Surah Al-Ahqaf in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 46 · الأحقاف · The Wind-Curved Sandhills · 35 verses
Surah Al-Ahqaf verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Ahqaf word by word in English.
Verse 1
حمٓ
Transliteration hha-meem
Kinyarwanda Haa Miim.
Verse 2
تَنزِيلُ ٱلْكِتَـٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلْعَزِيزِ ٱلْحَكِيمِ
Transliteration tanzīlu l-kitābi mina l-lahi l-ʿazīzi l-ḥakīmi
Kinyarwanda Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Verse 3
مَا خَلَقْنَا ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَمَا بَيْنَهُمَآ إِلَّا بِٱلْحَقِّ وَأَجَلٍ مُّسَمًّى ۚ وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ عَمَّآ أُنذِرُوا۟ مُعْرِضُونَ
Transliteration mā khalaqnā l-samāwāti wal-arḍa wamā baynahumā illā bil-ḥaqi wa-ajalin musamman wa-alladhīna kafarū ʿammā undhirū muʿ'riḍūna
Kinyarwanda Ntitwaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri, ndetse binagenerwa igihe ntarengwa (bizabaho). Nyamara ba bandi bahakanye, ibyo baburirwa barabyirengagiza.
Verse 4
قُلْ أَرَءَيْتُم مَّا تَدْعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَرُونِى مَاذَا خَلَقُوا۟ مِنَ ٱلْأَرْضِ أَمْ لَهُمْ شِرْكٌ فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ ۖ ٱئْتُونِى بِكِتَـٰبٍ مِّن قَبْلِ هَـٰذَآ أَوْ أَثَـٰرَةٍ مِّنْ عِلْمٍ إِن كُنتُمْ صَـٰدِقِينَ
Transliteration qul ara-aytum mā tadʿūna min dūni l-lahi arūnī mādhā khalaqū mina l-arḍi am lahum shir'kun fī l-samāwāti i'tūnī bikitābin min qabli hādhā aw athāratin min ʿil'min in kuntum ṣādiqīna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabona ibyo musenga bitari Allah! Ngaho nimunyereke icyo byaremye ku isi, cyangwa se uruhare byagize mu (iremwa ry)’ibirere? Ngaho nimunzanire igitabo (cyahishuwe) mbere y’iki (Qur’an) cyangwa ibisigisigi by’ubumenyi (bigaragaza ukuri kw’ibyo musenga), niba koko muri abanyakuri.”
Verse 5
وَمَنْ أَضَلُّ مِمَّن يَدْعُوا۟ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَن لَّا يَسْتَجِيبُ لَهُۥٓ إِلَىٰ يَوْمِ ٱلْقِيَـٰمَةِ وَهُمْ عَن دُعَآئِهِمْ غَـٰفِلُونَ
Transliteration waman aḍallu mimman yadʿū min dūni l-lahi man lā yastajību lahu ilā yawmi l-qiyāmati wahum ʿan duʿāihim ghāfilūna
Kinyarwanda Ni nde wayobye kurusha wa wundi usenga ibitari Allah, bitanashobora kumusubiza kuzageza ku munsi w’imperuka? Ndetse bikaba bitanamenya ko babisaba.
Verse 6
وَإِذَا حُشِرَ ٱلنَّاسُ كَانُوا۟ لَهُمْ أَعْدَآءً وَكَانُوا۟ بِعِبَادَتِهِمْ كَـٰفِرِينَ
Transliteration wa-idhā ḥushira l-nāsu kānū lahum aʿdāan wakānū biʿibādatihim kāfirīna
Kinyarwanda N’igihe abantu bazakoranywa (ku munsi w’imperuka, ibyo basengaga) bizababera abanzi, ndetse binahakane kuba barabisengaga.
