MyDugsiStart learning

Surah Adh-Dhariyat in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 51 · الذاريات · The Winnowing Winds · 60 verses

Surah Adh-Dhariyat verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Adh-Dhariyat word by word in English.

Verse 1

وَٱلذَّٰرِيَـٰتِ ذَرْوًا

Transliteration wal-dhāriyāti dharwan

Kinyarwanda Ndahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi).

Verse 2

فَٱلْحَـٰمِلَـٰتِ وِقْرًا

Transliteration fal-ḥāmilāti wiq'ran

Kinyarwanda N’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura).

Verse 3

فَٱلْجَـٰرِيَـٰتِ يُسْرًا

Transliteration fal-jāriyāti yus'ran

Kinyarwanda N’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja).

Verse 4

فَٱلْمُقَسِّمَـٰتِ أَمْرًا

Transliteration fal-muqasimāti amran

Kinyarwanda N’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika).

Verse 5

إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَصَادِقٌ

Transliteration innamā tūʿadūna laṣādiqun

Kinyarwanda Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo.

Verse 6

وَإِنَّ ٱلدِّينَ لَوَٰقِعٌ

Transliteration wa-inna l-dīna lawāqiʿun

Kinyarwanda Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza.

Verse 7

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلْحُبُكِ

Transliteration wal-samāi dhāti l-ḥubuki

Kinyarwanda Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza.

Verse 8

إِنَّكُمْ لَفِى قَوْلٍ مُّخْتَلِفٍ

Transliteration innakum lafī qawlin mukh'talifin

Kinyarwanda Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an).

Verse 9

يُؤْفَكُ عَنْهُ مَنْ أُفِكَ

Transliteration yu'faku ʿanhu man ufika

Kinyarwanda Uteshwa (gukurikira Qur’an n’intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri).

Verse 10

قُتِلَ ٱلْخَرَّٰصُونَ

Transliteration qutila l-kharāṣūna

Kinyarwanda Abanyabinyoma baravumwe,

Verse 11

ٱلَّذِينَ هُمْ فِى غَمْرَةٍ سَاهُونَ

Transliteration alladhīna hum fī ghamratin sāhūna

Kinyarwanda Ba bandi bari mu bujiji, barangaye,

Verse 12

يَسْـَٔلُونَ أَيَّانَ يَوْمُ ٱلدِّينِ

Transliteration yasalūna ayyāna yawmu l-dīni

Kinyarwanda Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera,

Verse 13

يَوْمَ هُمْ عَلَى ٱلنَّارِ يُفْتَنُونَ

Transliteration yawma hum ʿalā l-nāri yuf'tanūna

Kinyarwanda (Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa.

Verse 14

ذُوقُوا۟ فِتْنَتَكُمْ هَـٰذَا ٱلَّذِى كُنتُم بِهِۦ تَسْتَعْجِلُونَ

Transliteration dhūqū fit'natakum hādhā alladhī kuntum bihi tastaʿjilūna

Kinyarwanda (Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”

Verse 15

إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى جَنَّـٰتٍ وَعُيُونٍ

Transliteration inna l-mutaqīna fī jannātin waʿuyūnin

Kinyarwanda Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru),

Verse 16

ءَاخِذِينَ مَآ ءَاتَىٰهُمْ رَبُّهُمْ ۚ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَبْلَ ذَٰلِكَ مُحْسِنِينَ

Transliteration ākhidhīna mā ātāhum rabbuhum innahum kānū qabla dhālika muḥ'sinīna

Kinyarwanda Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza;

Verse 17

كَانُوا۟ قَلِيلًا مِّنَ ٱلَّيْلِ مَا يَهْجَعُونَ

Transliteration kānū qalīlan mina al-layli mā yahjaʿūna

Kinyarwanda Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo),

Verse 18

وَبِٱلْأَسْحَارِ هُمْ يَسْتَغْفِرُونَ

Transliteration wabil-asḥāri hum yastaghfirūna

Kinyarwanda No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah),

Verse 19

وَفِىٓ أَمْوَٰلِهِمْ حَقٌّ لِّلسَّآئِلِ وَٱلْمَحْرُومِ

Transliteration wafī amwālihim ḥaqqun lilssāili wal-maḥrūmi

Kinyarwanda No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira.

