Surah Saba in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 34 · سبإ · Sheba · 54 verses
Surah Saba verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Saba word by word in English.
Verse 1
ٱلْحَمْدُ لِلَّهِ ٱلَّذِى لَهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَلَهُ ٱلْحَمْدُ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ ۚ وَهُوَ ٱلْحَكِيمُ ٱلْخَبِيرُ
Transliteration al-ḥamdu lillahi alladhī lahu mā fī l-samāwāti wamā fī l-arḍi walahu l-ḥamdu fī l-ākhirati wahuwa l-ḥakīmu l-khabīru
Kinyarwanda Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We nyir’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi akaba na nyir’ibisingizo byuzuye mu buzima bwa nyuma (imperuka); ndetse ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
Verse 2
يَعْلَمُ مَا يَلِجُ فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا يَخْرُجُ مِنْهَا وَمَا يَنزِلُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ وَمَا يَعْرُجُ فِيهَا ۚ وَهُوَ ٱلرَّحِيمُ ٱلْغَفُورُ
Transliteration yaʿlamu mā yaliju fī l-arḍi wamā yakhruju min'hā wamā yanzilu mina l-samāi wamā yaʿruju fīhā wahuwa l-raḥīmu l-ghafūru
Kinyarwanda Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyir’ukubabarira ibyaha.
Verse 3
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَا تَأْتِينَا ٱلسَّاعَةُ ۖ قُلْ بَلَىٰ وَرَبِّى لَتَأْتِيَنَّكُمْ عَـٰلِمِ ٱلْغَيْبِ ۖ لَا يَعْزُبُ عَنْهُ مِثْقَالُ ذَرَّةٍ فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَلَا فِى ٱلْأَرْضِ وَلَآ أَصْغَرُ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكْبَرُ إِلَّا فِى كِتَـٰبٍ مُّبِينٍ
Transliteration waqāla alladhīna kafarū lā tatīnā l-sāʿatu qul balā warabbī latatiyannakum ʿālimi l-ghaybi lā yaʿzubu ʿanhu mith'qālu dharratin fī l-samāwāti walā fī l-arḍi walā aṣgharu min dhālika walā akbaru illā fī kitābin mubīnin
Kinyarwanda Ba bandi bahakanye baravuze bati “Imperuka ntizatugeraho!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, Umumenyi w’ibitagaragara, ko rwose izabageraho (nta kabuza); nta kimwisoba mu birere cyangwa mu isi kabone n’iyo cyaba kingana n’impeke y’ururo cyangwa kiri mu nsi yacyo ndetse n’ikinini kuri cyo, usibye ko (byose) biri mu gitabo gisobanutse”,
Verse 4
لِّيَجْزِىَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ ۚ أُو۟لَـٰٓئِكَ لَهُم مَّغْفِرَةٌ وَرِزْقٌ كَرِيمٌ
Transliteration liyajziya alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti ulāika lahum maghfiratun wariz'qun karīmun
Kinyarwanda (Ibyo ni) ukugira ngo (Allah) azagororere ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Abo bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe amafunguro yubahitse.
Verse 5
وَٱلَّذِينَ سَعَوْ فِىٓ ءَايَـٰتِنَا مُعَـٰجِزِينَ أُو۟لَـٰٓئِكَ لَهُمْ عَذَابٌ مِّن رِّجْزٍ أَلِيمٌ
Transliteration wa-alladhīna saʿaw fī āyātinā muʿājizīna ulāika lahum ʿadhābun min rij'zin alīmun
Kinyarwanda Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu (bibwira ko) bazadutsinda, bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.
Verse 6
وَيَرَى ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْعِلْمَ ٱلَّذِىٓ أُنزِلَ إِلَيْكَ مِن رَّبِّكَ هُوَ ٱلْحَقَّ وَيَهْدِىٓ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلْعَزِيزِ ٱلْحَمِيدِ
Transliteration wayarā alladhīna ūtū l-ʿil'ma alladhī unzila ilayka min rabbika huwa l-ḥaqa wayahdī ilā ṣirāṭi l-ʿazīzi l-ḥamīdi
Kinyarwanda Na ba bandi bahawe ubumenyi bw’ibyo wahishuriwe (wowe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe, babona ko ari ukuri kandi ko biyobora biganisha mu nzira y’Umunyacyubahiro bihebuje, Usingizwa cyane.
Verse 7
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ هَلْ نَدُلُّكُمْ عَلَىٰ رَجُلٍ يُنَبِّئُكُمْ إِذَا مُزِّقْتُمْ كُلَّ مُمَزَّقٍ إِنَّكُمْ لَفِى خَلْقٍ جَدِيدٍ
Transliteration waqāla alladhīna kafarū hal nadullukum ʿalā rajulin yunabbi-ukum idhā muzziq'tum kulla mumazzaqin innakum lafī khalqin jadīdin
Kinyarwanda Naho ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese tubereke umuntu (Muhamadi) ubabwira ko nimupfa mugashwanyagurika mukaba ubushingwe, ko rwose muzongera mukaremwa bundi bushya?”