Verse 7
وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ ءَايَـٰتُنَا بَيِّنَـٰتٍ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لِلْحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمْ هَـٰذَا سِحْرٌ مُّبِينٌ
Transliteration wa-idhā tut'lā ʿalayhim āyātunā bayyinātin qāla alladhīna kafarū lil'ḥaqqi lammā jāahum hādhā siḥ'run mubīnun
Kinyarwanda N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi bahakanye ukuri (Qur’an) igihe kubagezeho, baravuga bati “Ubu ni uburozi bugaragara.”
Verse 8
أَمْ يَقُولُونَ ٱفْتَرَىٰهُ ۖ قُلْ إِنِ ٱفْتَرَيْتُهُۥ فَلَا تَمْلِكُونَ لِى مِنَ ٱللَّهِ شَيْـًٔا ۖ هُوَ أَعْلَمُ بِمَا تُفِيضُونَ فِيهِ ۖ كَفَىٰ بِهِۦ شَهِيدًۢا بَيْنِى وَبَيْنَكُمْ ۖ وَهُوَ ٱلْغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Transliteration am yaqūlūna if'tarāhu qul ini if'taraytuhu falā tamlikūna lī mina l-lahi shayan huwa aʿlamu bimā tufīḍūna fīhi kafā bihi shahīdan baynī wabaynakum wahuwa l-ghafūru l-raḥīmu
Kinyarwanda Cyangwa bakavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)! Vuga uti “Niba narayihimbye, nta cyo mwamarira kuri Allah (aramutse ashatse kubimpanira). Ni We uzi neza ibyo muyivugaho muyisebya. (Allah) arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe, kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Verse 9
قُلْ مَا كُنتُ بِدْعًا مِّنَ ٱلرُّسُلِ وَمَآ أَدْرِى مَا يُفْعَلُ بِى وَلَا بِكُمْ ۖ إِنْ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰٓ إِلَىَّ وَمَآ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٌ مُّبِينٌ
Transliteration qul mā kuntu bid'ʿan mina l-rusuli wamā adrī mā yuf'ʿalu bī walā bikum in attabiʿu illā mā yūḥā ilayya wamā anā illā nadhīrun mubīnun
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo ndi icyaduka mu ntumwa (za Allah), ndetse sinamenya ibyo nzakorerwa cyangwa se ibyo muzakorerwa. Nkurikira ibyo nahishuriwe gusa, kandi nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi ugaragara.”
Verse 10
قُلْ أَرَءَيْتُمْ إِن كَانَ مِنْ عِندِ ٱللَّهِ وَكَفَرْتُم بِهِۦ وَشَهِدَ شَاهِدٌ مِّنۢ بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ عَلَىٰ مِثْلِهِۦ فَـَٔامَنَ وَٱسْتَكْبَرْتُمْ ۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهْدِى ٱلْقَوْمَ ٱلظَّـٰلِمِينَ
Transliteration qul ara-aytum in kāna min ʿindi l-lahi wakafartum bihi washahida shāhidun min banī is'rāīla ʿalā mith'lihi faāmana wa-is'takbartum inna l-laha lā yahdī l-qawma l-ẓālimīna
Kinyarwanda Babaze (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) ibaye ituruka kwa Allah mukaba muyihakana; nyamara umwe muri bene Isiraheli ahamya ko ari nka yo (ari ukuri nka Tawurati), akaba anayemera mu gihe mwe mwishyira hejuru (muyihakana)!” Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
Verse 11
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لِلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ لَوْ كَانَ خَيْرًا مَّا سَبَقُونَآ إِلَيْهِ ۚ وَإِذْ لَمْ يَهْتَدُوا۟ بِهِۦ فَسَيَقُولُونَ هَـٰذَآ إِفْكٌ قَدِيمٌ
Transliteration waqāla alladhīna kafarū lilladhīna āmanū law kāna khayran mā sabaqūnā ilayhi wa-idh lam yahtadū bihi fasayaqūlūna hādhā if'kun qadīmun
Kinyarwanda Na ba bandi bahakanye babwiye abemeye bati “Iyo (ubutumwa bwa Muhamadi) buza kuba ari bwiza, (ababwemeye) ntibari kudutanga kubwemera.” Hanyuma iyo batemeye ko (ubwo butumwa) bubayobora baravuga bati “iki ni ikinyoma gishaje!”