Verse 20

وَفِى ٱلْأَرْضِ ءَايَـٰتٌ لِّلْمُوقِنِينَ

Transliteration wafī l-arḍi āyātun lil'mūqinīna

Kinyarwanda No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya,

Verse 21

وَفِىٓ أَنفُسِكُمْ ۚ أَفَلَا تُبْصِرُونَ

Transliteration wafī anfusikum afalā tub'ṣirūna

Kinyarwanda Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona?

Verse 22

وَفِى ٱلسَّمَآءِ رِزْقُكُمْ وَمَا تُوعَدُونَ

Transliteration wafī l-samāi riz'qukum wamā tūʿadūna

Kinyarwanda No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa.

Verse 23

فَوَرَبِّ ٱلسَّمَآءِ وَٱلْأَرْضِ إِنَّهُۥ لَحَقٌّ مِّثْلَ مَآ أَنَّكُمْ تَنطِقُونَ

Transliteration fawarabbi l-samāi wal-arḍi innahu laḥaqqun mith'la mā annakum tanṭiqūna

Kinyarwanda Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu.

Verse 24

هَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ضَيْفِ إِبْرَٰهِيمَ ٱلْمُكْرَمِينَ

Transliteration hal atāka ḥadīthu ḍayfi ib'rāhīma l-muk'ramīna

Kinyarwanda Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro?

Verse 25

إِذْ دَخَلُوا۟ عَلَيْهِ فَقَالُوا۟ سَلَـٰمًا ۖ قَالَ سَلَـٰمٌ قَوْمٌ مُّنكَرُونَ

Transliteration idh dakhalū ʿalayhi faqālū salāman qāla salāmun qawmun munkarūna

Kinyarwanda Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”

Verse 26

فَرَاغَ إِلَىٰٓ أَهْلِهِۦ فَجَآءَ بِعِجْلٍ سَمِينٍ

Transliteration farāgha ilā ahlihi fajāa biʿij'lin samīnin

Kinyarwanda Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje).

Verse 27

فَقَرَّبَهُۥٓ إِلَيْهِمْ قَالَ أَلَا تَأْكُلُونَ

Transliteration faqarrabahu ilayhim qāla alā takulūna

Kinyarwanda Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”

Verse 28

فَأَوْجَسَ مِنْهُمْ خِيفَةً ۖ قَالُوا۟ لَا تَخَفْ ۖ وَبَشَّرُوهُ بِغُلَـٰمٍ عَلِيمٍ

Transliteration fa-awjasa min'hum khīfatan qālū lā takhaf wabasharūhu bighulāmin ʿalīmin

Kinyarwanda Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah).

Verse 29

فَأَقْبَلَتِ ٱمْرَأَتُهُۥ فِى صَرَّةٍ فَصَكَّتْ وَجْهَهَا وَقَالَتْ عَجُوزٌ عَقِيمٌ

Transliteration fa-aqbalati im'ra-atuhu fī ṣarratin faṣakkat wajhahā waqālat ʿajūzun ʿaqīmun

Kinyarwanda Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”

Verse 30

قَالُوا۟ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِ ۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْحَكِيمُ ٱلْعَلِيمُ

Transliteration qālū kadhāliki qāla rabbuki innahu huwa l-ḥakīmu l-ʿalīmu

Kinyarwanda Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”

Verse 31

۞ قَالَ فَمَا خَطْبُكُمْ أَيُّهَا ٱلْمُرْسَلُونَ

Transliteration qāla famā khaṭbukum ayyuhā l-mur'salūna

Kinyarwanda (Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”

Verse 32

قَالُوٓا۟ إِنَّآ أُرْسِلْنَآ إِلَىٰ قَوْمٍ مُّجْرِمِينَ

Transliteration qālū innā ur'sil'nā ilā qawmin muj'rimīna

Kinyarwanda Baravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”,

Verse 33

لِنُرْسِلَ عَلَيْهِمْ حِجَارَةً مِّن طِينٍ

Transliteration linur'sila ʿalayhim ḥijāratan min ṭīnin

Kinyarwanda Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe).

