Surah Al-'Ankabut in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 29 · العنكبوت · The Spider · 69 verses
Surah Al-'Ankabut verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-'Ankabut word by word in English.
Verse 1
الٓمٓ
Transliteration alif-lam-meem
Kinyarwanda Alif Laam Miim
Verse 2
أَحَسِبَ ٱلنَّاسُ أَن يُتْرَكُوٓا۟ أَن يَقُولُوٓا۟ ءَامَنَّا وَهُمْ لَا يُفْتَنُونَ
Transliteration aḥasiba l-nāsu an yut'rakū an yaqūlū āmannā wahum lā yuf'tanūna
Kinyarwanda Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?”
Verse 3
وَلَقَدْ فَتَنَّا ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۖ فَلَيَعْلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ صَدَقُوا۟ وَلَيَعْلَمَنَّ ٱلْكَـٰذِبِينَ
Transliteration walaqad fatannā alladhīna min qablihim falayaʿlamanna l-lahu alladhīna ṣadaqū walayaʿlamanna l-kādhibīna
Kinyarwanda Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; bityo nta gushidikanya ko Allah azi neza abanyakuri, kandi nta gushidikanya ko azi neza abanyabinyoma.
Verse 4
أَمْ حَسِبَ ٱلَّذِينَ يَعْمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَسْبِقُونَا ۚ سَآءَ مَا يَحْكُمُونَ
Transliteration am ḥasiba alladhīna yaʿmalūna l-sayiāti an yasbiqūnā sāa mā yaḥkumūna
Kinyarwanda Cyangwa ba bandi bakora ibikorwa bibi bibwira ko bazaducika? Rwose ibyo bibwira ni bibi.
Verse 5
مَن كَانَ يَرْجُوا۟ لِقَآءَ ٱللَّهِ فَإِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ لَـَٔاتٍ ۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Transliteration man kāna yarjū liqāa l-lahi fa-inna ajala l-lahi laātin wahuwa l-samīʿu l-ʿalīmu
Kinyarwanda Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri igihe ntarengwa Allah yagennye kizagera nta kabuza. Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Verse 6
وَمَن جَـٰهَدَ فَإِنَّمَا يُجَـٰهِدُ لِنَفْسِهِۦٓ ۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَنِىٌّ عَنِ ٱلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration waman jāhada fa-innamā yujāhidu linafsihi inna l-laha laghaniyyun ʿani l-ʿālamīna
Kinyarwanda Kandi uzagira umuhate, uwo azaba abyigiriye ubwe. Mu by’ukuri Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa byose.
Verse 7
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ لَنُكَفِّرَنَّ عَنْهُمْ سَيِّـَٔاتِهِمْ وَلَنَجْزِيَنَّهُمْ أَحْسَنَ ٱلَّذِى كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Transliteration wa-alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti lanukaffiranna ʿanhum sayyiātihim walanajziyannahum aḥsana alladhī kānū yaʿmalūna
Kinyarwanda Kandi ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga.
Verse 8
وَوَصَّيْنَا ٱلْإِنسَـٰنَ بِوَٰلِدَيْهِ حُسْنًا ۖ وَإِن جَـٰهَدَاكَ لِتُشْرِكَ بِى مَا لَيْسَ لَكَ بِهِۦ عِلْمٌ فَلَا تُطِعْهُمَآ ۚ إِلَىَّ مَرْجِعُكُمْ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Transliteration wawaṣṣaynā l-insāna biwālidayhi ḥus'nan wa-in jāhadāka litush'rika bī mā laysa laka bihi ʿil'mun falā tuṭiʿ'humā ilayya marjiʿukum fa-unabbi-ukum bimā kuntum taʿmalūna
Kinyarwanda Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora.
Verse 9
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ لَنُدْخِلَنَّهُمْ فِى ٱلصَّـٰلِحِينَ
Transliteration wa-alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti lanud'khilannahum fī l-ṣāliḥīna
Kinyarwanda Na ba bandi bemeye bakanakora ibyiza, rwose tuzabinjiza mu ntungane (mu ijuru).
Verse 10
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَقُولُ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ فَإِذَآ أُوذِىَ فِى ٱللَّهِ جَعَلَ فِتْنَةَ ٱلنَّاسِ كَعَذَابِ ٱللَّهِ وَلَئِن جَآءَ نَصْرٌ مِّن رَّبِّكَ لَيَقُولُنَّ إِنَّا كُنَّا مَعَكُمْ ۚ أَوَلَيْسَ ٱللَّهُ بِأَعْلَمَ بِمَا فِى صُدُورِ ٱلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration wamina l-nāsi man yaqūlu āmannā bil-lahi fa-idhā ūdhiya fī l-lahi jaʿala fit'nata l-nāsi kaʿadhābi l-lahi wala-in jāa naṣrun min rabbika layaqūlunna innā kunnā maʿakum awalaysa l-lahu bi-aʿlama bimā fī ṣudūri l-ʿālamīna
Kinyarwanda No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah!” Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah (bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti “Mu by’ukuri twari kumwe namwe.” Ese Allah si We uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose?