Verse 12
وَمِن قَبْلِهِۦ كِتَـٰبُ مُوسَىٰٓ إِمَامًا وَرَحْمَةً ۚ وَهَـٰذَا كِتَـٰبٌ مُّصَدِّقٌ لِّسَانًا عَرَبِيًّا لِّيُنذِرَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ وَبُشْرَىٰ لِلْمُحْسِنِينَ
Transliteration wamin qablihi kitābu mūsā imāman waraḥmatan wahādhā kitābun muṣaddiqun lisānan ʿarabiyyan liyundhira alladhīna ẓalamū wabush'rā lil'muḥ'sinīna
Kinyarwanda Na mbere yayo (Qur’an) hari igitabo cya Musa (Tawurat) cyari ubuyobozi n’impuhwe. Naho iki (igitabo cya Qur’an) ni igitabo gihamya ibyakibanjirije, kiri mu rurimi rw’Icyarabu, kigamije kuburira inkozi z‘ibibi no gutanga inkuru nziza ku bakora ibyiza.
Verse 13
إِنَّ ٱلَّذِينَ قَالُوا۟ رَبُّنَا ٱللَّهُ ثُمَّ ٱسْتَقَـٰمُوا۟ فَلَا خَوْفٌ عَلَيْهِمْ وَلَا هُمْ يَحْزَنُونَ
Transliteration inna alladhīna qālū rabbunā l-lahu thumma is'taqāmū falā khawfun ʿalayhim walā hum yaḥzanūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri ba bandi bavuze bati “Nyagasani wacu ni Allah, hanyuma bagashikama (ku kuri), nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira.”
Verse 14
أُو۟لَـٰٓئِكَ أَصْحَـٰبُ ٱلْجَنَّةِ خَـٰلِدِينَ فِيهَا جَزَآءًۢ بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Transliteration ulāika aṣḥābu l-janati khālidīna fīhā jazāan bimā kānū yaʿmalūna
Kinyarwanda Abo ni abantu bo mu Ijuru, bazaribamo ubuziraherezo nk’ingororano z’ibyo bajyaga bakora.
Verse 15
وَوَصَّيْنَا ٱلْإِنسَـٰنَ بِوَٰلِدَيْهِ إِحْسَـٰنًا ۖ حَمَلَتْهُ أُمُّهُۥ كُرْهًا وَوَضَعَتْهُ كُرْهًا ۖ وَحَمْلُهُۥ وَفِصَـٰلُهُۥ ثَلَـٰثُونَ شَهْرًا ۚ حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغَ أَشُدَّهُۥ وَبَلَغَ أَرْبَعِينَ سَنَةً قَالَ رَبِّ أَوْزِعْنِىٓ أَنْ أَشْكُرَ نِعْمَتَكَ ٱلَّتِىٓ أَنْعَمْتَ عَلَىَّ وَعَلَىٰ وَٰلِدَىَّ وَأَنْ أَعْمَلَ صَـٰلِحًا تَرْضَىٰهُ وَأَصْلِحْ لِى فِى ذُرِّيَّتِىٓ ۖ إِنِّى تُبْتُ إِلَيْكَ وَإِنِّى مِنَ ٱلْمُسْلِمِينَ
Transliteration wawaṣṣaynā l-insāna biwālidayhi iḥ'sānan ḥamalathu ummuhu kur'han wawaḍaʿathu kur'han waḥamluhu wafiṣāluhu thalāthūna shahran ḥattā idhā balagha ashuddahu wabalagha arbaʿīna sanatan qāla rabbi awziʿ'nī an ashkura niʿ'mataka allatī anʿamta ʿalayya waʿalā wālidayya wa-an aʿmala ṣāliḥan tarḍāhu wa-aṣliḥ lī fī dhurriyyatī innī tub'tu ilayka wa-innī mina l-mus'limīna
Kinyarwanda Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho anamubyarana umuruho; kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu, kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanagera ku myaka mirongo ine; maze akavuga ati “Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, (unanshoboze) gukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri nkwicujijeho kandi rwose ndi mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”
