Surah Yusuf in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 12 · يوسف · Joseph · 111 verses
Surah Yusuf verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Yusuf word by word in English.
Verse 1
الٓر ۚ تِلْكَ ءَايَـٰتُ ٱلْكِتَـٰبِ ٱلْمُبِينِ
Transliteration alif-lam-ra til'ka āyātu l-kitābi l-mubīni
Kinyarwanda Alif Laam Raa. Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse.
Verse 2
إِنَّآ أَنزَلْنَـٰهُ قُرْءَٰنًا عَرَبِيًّا لَّعَلَّكُمْ تَعْقِلُونَ
Transliteration innā anzalnāhu qur'ānan ʿarabiyyan laʿallakum taʿqilūna
Kinyarwanda Mu by’ukuri twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe.
Verse 3
نَحْنُ نَقُصُّ عَلَيْكَ أَحْسَنَ ٱلْقَصَصِ بِمَآ أَوْحَيْنَآ إِلَيْكَ هَـٰذَا ٱلْقُرْءَانَ وَإِن كُنتَ مِن قَبْلِهِۦ لَمِنَ ٱلْغَـٰفِلِينَ
Transliteration naḥnu naquṣṣu ʿalayka aḥsana l-qaṣaṣi bimā awḥaynā ilayka hādhā l-qur'āna wa-in kunta min qablihi lamina l-ghāfilīna
Kinyarwanda Tukubarira inkuru nziza (yewe Muhamadi) binyuze mu byo twaguhishuriye muri iyi Qur’an, n’ubwo mbere (yo guhishurwa) kwayo wari mu batari bafite icyo bayiziho.
Verse 4
إِذْ قَالَ يُوسُفُ لِأَبِيهِ يَـٰٓأَبَتِ إِنِّى رَأَيْتُ أَحَدَ عَشَرَ كَوْكَبًا وَٱلشَّمْسَ وَٱلْقَمَرَ رَأَيْتُهُمْ لِى سَـٰجِدِينَ
Transliteration idh qāla yūsufu li-abīhi yāabati innī ra-aytu aḥada ʿashara kawkaban wal-shamsa wal-qamara ra-aytuhum lī sājidīna
Kinyarwanda Ibuka ubwo Yusufu yabwiraga se ati “Dawe! Mu by’ukuri narose inyenyeri cumi n’imwe, izuba n'ukwezi, nabibonye binyubamira”
Verse 5
قَالَ يَـٰبُنَىَّ لَا تَقْصُصْ رُءْيَاكَ عَلَىٰٓ إِخْوَتِكَ فَيَكِيدُوا۟ لَكَ كَيْدًا ۖ إِنَّ ٱلشَّيْطَـٰنَ لِلْإِنسَـٰنِ عَدُوٌّ مُّبِينٌ
Transliteration qāla yābunayya lā taqṣuṣ ru'yāka ʿalā ikh'watika fayakīdū laka kaydan inna l-shayṭāna lil'insāni ʿaduwwun mubīnun
Kinyarwanda (Se) aramubwira ati “Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara.”
Verse 6
وَكَذَٰلِكَ يَجْتَبِيكَ رَبُّكَ وَيُعَلِّمُكَ مِن تَأْوِيلِ ٱلْأَحَادِيثِ وَيُتِمُّ نِعْمَتَهُۥ عَلَيْكَ وَعَلَىٰٓ ءَالِ يَعْقُوبَ كَمَآ أَتَمَّهَا عَلَىٰٓ أَبَوَيْكَ مِن قَبْلُ إِبْرَٰهِيمَ وَإِسْحَـٰقَ ۚ إِنَّ رَبَّكَ عَلِيمٌ حَكِيمٌ
Transliteration wakadhālika yajtabīka rabbuka wayuʿallimuka min tawīli l-aḥādīthi wayutimmu niʿ'matahu ʿalayka waʿalā āli yaʿqūba kamā atammahā ʿalā abawayka min qablu ib'rāhīma wa-is'ḥāqa inna rabbaka ʿalīmun ḥakīmun
Kinyarwanda “Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezaho inema ze, ndetse no ku muryango wa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Verse 7
۞ لَّقَدْ كَانَ فِى يُوسُفَ وَإِخْوَتِهِۦٓ ءَايَـٰتٌ لِّلسَّآئِلِينَ
Transliteration laqad kāna fī yūsufa wa-ikh'watihi āyātun lilssāilīna
Kinyarwanda Mu by’ukuri inkuru ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya).