Verse 8
أَفْتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَم بِهِۦ جِنَّةٌۢ ۗ بَلِ ٱلَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِٱلْـَٔاخِرَةِ فِى ٱلْعَذَابِ وَٱلضَّلَـٰلِ ٱلْبَعِيدِ
Transliteration aftarā ʿalā l-lahi kadhiban am bihi jinnatun bali alladhīna lā yu'minūna bil-ākhirati fī l-ʿadhābi wal-ḍalāli l-baʿīdi
Kinyarwanda Ese (Muhamadi) yaba yarahimbiye Allah ibinyoma, cyangwa yarasaze? (Oya!) Ahubwo abatemera imperuka bari mu bihano no mu buyobe bukabije.
Verse 9
أَفَلَمْ يَرَوْا۟ إِلَىٰ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلْأَرْضِ ۚ إِن نَّشَأْ نَخْسِفْ بِهِمُ ٱلْأَرْضَ أَوْ نُسْقِطْ عَلَيْهِمْ كِسَفًا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ ۚ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَةً لِّكُلِّ عَبْدٍ مُّنِيبٍ
Transliteration afalam yaraw ilā mā bayna aydīhim wamā khalfahum mina l-samāi wal-arḍi in nasha nakhsif bihimu l-arḍa aw nus'qiṭ ʿalayhim kisafan mina l-samāi inna fī dhālika laāyatan likulli ʿabdin munībin
Kinyarwanda Ese ntibabona ikirere n’isi biri imbere yabo n’inyuma yabo? Tubishatse twabarigitisha mu butaka cyangwa tukabaturaho igice cy’ikirere. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
Verse 10
۞ وَلَقَدْ ءَاتَيْنَا دَاوُۥدَ مِنَّا فَضْلًا ۖ يَـٰجِبَالُ أَوِّبِى مَعَهُۥ وَٱلطَّيْرَ ۖ وَأَلَنَّا لَهُ ٱلْحَدِيدَ
Transliteration walaqad ātaynā dāwūda minnā faḍlan yājibālu awwibī maʿahu wal-ṭayra wa-alannā lahu l-ḥadīda
Kinyarwanda Kandi rwose Dawudi twamuhundagajeho ingabire ziduturutseho (tugira tuti) “Yemwe misozi n’inyoni! Nimusingize (Allah) mufatanyije na we (Dawudi).” Twanamworohereje icyuma (kugira ngo ajye agikoramo ibyo ashaka),
Verse 11
أَنِ ٱعْمَلْ سَـٰبِغَـٰتٍ وَقَدِّرْ فِى ٱلسَّرْدِ ۖ وَٱعْمَلُوا۟ صَـٰلِحًا ۖ إِنِّى بِمَا تَعْمَلُونَ بَصِيرٌ
Transliteration ani iʿ'mal sābighātin waqaddir fī l-sardi wa-iʿ'malū ṣāliḥan innī bimā taʿmalūna baṣīrun
Kinyarwanda (Turamubwira tuti) “Cura ingabo nini z’amakote (y’icyuma ameze nk’utuyungirizo) kandi ugere neza utwenge twayo, ndetse munakore ibikorwa byiza.” Mu by’ukuri Njye ndi Ubona bihebuje ibyo mukora.
Verse 12
وَلِسُلَيْمَـٰنَ ٱلرِّيحَ غُدُوُّهَا شَهْرٌ وَرَوَاحُهَا شَهْرٌ ۖ وَأَسَلْنَا لَهُۥ عَيْنَ ٱلْقِطْرِ ۖ وَمِنَ ٱلْجِنِّ مَن يَعْمَلُ بَيْنَ يَدَيْهِ بِإِذْنِ رَبِّهِۦ ۖ وَمَن يَزِغْ مِنْهُمْ عَنْ أَمْرِنَا نُذِقْهُ مِنْ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ
Transliteration walisulaymāna l-rīḥa ghuduwwuhā shahrun warawāḥuhā shahrun wa-asalnā lahu ʿayna l-qiṭ'ri wamina l-jini man yaʿmalu bayna yadayhi bi-idh'ni rabbihi waman yazigh min'hum ʿan amrinā nudhiq'hu min ʿadhābi l-saʿīri
Kinyarwanda Twanorohereje Sulayimani (gutwarwa n’)umuyaga, wakoraga mu gitondo (kimwe) urugendo rw’ukwezi (ku muntu ugenda n’amaguru), ndetse n’umugoroba (umwe) urugendo rw’ukwezi. Twanamuhaye isoko ivubura umushongi w’umuringa (kugira ngo awukoremo ibyo ashatse). No mu majini hari amukorera (imirimo) abiherewe uburenganzira na Nyagasani we. Kandi iryanyuranyaga n’itegeko ryacu muri yo, twarisogongezaga ibihano by’umuriro ugurumana.
Verse 13
يَعْمَلُونَ لَهُۥ مَا يَشَآءُ مِن مَّحَـٰرِيبَ وَتَمَـٰثِيلَ وَجِفَانٍ كَٱلْجَوَابِ وَقُدُورٍ رَّاسِيَـٰتٍ ۚ ٱعْمَلُوٓا۟ ءَالَ دَاوُۥدَ شُكْرًا ۚ وَقَلِيلٌ مِّنْ عِبَادِىَ ٱلشَّكُورُ
Transliteration yaʿmalūna lahu mā yashāu min maḥārība watamāthīla wajifānin kal-jawābi waqudūrin rāsiyātin iʿ'malū āla dāwūda shuk'ran waqalīlun min ʿibādiya l-shakūru
Kinyarwanda (Amajini) yamukoreraga ibyo (Sulayimani) ashaka birimo kumwubakira ingoro, amashusho, amasiniya magari angana nk’ibizenga ndetse n’inkono zishimangiye (aho ziteretse, maze turababwira tuti) “Yemwe bantu ba Dawudi! Mukore mushimira (Allah). Ariko mu bagaragu banjye abashimira ni bo bake.”
