Surah Az-Zukhruf in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 43 · الزخرف · The Ornaments of Gold · 89 verses
Surah Az-Zukhruf verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Az-Zukhruf word by word in English.
Verse 1
حمٓ
Transliteration hha-meem
Kinyarwanda Haa Miim.
Verse 2
وَٱلْكِتَـٰبِ ٱلْمُبِينِ
Transliteration wal-kitābi l-mubīni
Kinyarwanda Ndahiye igitabo gisobanutse.
Verse 3
إِنَّا جَعَلْنَـٰهُ قُرْءَٰنًا عَرَبِيًّا لَّعَلَّكُمْ تَعْقِلُونَ
Transliteration innā jaʿalnāhu qur'ānan ʿarabiyyan laʿallakum taʿqilūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.
Verse 4
وَإِنَّهُۥ فِىٓ أُمِّ ٱلْكِتَـٰبِ لَدَيْنَا لَعَلِىٌّ حَكِيمٌ
Transliteration wa-innahu fī ummi l-kitābi ladaynā laʿaliyyun ḥakīmun
Kinyarwanda Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) iri Iwacu mu gitabo gihatse ibindi byose, rwose irahambaye kandi yuje ubuhanga.
Verse 5
أَفَنَضْرِبُ عَنكُمُ ٱلذِّكْرَ صَفْحًا أَن كُنتُمْ قَوْمًا مُّسْرِفِينَ
Transliteration afanaḍribu ʿankumu l-dhik'ra ṣafḥan an kuntum qawman mus'rifīna
Kinyarwanda None se duterere iyo, tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu barengera (b’inkozi z’ibibi banze kurwemera)?
Verse 6
وَكَمْ أَرْسَلْنَا مِن نَّبِىٍّ فِى ٱلْأَوَّلِينَ
Transliteration wakam arsalnā min nabiyyin fī l-awalīna
Kinyarwanda Ese ni abahanuzi bangahe twohereje mu babayeho mbere yawe (yewe Muhamadi)?
Verse 7
وَمَا يَأْتِيهِم مِّن نَّبِىٍّ إِلَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ
Transliteration wamā yatīhim min nabiyyin illā kānū bihi yastahziūna
Kinyarwanda Nta muhanuzi n’umwe wabageragaho ngo babure kumunnyega.
Verse 8
فَأَهْلَكْنَآ أَشَدَّ مِنْهُم بَطْشًا وَمَضَىٰ مَثَلُ ٱلْأَوَّلِينَ
Transliteration fa-ahlaknā ashadda min'hum baṭshan wamaḍā mathalu l-awalīna
Kinyarwanda Nuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse.
Verse 9
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ لَيَقُولُنَّ خَلَقَهُنَّ ٱلْعَزِيزُ ٱلْعَلِيمُ
Transliteration wala-in sa-altahum man khalaqa l-samāwāti wal-arḍa layaqūlunna khalaqahunna l-ʿazīzu l-ʿalīmu
Kinyarwanda Kandi iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi?” Rwose baravuga bati “Byaremwe n’Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje (Allah).”
Verse 10
ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ مَهْدًا وَجَعَلَ لَكُمْ فِيهَا سُبُلًا لَّعَلَّكُمْ تَهْتَدُونَ
Transliteration alladhī jaʿala lakumu l-arḍa mahdan wajaʿala lakum fīhā subulan laʿallakum tahtadūna
Kinyarwanda We wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu.
Verse 11
وَٱلَّذِى نَزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءًۢ بِقَدَرٍ فَأَنشَرْنَا بِهِۦ بَلْدَةً مَّيْتًا ۚ كَذَٰلِكَ تُخْرَجُونَ
Transliteration wa-alladhī nazzala mina l-samāi māan biqadarin fa-ansharnā bihi baldatan maytan kadhālika tukh'rajūna
Kinyarwanda Ni na We wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwakakaye. Ndetse uko ni ko muzazurwa.
Verse 12
وَٱلَّذِى خَلَقَ ٱلْأَزْوَٰجَ كُلَّهَا وَجَعَلَ لَكُم مِّنَ ٱلْفُلْكِ وَٱلْأَنْعَـٰمِ مَا تَرْكَبُونَ
Transliteration wa-alladhī khalaqa l-azwāja kullahā wajaʿala lakum mina l-ful'ki wal-anʿāmi mā tarkabūna
Kinyarwanda Ni na We waremye amoko abiri abiri y’ibiremwa bitandukanye mu bintu byose. Yanabashyiriyeho (mwebwe abantu) amato n’amatungo mugendaho,
Verse 13
لِتَسْتَوُۥا۟ عَلَىٰ ظُهُورِهِۦ ثُمَّ تَذْكُرُوا۟ نِعْمَةَ رَبِّكُمْ إِذَا ٱسْتَوَيْتُمْ عَلَيْهِ وَتَقُولُوا۟ سُبْحَـٰنَ ٱلَّذِى سَخَّرَ لَنَا هَـٰذَا وَمَا كُنَّا لَهُۥ مُقْرِنِينَ
Transliteration litastawū ʿalā ẓuhūrihi thumma tadhkurū niʿ'mata rabbikum idhā is'tawaytum ʿalayhi wataqūlū sub'ḥāna alladhī sakhara lanā hādhā wamā kunnā lahu muq'rinīna
Kinyarwanda Kugira ngo muyicare ku migongo neza, maze muzirikane inema za Nyagasani wanyu mumaze kuyicaraho neza nuko muvuge muti “Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera.