Verse 8
إِذْ قَالُوا۟ لَيُوسُفُ وَأَخُوهُ أَحَبُّ إِلَىٰٓ أَبِينَا مِنَّا وَنَحْنُ عُصْبَةٌ إِنَّ أَبَانَا لَفِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ
Transliteration idh qālū layūsufu wa-akhūhu aḥabbu ilā abīnā minnā wanaḥnu ʿuṣ'batun inna abānā lafī ḍalālin mubīnin
Kinyarwanda Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati “Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri Data ari mu buyobe bugaragara.”
Verse 9
ٱقْتُلُوا۟ يُوسُفَ أَوِ ٱطْرَحُوهُ أَرْضًا يَخْلُ لَكُمْ وَجْهُ أَبِيكُمْ وَتَكُونُوا۟ مِنۢ بَعْدِهِۦ قَوْمًا صَـٰلِحِينَ
Transliteration uq'tulū yūsufa awi iṭ'raḥūhu arḍan yakhlu lakum wajhu abīkum watakūnū min baʿdihi qawman ṣāliḥīna
Kinyarwanda (Baravuga bati) “Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza.”
Verse 10
قَالَ قَآئِلٌ مِّنْهُمْ لَا تَقْتُلُوا۟ يُوسُفَ وَأَلْقُوهُ فِى غَيَـٰبَتِ ٱلْجُبِّ يَلْتَقِطْهُ بَعْضُ ٱلسَّيَّارَةِ إِن كُنتُمْ فَـٰعِلِينَ
Transliteration qāla qāilun min'hum lā taqtulū yūsufa wa-alqūhu fī ghayābati l-jubi yaltaqiṭ'hu baʿḍu l-sayārati in kuntum fāʿilīna
Kinyarwanda Umwe muri bo aravuga ati “Ntimwice Yusufu, ahubwo mumujugunye mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora.”
Verse 11
قَالُوا۟ يَـٰٓأَبَانَا مَا لَكَ لَا تَأْمَ۫نَّا عَلَىٰ يُوسُفَ وَإِنَّا لَهُۥ لَنَـٰصِحُونَ
Transliteration qālū yāabānā mā laka lā tamannā ʿalā yūsufa wa-innā lahu lanāṣiḥūna
Kinyarwanda (Bamaze kunoza umugambi begera se) baramubwira bati “Dawe! Kuki utatugirira icyizere cyo kujyana na Yusufu, kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza?”
Verse 12
أَرْسِلْهُ مَعَنَا غَدًا يَرْتَعْ وَيَلْعَبْ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَـٰفِظُونَ
Transliteration arsil'hu maʿanā ghadan yartaʿ wayalʿab wa-innā lahu laḥāfiẓūna
Kinyarwanda “Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (nta cyo azaba).”
Verse 13
قَالَ إِنِّى لَيَحْزُنُنِىٓ أَن تَذْهَبُوا۟ بِهِۦ وَأَخَافُ أَن يَأْكُلَهُ ٱلذِّئْبُ وَأَنتُمْ عَنْهُ غَـٰفِلُونَ
Transliteration qāla innī layaḥzununī an tadhhabū bihi wa-akhāfu an yakulahu l-dhi'bu wa-antum ʿanhu ghāfilūna
Kinyarwanda (Se) aravuga ati “Mu by’ukuri naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko ikirura cyamurya mwe mwirangariye mutamwitayeho.”
Verse 14
قَالُوا۟ لَئِنْ أَكَلَهُ ٱلذِّئْبُ وَنَحْنُ عُصْبَةٌ إِنَّآ إِذًا لَّخَـٰسِرُونَ
Transliteration qālū la-in akalahu l-dhi'bu wanaḥnu ʿuṣ'batun innā idhan lakhāsirūna
Kinyarwanda Baravuga bati “Mu by’ukuri ikirura kiramutse kimuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo.”