Verse 11
وَلَيَعْلَمَنَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَلَيَعْلَمَنَّ ٱلْمُنَـٰفِقِينَ
Transliteration walayaʿlamanna l-lahu alladhīna āmanū walayaʿlamanna l-munāfiqīna
Kinyarwanda Kandi Allah azi neza abemeye ndetse azi neza indyarya.
Verse 12
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لِلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ٱتَّبِعُوا۟ سَبِيلَنَا وَلْنَحْمِلْ خَطَـٰيَـٰكُمْ وَمَا هُم بِحَـٰمِلِينَ مِنْ خَطَـٰيَـٰهُم مِّن شَىْءٍ ۖ إِنَّهُمْ لَكَـٰذِبُونَ
Transliteration waqāla alladhīna kafarū lilladhīna āmanū ittabiʿū sabīlanā walnaḥmil khaṭāyākum wamā hum biḥāmilīna min khaṭāyāhum min shayin innahum lakādhibūna
Kinyarwanda Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu.” Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma.
Verse 13
وَلَيَحْمِلُنَّ أَثْقَالَهُمْ وَأَثْقَالًا مَّعَ أَثْقَالِهِمْ ۖ وَلَيُسْـَٔلُنَّ يَوْمَ ٱلْقِيَـٰمَةِ عَمَّا كَانُوا۟ يَفْتَرُونَ
Transliteration walayaḥmilunna athqālahum wa-athqālan maʿa athqālihim walayus'alunna yawma l-qiyāmati ʿammā kānū yaftarūna
Kinyarwanda Kandi rwose ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro yabo hamwe n’indi mitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose kuri uwo munsi bazabazwa ibyo bahimbaga.
Verse 14
وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوْمِهِۦ فَلَبِثَ فِيهِمْ أَلْفَ سَنَةٍ إِلَّا خَمْسِينَ عَامًا فَأَخَذَهُمُ ٱلطُّوفَانُ وَهُمْ ظَـٰلِمُونَ
Transliteration walaqad arsalnā nūḥan ilā qawmihi falabitha fīhim alfa sanatin illā khamsīna ʿāman fa-akhadhahumu l-ṭūfānu wahum ẓālimūna
Kinyarwanda Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana na bo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure kandi bari inkozi z’ibibi.
Verse 15
فَأَنجَيْنَـٰهُ وَأَصْحَـٰبَ ٱلسَّفِينَةِ وَجَعَلْنَـٰهَآ ءَايَةً لِّلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration fa-anjaynāhu wa-aṣḥāba l-safīnati wajaʿalnāhā āyatan lil'ʿālamīna
Kinyarwanda Nuko turamurokora we n’abari mu nkuge, maze tubigira ikimenyetso ku biremwa byose.
Verse 16
وَإِبْرَٰهِيمَ إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَٱتَّقُوهُ ۖ ذَٰلِكُمْ خَيْرٌ لَّكُمْ إِن كُنتُمْ تَعْلَمُونَ
Transliteration wa-ib'rāhīma idh qāla liqawmihi uʿ'budū l-laha wa-ittaqūhu dhālikum khayrun lakum in kuntum taʿlamūna
Kinyarwanda (Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati “Nimugaragire Allah munamugandukire. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi.”
Verse 17
إِنَّمَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَوْثَـٰنًا وَتَخْلُقُونَ إِفْكًا ۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ تَعْبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَمْلِكُونَ لَكُمْ رِزْقًا فَٱبْتَغُوا۟ عِندَ ٱللَّهِ ٱلرِّزْقَ وَٱعْبُدُوهُ وَٱشْكُرُوا۟ لَهُۥٓ ۖ إِلَيْهِ تُرْجَعُونَ
Transliteration innamā taʿbudūna min dūni l-lahi awthānan watakhluqūna if'kan inna alladhīna taʿbudūna min dūni l-lahi lā yamlikūna lakum riz'qan fa-ib'taghū ʿinda l-lahi l-riz'qa wa-uʿ'budūhu wa-ush'kurū lahu ilayhi tur'jaʿūna
Kinyarwanda Rwose ibyo mugaragira bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri ibyo mugaragira bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumugaragire (wenyine) kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa.
Verse 18
وَإِن تُكَذِّبُوا۟ فَقَدْ كَذَّبَ أُمَمٌ مِّن قَبْلِكُمْ ۖ وَمَا عَلَى ٱلرَّسُولِ إِلَّا ٱلْبَلَـٰغُ ٱلْمُبِينُ
Transliteration wa-in tukadhibū faqad kadhaba umamun min qablikum wamā ʿalā l-rasūli illā l-balāghu l-mubīnu
Kinyarwanda Kandi nimuhinyura (Intumwa, mumenye ko) rwose n’abababanjirije barazihinyuye. Nta n’ikindi intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa ku buryo bugaragara.