Verse 14
فَلَمَّا قَضَيْنَا عَلَيْهِ ٱلْمَوْتَ مَا دَلَّهُمْ عَلَىٰ مَوْتِهِۦٓ إِلَّا دَآبَّةُ ٱلْأَرْضِ تَأْكُلُ مِنسَأَتَهُۥ ۖ فَلَمَّا خَرَّ تَبَيَّنَتِ ٱلْجِنُّ أَن لَّوْ كَانُوا۟ يَعْلَمُونَ ٱلْغَيْبَ مَا لَبِثُوا۟ فِى ٱلْعَذَابِ ٱلْمُهِينِ
Transliteration falammā qaḍaynā ʿalayhi l-mawta mā dallahum ʿalā mawtihi illā dābbatu l-arḍi takulu minsa-atahu falammā kharra tabayyanati l-jinu an law kānū yaʿlamūna l-ghayba mā labithū fī l-ʿadhābi l-muhīni
Kinyarwanda Nuko ubwo (Sulayimani) twamuciragaho iteka ryo gupfa, nta cyayamenyesheje (amajini) ko yapfuye, usibye agakoko ko mu butaka (umuswa) kariye inkoni ye (yari yishingikirije). Maze aguye hasi, amajini amenya ko iyo aza kuba azi ibyihishe atari kuba yaragumye mu bihano bisuzuguza (kuko aba yaramenye urupfu rwa Sulayimani).
Verse 15
لَقَدْ كَانَ لِسَبَإٍ فِى مَسْكَنِهِمْ ءَايَةٌ ۖ جَنَّتَانِ عَن يَمِينٍ وَشِمَالٍ ۖ كُلُوا۟ مِن رِّزْقِ رَبِّكُمْ وَٱشْكُرُوا۟ لَهُۥ ۚ بَلْدَةٌ طَيِّبَةٌ وَرَبٌّ غَفُورٌ
Transliteration laqad kāna lisaba-in fī maskanihim āyatun jannatāni ʿan yamīnin washimālin kulū min riz'qi rabbikum wa-ush'kurū lahu baldatun ṭayyibatun warabbun ghafūrun
Kinyarwanda Mu by’ukuri aho abantu ba Saba-i (Sheba) bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu) kuri bo; (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) “Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire.” (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi!
Verse 16
فَأَعْرَضُوا۟ فَأَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ سَيْلَ ٱلْعَرِمِ وَبَدَّلْنَـٰهُم بِجَنَّتَيْهِمْ جَنَّتَيْنِ ذَوَاتَىْ أُكُلٍ خَمْطٍ وَأَثْلٍ وَشَىْءٍ مِّن سِدْرٍ قَلِيلٍ
Transliteration fa-aʿraḍū fa-arsalnā ʿalayhim sayla l-ʿarimi wabaddalnāhum bijannatayhim jannatayni dhawātay ukulin khamṭin wa-athlin washayin min sid'rin qalīlin
Kinyarwanda Nuko barirengagiza maze tuboherereza umwuzure usenya urugomero (unangiza imirima), hanyuma tubahinduriramo imirima ibiri y’imbuto zibishye kandi zirura, n’ibiti bitera ndetse na bimwe mu biti by’iminyinya .
Verse 17
ذَٰلِكَ جَزَيْنَـٰهُم بِمَا كَفَرُوا۟ ۖ وَهَلْ نُجَـٰزِىٓ إِلَّا ٱلْكَفُورَ
Transliteration dhālika jazaynāhum bimā kafarū wahal nujāzī illā l-kafūra
Kinyarwanda Uko (kubahindurira tubaha imirima mibi), twabikoze (nk’igihano) kubera ubuhakanyi bwabo. Ese hari abandi duhanisha (igihano gikaze) usibye abahakanyi?
Verse 18
وَجَعَلْنَا بَيْنَهُمْ وَبَيْنَ ٱلْقُرَى ٱلَّتِى بَـٰرَكْنَا فِيهَا قُرًى ظَـٰهِرَةً وَقَدَّرْنَا فِيهَا ٱلسَّيْرَ ۖ سِيرُوا۟ فِيهَا لَيَالِىَ وَأَيَّامًا ءَامِنِينَ
Transliteration wajaʿalnā baynahum wabayna l-qurā allatī bāraknā fīhā quran ẓāhiratan waqaddarnā fīhā l-sayra sīrū fīhā layāliya wa-ayyāman āminīna
Kinyarwanda Twanashyize imidugudu (iri ahirengeye) hagati yabo (abantu ba Sabai) n’imidugudu twahaye imigisha, tunoroshya ingendo hagati yayo (tugira tuti) “Ngaho nimuyigendemo amajoro n’amanywa mutekanye.”