Verse 14
وَإِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا لَمُنقَلِبُونَ
Transliteration wa-innā ilā rabbinā lamunqalibūna
Kinyarwanda Kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira.”
Verse 15
وَجَعَلُوا۟ لَهُۥ مِنْ عِبَادِهِۦ جُزْءًا ۚ إِنَّ ٱلْإِنسَـٰنَ لَكَفُورٌ مُّبِينٌ
Transliteration wajaʿalū lahu min ʿibādihi juz'an inna l-insāna lakafūrun mubīnun
Kinyarwanda (Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) barabamwitirira (babita abakobwa be). Mu by’ukuri umuntu ni indashima ku buryo bugaragara.
Verse 16
أَمِ ٱتَّخَذَ مِمَّا يَخْلُقُ بَنَاتٍ وَأَصْفَىٰكُم بِٱلْبَنِينَ
Transliteration ami ittakhadha mimmā yakhluqu banātin wa-aṣfākum bil-banīna
Kinyarwanda Ahubwo se (Allah) yakwigenera abakobwa mu biremwa bye, maze mwe akabaha umwihariko w’abahungu?
Verse 17
وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِمَا ضَرَبَ لِلرَّحْمَـٰنِ مَثَلًا ظَلَّ وَجْهُهُۥ مُسْوَدًّا وَهُوَ كَظِيمٌ
Transliteration wa-idhā bushira aḥaduhum bimā ḍaraba lilrraḥmāni mathalan ẓalla wajhuhu mus'waddan wahuwa kaẓīmun
Kinyarwanda Kandi iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara.
Verse 18
أَوَمَن يُنَشَّؤُا۟ فِى ٱلْحِلْيَةِ وَهُوَ فِى ٱلْخِصَامِ غَيْرُ مُبِينٍ
Transliteration awaman yunasha-u fī l-ḥil'yati wahuwa fī l-khiṣāmi ghayru mubīnin
Kinyarwanda Ese ukurira mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)?
Verse 19
وَجَعَلُوا۟ ٱلْمَلَـٰٓئِكَةَ ٱلَّذِينَ هُمْ عِبَـٰدُ ٱلرَّحْمَـٰنِ إِنَـٰثًا ۚ أَشَهِدُوا۟ خَلْقَهُمْ ۚ سَتُكْتَبُ شَهَـٰدَتُهُمْ وَيُسْـَٔلُونَ
Transliteration wajaʿalū l-malāikata alladhīna hum ʿibādu l-raḥmāni ināthan ashahidū khalqahum satuk'tabu shahādatuhum wayus'alūna
Kinyarwanda Kandi bafashe abamalayika babita igitsinagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa.
Verse 20
وَقَالُوا۟ لَوْ شَآءَ ٱلرَّحْمَـٰنُ مَا عَبَدْنَـٰهُم ۗ مَّا لَهُم بِذَٰلِكَ مِنْ عِلْمٍ ۖ إِنْ هُمْ إِلَّا يَخْرُصُونَ
Transliteration waqālū law shāa l-raḥmānu mā ʿabadnāhum mā lahum bidhālika min ʿil'min in hum illā yakhruṣūna
Kinyarwanda Baranavuze bati “Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari kugaragira ibigirwamana.” Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo ni ugushakisha gusa no kubeshya.
Verse 21
أَمْ ءَاتَيْنَـٰهُمْ كِتَـٰبًا مِّن قَبْلِهِۦ فَهُم بِهِۦ مُسْتَمْسِكُونَ
Transliteration am ātaynāhum kitāban min qablihi fahum bihi mus'tamsikūna
Kinyarwanda Ese twaba twarabahaye igitabo mbere yayo (Qur’an) bakaba ari cyo bihambiraho (bashingiraho ibyo bavuga)?
Verse 22
بَلْ قَالُوٓا۟ إِنَّا وَجَدْنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٍ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَـٰرِهِم مُّهْتَدُونَ
Transliteration bal qālū innā wajadnā ābāanā ʿalā ummatin wa-innā ʿalā āthārihim muh'tadūna
Kinyarwanda Ahubwo baravuga bati “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira.”
Verse 23
وَكَذَٰلِكَ مَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ فِى قَرْيَةٍ مِّن نَّذِيرٍ إِلَّا قَالَ مُتْرَفُوهَآ إِنَّا وَجَدْنَآ ءَابَآءَنَا عَلَىٰٓ أُمَّةٍ وَإِنَّا عَلَىٰٓ ءَاثَـٰرِهِم مُّقْتَدُونَ
Transliteration wakadhālika mā arsalnā min qablika fī qaryatin min nadhīrin illā qāla mut'rafūhā innā wajadnā ābāanā ʿalā ummatin wa-innā ʿalā āthārihim muq'tadūna
Kinyarwanda Uko ni na ko byagenze mbere; nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti “Mu by’ukuri twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo kugaragira ibigirwamana), bityo natwe turabigana.”