Verse 19
أَوَلَمْ يَرَوْا۟ كَيْفَ يُبْدِئُ ٱللَّهُ ٱلْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥٓ ۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٌ
Transliteration awalam yaraw kayfa yub'di-u l-lahu l-khalqa thumma yuʿīduhu inna dhālika ʿalā l-lahi yasīrun
Kinyarwanda Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allah yaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.
Verse 20
قُلْ سِيرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ فَٱنظُرُوا۟ كَيْفَ بَدَأَ ٱلْخَلْقَ ۚ ثُمَّ ٱللَّهُ يُنشِئُ ٱلنَّشْأَةَ ٱلْـَٔاخِرَةَ ۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ
Transliteration qul sīrū fī l-arḍi fa-unẓurū kayfa bada-a l-khalqa thumma l-lahu yunshi-u l-nashata l-ākhirata inna l-laha ʿalā kulli shayin qadīrun
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allah akazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.”
Verse 21
يُعَذِّبُ مَن يَشَآءُ وَيَرْحَمُ مَن يَشَآءُ ۖ وَإِلَيْهِ تُقْلَبُونَ
Transliteration yuʿadhibu man yashāu wayarḥamu man yashāu wa-ilayhi tuq'labūna
Kinyarwanda Ahana uwo ashaka, akanagirira impuhwe uwo ashaka; kandi iwe ni ho muzagarurwa.
Verse 22
وَمَآ أَنتُم بِمُعْجِزِينَ فِى ٱلْأَرْضِ وَلَا فِى ٱلسَّمَآءِ ۖ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِن وَلِىٍّ وَلَا نَصِيرٍ
Transliteration wamā antum bimuʿ'jizīna fī l-arḍi walā fī l-samāi wamā lakum min dūni l-lahi min waliyyin walā naṣīrin
Kinyarwanda Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah.
Verse 23
وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ بِـَٔايَـٰتِ ٱللَّهِ وَلِقَآئِهِۦٓ أُو۟لَـٰٓئِكَ يَئِسُوا۟ مِن رَّحْمَتِى وَأُو۟لَـٰٓئِكَ لَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Transliteration wa-alladhīna kafarū biāyāti l-lahi waliqāihi ulāika ya-isū min raḥmatī wa-ulāika lahum ʿadhābun alīmun
Kinyarwanda Na ba bandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na We, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni na bo bazahanishwa ibihano bibabaza.
Verse 24
فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوْمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُوا۟ ٱقْتُلُوهُ أَوْ حَرِّقُوهُ فَأَنجَىٰهُ ٱللَّهُ مِنَ ٱلنَّارِ ۚ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَـٰتٍ لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ
Transliteration famā kāna jawāba qawmihi illā an qālū uq'tulūhu aw ḥarriqūhu fa-anjāhu l-lahu mina l-nāri inna fī dhālika laāyātin liqawmin yu'minūna
Kinyarwanda Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati “Mumwice cyangwa mumutwike!” Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera.
Verse 25
وَقَالَ إِنَّمَا ٱتَّخَذْتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ أَوْثَـٰنًا مَّوَدَّةَ بَيْنِكُمْ فِى ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا ۖ ثُمَّ يَوْمَ ٱلْقِيَـٰمَةِ يَكْفُرُ بَعْضُكُم بِبَعْضٍ وَيَلْعَنُ بَعْضُكُم بَعْضًا وَمَأْوَىٰكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن نَّـٰصِرِينَ
Transliteration waqāla innamā ittakhadhtum min dūni l-lahi awthānan mawaddata baynikum fī l-ḥayati l-dun'yā thumma yawma l-qiyāmati yakfuru baʿḍukum bibaʿḍin wayalʿanu baʿḍukum baʿḍan wamawākumu l-nāru wamā lakum min nāṣirīna
Kinyarwanda Nuko (Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira.”
Verse 26
۞ فَـَٔامَنَ لَهُۥ لُوطٌ ۘ وَقَالَ إِنِّى مُهَاجِرٌ إِلَىٰ رَبِّىٓ ۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ
Transliteration faāmana lahu lūṭun waqāla innī muhājirun ilā rabbī innahu huwa l-ʿazīzu l-ḥakīmu
Kinyarwanda Nuko Lutwi (Loti) yemera ubutumwa bwa Ibrahimu. Maze (Ibrahimu) aravuga ati “Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Verse 27
وَوَهَبْنَا لَهُۥٓ إِسْحَـٰقَ وَيَعْقُوبَ وَجَعَلْنَا فِى ذُرِّيَّتِهِ ٱلنُّبُوَّةَ وَٱلْكِتَـٰبَ وَءَاتَيْنَـٰهُ أَجْرَهُۥ فِى ٱلدُّنْيَا ۖ وَإِنَّهُۥ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ
Transliteration wawahabnā lahu is'ḥāqa wayaʿqūba wajaʿalnā fī dhurriyyatihi l-nubuwata wal-kitāba waātaynāhu ajrahu fī l-dun'yā wa-innahu fī l-ākhirati lamina l-ṣāliḥīna
Kinyarwanda Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane.