Verse 15
فَلَمَّا ذَهَبُوا۟ بِهِۦ وَأَجْمَعُوٓا۟ أَن يَجْعَلُوهُ فِى غَيَـٰبَتِ ٱلْجُبِّ ۚ وَأَوْحَيْنَآ إِلَيْهِ لَتُنَبِّئَنَّهُم بِأَمْرِهِمْ هَـٰذَا وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Transliteration falammā dhahabū bihi wa-ajmaʿū an yajʿalūhu fī ghayābati l-jubi wa-awḥaynā ilayhi latunabbi-annahum bi-amrihim hādhā wahum lā yashʿurūna
Kinyarwanda Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nuko turamuhishurira (Yusufu) tuti “Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)!”
Verse 16
وَجَآءُوٓ أَبَاهُمْ عِشَآءً يَبْكُونَ
Transliteration wajāū abāhum ʿishāan yabkūna
Kinyarwanda Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira!
Verse 17
قَالُوا۟ يَـٰٓأَبَانَآ إِنَّا ذَهَبْنَا نَسْتَبِقُ وَتَرَكْنَا يُوسُفَ عِندَ مَتَـٰعِنَا فَأَكَلَهُ ٱلذِّئْبُ ۖ وَمَآ أَنتَ بِمُؤْمِنٍ لَّنَا وَلَوْ كُنَّا صَـٰدِقِينَ
Transliteration qālū yāabānā innā dhahabnā nastabiqu wataraknā yūsufa ʿinda matāʿinā fa-akalahu l-dhi'bu wamā anta bimu'minin lanā walaw kunnā ṣādiqīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Dawe! Mu by'ukuri, twagiye gusiganwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze ikirura kiramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri.”
Verse 18
وَجَآءُو عَلَىٰ قَمِيصِهِۦ بِدَمٍ كَذِبٍ ۚ قَالَ بَلْ سَوَّلَتْ لَكُمْ أَنفُسُكُمْ أَمْرًا ۖ فَصَبْرٌ جَمِيلٌ ۖ وَٱللَّهُ ٱلْمُسْتَعَانُ عَلَىٰ مَا تَصِفُونَ
Transliteration wajāū ʿalā qamīṣihi bidamin kadhibin qāla bal sawwalat lakum anfusukum amran faṣabrun jamīlun wal-lahu l-mus'taʿānu ʿalā mā taṣifūna
Kinyarwanda Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kumugirira nabi (mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allah ni We wo kwishingikirizwa mu byo muvuga.”
Verse 19
وَجَآءَتْ سَيَّارَةٌ فَأَرْسَلُوا۟ وَارِدَهُمْ فَأَدْلَىٰ دَلْوَهُۥ ۖ قَالَ يَـٰبُشْرَىٰ هَـٰذَا غُلَـٰمٌ ۚ وَأَسَرُّوهُ بِضَـٰعَةً ۚ وَٱللَّهُ عَلِيمٌۢ بِمَا يَعْمَلُونَ
Transliteration wajāat sayyāratun fa-arsalū wāridahum fa-adlā dalwahu qāla yābush'rā hādhā ghulāmun wa-asarrūhu biḍāʿatan wal-lahu ʿalīmun bimā yaʿmalūna
Kinyarwanda Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati “Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!” Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakoze.
Verse 20
وَشَرَوْهُ بِثَمَنٍۭ بَخْسٍ دَرَٰهِمَ مَعْدُودَةٍ وَكَانُوا۟ فِيهِ مِنَ ٱلزَّٰهِدِينَ
Transliteration washarawhu bithamanin bakhsin darāhima maʿdūdatin wakānū fīhi mina l-zāhidīna
Kinyarwanda Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu make. Kandi ntabwo bamushakaga (baramwikijije).