Verse 16
أُو۟لَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ نَتَقَبَّلُ عَنْهُمْ أَحْسَنَ مَا عَمِلُوا۟ وَنَتَجَاوَزُ عَن سَيِّـَٔاتِهِمْ فِىٓ أَصْحَـٰبِ ٱلْجَنَّةِ ۖ وَعْدَ ٱلصِّدْقِ ٱلَّذِى كَانُوا۟ يُوعَدُونَ
Transliteration ulāika alladhīna nataqabbalu ʿanhum aḥsana mā ʿamilū wanatajāwazu ʿan sayyiātihim fī aṣḥābi l-janati waʿda l-ṣid'qi alladhī kānū yūʿadūna
Kinyarwanda Abo ni bo twakirira ibyiza bakora tukanirengagiza ibibi byabo. (Bazaba ari) abantu bo mu Ijuru ku bw’isezerano ry’ukuri basezeranyijwe.
Verse 17
وَٱلَّذِى قَالَ لِوَٰلِدَيْهِ أُفٍّ لَّكُمَآ أَتَعِدَانِنِىٓ أَنْ أُخْرَجَ وَقَدْ خَلَتِ ٱلْقُرُونُ مِن قَبْلِى وَهُمَا يَسْتَغِيثَانِ ٱللَّهَ وَيْلَكَ ءَامِنْ إِنَّ وَعْدَ ٱللَّهِ حَقٌّ فَيَقُولُ مَا هَـٰذَآ إِلَّآ أَسَـٰطِيرُ ٱلْأَوَّلِينَ
Transliteration wa-alladhī qāla liwālidayhi uffin lakumā ataʿidāninī an ukh'raja waqad khalati l-qurūnu min qablī wahumā yastaghīthāni l-laha waylaka āmin inna waʿda l-lahi ḥaqqun fayaqūlu mā hādhā illā asāṭīru l-awalīna
Kinyarwanda Naho wa wundi wabwiye ababyeyi be amagambo yo kubinuba (ubwo bamuhamagariraga kwemera Allah n’izuka) agira ati “Ese muransezeranya ko nzazurwa mu gihe hari ibisekuru byahise mbere yanjye (bitigeze bizurwa)? Mu gihe (ababyeyi be) bitabaza Allah bamubwira bati “Wo kanyagwa we wakwemeye! Rwose isezerano rya Allah ni ukuri.” Ariko we akavuga ati “Ibi nta kindi biri cyo usibye ko ari inkuru z’abo hambere.”
Verse 18
أُو۟لَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ حَقَّ عَلَيْهِمُ ٱلْقَوْلُ فِىٓ أُمَمٍ قَدْ خَلَتْ مِن قَبْلِهِم مِّنَ ٱلْجِنِّ وَٱلْإِنسِ ۖ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ خَـٰسِرِينَ
Transliteration ulāika alladhīna ḥaqqa ʿalayhimu l-qawlu fī umamin qad khalat min qablihim mina l-jini wal-insi innahum kānū khāsirīna
Kinyarwanda Abo ni bo bahamwe n’imvugo (y’ibihano) nk’iyahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri ni abanyagihombo.
Verse 19
وَلِكُلٍّ دَرَجَـٰتٌ مِّمَّا عَمِلُوا۟ ۖ وَلِيُوَفِّيَهُمْ أَعْمَـٰلَهُمْ وَهُمْ لَا يُظْلَمُونَ
Transliteration walikullin darajātun mimmā ʿamilū waliyuwaffiyahum aʿmālahum wahum lā yuẓ'lamūna
Kinyarwanda Kandi bose bafite inzego (bazahemberwa) bitewe n’ibyo bakoze, kugira ngo (Allah) azabagororere ingororano zabo zuzuye kubera ibikorwa byabo. Kandi ntibazigera bahuguzwa.
