MyDugsiStart learning

Surah Al-Qalam in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 68 · القلم · The Pen · 52 verses

Surah Al-Qalam verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Qalam word by word in English.

Verse 1

نٓ ۚ وَٱلْقَلَمِ وَمَا يَسْطُرُونَ

Transliteration noon wal-qalami wamā yasṭurūna

Kinyarwanda Nuuni Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika!

Verse 2

مَآ أَنتَ بِنِعْمَةِ رَبِّكَ بِمَجْنُونٍ

Transliteration mā anta biniʿ'mati rabbika bimajnūnin

Kinyarwanda Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.

Verse 3

وَإِنَّ لَكَ لَأَجْرًا غَيْرَ مَمْنُونٍ

Transliteration wa-inna laka la-ajran ghayra mamnūnin

Kinyarwanda Kandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).

Verse 4

وَإِنَّكَ لَعَلَىٰ خُلُقٍ عَظِيمٍ

Transliteration wa-innaka laʿalā khuluqin ʿaẓīmin

Kinyarwanda Rwose mu by’ukuri ufite ubupfura buhambaye.

Verse 5

فَسَتُبْصِرُ وَيُبْصِرُونَ

Transliteration fasatub'ṣiru wayub'ṣirūna

Kinyarwanda Bityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,

Verse 6

بِأَييِّكُمُ ٱلْمَفْتُونُ

Transliteration bi-ayyikumu l-maftūnu

Kinyarwanda Umusazi muri mwe (uwo ari we).

Verse 7

إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعْلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعْلَمُ بِٱلْمُهْتَدِينَ

Transliteration inna rabbaka huwa aʿlamu biman ḍalla ʿan sabīlihi wahuwa aʿlamu bil-muh'tadīna

Kinyarwanda Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na We uzi neza abayobotse.

Verse 8

فَلَا تُطِعِ ٱلْمُكَذِّبِينَ

Transliteration falā tuṭiʿi l-mukadhibīna

Kinyarwanda Bityo, ntukumvire abahinyura.

Verse 9

وَدُّوا۟ لَوْ تُدْهِنُ فَيُدْهِنُونَ

Transliteration waddū law tud'hinu fayud'hinūna

Kinyarwanda Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).

Verse 10

وَلَا تُطِعْ كُلَّ حَلَّافٍ مَّهِينٍ

Transliteration walā tuṭiʿ kulla ḥallāfin mahīnin

Kinyarwanda Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,

Verse 11

هَمَّازٍ مَّشَّآءٍۭ بِنَمِيمٍ

Transliteration hammāzin mashāin binamīmin

Kinyarwanda Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),

Verse 12

مَّنَّاعٍ لِّلْخَيْرِ مُعْتَدٍ أَثِيمٍ

Transliteration mannāʿin lil'khayri muʿ'tadin athīmin

Kinyarwanda Ubuza ibyiza, urengera, umunyacyaha,

Verse 13

عُتُلٍّۭ بَعْدَ ذَٰلِكَ زَنِيمٍ

Transliteration ʿutullin baʿda dhālika zanīmin

Kinyarwanda Uw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se).

Verse 14

أَن كَانَ ذَا مَالٍ وَبَنِينَ

Transliteration an kāna dhā mālin wabanīna

Kinyarwanda Yitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),

Verse 15

إِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِ ءَايَـٰتُنَا قَالَ أَسَـٰطِيرُ ٱلْأَوَّلِينَ

Transliteration idhā tut'lā ʿalayhi āyātunā qāla asāṭīru l-awalīna

Kinyarwanda Iyo asomewe amagambo yacu, aravuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”

Verse 16

سَنَسِمُهُۥ عَلَى ٱلْخُرْطُومِ

Transliteration sanasimuhu ʿalā l-khur'ṭūmi

Kinyarwanda Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).

Verse 17

إِنَّا بَلَوْنَـٰهُمْ كَمَا بَلَوْنَآ أَصْحَـٰبَ ٱلْجَنَّةِ إِذْ أَقْسَمُوا۟ لَيَصْرِمُنَّهَا مُصْبِحِينَ

Transliteration innā balawnāhum kamā balawnā aṣḥāba l-janati idh aqsamū layaṣrimunnahā muṣ'biḥīna

Kinyarwanda Mu by’ukuri (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera.

Verse 18

وَلَا يَسْتَثْنُونَ

Transliteration walā yastathnūna

Kinyarwanda Ariko ntibavuze (In-sha-Allah, Imana nibishaka).

Verse 19

فَطَافَ عَلَيْهَا طَآئِفٌ مِّن رَّبِّكَ وَهُمْ نَآئِمُونَ

Transliteration faṭāfa ʿalayhā ṭāifun min rabbika wahum nāimūna

Kinyarwanda Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye.

Verse 20

فَأَصْبَحَتْ كَٱلصَّرِيمِ

Transliteration fa-aṣbaḥat kal-ṣarīmi

Kinyarwanda (Umurima wabo) uhinduka nk’uruhira.