Verse 19
فَقَالُوا۟ رَبَّنَا بَـٰعِدْ بَيْنَ أَسْفَارِنَا وَظَلَمُوٓا۟ أَنفُسَهُمْ فَجَعَلْنَـٰهُمْ أَحَادِيثَ وَمَزَّقْنَـٰهُمْ كُلَّ مُمَزَّقٍ ۚ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَـٰتٍ لِّكُلِّ صَبَّارٍ شَكُورٍ
Transliteration faqālū rabbanā bāʿid bayna asfārinā waẓalamū anfusahum fajaʿalnāhum aḥādītha wamazzaqnāhum kulla mumazzaqin inna fī dhālika laāyātin likulli ṣabbārin shakūrin
Kinyarwanda (Ariko iyo ngabire barayirambiwe) maze baravuga bati “Nyagasani wacu! Ingendo zacu zigire ndende (hagati muri iyo midugudu)”, nuko ubwabo barihemukira tubagira iciro ry’imigani, turanabarimbura burundu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, ushimira cyane.
Verse 20
وَلَقَدْ صَدَّقَ عَلَيْهِمْ إِبْلِيسُ ظَنَّهُۥ فَٱتَّبَعُوهُ إِلَّا فَرِيقًا مِّنَ ٱلْمُؤْمِنِينَ
Transliteration walaqad ṣaddaqa ʿalayhim ib'līsu ẓannahu fa-ittabaʿūhu illā farīqan mina l-mu'minīna
Kinyarwanda Rwose Ibilisi (Shitani) yabasohorejeho umugambi wayo (wo kubayobya), nuko barayikurikira usibye itsinda mu bemeramana (ryashikamye ku kumvira Allah).
Verse 21
وَمَا كَانَ لَهُۥ عَلَيْهِم مِّن سُلْطَـٰنٍ إِلَّا لِنَعْلَمَ مَن يُؤْمِنُ بِٱلْـَٔاخِرَةِ مِمَّنْ هُوَ مِنْهَا فِى شَكٍّ ۗ وَرَبُّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ حَفِيظٌ
Transliteration wamā kāna lahu ʿalayhim min sul'ṭānin illā linaʿlama man yu'minu bil-ākhirati mimman huwa min'hā fī shakkin warabbuka ʿalā kulli shayin ḥafīẓun
Kinyarwanda Kandi ntabwo (Ibilisi) yari ibafiteho ubushobozi (bwo kubayobya) usibye ko (twabikoze) dushaka kugaragaza uwemera imperuka n’uyishidikanyaho. Kandi Nyagasani wawe ni Umurinzi wa byose.
Verse 22
قُلِ ٱدْعُوا۟ ٱلَّذِينَ زَعَمْتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ ۖ لَا يَمْلِكُونَ مِثْقَالَ ذَرَّةٍ فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَلَا فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا لَهُمْ فِيهِمَا مِن شِرْكٍ وَمَا لَهُۥ مِنْهُم مِّن ظَهِيرٍ
Transliteration quli id'ʿū alladhīna zaʿamtum min dūni l-lahi lā yamlikūna mith'qāla dharratin fī l-samāwāti walā fī l-arḍi wamā lahum fīhimā min shir'kin wamā lahu min'hum min ẓahīrin
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umushyigikira afite muri byo.”
Verse 23
وَلَا تَنفَعُ ٱلشَّفَـٰعَةُ عِندَهُۥٓ إِلَّا لِمَنْ أَذِنَ لَهُۥ ۚ حَتَّىٰٓ إِذَا فُزِّعَ عَن قُلُوبِهِمْ قَالُوا۟ مَاذَا قَالَ رَبُّكُمْ ۖ قَالُوا۟ ٱلْحَقَّ ۖ وَهُوَ ٱلْعَلِىُّ ٱلْكَبِيرُ
Transliteration walā tanfaʿu l-shafāʿatu ʿindahu illā liman adhina lahu ḥattā idhā fuzziʿa ʿan qulūbihim qālū mādhā qāla rabbukum qālū l-ḥaqa wahuwa l-ʿaliyu l-kabīru
Kinyarwanda Kandi nta buvugizi buzagira icyo bumara kuri We (Allah), usibye gusa uwo yahaye uburenganzira. (Iyo Allah avuze, abamalayika barakangarana bakagwa igihumure) kugeza igihe imitima yabo ishiriye ubwoba, (bamwe) bakavuga bati “Nyagasani wanyu yavuze iki?” (Abandi) bati “(Yavuze) ukuri; kandi ni Uwikirenga, Usumba byose.”
Verse 24
۞ قُلْ مَن يَرْزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ ۖ قُلِ ٱللَّهُ ۖ وَإِنَّآ أَوْ إِيَّاكُمْ لَعَلَىٰ هُدًى أَوْ فِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ
Transliteration qul man yarzuqukum mina l-samāwāti wal-arḍi quli l-lahu wa-innā aw iyyākum laʿalā hudan aw fī ḍalālin mubīnin
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu birere no mu isi?” Vuga uti “Ni Allah! Kandi mu by’ukuri, yaba twe cyangwa mwe (abahakanyi) hari abari mu nzira y’ukuri cyangwa mu buyobe bugaragara.”
Verse 25
قُل لَّا تُسْـَٔلُونَ عَمَّآ أَجْرَمْنَا وَلَا نُسْـَٔلُ عَمَّا تَعْمَلُونَ
Transliteration qul lā tus'alūna ʿammā ajramnā walā nus'alu ʿammā taʿmalūna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo muzabazwa ku byerekeye ibyaha twakoze, kandi natwe ntitubazwa ibyo mukora.”
