MyDugsiStart learning

Surah At-Taghabun in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 64 · التغابن · The Mutual Disillusion · 18 verses

Surah At-Taghabun verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah At-Taghabun word by word in English.

Verse 1

يُسَبِّحُ لِلَّهِ مَا فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ ۖ لَهُ ٱلْمُلْكُ وَلَهُ ٱلْحَمْدُ ۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ

Transliteration yusabbiḥu lillahi mā fī l-samāwāti wamā fī l-arḍi lahu l-mul'ku walahu l-ḥamdu wahuwa ʿalā kulli shayin qadīrun

Kinyarwanda Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah. Ubwami n’ishimwe ndetse n’ikuzo byuzuye ni ibye, kandi ni we Ushobora byose.

Verse 2

هُوَ ٱلَّذِى خَلَقَكُمْ فَمِنكُمْ كَافِرٌ وَمِنكُم مُّؤْمِنٌ ۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ بَصِيرٌ

Transliteration huwa alladhī khalaqakum faminkum kāfirun waminkum mu'minun wal-lahu bimā taʿmalūna baṣīrun

Kinyarwanda Ni We wabaremye, ariko bamwe muri mwe ni abahakanyi, abandi bakaba abemeramana. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

Verse 3

خَلَقَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضَ بِٱلْحَقِّ وَصَوَّرَكُمْ فَأَحْسَنَ صُوَرَكُمْ ۖ وَإِلَيْهِ ٱلْمَصِيرُ

Transliteration khalaqa l-samāwāti wal-arḍa bil-ḥaqi waṣawwarakum fa-aḥsana ṣuwarakum wa-ilayhi l-maṣīru

Kinyarwanda Yaremye ibirere n’isi mu kuri, nuko abaha amashusho maze arayatunganya; kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese).

Verse 4

يَعْلَمُ مَا فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ وَيَعْلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعْلِنُونَ ۚ وَٱللَّهُ عَلِيمٌۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Transliteration yaʿlamu mā fī l-samāwāti wal-arḍi wayaʿlamu mā tusirrūna wamā tuʿ'linūna wal-lahu ʿalīmun bidhāti l-ṣudūri

Kinyarwanda Azi ibiri mu birere n’isi, akanamenya ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

Verse 5

أَلَمْ يَأْتِكُمْ نَبَؤُا۟ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِن قَبْلُ فَذَاقُوا۟ وَبَالَ أَمْرِهِمْ وَلَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Transliteration alam yatikum naba-u alladhīna kafarū min qablu fadhāqū wabāla amrihim walahum ʿadhābun alīmun

Kinyarwanda Ese inkuru ya ba bandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza?

Verse 6

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُۥ كَانَت تَّأْتِيهِمْ رُسُلُهُم بِٱلْبَيِّنَـٰتِ فَقَالُوٓا۟ أَبَشَرٌ يَهْدُونَنَا فَكَفَرُوا۟ وَتَوَلَّوا۟ ۚ وَّٱسْتَغْنَى ٱللَّهُ ۚ وَٱللَّهُ غَنِىٌّ حَمِيدٌ

Transliteration dhālika bi-annahu kānat tatīhim rusuluhum bil-bayināti faqālū abasharun yahdūnanā fakafarū watawallaw wa-is'taghnā l-lahu wal-lahu ghaniyyun ḥamīdun

Kinyarwanda Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati “Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?” Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, nta cyo abakeneyeho, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa cyane.

Verse 7

زَعَمَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓا۟ أَن لَّن يُبْعَثُوا۟ ۚ قُلْ بَلَىٰ وَرَبِّى لَتُبْعَثُنَّ ثُمَّ لَتُنَبَّؤُنَّ بِمَا عَمِلْتُمْ ۚ وَذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٌ

Transliteration zaʿama alladhīna kafarū an lan yub'ʿathū qul balā warabbī latub'ʿathunna thumma latunabba-unna bimā ʿamil'tum wadhālika ʿalā l-lahi yasīrun

Kinyarwanda Abahakanyi bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, rwose muzazurwa maze mubwirwe ibyo mwakoze, kandi kuri Allah ibyo biroroshye.”

Verse 8

فَـَٔامِنُوا۟ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَٱلنُّورِ ٱلَّذِىٓ أَنزَلْنَا ۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرٌ

Transliteration faāminū bil-lahi warasūlihi wal-nūri alladhī anzalnā wal-lahu bimā taʿmalūna khabīrun

Kinyarwanda Ngaho nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’urumuri (Qur’an) twahishuye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.

Verse 9

يَوْمَ يَجْمَعُكُمْ لِيَوْمِ ٱلْجَمْعِ ۖ ذَٰلِكَ يَوْمُ ٱلتَّغَابُنِ ۗ وَمَن يُؤْمِنۢ بِٱللَّهِ وَيَعْمَلْ صَـٰلِحًا يُكَفِّرْ عَنْهُ سَيِّـَٔاتِهِۦ وَيُدْخِلْهُ جَنَّـٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَـٰرُ خَـٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا ۚ ذَٰلِكَ ٱلْفَوْزُ ٱلْعَظِيمُ

Transliteration yawma yajmaʿukum liyawmi l-jamʿi dhālika yawmu l-taghābuni waman yu'min bil-lahi wayaʿmal ṣāliḥan yukaffir ʿanhu sayyiātihi wayud'khil'hu jannātin tajrī min taḥtihā l-anhāru khālidīna fīhā abadan dhālika l-fawzu l-ʿaẓīmu

Kinyarwanda (Unibuke) umunsi azabakoranya (mwese) ku munsi w’ikoraniro; uwo uzaba ari umunsi w’igihombo (ku banyabyaha). Kandi uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, azamubabarira ibibi (yakoze) anamwinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), azabamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye.