Verse 24
۞ قَـٰلَ أَوَلَوْ جِئْتُكُم بِأَهْدَىٰ مِمَّا وَجَدتُّمْ عَلَيْهِ ءَابَآءَكُمْ ۖ قَالُوٓا۟ إِنَّا بِمَآ أُرْسِلْتُم بِهِۦ كَـٰفِرُونَ
Transliteration qāla awalaw ji'tukum bi-ahdā mimmā wajadttum ʿalayhi ābāakum qālū innā bimā ur'sil'tum bihi kāfirūna
Kinyarwanda (Uwo muhanuzi) akababwira ati “Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?” Baravuga bati “Mu by’ukuri ibyo mutuzaniye turabihakanye.”
Verse 25
فَٱنتَقَمْنَا مِنْهُمْ ۖ فَٱنظُرْ كَيْفَ كَانَ عَـٰقِبَةُ ٱلْمُكَذِّبِينَ
Transliteration fa-intaqamnā min'hum fa-unẓur kayfa kāna ʿāqibatu l-mukadhibīna
Kinyarwanda Nuko tubihimuraho (turabibahanira). Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.
Verse 26
وَإِذْ قَالَ إِبْرَٰهِيمُ لِأَبِيهِ وَقَوْمِهِۦٓ إِنَّنِى بَرَآءٌ مِّمَّا تَعْبُدُونَ
Transliteration wa-idh qāla ib'rāhīmu li-abīhi waqawmihi innanī barāon mimmā taʿbudūna
Kinyarwanda Kandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n‘ibyo musenga.”
Verse 27
إِلَّا ٱلَّذِى فَطَرَنِى فَإِنَّهُۥ سَيَهْدِينِ
Transliteration illā alladhī faṭaranī fa-innahu sayahdīni
Kinyarwanda “Usibye uwampanze (ni We nzasenga wenyine), kuko ari We uzanyobora.”
Verse 28
وَجَعَلَهَا كَلِمَةًۢ بَاقِيَةً فِى عَقِبِهِۦ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ
Transliteration wajaʿalahā kalimatan bāqiyatan fī ʿaqibihi laʿallahum yarjiʿūna
Kinyarwanda Maze iryo jambo (ryo kugaragira Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah).
Verse 29
بَلْ مَتَّعْتُ هَـٰٓؤُلَآءِ وَءَابَآءَهُمْ حَتَّىٰ جَآءَهُمُ ٱلْحَقُّ وَرَسُولٌ مُّبِينٌ
Transliteration bal mattaʿtu hāulāi waābāahum ḥattā jāahumu l-ḥaqu warasūlun mubīnun
Kinyarwanda Ariko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’intumwa ibasobanurira.
Verse 30
وَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلْحَقُّ قَالُوا۟ هَـٰذَا سِحْرٌ وَإِنَّا بِهِۦ كَـٰفِرُونَ
Transliteration walammā jāahumu l-ḥaqu qālū hādhā siḥ'run wa-innā bihi kāfirūna
Kinyarwanda Nuko bamaze kugerwaho n’ukuri baravuze bati “Ubu ni uburozi kandi turabuhakanye.”
Verse 31
وَقَالُوا۟ لَوْلَا نُزِّلَ هَـٰذَا ٱلْقُرْءَانُ عَلَىٰ رَجُلٍ مِّنَ ٱلْقَرْيَتَيْنِ عَظِيمٍ
Transliteration waqālū lawlā nuzzila hādhā l-qur'ānu ʿalā rajulin mina l-qaryatayni ʿaẓīmin
Kinyarwanda Baranavuze bati “Iyo iyi Qur’an (iba ari ukuri), iba yarahishuriwe umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu).”
Verse 32
أَهُمْ يَقْسِمُونَ رَحْمَتَ رَبِّكَ ۚ نَحْنُ قَسَمْنَا بَيْنَهُم مَّعِيشَتَهُمْ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا ۚ وَرَفَعْنَا بَعْضَهُمْ فَوْقَ بَعْضٍ دَرَجَـٰتٍ لِّيَتَّخِذَ بَعْضُهُم بَعْضًا سُخْرِيًّا ۗ وَرَحْمَتُ رَبِّكَ خَيْرٌ مِّمَّا يَجْمَعُونَ
Transliteration ahum yaqsimūna raḥmata rabbika naḥnu qasamnā baynahum maʿīshatahum fī l-ḥayati l-dun'yā warafaʿnā baʿḍahum fawqa baʿḍin darajātin liyattakhidha baʿḍuhum baʿḍan sukh'riyyan waraḥmatu rabbika khayrun mimmā yajmaʿūna
Kinyarwanda Ese ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo tukabarutisha abandi kugira ngo bamwe bakenere abandi. Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta ibyo bakusanya (byo mu mibereho y’isi).