Verse 20
وَيَوْمَ يُعْرَضُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ عَلَى ٱلنَّارِ أَذْهَبْتُمْ طَيِّبَـٰتِكُمْ فِى حَيَاتِكُمُ ٱلدُّنْيَا وَٱسْتَمْتَعْتُم بِهَا فَٱلْيَوْمَ تُجْزَوْنَ عَذَابَ ٱلْهُونِ بِمَا كُنتُمْ تَسْتَكْبِرُونَ فِى ٱلْأَرْضِ بِغَيْرِ ٱلْحَقِّ وَبِمَا كُنتُمْ تَفْسُقُونَ
Transliteration wayawma yuʿ'raḍu alladhīna kafarū ʿalā l-nāri adhhabtum ṭayyibātikum fī ḥayātikumu l-dun'yā wa-is'tamtaʿtum bihā fal-yawma tuj'zawna ʿadhāba l-hūni bimā kuntum tastakbirūna fī l-arḍi bighayri l-ḥaqi wabimā kuntum tafsuqūna
Kinyarwanda Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Mwapfushije ubusa ibyiza byanyu mu buzima bw’isi mubyinezezamo. Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguza kubera uko mwajyaga mwibona ku isi bitari mu kuri, no kubera ko mwajyaga mwigomeka (ku mategeko ya Allah).”
Verse 21
۞ وَٱذْكُرْ أَخَا عَادٍ إِذْ أَنذَرَ قَوْمَهُۥ بِٱلْأَحْقَافِ وَقَدْ خَلَتِ ٱلنُّذُرُ مِنۢ بَيْنِ يَدَيْهِ وَمِنْ خَلْفِهِۦٓ أَلَّا تَعْبُدُوٓا۟ إِلَّا ٱللَّهَ إِنِّىٓ أَخَافُ عَلَيْكُمْ عَذَابَ يَوْمٍ عَظِيمٍ
Transliteration wa-udh'kur akhā ʿādin idh andhara qawmahu bil-aḥqāfi waqad khalati l-nudhuru min bayni yadayhi wamin khalfihi allā taʿbudū illā l-laha innī akhāfu ʿalaykum ʿadhāba yawmin ʿaẓīmin
Kinyarwanda Unibuke (yewe Muhamadi) umuvandimwe w’aba Adi (Intumwa Hudu) ubwo yaburiraga abantu be bari batuye ahitwa Ah’qaf -kandi mbere ye na nyuma ye haje ababurizi- avuga ati “Ntimukagire undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko muzabona ibihano byo ku munsi uhambaye (nimukomeza guhakana).”
Verse 22
قَالُوٓا۟ أَجِئْتَنَا لِتَأْفِكَنَا عَنْ ءَالِهَتِنَا فَأْتِنَا بِمَا تَعِدُنَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
Transliteration qālū aji'tanā litafikanā ʿan ālihatinā fatinā bimā taʿidunā in kunta mina l-ṣādiqīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Ese uje kudukura ku mana zacu? (Turabyanze!) Ngaho tuzanire ibyo udusezeranya (ibihano) niba koko uri umwe mu banyakuri.”
Verse 23
قَالَ إِنَّمَا ٱلْعِلْمُ عِندَ ٱللَّهِ وَأُبَلِّغُكُم مَّآ أُرْسِلْتُ بِهِۦ وَلَـٰكِنِّىٓ أَرَىٰكُمْ قَوْمًا تَجْهَلُونَ
Transliteration qāla innamā l-ʿil'mu ʿinda l-lahi wa-uballighukum mā ur'sil'tu bihi walākinnī arākum qawman tajhalūna
Kinyarwanda (Hudu) aravuga ati “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’ibyo bihano) buri kwa Allah. Kandi ibyo mbagezaho ni ibyo natumwe, ariko rwose mbona muri abantu b’injiji.”