Verse 10

وَٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَكَذَّبُوا۟ بِـَٔايَـٰتِنَآ أُو۟لَـٰٓئِكَ أَصْحَـٰبُ ٱلنَّارِ خَـٰلِدِينَ فِيهَا ۖ وَبِئْسَ ٱلْمَصِيرُ

Transliteration wa-alladhīna kafarū wakadhabū biāyātinā ulāika aṣḥābu l-nāri khālidīna fīhā wabi'sa l-maṣīru

Kinyarwanda Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro bazabamo ubuziraherezo; kandi iryo ni igarukiro ribi.

Verse 11

مَآ أَصَابَ مِن مُّصِيبَةٍ إِلَّا بِإِذْنِ ٱللَّهِ ۗ وَمَن يُؤْمِنۢ بِٱللَّهِ يَهْدِ قَلْبَهُۥ ۚ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَىْءٍ عَلِيمٌ

Transliteration mā aṣāba min muṣībatin illā bi-idh'ni l-lahi waman yu'min bil-lahi yahdi qalbahu wal-lahu bikulli shayin ʿalīmun

Kinyarwanda Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari ku burenganzira bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.

Verse 12

وَأَطِيعُوا۟ ٱللَّهَ وَأَطِيعُوا۟ ٱلرَّسُولَ ۚ فَإِن تَوَلَّيْتُمْ فَإِنَّمَا عَلَىٰ رَسُولِنَا ٱلْبَلَـٰغُ ٱلْمُبِينُ

Transliteration wa-aṭīʿū l-laha wa-aṭīʿū l-rasūla fa-in tawallaytum fa-innamā ʿalā rasūlinā l-balāghu l-mubīnu

Kinyarwanda Nimwumvire Allah kandi munumvire Intumwa (Muhamadi). Ariko nimutera umugongo, mu by’ukuri Intumwa yacu nta kindi ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.

Verse 13

ٱللَّهُ لَآ إِلَـٰهَ إِلَّا هُوَ ۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلْيَتَوَكَّلِ ٱلْمُؤْمِنُونَ

Transliteration al-lahu lā ilāha illā huwa waʿalā l-lahi falyatawakkali l-mu'minūna

Kinyarwanda Allah! Nta yindi mana itari We. Bityo, abemeramana ngaho nibiringire Allah (wenyine).

Verse 14

يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ إِنَّ مِنْ أَزْوَٰجِكُمْ وَأَوْلَـٰدِكُمْ عَدُوًّا لَّكُمْ فَٱحْذَرُوهُمْ ۚ وَإِن تَعْفُوا۟ وَتَصْفَحُوا۟ وَتَغْفِرُوا۟ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Transliteration yāayyuhā alladhīna āmanū inna min azwājikum wa-awlādikum ʿaduwwan lakum fa-iḥ'dharūhum wa-in taʿfū wataṣfaḥū wataghfirū fa-inna l-laha ghafūrun raḥīmun

Kinyarwanda Yemwe abemeye! Mu by’ukuri bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimwirengagiza (amakosa yabo), mukanarenzaho, ndetse mukanabababarira, mu by’ukuri Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

Verse 15

إِنَّمَآ أَمْوَٰلُكُمْ وَأَوْلَـٰدُكُمْ فِتْنَةٌ ۚ وَٱللَّهُ عِندَهُۥٓ أَجْرٌ عَظِيمٌ

Transliteration innamā amwālukum wa-awlādukum fit'natun wal-lahu ʿindahu ajrun ʿaẓīmun

Kinyarwanda Mu by’ukuri imitungo yanyu n’abana banyu ni ikigeragezo, ariko Allah afite ibihembo bihambaye (Ijuru).

Verse 16

فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ مَا ٱسْتَطَعْتُمْ وَٱسْمَعُوا۟ وَأَطِيعُوا۟ وَأَنفِقُوا۟ خَيْرًا لِّأَنفُسِكُمْ ۗ وَمَن يُوقَ شُحَّ نَفْسِهِۦ فَأُو۟لَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلْمُفْلِحُونَ

Transliteration fa-ittaqū l-laha mā is'taṭaʿtum wa-is'maʿū wa-aṭīʿū wa-anfiqū khayran li-anfusikum waman yūqa shuḥḥa nafsihi fa-ulāika humu l-muf'liḥūna

Kinyarwanda Bityo, nimugandukire Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda.

Verse 17

إِن تُقْرِضُوا۟ ٱللَّهَ قَرْضًا حَسَنًا يُضَـٰعِفْهُ لَكُمْ وَيَغْفِرْ لَكُمْ ۚ وَٱللَّهُ شَكُورٌ حَلِيمٌ

Transliteration in tuq'riḍū l-laha qarḍan ḥasanan yuḍāʿif'hu lakum wayaghfir lakum wal-lahu shakūrun ḥalīmun

Kinyarwanda Nimuramuka mugurije Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we), azayibatuburira anabababarire. Kandi Allah ni Ushima (ibikorwa by’abagaragu be), Uworohera (abagaragu be).

Verse 18

عَـٰلِمُ ٱلْغَيْبِ وَٱلشَّهَـٰدَةِ ٱلْعَزِيزُ ٱلْحَكِيمُ

Transliteration ʿālimu l-ghaybi wal-shahādati l-ʿazīzu l-ḥakīmu

Kinyarwanda Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

Read Surah At-Taghabun in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.