Verse 26
قُلْ يَجْمَعُ بَيْنَنَا رَبُّنَا ثُمَّ يَفْتَحُ بَيْنَنَا بِٱلْحَقِّ وَهُوَ ٱلْفَتَّاحُ ٱلْعَلِيمُ
Transliteration qul yajmaʿu baynanā rabbunā thumma yaftaḥu baynanā bil-ḥaqi wahuwa l-fatāḥu l-ʿalīmu
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wacu azaduhuriza hamwe twese (ku munsi w’imperuka), hanyuma adukiranure mu kuri; kuko ari We Mucamanza w’ikirenga, Umumenyi uhebuje.”
Verse 27
قُلْ أَرُونِىَ ٱلَّذِينَ أَلْحَقْتُم بِهِۦ شُرَكَآءَ ۖ كَلَّا ۚ بَلْ هُوَ ٱللَّهُ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ
Transliteration qul arūniya alladhīna alḥaqtum bihi shurakāa kallā bal huwa l-lahu l-ʿazīzu l-ḥakīmu
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimunyereke ibigirwamana mwamubangikanyije na byo.” Nta na kimwe! Ahubwo We ni Allah (wenyine), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Verse 28
وَمَآ أَرْسَلْنَـٰكَ إِلَّا كَآفَّةً لِّلنَّاسِ بَشِيرًا وَنَذِيرًا وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Transliteration wamā arsalnāka illā kāffatan lilnnāsi bashīran wanadhīran walākinna akthara l-nāsi lā yaʿlamūna
Kinyarwanda Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Verse 29
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَـٰذَا ٱلْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَـٰدِقِينَ
Transliteration wayaqūlūna matā hādhā l-waʿdu in kuntum ṣādiqīna
Kinyarwanda (Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano (imperuka) rizasohora niba koko muri abanyakuri?”
Verse 30
قُل لَّكُم مِّيعَادُ يَوْمٍ لَّا تَسْتَـْٔخِرُونَ عَنْهُ سَاعَةً وَلَا تَسْتَقْدِمُونَ
Transliteration qul lakum mīʿādu yawmin lā tastakhirūna ʿanhu sāʿatan walā tastaqdimūna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Isezerano ryanyu ni umunsi mudashobora gutinzaho isaha n’imwe cyangwa ngo muwihutishe.”
Verse 31
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لَن نُّؤْمِنَ بِهَـٰذَا ٱلْقُرْءَانِ وَلَا بِٱلَّذِى بَيْنَ يَدَيْهِ ۗ وَلَوْ تَرَىٰٓ إِذِ ٱلظَّـٰلِمُونَ مَوْقُوفُونَ عِندَ رَبِّهِمْ يَرْجِعُ بَعْضُهُمْ إِلَىٰ بَعْضٍ ٱلْقَوْلَ يَقُولُ ٱلَّذِينَ ٱسْتُضْعِفُوا۟ لِلَّذِينَ ٱسْتَكْبَرُوا۟ لَوْلَآ أَنتُمْ لَكُنَّا مُؤْمِنِينَ
Transliteration waqāla alladhīna kafarū lan nu'mina bihādhā l-qur'āni walā bi-alladhī bayna yadayhi walaw tarā idhi l-ẓālimūna mawqūfūna ʿinda rabbihim yarjiʿu baʿḍuhum ilā baʿḍin l-qawla yaqūlu alladhīna us'tuḍ'ʿifū lilladhīna is'takbarū lawlā antum lakunnā mu'minīna
Kinyarwanda Kandi abahakanye baravuze bati “Ntidushobora kwemera iyi Qur’an ndetse n’ibyayibanjirije (ibitabo). Ariko iyo uza kubona ababangikanyamana bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo baterana amagambo; abanyantege nke babwira abibone bati “Iyo bitaza kuba mwe, rwose twari kuba turi abemeramana.”
Verse 32
قَالَ ٱلَّذِينَ ٱسْتَكْبَرُوا۟ لِلَّذِينَ ٱسْتُضْعِفُوٓا۟ أَنَحْنُ صَدَدْنَـٰكُمْ عَنِ ٱلْهُدَىٰ بَعْدَ إِذْ جَآءَكُم ۖ بَلْ كُنتُم مُّجْرِمِينَ
Transliteration qāla alladhīna is'takbarū lilladhīna us'tuḍ'ʿifū anaḥnu ṣadadnākum ʿani l-hudā baʿda idh jāakum bal kuntum muj'rimīna
Kinyarwanda Abibone bazabwira abafatwaga nk’abanyantege nke bati “Ese koko ni twe twababujije kuyoboka, nyuma y’uko (umuyoboro) ubagezeho? Ahubwo mwari inkozi z’ibibi.”
