MyDugsiStart learning

Surah Al-Inshiqaq in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 84 · الإنشقاق · The Sundering · 25 verses

Surah Al-Inshiqaq verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Inshiqaq word by word in English.

Verse 1

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنشَقَّتْ

Transliteration idhā l-samāu inshaqqat

Kinyarwanda Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),

Verse 2

وَأَذِنَتْ لِرَبِّهَا وَحُقَّتْ

Transliteration wa-adhinat lirabbihā waḥuqqat

Kinyarwanda Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),

Verse 3

وَإِذَا ٱلْأَرْضُ مُدَّتْ

Transliteration wa-idhā l-arḍu muddat

Kinyarwanda N’igihe isi izaringanizwa,

Verse 4

وَأَلْقَتْ مَا فِيهَا وَتَخَلَّتْ

Transliteration wa-alqat mā fīhā watakhallat

Kinyarwanda Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,

Verse 5

وَأَذِنَتْ لِرَبِّهَا وَحُقَّتْ

Transliteration wa-adhinat lirabbihā waḥuqqat

Kinyarwanda Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),

Verse 6

يَـٰٓأَيُّهَا ٱلْإِنسَـٰنُ إِنَّكَ كَادِحٌ إِلَىٰ رَبِّكَ كَدْحًا فَمُلَـٰقِيهِ

Transliteration yāayyuhā l-insānu innaka kādiḥun ilā rabbika kadḥan famulāqīhi

Kinyarwanda Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).

Verse 7

فَأَمَّا مَنْ أُوتِىَ كِتَـٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ

Transliteration fa-ammā man ūtiya kitābahu biyamīnihi

Kinyarwanda Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,

Verse 8

فَسَوْفَ يُحَاسَبُ حِسَابًا يَسِيرًا

Transliteration fasawfa yuḥāsabu ḥisāban yasīran

Kinyarwanda Azabarurirwa mu buryo bworoshye,

Verse 9

وَيَنقَلِبُ إِلَىٰٓ أَهْلِهِۦ مَسْرُورًا

Transliteration wayanqalibu ilā ahlihi masrūran

Kinyarwanda Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!

Verse 10

وَأَمَّا مَنْ أُوتِىَ كِتَـٰبَهُۥ وَرَآءَ ظَهْرِهِۦ

Transliteration wa-ammā man ūtiya kitābahu warāa ẓahrihi

Kinyarwanda Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,

Verse 11

فَسَوْفَ يَدْعُوا۟ ثُبُورًا

Transliteration fasawfa yadʿū thubūran

Kinyarwanda Azisabira kurimbuka,

Verse 12

وَيَصْلَىٰ سَعِيرًا

Transliteration wayaṣlā saʿīran

Kinyarwanda Kandi azahira mu muriro ugurumana.

Verse 13

إِنَّهُۥ كَانَ فِىٓ أَهْلِهِۦ مَسْرُورًا

Transliteration innahu kāna fī ahlihi masrūran

Kinyarwanda Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,

Verse 14

إِنَّهُۥ ظَنَّ أَن لَّن يَحُورَ

Transliteration innahu ẓanna an lan yaḥūra

Kinyarwanda Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).

Verse 15

بَلَىٰٓ إِنَّ رَبَّهُۥ كَانَ بِهِۦ بَصِيرًا

Transliteration balā inna rabbahu kāna bihi baṣīran

Kinyarwanda Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.

Verse 16

فَلَآ أُقْسِمُ بِٱلشَّفَقِ

Transliteration falā uq'simu bil-shafaqi

Kinyarwanda Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,

Verse 17

وَٱلَّيْلِ وَمَا وَسَقَ

Transliteration wa-al-layli wamā wasaqa

Kinyarwanda N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),

Verse 18

وَٱلْقَمَرِ إِذَا ٱتَّسَقَ

Transliteration wal-qamari idhā ittasaqa

Kinyarwanda N’ukwezi igihe kuzuye,

Verse 19

لَتَرْكَبُنَّ طَبَقًا عَن طَبَقٍ

Transliteration latarkabunna ṭabaqan ʿan ṭabaqin

Kinyarwanda Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)

Verse 20

فَمَا لَهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ

Transliteration famā lahum lā yu'minūna

Kinyarwanda Ese babaye bate, kuki batemera?

Verse 21

وَإِذَا قُرِئَ عَلَيْهِمُ ٱلْقُرْءَانُ لَا يَسْجُدُونَ ۩

Transliteration wa-idhā quri-a ʿalayhimu l-qur'ānu lā yasjudūna

Kinyarwanda Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.

Verse 22

بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ يُكَذِّبُونَ

Transliteration bali alladhīna kafarū yukadhibūna

Kinyarwanda Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).

Verse 23

وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا يُوعُونَ

Transliteration wal-lahu aʿlamu bimā yūʿūna

Kinyarwanda Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).

Verse 24

فَبَشِّرْهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ

Transliteration fabashir'hum biʿadhābin alīmin

Kinyarwanda Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.

Verse 25

إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ لَهُمْ أَجْرٌ غَيْرُ مَمْنُونٍۭ

Transliteration illā alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti lahum ajrun ghayru mamnūnin

Kinyarwanda Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).

Read Surah Al-Inshiqaq in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.