Verse 28
وَلُوطًا إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِۦٓ إِنَّكُمْ لَتَأْتُونَ ٱلْفَـٰحِشَةَ مَا سَبَقَكُم بِهَا مِنْ أَحَدٍ مِّنَ ٱلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration walūṭan idh qāla liqawmihi innakum latatūna l-fāḥishata mā sabaqakum bihā min aḥadin mina l-ʿālamīna
Kinyarwanda Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri murakora ibikorwa by’urukozasoni bitigeze bikorwa n’uwo ari we wese mu biremwa.”
Verse 29
أَئِنَّكُمْ لَتَأْتُونَ ٱلرِّجَالَ وَتَقْطَعُونَ ٱلسَّبِيلَ وَتَأْتُونَ فِى نَادِيكُمُ ٱلْمُنكَرَ ۖ فَمَا كَانَ جَوَابَ قَوْمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُوا۟ ٱئْتِنَا بِعَذَابِ ٱللَّهِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
Transliteration a-innakum latatūna l-rijāla wataqṭaʿūna l-sabīla watatūna fī nādīkumu l-munkara famā kāna jawāba qawmihi illā an qālū i'tinā biʿadhābi l-lahi in kunta mina l-ṣādiqīna
Kinyarwanda Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati “Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri!”
Verse 30
قَالَ رَبِّ ٱنصُرْنِى عَلَى ٱلْقَوْمِ ٱلْمُفْسِدِينَ
Transliteration qāla rabbi unṣur'nī ʿalā l-qawmi l-muf'sidīna
Kinyarwanda (Lutwi) aravuga ati “Nyagasani! Ntsindira abantu b’abangizi.”
Verse 31
وَلَمَّا جَآءَتْ رُسُلُنَآ إِبْرَٰهِيمَ بِٱلْبُشْرَىٰ قَالُوٓا۟ إِنَّا مُهْلِكُوٓا۟ أَهْلِ هَـٰذِهِ ٱلْقَرْيَةِ ۖ إِنَّ أَهْلَهَا كَانُوا۟ ظَـٰلِمِينَ
Transliteration walammā jāat rusulunā ib'rāhīma bil-bush'rā qālū innā muh'likū ahli hādhihi l-qaryati inna ahlahā kānū ẓālimīna
Kinyarwanda Maze ubwo intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti “Mu by’ukuri tugiye kurimbura abatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi.”
Verse 32
قَالَ إِنَّ فِيهَا لُوطًا ۚ قَالُوا۟ نَحْنُ أَعْلَمُ بِمَن فِيهَا ۖ لَنُنَجِّيَنَّهُۥ وَأَهْلَهُۥٓ إِلَّا ٱمْرَأَتَهُۥ كَانَتْ مِنَ ٱلْغَـٰبِرِينَ
Transliteration qāla inna fīhā lūṭan qālū naḥnu aʿlamu biman fīhā lanunajjiyannahu wa-ahlahu illā im'ra-atahu kānat mina l-ghābirīna
Kinyarwanda (Ibrahimu) aravuga ati “Ariko (muzirikane ko) harimo Lutwi!” Baravuga bati “Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uribube mu basigara (mu bihano).”
Verse 33
وَلَمَّآ أَن جَآءَتْ رُسُلُنَا لُوطًا سِىٓءَ بِهِمْ وَضَاقَ بِهِمْ ذَرْعًا وَقَالُوا۟ لَا تَخَفْ وَلَا تَحْزَنْ ۖ إِنَّا مُنَجُّوكَ وَأَهْلَكَ إِلَّا ٱمْرَأَتَكَ كَانَتْ مِنَ ٱلْغَـٰبِرِينَ
Transliteration walammā an jāat rusulunā lūṭan sīa bihim waḍāqa bihim dharʿan waqālū lā takhaf walā taḥzan innā munajjūka wa-ahlaka illā im'ra-ataka kānat mina l-ghābirīna
Kinyarwanda Nuko ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko na zo zakorerwa ibya mfurambi), maze ziravuga ziti “Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano).”
Verse 34
إِنَّا مُنزِلُونَ عَلَىٰٓ أَهْلِ هَـٰذِهِ ٱلْقَرْيَةِ رِجْزًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ بِمَا كَانُوا۟ يَفْسُقُونَ
Transliteration innā munzilūna ʿalā ahli hādhihi l-qaryati rij'zan mina l-samāi bimā kānū yafsuqūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri turamanurira igihano giturutse mu kirere ku batuye uyu mudugudu kubera ubwononnyi bakora.
Verse 35
وَلَقَد تَّرَكْنَا مِنْهَآ ءَايَةًۢ بَيِّنَةً لِّقَوْمٍ يَعْقِلُونَ
Transliteration walaqad taraknā min'hā āyatan bayyinatan liqawmin yaʿqilūna
Kinyarwanda Ni n’uko rwose twawusizemo ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ubwenge.