Verse 33
وَقَالَ ٱلَّذِينَ ٱسْتُضْعِفُوا۟ لِلَّذِينَ ٱسْتَكْبَرُوا۟ بَلْ مَكْرُ ٱلَّيْلِ وَٱلنَّهَارِ إِذْ تَأْمُرُونَنَآ أَن نَّكْفُرَ بِٱللَّهِ وَنَجْعَلَ لَهُۥٓ أَندَادًا ۚ وَأَسَرُّوا۟ ٱلنَّدَامَةَ لَمَّا رَأَوُا۟ ٱلْعَذَابَ وَجَعَلْنَا ٱلْأَغْلَـٰلَ فِىٓ أَعْنَاقِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ ۚ هَلْ يُجْزَوْنَ إِلَّا مَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Transliteration waqāla alladhīna us'tuḍ'ʿifū lilladhīna is'takbarū bal makru al-layli wal-nahāri idh tamurūnanā an nakfura bil-lahi wanajʿala lahu andādan wa-asarrū l-nadāmata lammā ra-awū l-ʿadhāba wajaʿalnā l-aghlāla fī aʿnāqi alladhīna kafarū hal yuj'zawna illā mā kānū yaʿmalūna
Kinyarwanda Nuko abagizwe abanyantege nke babwire abibone bati “Ahubwo ni umugambi mwacuze ijoro n’amanywa, ubwo mwadutegekaga guhakana Allah no kumubangikanya n’ibigirwamana.” Maze ubwo bazabona ibihano (buri tsinda) rizahisha umubabaro waryo, hanyuma dushyire iminyururu mu majosi y’abahakanye. Ese hari ibindi bazahemberwa bitari ibyo bakoraga?
Verse 34
وَمَآ أَرْسَلْنَا فِى قَرْيَةٍ مِّن نَّذِيرٍ إِلَّا قَالَ مُتْرَفُوهَآ إِنَّا بِمَآ أُرْسِلْتُم بِهِۦ كَـٰفِرُونَ
Transliteration wamā arsalnā fī qaryatin min nadhīrin illā qāla mut'rafūhā innā bimā ur'sil'tum bihi kāfirūna
Kinyarwanda Kandi ntabwo twohereza umuburizi mu mudugudu uwo ari wo wose ngo abakungu bawo babure kuvuga bati “Mu by’ukuri ntitwemera ibyo mwahishuriwe.”
Verse 35
وَقَالُوا۟ نَحْنُ أَكْثَرُ أَمْوَٰلًا وَأَوْلَـٰدًا وَمَا نَحْنُ بِمُعَذَّبِينَ
Transliteration waqālū naḥnu aktharu amwālan wa-awlādan wamā naḥnu bimuʿadhabīna
Kinyarwanda Baranavuga bati “Twe dufite imitungo myinshi ndetse n’urubyaro, kandi nta n’ubwo tuzahanwa.”
Verse 36
قُلْ إِنَّ رَبِّى يَبْسُطُ ٱلرِّزْقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقْدِرُ وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Transliteration qul inna rabbī yabsuṭu l-riz'qa liman yashāu wayaqdiru walākinna akthara l-nāsi lā yaʿlamūna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubya (ku wo ashaka); ariko abenshi mu bantu ntibabizi.”
Verse 37
وَمَآ أَمْوَٰلُكُمْ وَلَآ أَوْلَـٰدُكُم بِٱلَّتِى تُقَرِّبُكُمْ عِندَنَا زُلْفَىٰٓ إِلَّا مَنْ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَـٰلِحًا فَأُو۟لَـٰٓئِكَ لَهُمْ جَزَآءُ ٱلضِّعْفِ بِمَا عَمِلُوا۟ وَهُمْ فِى ٱلْغُرُفَـٰتِ ءَامِنُونَ
Transliteration wamā amwālukum walā awlādukum bi-allatī tuqarribukum ʿindanā zul'fā illā man āmana waʿamila ṣāliḥan fa-ulāika lahum jazāu l-ḍiʿ'fi bimā ʿamilū wahum fī l-ghurufāti āminūna
Kinyarwanda Ntabwo ari imitungo yanyu cyangwa urubyaro rwanyu bizabegereza hafi yacu, ariko ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ni bo bazagororerwa ibihembo byikubye kubera ibyo bakoraga. Kandi bazaba mu magorofa yo hejuru (mu ijuru) batekanye.
Verse 38
وَٱلَّذِينَ يَسْعَوْنَ فِىٓ ءَايَـٰتِنَا مُعَـٰجِزِينَ أُو۟لَـٰٓئِكَ فِى ٱلْعَذَابِ مُحْضَرُونَ
Transliteration wa-alladhīna yasʿawna fī āyātinā muʿājizīna ulāika fī l-ʿadhābi muḥ'ḍarūna
Kinyarwanda Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu, (bibwira ko) bazadutsinda; abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro) ku gahato.
Verse 39
قُلْ إِنَّ رَبِّى يَبْسُطُ ٱلرِّزْقَ لِمَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦ وَيَقْدِرُ لَهُۥ ۚ وَمَآ أَنفَقْتُم مِّن شَىْءٍ فَهُوَ يُخْلِفُهُۥ ۖ وَهُوَ خَيْرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Transliteration qul inna rabbī yabsuṭu l-riz'qa liman yashāu min ʿibādihi wayaqdiru lahu wamā anfaqtum min shayin fahuwa yukh'lifuhu wahuwa khayru l-rāziqīna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse mu bagaragu be, akanayatubya (ku wo ashatse)”, ndetse nta n’icyo mwatanga (mu byiza) ngo abure kukibashumbusha. Kandi ni We uhebuje mu batanga amafunguro.