Verse 34

مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَ لِلْمُسْرِفِينَ

Transliteration musawwamatan ʿinda rabbika lil'mus'rifīna

Kinyarwanda (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah).

Verse 35

فَأَخْرَجْنَا مَن كَانَ فِيهَا مِنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Transliteration fa-akhrajnā man kāna fīhā mina l-mu'minīna

Kinyarwanda Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho).

Verse 36

فَمَا وَجَدْنَا فِيهَا غَيْرَ بَيْتٍ مِّنَ ٱلْمُسْلِمِينَ

Transliteration famā wajadnā fīhā ghayra baytin mina l-mus'limīna

Kinyarwanda Ariko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti).

Verse 37

وَتَرَكْنَا فِيهَآ ءَايَةً لِّلَّذِينَ يَخَافُونَ ٱلْعَذَابَ ٱلْأَلِيمَ

Transliteration wataraknā fīhā āyatan lilladhīna yakhāfūna l-ʿadhāba l-alīma

Kinyarwanda Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza.

Verse 38

وَفِى مُوسَىٰٓ إِذْ أَرْسَلْنَـٰهُ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ بِسُلْطَـٰنٍ مُّبِينٍ

Transliteration wafī mūsā idh arsalnāhu ilā fir'ʿawna bisul'ṭānin mubīnin

Kinyarwanda No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara.

Verse 39

فَتَوَلَّىٰ بِرُكْنِهِۦ وَقَالَ سَـٰحِرٌ أَوْ مَجْنُونٌ

Transliteration fatawallā biruk'nihi waqāla sāḥirun aw majnūnun

Kinyarwanda Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.”

Verse 40

فَأَخَذْنَـٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذْنَـٰهُمْ فِى ٱلْيَمِّ وَهُوَ مُلِيمٌ

Transliteration fa-akhadhnāhu wajunūdahu fanabadhnāhum fī l-yami wahuwa mulīmun

Kinyarwanda Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi).

Verse 41

وَفِى عَادٍ إِذْ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمُ ٱلرِّيحَ ٱلْعَقِيمَ

Transliteration wafī ʿādin idh arsalnā ʿalayhimu l-rīḥa l-ʿaqīma

Kinyarwanda No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize),

Verse 42

مَا تَذَرُ مِن شَىْءٍ أَتَتْ عَلَيْهِ إِلَّا جَعَلَتْهُ كَٱلرَّمِيمِ

Transliteration mā tadharu min shayin atat ʿalayhi illā jaʿalathu kal-ramīmi

Kinyarwanda Nta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga.

Verse 43

وَفِى ثَمُودَ إِذْ قِيلَ لَهُمْ تَمَتَّعُوا۟ حَتَّىٰ حِينٍ

Transliteration wafī thamūda idh qīla lahum tamattaʿū ḥattā ḥīnin

Kinyarwanda No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.”

Verse 44

فَعَتَوْا۟ عَنْ أَمْرِ رَبِّهِمْ فَأَخَذَتْهُمُ ٱلصَّـٰعِقَةُ وَهُمْ يَنظُرُونَ

Transliteration faʿataw ʿan amri rabbihim fa-akhadhathumu l-ṣāʿiqatu wahum yanẓurūna

Kinyarwanda Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba.

Verse 45

فَمَا ٱسْتَطَـٰعُوا۟ مِن قِيَامٍ وَمَا كَانُوا۟ مُنتَصِرِينَ

Transliteration famā is'taṭāʿū min qiyāmin wamā kānū muntaṣirīna

Kinyarwanda Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare.

Verse 46

وَقَوْمَ نُوحٍ مِّن قَبْلُ ۖ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ قَوْمًا فَـٰسِقِينَ

Transliteration waqawma nūḥin min qablu innahum kānū qawman fāsiqīna

Kinyarwanda N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke.