Verse 33
وَلَوْلَآ أَن يَكُونَ ٱلنَّاسُ أُمَّةً وَٰحِدَةً لَّجَعَلْنَا لِمَن يَكْفُرُ بِٱلرَّحْمَـٰنِ لِبُيُوتِهِمْ سُقُفًا مِّن فِضَّةٍ وَمَعَارِجَ عَلَيْهَا يَظْهَرُونَ
Transliteration walawlā an yakūna l-nāsu ummatan wāḥidatan lajaʿalnā liman yakfuru bil-raḥmāni libuyūtihim suqufan min fiḍḍatin wamaʿārija ʿalayhā yaẓharūna
Kinyarwanda Kandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho,
Verse 34
وَلِبُيُوتِهِمْ أَبْوَٰبًا وَسُرُرًا عَلَيْهَا يَتَّكِـُٔونَ
Transliteration walibuyūtihim abwāban wasururan ʿalayhā yattakiūna
Kinyarwanda N’amazu yabo tukayaha inzugi n’intebe zegamirwaho (byose bya Feza),
Verse 35
وَزُخْرُفًا ۚ وَإِن كُلُّ ذَٰلِكَ لَمَّا مَتَـٰعُ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا ۚ وَٱلْـَٔاخِرَةُ عِندَ رَبِّكَ لِلْمُتَّقِينَ
Transliteration wazukh'rufan wa-in kullu dhālika lammā matāʿu l-ḥayati l-dun'yā wal-ākhiratu ʿinda rabbika lil'muttaqīna
Kinyarwanda Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abagandukira Allah.
Verse 36
وَمَن يَعْشُ عَن ذِكْرِ ٱلرَّحْمَـٰنِ نُقَيِّضْ لَهُۥ شَيْطَـٰنًا فَهُوَ لَهُۥ قَرِينٌ
Transliteration waman yaʿshu ʿan dhik'ri l-raḥmāni nuqayyiḍ lahu shayṭānan fahuwa lahu qarīnun
Kinyarwanda Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti magara.
Verse 37
وَإِنَّهُمْ لَيَصُدُّونَهُمْ عَنِ ٱلسَّبِيلِ وَيَحْسَبُونَ أَنَّهُم مُّهْتَدُونَ
Transliteration wa-innahum layaṣuddūnahum ʿani l-sabīli wayaḥsabūna annahum muh'tadūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri (shitani) zibakumira kugana inzira igororotse, bakanibwira ko ari bo bayobotse,
Verse 38
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَنَا قَالَ يَـٰلَيْتَ بَيْنِى وَبَيْنَكَ بُعْدَ ٱلْمَشْرِقَيْنِ فَبِئْسَ ٱلْقَرِينُ
Transliteration ḥattā idhā jāanā qāla yālayta baynī wabaynaka buʿ'da l-mashriqayni fabi'sa l-qarīnu
Kinyarwanda Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze avuge (abwira shitani yamuyobeje) ati “Iyo hagati yanjye nawe haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi!”
Verse 39
وَلَن يَنفَعَكُمُ ٱلْيَوْمَ إِذ ظَّلَمْتُمْ أَنَّكُمْ فِى ٱلْعَذَابِ مُشْتَرِكُونَ
Transliteration walan yanfaʿakumu l-yawma idh ẓalamtum annakum fī l-ʿadhābi mush'tarikūna
Kinyarwanda Maze (babwirwe bati) “Ubwo mwakoze ibibi, nta cyo gusangira kwanyu ibihano uyu munsi biri bugire icyo bibamarira.”
Verse 40
أَفَأَنتَ تُسْمِعُ ٱلصُّمَّ أَوْ تَهْدِى ٱلْعُمْىَ وَمَن كَانَ فِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ
Transliteration afa-anta tus'miʿu l-ṣuma aw tahdī l-ʿum'ya waman kāna fī ḍalālin mubīnin
Kinyarwanda Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara?
Verse 41
فَإِمَّا نَذْهَبَنَّ بِكَ فَإِنَّا مِنْهُم مُّنتَقِمُونَ
Transliteration fa-immā nadhhabanna bika fa-innā min'hum muntaqimūna
Kinyarwanda N’ubwo twakujyana (yewe Muhamadi, ugapfa mbere y’uko ubona ibihano tuzabahanisha), mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze),
Verse 42
أَوْ نُرِيَنَّكَ ٱلَّذِى وَعَدْنَـٰهُمْ فَإِنَّا عَلَيْهِم مُّقْتَدِرُونَ
Transliteration aw nuriyannaka alladhī waʿadnāhum fa-innā ʿalayhim muq'tadirūna
Kinyarwanda Cyangwa tukakwereka ibyo (ibihano) twabasezeranyije. Mu by’ukuri twe tubafiteho ubushobozi.
Verse 43
فَٱسْتَمْسِكْ بِٱلَّذِىٓ أُوحِىَ إِلَيْكَ ۖ إِنَّكَ عَلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ
Transliteration fa-is'tamsik bi-alladhī ūḥiya ilayka innaka ʿalā ṣirāṭin mus'taqīmin
Kinyarwanda Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri uri mu nzira igororotse.