Verse 40
وَيَوْمَ يَحْشُرُهُمْ جَمِيعًا ثُمَّ يَقُولُ لِلْمَلَـٰٓئِكَةِ أَهَـٰٓؤُلَآءِ إِيَّاكُمْ كَانُوا۟ يَعْبُدُونَ
Transliteration wayawma yaḥshuruhum jamīʿan thumma yaqūlu lil'malāikati ahāulāi iyyākum kānū yaʿbudūna
Kinyarwanda (Unazirikane yewe Muhamadi) umunsi (Allah) azabakoranya bose maze akabwira Abamalayika ati “Ese bariya ni mwe bajyaga basenga?”
Verse 41
قَالُوا۟ سُبْحَـٰنَكَ أَنتَ وَلِيُّنَا مِن دُونِهِم ۖ بَلْ كَانُوا۟ يَعْبُدُونَ ٱلْجِنَّ ۖ أَكْثَرُهُم بِهِم مُّؤْمِنُونَ
Transliteration qālū sub'ḥānaka anta waliyyunā min dūnihim bal kānū yaʿbudūna l-jina aktharuhum bihim mu'minūna
Kinyarwanda Bavuge bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ni wowe Murengezi wacu ntabwo ari bo. Ahubwo basengaga amajini, kandi abenshi muri bo banayemera.”
Verse 42
فَٱلْيَوْمَ لَا يَمْلِكُ بَعْضُكُمْ لِبَعْضٍ نَّفْعًا وَلَا ضَرًّا وَنَقُولُ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ ذُوقُوا۟ عَذَابَ ٱلنَّارِ ٱلَّتِى كُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ
Transliteration fal-yawma lā yamliku baʿḍukum libaʿḍin nafʿan walā ḍarran wanaqūlu lilladhīna ẓalamū dhūqū ʿadhāba l-nāri allatī kuntum bihā tukadhibūna
Kinyarwanda Bityo, kuri uyu munsi bamwe muri mwe nta cyo bamarira abandi, ndetse nta n’icyo babatwara. Tuzanabwira ababangikanyamana tuti “Nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana.”
Verse 43
وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ ءَايَـٰتُنَا بَيِّنَـٰتٍ قَالُوا۟ مَا هَـٰذَآ إِلَّا رَجُلٌ يُرِيدُ أَن يَصُدَّكُمْ عَمَّا كَانَ يَعْبُدُ ءَابَآؤُكُمْ وَقَالُوا۟ مَا هَـٰذَآ إِلَّآ إِفْكٌ مُّفْتَرًى ۚ وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ لِلْحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمْ إِنْ هَـٰذَآ إِلَّا سِحْرٌ مُّبِينٌ
Transliteration wa-idhā tut'lā ʿalayhim āyātunā bayyinātin qālū mā hādhā illā rajulun yurīdu an yaṣuddakum ʿammā kāna yaʿbudu ābāukum waqālū mā hādhā illā if'kun muf'taran waqāla alladhīna kafarū lil'ḥaqqi lammā jāahum in hādhā illā siḥ'run mubīnun
Kinyarwanda N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, baravuga bati “Uyu (Muhamadi) nta kindi ashaka usibye kubabuza (kugaragira) ibyo ababyeyi banyu basengaga. Bakavuga bati “Iyi (Qur’an) ni ikinyoma cyahimbwe.” Ndetse abahakanyi ubwo ukuri kwabageragaho baravuze bati “Iyi (Qur’an) ni uburozi bugaragara.”
Verse 44
وَمَآ ءَاتَيْنَـٰهُم مِّن كُتُبٍ يَدْرُسُونَهَا ۖ وَمَآ أَرْسَلْنَآ إِلَيْهِمْ قَبْلَكَ مِن نَّذِيرٍ
Transliteration wamā ātaynāhum min kutubin yadrusūnahā wamā arsalnā ilayhim qablaka min nadhīrin
Kinyarwanda Kandi nta bitabo twabahaye ngo babisome (maze ngo babe ari byo bishingikiriza), ndetse nta n’umuburizi twaboherereje mbere yawe (wowe Muhamadi).
Verse 45
وَكَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ وَمَا بَلَغُوا۟ مِعْشَارَ مَآ ءَاتَيْنَـٰهُمْ فَكَذَّبُوا۟ رُسُلِى ۖ فَكَيْفَ كَانَ نَكِيرِ
Transliteration wakadhaba alladhīna min qablihim wamā balaghū miʿ'shāra mā ātaynāhum fakadhabū rusulī fakayfa kāna nakīri
Kinyarwanda Na ba bandi babayeho mbere barahakanye, nyamara bo (abahakanyi b’i Maka) nta n’ubwo banagejeje ku cya cumi cy’ibyo twari twarabahaye (ababanjirije), ariko bahinyuye intumwa zanjye. Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!