Verse 36
وَإِلَىٰ مَدْيَنَ أَخَاهُمْ شُعَيْبًا فَقَالَ يَـٰقَوْمِ ٱعْبُدُوا۟ ٱللَّهَ وَٱرْجُوا۟ ٱلْيَوْمَ ٱلْـَٔاخِرَ وَلَا تَعْثَوْا۟ فِى ٱلْأَرْضِ مُفْسِدِينَ
Transliteration wa-ilā madyana akhāhum shuʿayban faqāla yāqawmi uʿ'budū l-laha wa-ir'jū l-yawma l-ākhira walā taʿthaw fī l-arḍi muf'sidīna
Kinyarwanda N’abantu b’i Mediyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
Verse 37
فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَتْهُمُ ٱلرَّجْفَةُ فَأَصْبَحُوا۟ فِى دَارِهِمْ جَـٰثِمِينَ
Transliteration fakadhabūhu fa-akhadhathumu l-rajfatu fa-aṣbaḥū fī dārihim jāthimīna
Kinyarwanda Nuko baramuhinyura maze baterwa n’umutingito ukaze, bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
Verse 38
وَعَادًا وَثَمُودَا۟ وَقَد تَّبَيَّنَ لَكُم مِّن مَّسَـٰكِنِهِمْ ۖ وَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيْطَـٰنُ أَعْمَـٰلَهُمْ فَصَدَّهُمْ عَنِ ٱلسَّبِيلِ وَكَانُوا۟ مُسْتَبْصِرِينَ
Transliteration waʿādan wathamūdā waqad tabayyana lakum min masākinihim wazayyana lahumu l-shayṭānu aʿmālahum faṣaddahum ʿani l-sabīli wakānū mus'tabṣirīna
Kinyarwanda Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye ku mazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge.
Verse 39
وَقَـٰرُونَ وَفِرْعَوْنَ وَهَـٰمَـٰنَ ۖ وَلَقَدْ جَآءَهُم مُّوسَىٰ بِٱلْبَيِّنَـٰتِ فَٱسْتَكْبَرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا كَانُوا۟ سَـٰبِقِينَ
Transliteration waqārūna wafir'ʿawna wahāmāna walaqad jāahum mūsā bil-bayināti fa-is'takbarū fī l-arḍi wamā kānū sābiqīna
Kinyarwanda (Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse.
Verse 40
فَكُلًّا أَخَذْنَا بِذَنۢبِهِۦ ۖ فَمِنْهُم مَّنْ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِ حَاصِبًا وَمِنْهُم مَّنْ أَخَذَتْهُ ٱلصَّيْحَةُ وَمِنْهُم مَّنْ خَسَفْنَا بِهِ ٱلْأَرْضَ وَمِنْهُم مَّنْ أَغْرَقْنَا ۚ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيَظْلِمَهُمْ وَلَـٰكِن كَانُوٓا۟ أَنفُسَهُمْ يَظْلِمُونَ
Transliteration fakullan akhadhnā bidhanbihi famin'hum man arsalnā ʿalayhi ḥāṣiban wamin'hum man akhadhathu l-ṣayḥatu wamin'hum man khasafnā bihi l-arḍa wamin'hum man aghraqnā wamā kāna l-lahu liyaẓlimahum walākin kānū anfusahum yaẓlimūna
Kinyarwanda Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twarohamishije (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
Verse 41
مَثَلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُوا۟ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَوْلِيَآءَ كَمَثَلِ ٱلْعَنكَبُوتِ ٱتَّخَذَتْ بَيْتًا ۖ وَإِنَّ أَوْهَنَ ٱلْبُيُوتِ لَبَيْتُ ٱلْعَنكَبُوتِ ۖ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ
Transliteration mathalu alladhīna ittakhadhū min dūni l-lahi awliyāa kamathali l-ʿankabūti ittakhadhat baytan wa-inna awhana l-buyūti labaytu l-ʿankabūti law kānū yaʿlamūna
Kinyarwanda Urugero rw’abashyize ibigirwamana mu cyimbo cya Allah (biringiye ko hari icyo byabamarira) ni nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (cyiringiye ko ikomeye nta cyagihungabanya); ariko mu by’ukuri inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi.
Verse 42
إِنَّ ٱللَّهَ يَعْلَمُ مَا يَدْعُونَ مِن دُونِهِۦ مِن شَىْءٍ ۚ وَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ
Transliteration inna l-laha yaʿlamu mā yadʿūna min dūnihi min shayin wahuwa l-ʿazīzu l-ḥakīmu
Kinyarwanda Mu by’ukuri Allah azi ibyo basaba bitari We. Kandi (Allah) ni Umunyembaraga, Nyirubugenge buhambaye.