Verse 44
وَإِنَّهُۥ لَذِكْرٌ لَّكَ وَلِقَوْمِكَ ۖ وَسَوْفَ تُسْـَٔلُونَ
Transliteration wa-innahu ladhik'run laka waliqawmika wasawfa tus'alūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso kuri wowe no ku bantu bawe kandi muzayibazwa.
Verse 45
وَسْـَٔلْ مَنْ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ مِن رُّسُلِنَآ أَجَعَلْنَا مِن دُونِ ٱلرَّحْمَـٰنِ ءَالِهَةً يُعْبَدُونَ
Transliteration wasal man arsalnā min qablika min rusulinā ajaʿalnā min dūni l-raḥmāni ālihatan yuʿ'badūna
Kinyarwanda Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe.
Verse 46
وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَـٰتِنَآ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ وَمَلَإِي۟هِۦ فَقَالَ إِنِّى رَسُولُ رَبِّ ٱلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration walaqad arsalnā mūsā biāyātinā ilā fir'ʿawna wamala-ihi faqāla innī rasūlu rabbi l-ʿālamīna
Kinyarwanda Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndi intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Verse 47
فَلَمَّا جَآءَهُم بِـَٔايَـٰتِنَآ إِذَا هُم مِّنْهَا يَضْحَكُونَ
Transliteration falammā jāahum biāyātinā idhā hum min'hā yaḍḥakūna
Kinyarwanda Ariko ubwo yabageragaho azanye ibitangaza byacu, barabisetse barabinnyega.
Verse 48
وَمَا نُرِيهِم مِّنْ ءَايَةٍ إِلَّا هِىَ أَكْبَرُ مِنْ أُخْتِهَا ۖ وَأَخَذْنَـٰهُم بِٱلْعَذَابِ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ
Transliteration wamā nurīhim min āyatin illā hiya akbaru min ukh'tihā wa-akhadhnāhum bil-ʿadhābi laʿallahum yarjiʿūna
Kinyarwanda Kandi buri gitangaza twaberekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga kiruta kigenzi cyacyo cyakibanjirije (mu kugaragaza ukuri kwa Musa, ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire Allah.
Verse 49
وَقَالُوا۟ يَـٰٓأَيُّهَ ٱلسَّاحِرُ ٱدْعُ لَنَا رَبَّكَ بِمَا عَهِدَ عِندَكَ إِنَّنَا لَمُهْتَدُونَ
Transliteration waqālū yāayyuha l-sāḥiru ud'ʿu lanā rabbaka bimā ʿahida ʿindaka innanā lamuh'tadūna
Kinyarwanda Nuko babwira (Musa) bati “Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka.”
Verse 50
فَلَمَّا كَشَفْنَا عَنْهُمُ ٱلْعَذَابَ إِذَا هُمْ يَنكُثُونَ
Transliteration falammā kashafnā ʿanhumu l-ʿadhāba idhā hum yankuthūna
Kinyarwanda Maze tubakijije ibihano, bica isezerano.
Verse 51
وَنَادَىٰ فِرْعَوْنُ فِى قَوْمِهِۦ قَالَ يَـٰقَوْمِ أَلَيْسَ لِى مُلْكُ مِصْرَ وَهَـٰذِهِ ٱلْأَنْهَـٰرُ تَجْرِى مِن تَحْتِىٓ ۖ أَفَلَا تُبْصِرُونَ
Transliteration wanādā fir'ʿawnu fī qawmihi qāla yāqawmi alaysa lī mul'ku miṣ'ra wahādhihi l-anhāru tajrī min taḥtī afalā tub'ṣirūna
Kinyarwanda Nuko Farawo atangariza abantu be aranguruye ijwi agira ati “Yemwe bantu banjye! Ese si njye ufite ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona?”
Verse 52
أَمْ أَنَا۠ خَيْرٌ مِّنْ هَـٰذَا ٱلَّذِى هُوَ مَهِينٌ وَلَا يَكَادُ يُبِينُ
Transliteration am anā khayrun min hādhā alladhī huwa mahīnun walā yakādu yubīnu
Kinyarwanda “Ahubwo se si njye muntu mwiza kuruta uyu (Musa) usuzuguritse, ugorwa no kwisobanura?”
Verse 53
فَلَوْلَآ أُلْقِىَ عَلَيْهِ أَسْوِرَةٌ مِّن ذَهَبٍ أَوْ جَآءَ مَعَهُ ٱلْمَلَـٰٓئِكَةُ مُقْتَرِنِينَ
Transliteration falawlā ul'qiya ʿalayhi aswiratun min dhahabin aw jāa maʿahu l-malāikatu muq'tarinīna
Kinyarwanda Kuki atamanuriwe ibikomo bya zahabu, cyangwa ngo aze aherekejwe n’abamalayika (bo kumushyigikira)?