Verse 47

وَٱلسَّمَآءَ بَنَيْنَـٰهَا بِأَيْي۟دٍ وَإِنَّا لَمُوسِعُونَ

Transliteration wal-samāa banaynāhā bi-aydin wa-innā lamūsiʿūna

Kinyarwanda Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura.

Verse 48

وَٱلْأَرْضَ فَرَشْنَـٰهَا فَنِعْمَ ٱلْمَـٰهِدُونَ

Transliteration wal-arḍa farashnāhā faniʿ'ma l-māhidūna

Kinyarwanda N’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza!

Verse 49

وَمِن كُلِّ شَىْءٍ خَلَقْنَا زَوْجَيْنِ لَعَلَّكُمْ تَذَكَّرُونَ

Transliteration wamin kulli shayin khalaqnā zawjayni laʿallakum tadhakkarūna

Kinyarwanda No muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah).

Verse 50

فَفِرُّوٓا۟ إِلَى ٱللَّهِ ۖ إِنِّى لَكُم مِّنْهُ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Transliteration fafirrū ilā l-lahi innī lakum min'hu nadhīrun mubīnun

Kinyarwanda Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.

Verse 51

وَلَا تَجْعَلُوا۟ مَعَ ٱللَّهِ إِلَـٰهًا ءَاخَرَ ۖ إِنِّى لَكُم مِّنْهُ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Transliteration walā tajʿalū maʿa l-lahi ilāhan ākhara innī lakum min'hu nadhīrun mubīnun

Kinyarwanda Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho.

Verse 52

كَذَٰلِكَ مَآ أَتَى ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا قَالُوا۟ سَاحِرٌ أَوْ مَجْنُونٌ

Transliteration kadhālika mā atā alladhīna min qablihim min rasūlin illā qālū sāḥirun aw majnūnun

Kinyarwanda Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”

Verse 53

أَتَوَاصَوْا۟ بِهِۦ ۚ بَلْ هُمْ قَوْمٌ طَاغُونَ

Transliteration atawāṣaw bihi bal hum qawmun ṭāghūna

Kinyarwanda Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah).

Verse 54

فَتَوَلَّ عَنْهُمْ فَمَآ أَنتَ بِمَلُومٍ

Transliteration fatawalla ʿanhum famā anta bimalūmin

Kinyarwanda Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa).

Verse 55

وَذَكِّرْ فَإِنَّ ٱلذِّكْرَىٰ تَنفَعُ ٱلْمُؤْمِنِينَ

Transliteration wadhakkir fa-inna l-dhik'rā tanfaʿu l-mu'minīna

Kinyarwanda Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana.

Verse 56

وَمَا خَلَقْتُ ٱلْجِنَّ وَٱلْإِنسَ إِلَّا لِيَعْبُدُونِ

Transliteration wamā khalaqtu l-jina wal-insa illā liyaʿbudūni

Kinyarwanda Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire.

Verse 57

مَآ أُرِيدُ مِنْهُم مِّن رِّزْقٍ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطْعِمُونِ

Transliteration mā urīdu min'hum min riz'qin wamā urīdu an yuṭ'ʿimūni

Kinyarwanda Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira.

Verse 58

إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلْقُوَّةِ ٱلْمَتِينُ

Transliteration inna l-laha huwa l-razāqu dhū l-quwati l-matīnu

Kinyarwanda Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje.

Verse 59

فَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ ذَنُوبًا مِّثْلَ ذَنُوبِ أَصْحَـٰبِهِمْ فَلَا يَسْتَعْجِلُونِ

Transliteration fa-inna lilladhīna ẓalamū dhanūban mith'la dhanūbi aṣḥābihim falā yastaʿjilūni

Kinyarwanda Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana).

Verse 60

فَوَيْلٌ لِّلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِن يَوْمِهِمُ ٱلَّذِى يُوعَدُونَ

Transliteration fawaylun lilladhīna kafarū min yawmihimu alladhī yūʿadūna

Kinyarwanda Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe.

Read Surah Adh-Dhariyat in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.