Verse 43
وَتِلْكَ ٱلْأَمْثَـٰلُ نَضْرِبُهَا لِلنَّاسِ ۖ وَمَا يَعْقِلُهَآ إِلَّا ٱلْعَـٰلِمُونَ
Transliteration watil'ka l-amthālu naḍribuhā lilnnāsi wamā yaʿqiluhā illā l-ʿālimūna
Kinyarwanda N’izo ni ingero duha abantu, ariko nta bandi bazisobanukirwa usibye abamenyi.
Verse 44
خَلَقَ ٱللَّهُ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ بِٱلْحَقِّ ۚ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّلْمُؤْمِنِينَ
Transliteration khalaqa l-lahu l-samāwāti wal-arḍa bil-ḥaqi inna fī dhālika laāyatan lil'mu'minīna
Kinyarwanda Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera.
Verse 45
ٱتْلُ مَآ أُوحِىَ إِلَيْكَ مِنَ ٱلْكِتَـٰبِ وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ ۖ إِنَّ ٱلصَّلَوٰةَ تَنْهَىٰ عَنِ ٱلْفَحْشَآءِ وَٱلْمُنكَرِ ۗ وَلَذِكْرُ ٱللَّهِ أَكْبَرُ ۗ وَٱللَّهُ يَعْلَمُ مَا تَصْنَعُونَ
Transliteration ut'lu mā ūḥiya ilayka mina l-kitābi wa-aqimi l-ṣalata inna l-ṣalata tanhā ʿani l-faḥshāi wal-munkari waladhik'ru l-lahi akbaru wal-lahu yaʿlamu mā taṣnaʿūna
Kinyarwanda Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho iswala; mu by’ukuri iswala zibuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose gusingiza Allah biruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora.
Verse 46
۞ وَلَا تُجَـٰدِلُوٓا۟ أَهْلَ ٱلْكِتَـٰبِ إِلَّا بِٱلَّتِى هِىَ أَحْسَنُ إِلَّا ٱلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ مِنْهُمْ ۖ وَقُولُوٓا۟ ءَامَنَّا بِٱلَّذِىٓ أُنزِلَ إِلَيْنَا وَأُنزِلَ إِلَيْكُمْ وَإِلَـٰهُنَا وَإِلَـٰهُكُمْ وَٰحِدٌ وَنَحْنُ لَهُۥ مُسْلِمُونَ
Transliteration walā tujādilū ahla l-kitābi illā bi-allatī hiya aḥsanu illā alladhīna ẓalamū min'hum waqūlū āmannā bi-alladhī unzila ilaynā wa-unzila ilaykum wa-ilāhunā wa-ilāhukum wāḥidun wanaḥnu lahu mus'limūna
Kinyarwanda Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara, mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse abahemu (inkozi z’ibibi) muri bo (babarwanya). Munababwire muti “Twemeye ibyo twamanuriwe (Qur’an) n’ibyo mwamanuriwe (Ivanjili na Tawurati(; ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi.”
Verse 47
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلْنَآ إِلَيْكَ ٱلْكِتَـٰبَ ۚ فَٱلَّذِينَ ءَاتَيْنَـٰهُمُ ٱلْكِتَـٰبَ يُؤْمِنُونَ بِهِۦ ۖ وَمِنْ هَـٰٓؤُلَآءِ مَن يُؤْمِنُ بِهِۦ ۚ وَمَا يَجْحَدُ بِـَٔايَـٰتِنَآ إِلَّا ٱلْكَـٰفِرُونَ
Transliteration wakadhālika anzalnā ilayka l-kitāba fa-alladhīna ātaynāhumu l-kitāba yu'minūna bihi wamin hāulāi man yu'minu bihi wamā yajḥadu biāyātinā illā l-kāfirūna
Kinyarwanda Uko ni ko twaguhishuriye (Yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Isilamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi.
Verse 48
وَمَا كُنتَ تَتْلُوا۟ مِن قَبْلِهِۦ مِن كِتَـٰبٍ وَلَا تَخُطُّهُۥ بِيَمِينِكَ ۖ إِذًا لَّٱرْتَابَ ٱلْمُبْطِلُونَ
Transliteration wamā kunta tatlū min qablihi min kitābin walā takhuṭṭuhu biyamīnika idhan la-ir'tāba l-mub'ṭilūna
Kinyarwanda Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye).
Verse 49
بَلْ هُوَ ءَايَـٰتٌۢ بَيِّنَـٰتٌ فِى صُدُورِ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْعِلْمَ ۚ وَمَا يَجْحَدُ بِـَٔايَـٰتِنَآ إِلَّا ٱلظَّـٰلِمُونَ
Transliteration bal huwa āyātun bayyinātun fī ṣudūri alladhīna ūtū l-ʿil'ma wamā yajḥadu biāyātinā illā l-ẓālimūna
Kinyarwanda Ahubwo iyo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi nta we hakana amagambo yacu uretse abanyamahugu (abahakanyi).