Verse 24
فَلَمَّا رَأَوْهُ عَارِضًا مُّسْتَقْبِلَ أَوْدِيَتِهِمْ قَالُوا۟ هَـٰذَا عَارِضٌ مُّمْطِرُنَا ۚ بَلْ هُوَ مَا ٱسْتَعْجَلْتُم بِهِۦ ۖ رِيحٌ فِيهَا عَذَابٌ أَلِيمٌ
Transliteration falammā ra-awhu ʿāriḍan mus'taqbila awdiyatihim qālū hādhā ʿāriḍun mum'ṭirunā bal huwa mā is'taʿjaltum bihi rīḥun fīhā ʿadhābun alīmun
Kinyarwanda Maze babonye (igicu cy’ibihano) gikwiriye mu kirere kigana mu bibaya byabo (bari batuyemo, baracyishimira) maze baravuga bati “Iki gicu kiraduha imvura.” (Hudu arababwira ati) “Ahubwo ni ibyo mwasabaga ko byihutishwa. Ni umuyaga urimo ibihano bibabaza”,
Verse 25
تُدَمِّرُ كُلَّ شَىْءٍۭ بِأَمْرِ رَبِّهَا فَأَصْبَحُوا۟ لَا يُرَىٰٓ إِلَّا مَسَـٰكِنُهُمْ ۚ كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلْقَوْمَ ٱلْمُجْرِمِينَ
Transliteration tudammiru kulla shayin bi-amri rabbihā fa-aṣbaḥū lā yurā illā masākinuhum kadhālika najzī l-qawma l-muj'rimīna
Kinyarwanda Urimbura buri kintu cyose (uhuye na cyo) ku bw’itegeko rya Nyagasani wawo. Nuko bucya nta kindi kigaragara usibye amatongo yabo. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi.
Verse 26
وَلَقَدْ مَكَّنَّـٰهُمْ فِيمَآ إِن مَّكَّنَّـٰكُمْ فِيهِ وَجَعَلْنَا لَهُمْ سَمْعًا وَأَبْصَـٰرًا وَأَفْـِٔدَةً فَمَآ أَغْنَىٰ عَنْهُمْ سَمْعُهُمْ وَلَآ أَبْصَـٰرُهُمْ وَلَآ أَفْـِٔدَتُهُم مِّن شَىْءٍ إِذْ كَانُوا۟ يَجْحَدُونَ بِـَٔايَـٰتِ ٱللَّهِ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُوا۟ بِهِۦ يَسْتَهْزِءُونَ
Transliteration walaqad makkannāhum fīmā in makkannākum fīhi wajaʿalnā lahum samʿan wa-abṣāran wa-afidatan famā aghnā ʿanhum samʿuhum walā abṣāruhum walā afidatuhum min shayin idh kānū yajḥadūna biāyāti l-lahi waḥāqa bihim mā kānū bihi yastahziūna
Kinyarwanda Kandi rwose (aba Adi) twabahaye ubutware tutigeze duha mwebwe (Abakurayishi). Tunabaha amatwi, amaso n’imitima (kugira ngo batekereze), nyamara amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’imitima yabo, nta cyo byabamariye kubera ko bahakanaga amagambo ya Allah. Nuko bagotwa (n’ibihano) by’ibyo bakerensaga.
Verse 27
وَلَقَدْ أَهْلَكْنَا مَا حَوْلَكُم مِّنَ ٱلْقُرَىٰ وَصَرَّفْنَا ٱلْـَٔايَـٰتِ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ
Transliteration walaqad ahlaknā mā ḥawlakum mina l-qurā waṣarrafnā l-āyāti laʿallahum yarjiʿūna
Kinyarwanda Kandi rwose (nyuma y’iyo midugudu y’aba Adi), twarimbuye imidugudu ibakikije (yemwe bantu b’i Maka), kandi twakomeje kubagaragariza ibitangaza binyuranye kugira ngo bisubireho (ariko bakomeza kwinangira).