Verse 46
۞ قُلْ إِنَّمَآ أَعِظُكُم بِوَٰحِدَةٍ ۖ أَن تَقُومُوا۟ لِلَّهِ مَثْنَىٰ وَفُرَٰدَىٰ ثُمَّ تَتَفَكَّرُوا۟ ۚ مَا بِصَاحِبِكُم مِّن جِنَّةٍ ۚ إِنْ هُوَ إِلَّا نَذِيرٌ لَّكُم بَيْنَ يَدَىْ عَذَابٍ شَدِيدٍ
Transliteration qul innamā aʿiẓukum biwāḥidatin an taqūmū lillahi mathnā wafurādā thumma tatafakkarū mā biṣāḥibikum min jinnatin in huwa illā nadhīrun lakum bayna yaday ʿadhābin shadīdin
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ndabakangurira ikintu kimwe nkomeje; ko mwarangwa no kumvira Allah, babiri babiri cyangwa umwe umwe, hanyuma mukanatekereza (ku butumwa bw’Intumwa Muhamadi).” Mugenzi wanyu (Muhamadi) ntabwo ari umusazi. Ahubwo ni umuburizi wanyu (ubaburira) ibihano bikaze (bizabashyikira).
Verse 47
قُلْ مَا سَأَلْتُكُم مِّنْ أَجْرٍ فَهُوَ لَكُمْ ۖ إِنْ أَجْرِىَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِ ۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ شَهِيدٌ
Transliteration qul mā sa-altukum min ajrin fahuwa lakum in ajriya illā ʿalā l-lahi wahuwa ʿalā kulli shayin shahīdun
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gihembo mbasabye (ku butumwa nabazaniye), kuko ari ubwanyu. Igihembo cyanjye kiri kwa Allah. Kandi ni Umuhamya wa buri kintu.”
Verse 48
قُلْ إِنَّ رَبِّى يَقْذِفُ بِٱلْحَقِّ عَلَّـٰمُ ٱلْغُيُوبِ
Transliteration qul inna rabbī yaqdhifu bil-ḥaqi ʿallāmu l-ghuyūbi
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yohereza (ubutumwa) bw’ukuri. Ni Umumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Verse 49
قُلْ جَآءَ ٱلْحَقُّ وَمَا يُبْدِئُ ٱلْبَـٰطِلُ وَمَا يُعِيدُ
Transliteration qul jāa l-ḥaqu wamā yub'di-u l-bāṭilu wamā yuʿīdu
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ukuri kwaraje (Isilamu), kandi ikinyoma (ubuhakanyi) nta gishya gishobora kuzana cyangwa ngo kigire icyo kigarura.”
Verse 50
قُلْ إِن ضَلَلْتُ فَإِنَّمَآ أَضِلُّ عَلَىٰ نَفْسِى ۖ وَإِنِ ٱهْتَدَيْتُ فَبِمَا يُوحِىٓ إِلَىَّ رَبِّىٓ ۚ إِنَّهُۥ سَمِيعٌ قَرِيبٌ
Transliteration qul in ḍalaltu fa-innamā aḍillu ʿalā nafsī wa-ini ih'tadaytu fabimā yūḥī ilayya rabbī innahu samīʿun qarībun
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndamutse nyobye, naba nyobye ku bwanjye; ariko ninyoboka, bizaba bitewe n’ibyo Nyagasani wanjye yampishuriye. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, uri hafi (ya byose).”
Verse 51
وَلَوْ تَرَىٰٓ إِذْ فَزِعُوا۟ فَلَا فَوْتَ وَأُخِذُوا۟ مِن مَّكَانٍ قَرِيبٍ
Transliteration walaw tarā idh faziʿū falā fawta wa-ukhidhū min makānin qarībin
Kinyarwanda (Wari kubona ibintu bihambaye) iyo uza kubabona bahiye ubwoba, nta buhungiro bafite, bafatwa bakuwe hafi (bajyanwa mu muriro).
Verse 52
وَقَالُوٓا۟ ءَامَنَّا بِهِۦ وَأَنَّىٰ لَهُمُ ٱلتَّنَاوُشُ مِن مَّكَانٍۭ بَعِيدٍ
Transliteration waqālū āmannā bihi wa-annā lahumu l-tanāwushu min makānin baʿīdin
Kinyarwanda (Abahakanyi ubwo bazaba babonye ibihano) bazavuga bati “Ubu twemeye (Allah)”; ariko se ni gute bakwakira ukwemera (bakanababarirwa ibyaha byabo) kandi bari kure (y’ubuzima bwo ku isi)?
Verse 53
وَقَدْ كَفَرُوا۟ بِهِۦ مِن قَبْلُ ۖ وَيَقْذِفُونَ بِٱلْغَيْبِ مِن مَّكَانٍۭ بَعِيدٍ
Transliteration waqad kafarū bihi min qablu wayaqdhifūna bil-ghaybi min makānin baʿīdin
Kinyarwanda Kandi bari baramuhakanye mbere (ku isi), bakanabifata uko babyumva bari kure (y’ukuri).
Verse 54
وَحِيلَ بَيْنَهُمْ وَبَيْنَ مَا يَشْتَهُونَ كَمَا فُعِلَ بِأَشْيَاعِهِم مِّن قَبْلُ ۚ إِنَّهُمْ كَانُوا۟ فِى شَكٍّ مُّرِيبٍۭ
Transliteration waḥīla baynahum wabayna mā yashtahūna kamā fuʿila bi-ashyāʿihim min qablu innahum kānū fī shakkin murībin
Kinyarwanda Kandi bazabuzwa kugera ku byo bifuza (ari byo kwicuza no kwemera) nk’uko byakorewe abari bameze nka bo mbere. Mu by’ukuri bari mu gushidikanya guteye inkeke.
Read Surah Saba in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.