Verse 50
وَقَالُوا۟ لَوْلَآ أُنزِلَ عَلَيْهِ ءَايَـٰتٌ مِّن رَّبِّهِۦ ۖ قُلْ إِنَّمَا ٱلْـَٔايَـٰتُ عِندَ ٱللَّهِ وَإِنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٌ مُّبِينٌ
Transliteration waqālū lawlā unzila ʿalayhi āyātun min rabbihi qul innamā l-āyātu ʿinda l-lahi wa-innamā anā nadhīrun mubīnun
Kinyarwanda Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati “Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?” Vuga uti “Mu by’ukuri ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara.”
Verse 51
أَوَلَمْ يَكْفِهِمْ أَنَّآ أَنزَلْنَا عَلَيْكَ ٱلْكِتَـٰبَ يُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ ۚ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَرَحْمَةً وَذِكْرَىٰ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ
Transliteration awalam yakfihim annā anzalnā ʿalayka l-kitāba yut'lā ʿalayhim inna fī dhālika laraḥmatan wadhik'rā liqawmin yu'minūna
Kinyarwanda Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera.
Verse 52
قُلْ كَفَىٰ بِٱللَّهِ بَيْنِى وَبَيْنَكُمْ شَهِيدًا ۖ يَعْلَمُ مَا فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ ۗ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ بِٱلْبَـٰطِلِ وَكَفَرُوا۟ بِٱللَّهِ أُو۟لَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلْخَـٰسِرُونَ
Transliteration qul kafā bil-lahi baynī wabaynakum shahīdan yaʿlamu mā fī l-samāwāti wal-arḍi wa-alladhīna āmanū bil-bāṭili wakafarū bil-lahi ulāika humu l-khāsirūna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho ba bandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo.”
Verse 53
وَيَسْتَعْجِلُونَكَ بِٱلْعَذَابِ ۚ وَلَوْلَآ أَجَلٌ مُّسَمًّى لَّجَآءَهُمُ ٱلْعَذَابُ وَلَيَأْتِيَنَّهُم بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Transliteration wayastaʿjilūnaka bil-ʿadhābi walawlā ajalun musamman lajāahumu l-ʿadhābu walayatiyannahum baghtatan wahum lā yashʿurūna
Kinyarwanda Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi.
Verse 54
يَسْتَعْجِلُونَكَ بِٱلْعَذَابِ وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمُحِيطَةٌۢ بِٱلْكَـٰفِرِينَ
Transliteration yastaʿjilūnaka bil-ʿadhābi wa-inna jahannama lamuḥīṭatun bil-kāfirīna
Kinyarwanda Bagusaba kwihutisha ibihano. Kandi mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi.
Verse 55
يَوْمَ يَغْشَىٰهُمُ ٱلْعَذَابُ مِن فَوْقِهِمْ وَمِن تَحْتِ أَرْجُلِهِمْ وَيَقُولُ ذُوقُوا۟ مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ
Transliteration yawma yaghshāhumu l-ʿadhābu min fawqihim wamin taḥti arjulihim wayaqūlu dhūqū mā kuntum taʿmalūna
Kinyarwanda (Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati “Nimwumve ingaruka z’ibyo mwajyaga mukora.”
Verse 56
يَـٰعِبَادِىَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِنَّ أَرْضِى وَٰسِعَةٌ فَإِيَّـٰىَ فَٱعْبُدُونِ
Transliteration yāʿibādiya alladhīna āmanū inna arḍī wāsiʿatun fa-iyyāya fa-uʿ'budūni
Kinyarwanda Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa kugaragira Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari Njye musenga Njyenyine.
Verse 57
كُلُّ نَفْسٍ ذَآئِقَةُ ٱلْمَوْتِ ۖ ثُمَّ إِلَيْنَا تُرْجَعُونَ
Transliteration kullu nafsin dhāiqatu l-mawti thumma ilaynā tur'jaʿūna
Kinyarwanda Buri roho izasogongera ku rupfu. Hanyuma iwacu ni ho muzasubizwa.
Verse 58
وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ لَنُبَوِّئَنَّهُم مِّنَ ٱلْجَنَّةِ غُرَفًا تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَـٰرُ خَـٰلِدِينَ فِيهَا ۚ نِعْمَ أَجْرُ ٱلْعَـٰمِلِينَ
Transliteration wa-alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti lanubawwi-annahum mina l-janati ghurafan tajrī min taḥtihā l-anhāru khālidīna fīhā niʿ'ma ajru l-ʿāmilīna
Kinyarwanda Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora neza,
Verse 59
ٱلَّذِينَ صَبَرُوا۟ وَعَلَىٰ رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ
Transliteration alladhīna ṣabarū waʿalā rabbihim yatawakkalūna
Kinyarwanda Ba bandi bihanganye bakaniringira Nyagasani wabo.