Verse 21

فَتَنَادَوْا۟ مُصْبِحِينَ

Transliteration fatanādaw muṣ'biḥīna

Kinyarwanda Nuko bucyeye barahamagarana,

Verse 22

أَنِ ٱغْدُوا۟ عَلَىٰ حَرْثِكُمْ إِن كُنتُمْ صَـٰرِمِينَ

Transliteration ani igh'dū ʿalā ḥarthikum in kuntum ṣārimīna

Kinyarwanda Bagira bati “Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura. ”

Verse 23

فَٱنطَلَقُوا۟ وَهُمْ يَتَخَـٰفَتُونَ

Transliteration fa-inṭalaqū wahum yatakhāfatūna

Kinyarwanda Nuko bagenda bongorerana,

Verse 24

أَن لَّا يَدْخُلَنَّهَا ٱلْيَوْمَ عَلَيْكُم مِّسْكِينٌ

Transliteration an lā yadkhulannahā l-yawma ʿalaykum mis'kīnun

Kinyarwanda (Bagira bati) “Uyu munsi ntihagire umukene n’umwe uwubinjiranamo (umurima).

Verse 25

وَغَدَوْا۟ عَلَىٰ حَرْدٍ قَـٰدِرِينَ

Transliteration waghadaw ʿalā ḥardin qādirīna

Kinyarwanda Nuko bazinduka baganayo (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi (bwo kwima abakene).

Verse 26

فَلَمَّا رَأَوْهَا قَالُوٓا۟ إِنَّا لَضَآلُّونَ

Transliteration falammā ra-awhā qālū innā laḍāllūna

Kinyarwanda Maze bawubonye baravuga bati “Mu by’ukuri twayobye (inzira)!”

Verse 27

بَلْ نَحْنُ مَحْرُومُونَ

Transliteration bal naḥnu maḥrūmūna

Kinyarwanda Ahubwo twimwe (umusaruro wawo kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene).

Verse 28

قَالَ أَوْسَطُهُمْ أَلَمْ أَقُل لَّكُمْ لَوْلَا تُسَبِّحُونَ

Transliteration qāla awsaṭuhum alam aqul lakum lawlā tusabbiḥūna

Kinyarwanda Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati “Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)?”

Verse 29

قَالُوا۟ سُبْحَـٰنَ رَبِّنَآ إِنَّا كُنَّا ظَـٰلِمِينَ

Transliteration qālū sub'ḥāna rabbinā innā kunnā ẓālimīna

Kinyarwanda Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

Verse 30

فَأَقْبَلَ بَعْضُهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ يَتَلَـٰوَمُونَ

Transliteration fa-aqbala baʿḍuhum ʿalā baʿḍin yatalāwamūna

Kinyarwanda Nuko bamwe batangira guhindukirira abandi (bitana bamwana) bavebana,

Verse 31

قَالُوا۟ يَـٰوَيْلَنَآ إِنَّا كُنَّا طَـٰغِينَ

Transliteration qālū yāwaylanā innā kunnā ṭāghīna

Kinyarwanda Baravuga bati “Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri twari abarengera (imbibi za Allah).”

Verse 32

عَسَىٰ رَبُّنَآ أَن يُبْدِلَنَا خَيْرًا مِّنْهَآ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا رَٰغِبُونَ

Transliteration ʿasā rabbunā an yub'dilanā khayran min'hā innā ilā rabbinā rāghibūna

Kinyarwanda Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu.

Verse 33

كَذَٰلِكَ ٱلْعَذَابُ ۖ وَلَعَذَابُ ٱلْـَٔاخِرَةِ أَكْبَرُ ۚ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ

Transliteration kadhālika l-ʿadhābu walaʿadhābu l-ākhirati akbaru law kānū yaʿlamūna

Kinyarwanda Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi) bimera! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi.

Verse 34

إِنَّ لِلْمُتَّقِينَ عِندَ رَبِّهِمْ جَنَّـٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Transliteration inna lil'muttaqīna ʿinda rabbihim jannāti l-naʿīmi

Kinyarwanda Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo.

Verse 35

أَفَنَجْعَلُ ٱلْمُسْلِمِينَ كَٱلْمُجْرِمِينَ

Transliteration afanajʿalu l-mus'limīna kal-muj'rimīna

Kinyarwanda Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi?

Verse 36

مَا لَكُمْ كَيْفَ تَحْكُمُونَ

Transliteration mā lakum kayfa taḥkumūna

Kinyarwanda Ese mwabaye mute? Mubona ibintu mute?

Verse 37

أَمْ لَكُمْ كِتَـٰبٌ فِيهِ تَدْرُسُونَ

Transliteration am lakum kitābun fīhi tadrusūna

Kinyarwanda Cyangwa mwaba mufite igitabo musomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)!

Verse 38

إِنَّ لَكُمْ فِيهِ لَمَا تَخَيَّرُونَ

Transliteration inna lakum fīhi lamā takhayyarūna

Kinyarwanda Mu by’ukuri mukaba mufitemo (muri icyo gitabo) aho mukura ibyo?