Verse 54
فَٱسْتَخَفَّ قَوْمَهُۥ فَأَطَاعُوهُ ۚ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَوْمًا فَـٰسِقِينَ
Transliteration fa-is'takhaffa qawmahu fa-aṭāʿūhu innahum kānū qawman fāsiqīna
Kinyarwanda Nuko (Farawo) agira abantu be ibicucu (arabazindaza) maze baramwumvira. Mu by’ukuri bari abantu b’inkozi z’ibibi.
Verse 55
فَلَمَّآ ءَاسَفُونَا ٱنتَقَمْنَا مِنْهُمْ فَأَغْرَقْنَـٰهُمْ أَجْمَعِينَ
Transliteration falammā āsafūnā intaqamnā min'hum fa-aghraqnāhum ajmaʿīna
Kinyarwanda Nuko bamaze kuturakaza twarihoreye, maze tubaroha (mu mazi) bose.
Verse 56
فَجَعَلْنَـٰهُمْ سَلَفًا وَمَثَلًا لِّلْـَٔاخِرِينَ
Transliteration fajaʿalnāhum salafan wamathalan lil'ākhirīna
Kinyarwanda Nuko tubagira icyitegererezo n’iciro ry’umugani (ngo babe isomo) ku bazaza nyuma.
Verse 57
۞ وَلَمَّا ضُرِبَ ٱبْنُ مَرْيَمَ مَثَلًا إِذَا قَوْمُكَ مِنْهُ يَصِدُّونَ
Transliteration walammā ḍuriba ub'nu maryama mathalan idhā qawmuka min'hu yaṣiddūna
Kinyarwanda Kandi ubwo hatangwaga urugero kuri mwene Mariyamu (Issa), icyo gihe abantu bawe (ababangikanyamana b’i Maka, yewe Muhamadi) bararwishimiye cyane (barukwena.)
Verse 58
وَقَالُوٓا۟ ءَأَـٰلِهَتُنَا خَيْرٌ أَمْ هُوَ ۚ مَا ضَرَبُوهُ لَكَ إِلَّا جَدَلًۢا ۚ بَلْ هُمْ قَوْمٌ خَصِمُونَ
Transliteration waqālū aālihatunā khayrun am huwa mā ḍarabūhu laka illā jadalan bal hum qawmun khaṣimūna
Kinyarwanda Maze baravuga bati “Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?” Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana.
Verse 59
إِنْ هُوَ إِلَّا عَبْدٌ أَنْعَمْنَا عَلَيْهِ وَجَعَلْنَـٰهُ مَثَلًا لِّبَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ
Transliteration in huwa illā ʿabdun anʿamnā ʿalayhi wajaʿalnāhu mathalan libanī is'rāīla
Kinyarwanda (Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli.
Verse 60
وَلَوْ نَشَآءُ لَجَعَلْنَا مِنكُم مَّلَـٰٓئِكَةً فِى ٱلْأَرْضِ يَخْلُفُونَ
Transliteration walaw nashāu lajaʿalnā minkum malāikatan fī l-arḍi yakhlufūna
Kinyarwanda Iyo tuza kubishaka (yemwe bantu) twari kubakuramo abamalayika bagasimburana ku isi.
Verse 61
وَإِنَّهُۥ لَعِلْمٌ لِّلسَّاعَةِ فَلَا تَمْتَرُنَّ بِهَا وَٱتَّبِعُونِ ۚ هَـٰذَا صِرَٰطٌ مُّسْتَقِيمٌ
Transliteration wa-innahu laʿil'mun lilssāʿati falā tamtarunna bihā wa-ittabiʿūni hādhā ṣirāṭun mus'taqīmun
Kinyarwanda Mu by’ukuri (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye.
Verse 62
وَلَا يَصُدَّنَّكُمُ ٱلشَّيْطَـٰنُ ۖ إِنَّهُۥ لَكُمْ عَدُوٌّ مُّبِينٌ
Transliteration walā yaṣuddannakumu l-shayṭānu innahu lakum ʿaduwwun mubīnun
Kinyarwanda Kandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri ari umwanzi wanyu ugaragara.
Verse 63
وَلَمَّا جَآءَ عِيسَىٰ بِٱلْبَيِّنَـٰتِ قَالَ قَدْ جِئْتُكُم بِٱلْحِكْمَةِ وَلِأُبَيِّنَ لَكُم بَعْضَ ٱلَّذِى تَخْتَلِفُونَ فِيهِ ۖ فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
Transliteration walammā jāa ʿīsā bil-bayināti qāla qad ji'tukum bil-ḥik'mati wali-ubayyina lakum baʿḍa alladhī takhtalifūna fīhi fa-ittaqū l-laha wa-aṭīʿūni
Kinyarwanda Maze ubwo Issa yabazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, akababwira ati “Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mu byo mutavugaho rumwe. Ngaho nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Verse 64
إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ رَبِّى وَرَبُّكُمْ فَٱعْبُدُوهُ ۚ هَـٰذَا صِرَٰطٌ مُّسْتَقِيمٌ
Transliteration inna l-laha huwa rabbī warabbukum fa-uʿ'budūhu hādhā ṣirāṭun mus'taqīmun
Kinyarwanda Mu by’ukuri Allah ni We Nyagasani wanjye akaba ari na We Nyagasani wanyu, ngaho nimumugaragire. Iyi ni yo nzira itunganye.