Verse 28
فَلَوْلَا نَصَرَهُمُ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُوا۟ مِن دُونِ ٱللَّهِ قُرْبَانًا ءَالِهَةًۢ ۖ بَلْ ضَلُّوا۟ عَنْهُمْ ۚ وَذَٰلِكَ إِفْكُهُمْ وَمَا كَانُوا۟ يَفْتَرُونَ
Transliteration falawlā naṣarahumu alladhīna ittakhadhū min dūni l-lahi qur'bānan ālihatan bal ḍallū ʿanhum wadhālika if'kuhum wamā kānū yaftarūna
Kinyarwanda Ese kuki izo mana zabo basengaga mu cyimbo cya Allah (bibwira ko) zibamwegereza zitabatabaye? Ahubwo zarabatengushye (mu gihe bahanwaga). Ibyo ni ingaruka z’ikinyoma cyabo ndetse n’iz’ibyo bahimbaga.
Verse 29
وَإِذْ صَرَفْنَآ إِلَيْكَ نَفَرًا مِّنَ ٱلْجِنِّ يَسْتَمِعُونَ ٱلْقُرْءَانَ فَلَمَّا حَضَرُوهُ قَالُوٓا۟ أَنصِتُوا۟ ۖ فَلَمَّا قُضِىَ وَلَّوْا۟ إِلَىٰ قَوْمِهِم مُّنذِرِينَ
Transliteration wa-idh ṣarafnā ilayka nafaran mina l-jini yastamiʿūna l-qur'āna falammā ḥaḍarūhu qālū anṣitū falammā quḍiya wallaw ilā qawmihim mundhirīna
Kinyarwanda Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakwerekezagaho itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Qur’an, ubwo yakurikiranaga (isomwa ryayo) yaravuze ati “Nimuceceke.” Nuko imaze gusomwa, asubira kuburira magenzi yayo.
Verse 30
قَالُوا۟ يَـٰقَوْمَنَآ إِنَّا سَمِعْنَا كِتَـٰبًا أُنزِلَ مِنۢ بَعْدِ مُوسَىٰ مُصَدِّقًا لِّمَا بَيْنَ يَدَيْهِ يَهْدِىٓ إِلَى ٱلْحَقِّ وَإِلَىٰ طَرِيقٍ مُّسْتَقِيمٍ
Transliteration qālū yāqawmanā innā samiʿ'nā kitāban unzila min baʿdi mūsā muṣaddiqan limā bayna yadayhi yahdī ilā l-ḥaqi wa-ilā ṭarīqin mus'taqīmin
Kinyarwanda Aravuga ati “Yemwe bagenzi bacu! Rwose twumvise igitabo cyahishuwe nyuma ya Musa, cyemeza ibyakibanjirije ndetse kiyobora ku kuri no mu nzira igororotse”,
Verse 31
يَـٰقَوْمَنَآ أَجِيبُوا۟ دَاعِىَ ٱللَّهِ وَءَامِنُوا۟ بِهِۦ يَغْفِرْ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمْ وَيُجِرْكُم مِّنْ عَذَابٍ أَلِيمٍ
Transliteration yāqawmanā ajībū dāʿiya l-lahi waāminū bihi yaghfir lakum min dhunūbikum wayujir'kum min ʿadhābin alīmin
Kinyarwanda “Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire umuvugabutumwa wa Allah (ibyo abahamagarira), kandi munamwemere. (Allah) azababarira ibyaha byanyu anabarinde ibihano bibabaza.”