Verse 39

أَمْ لَكُمْ أَيْمَـٰنٌ عَلَيْنَا بَـٰلِغَةٌ إِلَىٰ يَوْمِ ٱلْقِيَـٰمَةِ ۙ إِنَّ لَكُمْ لَمَا تَحْكُمُونَ

Transliteration am lakum aymānun ʿalaynā bālighatun ilā yawmi l-qiyāmati inna lakum lamā taḥkumūna

Kinyarwanda Cyangwa mudufiteho amasezerano ntakuka afite agaciro kugeza ku munsi w’imperuka yo kuzabona ibyo mwifuza?

Verse 40

سَلْهُمْ أَيُّهُم بِذَٰلِكَ زَعِيمٌ

Transliteration salhum ayyuhum bidhālika zaʿīmun

Kinyarwanda Babaze (yewe Muhamadi) uti “Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)?”

Verse 41

أَمْ لَهُمْ شُرَكَآءُ فَلْيَأْتُوا۟ بِشُرَكَآئِهِمْ إِن كَانُوا۟ صَـٰدِقِينَ

Transliteration am lahum shurakāu falyatū bishurakāihim in kānū ṣādiqīna

Kinyarwanda Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri.

Verse 42

يَوْمَ يُكْشَفُ عَن سَاقٍ وَيُدْعَوْنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ فَلَا يَسْتَطِيعُونَ

Transliteration yawma yuk'shafu ʿan sāqin wayud'ʿawna ilā l-sujūdi falā yastaṭīʿūna

Kinyarwanda (Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore

Verse 43

خَـٰشِعَةً أَبْصَـٰرُهُمْ تَرْهَقُهُمْ ذِلَّةٌ ۖ وَقَدْ كَانُوا۟ يُدْعَوْنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ وَهُمْ سَـٰلِمُونَ

Transliteration khāshiʿatan abṣāruhum tarhaquhum dhillatun waqad kānū yud'ʿawna ilā l-sujūdi wahum sālimūna

Kinyarwanda Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).

Verse 44

فَذَرْنِى وَمَن يُكَذِّبُ بِهَـٰذَا ٱلْحَدِيثِ ۖ سَنَسْتَدْرِجُهُم مِّنْ حَيْثُ لَا يَعْلَمُونَ

Transliteration fadharnī waman yukadhibu bihādhā l-ḥadīthi sanastadrijuhum min ḥaythu lā yaʿlamūna

Kinyarwanda Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.

Verse 45

وَأُمْلِى لَهُمْ ۚ إِنَّ كَيْدِى مَتِينٌ

Transliteration wa-um'lī lahum inna kaydī matīnun

Kinyarwanda Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.

Verse 46

أَمْ تَسْـَٔلُهُمْ أَجْرًا فَهُم مِّن مَّغْرَمٍ مُّثْقَلُونَ

Transliteration am tasaluhum ajran fahum min maghramin muth'qalūna

Kinyarwanda Cyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

Verse 47

أَمْ عِندَهُمُ ٱلْغَيْبُ فَهُمْ يَكْتُبُونَ

Transliteration am ʿindahumu l-ghaybu fahum yaktubūna

Kinyarwanda Ahubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?

Verse 48

فَٱصْبِرْ لِحُكْمِ رَبِّكَ وَلَا تَكُن كَصَاحِبِ ٱلْحُوتِ إِذْ نَادَىٰ وَهُوَ مَكْظُومٌ

Transliteration fa-iṣ'bir liḥuk'mi rabbika walā takun kaṣāḥibi l-ḥūti idh nādā wahuwa makẓūmun

Kinyarwanda Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.

Verse 49

لَّوْلَآ أَن تَدَٰرَكَهُۥ نِعْمَةٌ مِّن رَّبِّهِۦ لَنُبِذَ بِٱلْعَرَآءِ وَهُوَ مَذْمُومٌ

Transliteration lawlā an tadārakahu niʿ'matun min rabbihi lanubidha bil-ʿarāi wahuwa madhmūmun

Kinyarwanda Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.

Verse 50

فَٱجْتَبَـٰهُ رَبُّهُۥ فَجَعَلَهُۥ مِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ

Transliteration fa-ij'tabāhu rabbuhu fajaʿalahu mina l-ṣāliḥīna

Kinyarwanda Nuko Nyagasani we aramutoranya, maze amushyira mu ntungane.

Verse 51

وَإِن يَكَادُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَيُزْلِقُونَكَ بِأَبْصَـٰرِهِمْ لَمَّا سَمِعُوا۟ ٱلذِّكْرَ وَيَقُولُونَ إِنَّهُۥ لَمَجْنُونٌ

Transliteration wa-in yakādu alladhīna kafarū layuz'liqūnaka bi-abṣārihim lammā samiʿū l-dhik'ra wayaqūlūna innahu lamajnūnun

Kinyarwanda Kandi iyo abahakanye bumvise urwibutso (Qur’an), bakurebesha indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati “Rwose ni umusazi.”

Verse 52

وَمَا هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ لِّلْعَـٰلَمِينَ

Transliteration wamā huwa illā dhik'run lil'ʿālamīna

Kinyarwanda Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.

Read Surah Al-Qalam in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.