibe impamo ku bahakanyi.

Verse 71

أَوَلَمْ يَرَوْا۟ أَنَّا خَلَقْنَا لَهُم مِّمَّا عَمِلَتْ أَيْدِينَآ أَنْعَـٰمًا فَهُمْ لَهَا مَـٰلِكُونَ

Transliteration awalam yaraw annā khalaqnā lahum mimmā ʿamilat aydīnā anʿāman fahum lahā mālikūna

Kinyarwanda Ese (abahakanyi) ntibabona ko mu byo amaboko yacu yakoze (harimo n’uko) twabaremeye amatungo bakaba bayatunze?

Verse 72

وَذَلَّلْنَـٰهَا لَهُمْ فَمِنْهَا رَكُوبُهُمْ وَمِنْهَا يَأْكُلُونَ

Transliteration wadhallalnāhā lahum famin'hā rakūbuhum wamin'hā yakulūna

Kinyarwanda Ndetse tukanayabacishiriza bugufi, amwe muri yo bakayagendaho andi bakayarya.

Verse 73

وَلَهُمْ فِيهَا مَنَـٰفِعُ وَمَشَارِبُ ۖ أَفَلَا يَشْكُرُونَ

Transliteration walahum fīhā manāfiʿu wamashāribu afalā yashkurūna

Kinyarwanda Banayakuramo izindi nyungu ndetse n’ibyo kunywa. Ese ntibashimira?

Verse 74

وَٱتَّخَذُوا۟ مِن دُونِ ٱللَّهِ ءَالِهَةً لَّعَلَّهُمْ يُنصَرُونَ

Transliteration wa-ittakhadhū min dūni l-lahi ālihatan laʿallahum yunṣarūna

Kinyarwanda Banishyiriyeho izindi mana zitari Allah biringiye ko bazatabarwa (na zo).

Verse 75

لَا يَسْتَطِيعُونَ نَصْرَهُمْ وَهُمْ لَهُمْ جُندٌ مُّحْضَرُونَ

Transliteration lā yastaṭīʿūna naṣrahum wahum lahum jundun muḥ'ḍarūna

Kinyarwanda Ntizizashobora kubatabara, ahubwo zizazanwa ari ingabo zo kubarwanya.

Verse 76

فَلَا يَحْزُنكَ قَوْلُهُمْ ۘ إِنَّا نَعْلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعْلِنُونَ

Transliteration falā yaḥzunka qawluhum innā naʿlamu mā yusirrūna wamā yuʿ'linūna

Kinyarwanda (Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’imvugo yabo (amagambo yabo). Mu by’ukuri twe tuzi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza.

Verse 77

أَوَلَمْ يَرَ ٱلْإِنسَـٰنُ أَنَّا خَلَقْنَـٰهُ مِن نُّطْفَةٍ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٌ مُّبِينٌ

Transliteration awalam yara l-insānu annā khalaqnāhu min nuṭ'fatin fa-idhā huwa khaṣīmun mubīnun

Kinyarwanda Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara?

Verse 78

وَضَرَبَ لَنَا مَثَلًا وَنَسِىَ خَلْقَهُۥ ۖ قَالَ مَن يُحْىِ ٱلْعِظَـٰمَ وَهِىَ رَمِيمٌ

Transliteration waḍaraba lanā mathalan wanasiya khalqahu qāla man yuḥ'yī l-ʿiẓāma wahiya ramīmun

Kinyarwanda Yaduhaye urugero yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati “Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira?”

Verse 79

قُلْ يُحْيِيهَا ٱلَّذِىٓ أَنشَأَهَآ أَوَّلَ مَرَّةٍ ۖ وَهُوَ بِكُلِّ خَلْقٍ عَلِيمٌ

Transliteration qul yuḥ'yīhā alladhī ansha-ahā awwala marratin wahuwa bikulli khalqin ʿalīmun

Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Azazurwa n’Uwayaremye bwa mbere, kandi ni We Mumenyi uhebuje wa buri kiremwa.”

Verse 80

ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلشَّجَرِ ٱلْأَخْضَرِ نَارًا فَإِذَآ أَنتُم مِّنْهُ تُوقِدُونَ

Transliteration alladhī jaʿala lakum mina l-shajari l-akhḍari nāran fa-idhā antum min'hu tūqidūna

Kinyarwanda We wabashyiriyeho umuriro awuvanye mu giti kibisi hanyuma mukawucana.

Verse 81

أَوَلَيْسَ ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ بِقَـٰدِرٍ عَلَىٰٓ أَن يَخْلُقَ مِثْلَهُم ۚ بَلَىٰ وَهُوَ ٱلْخَلَّـٰقُ ٱلْعَلِيمُ

Transliteration awalaysa alladhī khalaqa l-samāwāti wal-arḍa biqādirin ʿalā an yakhluqa mith'lahum balā wahuwa l-khalāqu l-ʿalīmu

Kinyarwanda Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nka bo? Ni byo koko! Kandi ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje.

Verse 82

إِنَّمَآ أَمْرُهُۥٓ إِذَآ أَرَادَ شَيْـًٔا أَن يَقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Transliteration innamā amruhu idhā arāda shayan an yaqūla lahu kun fayakūnu

Kinyarwanda Mu by’ukuri itegeko rye iyo ashaka ko ikintu kiba, arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba!”

Verse 83

فَسُبْحَـٰنَ ٱلَّذِى بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَىْءٍ وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ

Transliteration fasub'ḥāna alladhī biyadihi malakūtu kulli shayin wa-ilayhi tur'jaʿūna

Kinyarwanda Bityo ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, kandi iwe ni ho muzasubizwa.

Read Surah Ya-Sin in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.