Verse 32
وَمَن لَّا يُجِبْ دَاعِىَ ٱللَّهِ فَلَيْسَ بِمُعْجِزٍ فِى ٱلْأَرْضِ وَلَيْسَ لَهُۥ مِن دُونِهِۦٓ أَوْلِيَآءُ ۚ أُو۟لَـٰٓئِكَ فِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ
Transliteration waman lā yujib dāʿiya l-lahi falaysa bimuʿ'jizin fī l-arḍi walaysa lahu min dūnihi awliyāu ulāika fī ḍalālin mubīnin
Kinyarwanda Kandi na wa wundi utazumvira umuvugabutumwa wa Allah, ntabwo ananiye (Allah kuba yamuhana akiri) ku isi. Kandi nta bandi barinzi azagira mu cyimbo cye (Allah). Abo bari mu buyobe bugaragara.
Verse 33
أَوَلَمْ يَرَوْا۟ أَنَّ ٱللَّهَ ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ وَلَمْ يَعْىَ بِخَلْقِهِنَّ بِقَـٰدِرٍ عَلَىٰٓ أَن يُحْـِۧىَ ٱلْمَوْتَىٰ ۚ بَلَىٰٓ إِنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ
Transliteration awalam yaraw anna l-laha alladhī khalaqa l-samāwāti wal-arḍa walam yaʿya bikhalqihinna biqādirin ʿalā an yuḥ'yiya l-mawtā balā innahu ʿalā kulli shayin qadīrun
Kinyarwanda Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi akaba atarananijwe no kubirema, ko ari We ushobora guha ubuzima abapfuye? Yego! Rwose ni We ufite ubushobozi kuri buri kintu.
Verse 34
وَيَوْمَ يُعْرَضُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ عَلَى ٱلنَّارِ أَلَيْسَ هَـٰذَا بِٱلْحَقِّ ۖ قَالُوا۟ بَلَىٰ وَرَبِّنَا ۚ قَالَ فَذُوقُوا۟ ٱلْعَذَابَ بِمَا كُنتُمْ تَكْفُرُونَ
Transliteration wayawma yuʿ'raḍu alladhīna kafarū ʿalā l-nāri alaysa hādhā bil-ḥaqi qālū balā warabbinā qāla fadhūqū l-ʿadhāba bimā kuntum takfurūna
Kinyarwanda Uzirikane n’umunsi ba bandi bahakanye bazagezwa imbere y’umuriro, maze (babwirwe) bati “Ese ibi (ibihano murimo) si ukuri?” Bavuge bati “Ni ukuri, turahiye ku izina rya Nyagasani wacu.” (Allah) ababwire ati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”
Verse 35
فَٱصْبِرْ كَمَا صَبَرَ أُو۟لُوا۟ ٱلْعَزْمِ مِنَ ٱلرُّسُلِ وَلَا تَسْتَعْجِل لَّهُمْ ۚ كَأَنَّهُمْ يَوْمَ يَرَوْنَ مَا يُوعَدُونَ لَمْ يَلْبَثُوٓا۟ إِلَّا سَاعَةً مِّن نَّهَارٍۭ ۚ بَلَـٰغٌ ۚ فَهَلْ يُهْلَكُ إِلَّا ٱلْقَوْمُ ٱلْفَـٰسِقُونَ
Transliteration fa-iṣ'bir kamā ṣabara ulū l-ʿazmi mina l-rusuli walā tastaʿjil lahum ka-annahum yawma yarawna mā yūʿadūna lam yalbathū illā sāʿatan min nahārin balāghun fahal yuh'laku illā l-qawmu l-fāsiqūna
Kinyarwanda Bityo (yewe Muhamadi) ihangane nk’uko Intumwa zari zifite ubutagamburuzwa zihanganye. Ntuzihutire kubasabira (ibihano). Umunsi bazabona ibyo basezeranyijwe (ibihano), bazaba nk’aho nta gihe bamaze ku isi usibye isaha imwe y’amanywa. Ibi ni ubutumwa (mugejejweho). Ese hari abandi bakorekwa uretse abantu b’inkozi z’ibibi?
Read Surah Al-Ahqaf in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.