Verse 60
وَكَأَيِّن مِّن دَآبَّةٍ لَّا تَحْمِلُ رِزْقَهَا ٱللَّهُ يَرْزُقُهَا وَإِيَّاكُمْ ۚ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Transliteration waka-ayyin min dābbatin lā taḥmilu riz'qahā l-lahu yarzuquhā wa-iyyākum wahuwa l-samīʿu l-ʿalīmu
Kinyarwanda Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari We ubiha amafunguro ndetse namwe akayabaha? Kandi We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Verse 61
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَسَخَّرَ ٱلشَّمْسَ وَٱلْقَمَرَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ ۖ فَأَنَّىٰ يُؤْفَكُونَ
Transliteration wala-in sa-altahum man khalaqa l-samāwāti wal-arḍa wasakhara l-shamsa wal-qamara layaqūlunna l-lahu fa-annā yu'fakūna
Kinyarwanda N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” None se ni gute bahinduka (bakareka ukuri bagakurikira ikinyoma?)”
Verse 62
ٱللَّهُ يَبْسُطُ ٱلرِّزْقَ لِمَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦ وَيَقْدِرُ لَهُۥٓ ۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمٌ
Transliteration al-lahu yabsuṭu l-riz'qa liman yashāu min ʿibādihi wayaqdiru lahu inna l-laha bikulli shayin ʿalīmun
Kinyarwanda Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya ku wo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
Verse 63
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّن نَّزَّلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَحْيَا بِهِ ٱلْأَرْضَ مِنۢ بَعْدِ مَوْتِهَا لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُ ۚ قُلِ ٱلْحَمْدُ لِلَّهِ ۚ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْقِلُونَ
Transliteration wala-in sa-altahum man nazzala mina l-samāi māan fa-aḥyā bihi l-arḍa min baʿdi mawtihā layaqūlunna l-lahu quli l-ḥamdu lillahi bal aktharuhum lā yaʿqilūna
Kinyarwanda N’iyo ubabajije uti “Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira.”
Verse 64
وَمَا هَـٰذِهِ ٱلْحَيَوٰةُ ٱلدُّنْيَآ إِلَّا لَهْوٌ وَلَعِبٌ ۚ وَإِنَّ ٱلدَّارَ ٱلْـَٔاخِرَةَ لَهِىَ ٱلْحَيَوَانُ ۚ لَوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ
Transliteration wamā hādhihi l-ḥayatu l-dun'yā illā lahwun walaʿibun wa-inna l-dāra l-ākhirata lahiya l-ḥayawānu law kānū yaʿlamūna
Kinyarwanda Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri ubuturo bwo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi.
Verse 65
فَإِذَا رَكِبُوا۟ فِى ٱلْفُلْكِ دَعَوُا۟ ٱللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمْ إِلَى ٱلْبَرِّ إِذَا هُمْ يُشْرِكُونَ
Transliteration fa-idhā rakibū fī l-ful'ki daʿawū l-laha mukh'liṣīna lahu l-dīna falammā najjāhum ilā l-bari idhā hum yush'rikūna
Kinyarwanda N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya.
Verse 66
لِيَكْفُرُوا۟ بِمَآ ءَاتَيْنَـٰهُمْ وَلِيَتَمَتَّعُوا۟ ۖ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ
Transliteration liyakfurū bimā ātaynāhum waliyatamattaʿū fasawfa yaʿlamūna
Kinyarwanda Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Ariko baraza kumenya (ingaruka z’ibyo bakoze).
Verse 67
أَوَلَمْ يَرَوْا۟ أَنَّا جَعَلْنَا حَرَمًا ءَامِنًا وَيُتَخَطَّفُ ٱلنَّاسُ مِنْ حَوْلِهِمْ ۚ أَفَبِٱلْبَـٰطِلِ يُؤْمِنُونَ وَبِنِعْمَةِ ٱللَّهِ يَكْفُرُونَ
Transliteration awalam yaraw annā jaʿalnā ḥaraman āminan wayutakhaṭṭafu l-nāsu min ḥawlihim afabil-bāṭili yu'minūna wabiniʿ'mati l-lahi yakfurūna
Kinyarwanda Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zaho abantu bashimutwa? None se ibitari ukuri ni byo bemera hanyuma inema za Allah bakaba ari zo bahakana?
Verse 68
وَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّنِ ٱفْتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوْ كَذَّبَ بِٱلْحَقِّ لَمَّا جَآءَهُۥٓ ۚ أَلَيْسَ فِى جَهَنَّمَ مَثْوًى لِّلْكَـٰفِرِينَ
Transliteration waman aẓlamu mimmani if'tarā ʿalā l-lahi kadhiban aw kadhaba bil-ḥaqi lammā jāahu alaysa fī jahannama mathwan lil'kāfirīna
Kinyarwanda Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa uwahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro (kibi) cy’abahakanyi?
Verse 69
وَٱلَّذِينَ جَـٰهَدُوا۟ فِينَا لَنَهْدِيَنَّهُمْ سُبُلَنَا ۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَمَعَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Transliteration wa-alladhīna jāhadū fīnā lanahdiyannahum subulanā wa-inna l-laha lamaʿa l-muḥ'sinīna
Kinyarwanda Kandi ba bandi bagira umuhate (mu nzira yacu itugana) kubera twe, rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abakora ibyiza.
Read Surah Al-'Ankabut in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.