Verse 65
فَٱخْتَلَفَ ٱلْأَحْزَابُ مِنۢ بَيْنِهِمْ ۖ فَوَيْلٌ لِّلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ مِنْ عَذَابِ يَوْمٍ أَلِيمٍ
Transliteration fa-ikh'talafa l-aḥzābu min baynihim fawaylun lilladhīna ẓalamū min ʿadhābi yawmin alīmin
Kinyarwanda Nuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma).
Verse 66
هَلْ يَنظُرُونَ إِلَّا ٱلسَّاعَةَ أَن تَأْتِيَهُم بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Transliteration hal yanẓurūna illā l-sāʿata an tatiyahum baghtatan wahum lā yashʿurūna
Kinyarwanda Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibatunguye batabizi?
Verse 67
ٱلْأَخِلَّآءُ يَوْمَئِذٍۭ بَعْضُهُمْ لِبَعْضٍ عَدُوٌّ إِلَّا ٱلْمُتَّقِينَ
Transliteration al-akhilāu yawma-idhin baʿḍuhum libaʿḍin ʿaduwwun illā l-mutaqīna
Kinyarwanda Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abagandukira (Allah),
Verse 68
يَـٰعِبَادِ لَا خَوْفٌ عَلَيْكُمُ ٱلْيَوْمَ وَلَآ أَنتُمْ تَحْزَنُونَ
Transliteration yāʿibādi lā khawfun ʿalaykumu l-yawma walā antum taḥzanūna
Kinyarwanda (Bazabwirwa bati) “Bagaragu banjye! Uyu munsi ntimugire ubwoba ndetse n’agahinda.”
Verse 69
ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِـَٔايَـٰتِنَا وَكَانُوا۟ مُسْلِمِينَ
Transliteration alladhīna āmanū biāyātinā wakānū mus'limīna
Kinyarwanda Ba bandi bemeye amagambo yacu kandi bakicisha bugufi (bakaba Abayisilamu),
Verse 70
ٱدْخُلُوا۟ ٱلْجَنَّةَ أَنتُمْ وَأَزْوَٰجُكُمْ تُحْبَرُونَ
Transliteration ud'khulū l-janata antum wa-azwājukum tuḥ'barūna
Kinyarwanda (Bazabwirwa bati) “Nimwinjire mu Ijuru, mwe n’abafasha banyu munezerewe.”
Verse 71
يُطَافُ عَلَيْهِم بِصِحَافٍ مِّن ذَهَبٍ وَأَكْوَابٍ ۖ وَفِيهَا مَا تَشْتَهِيهِ ٱلْأَنفُسُ وَتَلَذُّ ٱلْأَعْيُنُ ۖ وَأَنتُمْ فِيهَا خَـٰلِدُونَ
Transliteration yuṭāfu ʿalayhim biṣiḥāfin min dhahabin wa-akwābin wafīhā mā tashtahīhi l-anfusu wataladhu l-aʿyunu wa-antum fīhā khālidūna
Kinyarwanda Bazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo.
Verse 72
وَتِلْكَ ٱلْجَنَّةُ ٱلَّتِىٓ أُورِثْتُمُوهَا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Transliteration watil'ka l-janatu allatī ūrith'tumūhā bimā kuntum taʿmalūna
Kinyarwanda (Babwirwe bati) “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”
Verse 73
لَكُمْ فِيهَا فَـٰكِهَةٌ كَثِيرَةٌ مِّنْهَا تَأْكُلُونَ
Transliteration lakum fīhā fākihatun kathīratun min'hā takulūna
Kinyarwanda Muzahabwamo imbuto nyinshi muzajya murya.
Verse 74
إِنَّ ٱلْمُجْرِمِينَ فِى عَذَابِ جَهَنَّمَ خَـٰلِدُونَ
Transliteration inna l-muj'rimīna fī ʿadhābi jahannama khālidūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zizaba mu muriro wa Jahanama ubuziraherezo,
Verse 75
لَا يُفَتَّرُ عَنْهُمْ وَهُمْ فِيهِ مُبْلِسُونَ
Transliteration lā yufattaru ʿanhum wahum fīhi mub'lisūna
Kinyarwanda Ntibazigera boroherezwa (ibihano by’umuriro), kandi bazawubamo bihebye.
Verse 76
وَمَا ظَلَمْنَـٰهُمْ وَلَـٰكِن كَانُوا۟ هُمُ ٱلظَّـٰلِمِينَ
Transliteration wamā ẓalamnāhum walākin kānū humu l-ẓālimīna
Kinyarwanda Nta n’ubwo twigeze tubarenganya, ahubwo ni bo bari inkozi z’ibibi.
Verse 77
وَنَادَوْا۟ يَـٰمَـٰلِكُ لِيَقْضِ عَلَيْنَا رَبُّكَ ۖ قَالَ إِنَّكُم مَّـٰكِثُونَ
Transliteration wanādaw yāmāliku liyaqḍi ʿalaynā rabbuka qāla innakum mākithūna
Kinyarwanda Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti “Yewe Maliki (Umumalayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe atwice burundu!” Azavuga ati “Mu by’ukuri muzabamo ubuziraherezo.”
Verse 78
لَقَدْ جِئْنَـٰكُم بِٱلْحَقِّ وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَكُمْ لِلْحَقِّ كَـٰرِهُونَ
Transliteration laqad ji'nākum bil-ḥaqi walākinna aktharakum lil'ḥaqqi kārihūna
Kinyarwanda Rwose twabazaniye ukuri ariko abenshi muri mwe barakwanze.
Verse 79
أَمْ أَبْرَمُوٓا۟ أَمْرًا فَإِنَّا مُبْرِمُونَ
Transliteration am abramū amran fa-innā mub'rimūna
Kinyarwanda Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri ni twe twemeza ikigomba gukorwa.
Verse 80
أَمْ يَحْسَبُونَ أَنَّا لَا نَسْمَعُ سِرَّهُمْ وَنَجْوَىٰهُم ۚ بَلَىٰ وَرُسُلُنَا لَدَيْهِمْ يَكْتُبُونَ
Transliteration am yaḥsabūna annā lā nasmaʿu sirrahum wanajwāhum balā warusulunā ladayhim yaktubūna
Kinyarwanda Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo ndetse n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika.
Verse 81
قُلْ إِن كَانَ لِلرَّحْمَـٰنِ وَلَدٌ فَأَنَا۠ أَوَّلُ ٱلْعَـٰبِدِينَ
Transliteration qul in kāna lilrraḥmāni waladun fa-anā awwalu l-ʿābidīna
Kinyarwanda Vuga uti “Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamugaragira.”
Verse 82
سُبْحَـٰنَ رَبِّ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ رَبِّ ٱلْعَرْشِ عَمَّا يَصِفُونَ
Transliteration sub'ḥāna rabbi l-samāwāti wal-arḍi rabbi l-ʿarshi ʿammā yaṣifūna
Kinyarwanda Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani nyiri Ar’shi! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.
Verse 83
فَذَرْهُمْ يَخُوضُوا۟ وَيَلْعَبُوا۟ حَتَّىٰ يُلَـٰقُوا۟ يَوْمَهُمُ ٱلَّذِى يُوعَدُونَ
Transliteration fadharhum yakhūḍū wayalʿabū ḥattā yulāqū yawmahumu alladhī yūʿadūna
Kinyarwanda Bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.
Verse 84
وَهُوَ ٱلَّذِى فِى ٱلسَّمَآءِ إِلَـٰهٌ وَفِى ٱلْأَرْضِ إِلَـٰهٌ ۚ وَهُوَ ٱلْحَكِيمُ ٱلْعَلِيمُ
Transliteration wahuwa alladhī fī l-samāi ilāhun wafī l-arḍi ilāhun wahuwa l-ḥakīmu l-ʿalīmu
Kinyarwanda Ni We (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na We Mana yonyine ku isi. Kandi ni na We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
Verse 85
وَتَبَارَكَ ٱلَّذِى لَهُۥ مُلْكُ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَمَا بَيْنَهُمَا وَعِندَهُۥ عِلْمُ ٱلسَّاعَةِ وَإِلَيْهِ تُرْجَعُونَ
Transliteration watabāraka alladhī lahu mul'ku l-samāwāti wal-arḍi wamā baynahumā waʿindahu ʿil'mu l-sāʿati wa-ilayhi tur'jaʿūna
Kinyarwanda Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni na We uzi iby’imperuka, kandi ni na We muzagarurwaho.
Verse 86
وَلَا يَمْلِكُ ٱلَّذِينَ يَدْعُونَ مِن دُونِهِ ٱلشَّفَـٰعَةَ إِلَّا مَن شَهِدَ بِٱلْحَقِّ وَهُمْ يَعْلَمُونَ
Transliteration walā yamliku alladhīna yadʿūna min dūnihi l-shafāʿata illā man shahida bil-ḥaqi wahum yaʿlamūna
Kinyarwanda Naho ibyo basenga bitari We, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye ba bandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi).
Verse 87
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَهُمْ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ ۖ فَأَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ
Transliteration wala-in sa-altahum man khalaqahum layaqūlunna l-lahu fa-annā yu'fakūna
Kinyarwanda Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bateshwa (kugaragira Allah wabaremye, bakajya gusenga ibigirwamana)?
Verse 88
وَقِيلِهِۦ يَـٰرَبِّ إِنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ قَوْمٌ لَّا يُؤْمِنُونَ
Transliteration waqīlihi yārabbi inna hāulāi qawmun lā yu'minūna
Kinyarwanda (Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri aba bantu ntibemera!”
Verse 89
فَٱصْفَحْ عَنْهُمْ وَقُلْ سَلَـٰمٌ ۚ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ
Transliteration fa-iṣ'faḥ ʿanhum waqul salāmun fasawfa yaʿlamūna
Kinyarwanda Bityo, bababarire unavuge uti “mugire amahoro (Salamu)!” Rwose bidatinze bazaba bamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo).
Read Surah Az-Zukhruf in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.