Verse 21
وَقَالَ ٱلَّذِى ٱشْتَرَىٰهُ مِن مِّصْرَ لِٱمْرَأَتِهِۦٓ أَكْرِمِى مَثْوَىٰهُ عَسَىٰٓ أَن يَنفَعَنَآ أَوْ نَتَّخِذَهُۥ وَلَدًا ۚ وَكَذَٰلِكَ مَكَّنَّا لِيُوسُفَ فِى ٱلْأَرْضِ وَلِنُعَلِّمَهُۥ مِن تَأْوِيلِ ٱلْأَحَادِيثِ ۚ وَٱللَّهُ غَالِبٌ عَلَىٰٓ أَمْرِهِۦ وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Transliteration waqāla alladhī ish'tarāhu min miṣ'ra li-im'ra-atihi akrimī mathwāhu ʿasā an yanfaʿanā aw nattakhidhahu waladan wakadhālika makkannā liyūsufa fī l-arḍi walinuʿallimahu min tawīli l-aḥādīthi wal-lahu ghālibun ʿalā amrihi walākinna akthara l-nāsi lā yaʿlamūna
Kinyarwanda Nuko Umunyamisiri wamuguze abwira umugore we ati “Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana.” Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.
Verse 22
وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُۥٓ ءَاتَيْنَـٰهُ حُكْمًا وَعِلْمًا ۚ وَكَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلْمُحْسِنِينَ
Transliteration walammā balagha ashuddahu ātaynāhu ḥuk'man waʿil'man wakadhālika najzī l-muḥ'sinīna
Kinyarwanda Maze (Yusufu) amaze kuba igikwerere, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza.
Verse 23
وَرَٰوَدَتْهُ ٱلَّتِى هُوَ فِى بَيْتِهَا عَن نَّفْسِهِۦ وَغَلَّقَتِ ٱلْأَبْوَٰبَ وَقَالَتْ هَيْتَ لَكَ ۚ قَالَ مَعَاذَ ٱللَّهِ ۖ إِنَّهُۥ رَبِّىٓ أَحْسَنَ مَثْوَاىَ ۖ إِنَّهُۥ لَا يُفْلِحُ ٱلظَّـٰلِمُونَ
Transliteration warāwadathu allatī huwa fī baytihā ʿan nafsihi waghallaqati l-abwāba waqālat hayta laka qāla maʿādha l-lahi innahu rabbī aḥsana mathwāya innahu lā yuf'liḥu l-ẓālimūna
Kinyarwanda Nuko umugore yari abereye mu rugo agerageza kumureshya (ngo baryamane), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati “Ngwino unyegere.” (Yusufu) aravuga ati “Niragije Allah (ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri we (umugabo wawe) ni Databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka.”
Verse 24
وَلَقَدْ هَمَّتْ بِهِۦ ۖ وَهَمَّ بِهَا لَوْلَآ أَن رَّءَا بُرْهَـٰنَ رَبِّهِۦ ۚ كَذَٰلِكَ لِنَصْرِفَ عَنْهُ ٱلسُّوٓءَ وَٱلْفَحْشَآءَ ۚ إِنَّهُۥ مِنْ عِبَادِنَا ٱلْمُخْلَصِينَ
Transliteration walaqad hammat bihi wahamma bihā lawlā an raā bur'hāna rabbihi kadhālika linaṣrifa ʿanhu l-sūa wal-faḥshāa innahu min ʿibādinā l-mukh'laṣīna
Kinyarwanda Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo byari ukugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera.
Verse 25
وَٱسْتَبَقَا ٱلْبَابَ وَقَدَّتْ قَمِيصَهُۥ مِن دُبُرٍ وَأَلْفَيَا سَيِّدَهَا لَدَا ٱلْبَابِ ۚ قَالَتْ مَا جَزَآءُ مَنْ أَرَادَ بِأَهْلِكَ سُوٓءًا إِلَّآ أَن يُسْجَنَ أَوْ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Transliteration wa-is'tabaqā l-bāba waqaddat qamīṣahu min duburin wa-alfayā sayyidahā ladā l-bābi qālat mā jazāu man arāda bi-ahlika sūan illā an yus'jana aw ʿadhābun alīmun
Kinyarwanda Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga, undi na we amukurura) maze umugore aca ikanzu ya Yusufu mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati “Ni iki wakorera uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza?”
Verse 26
قَالَ هِىَ رَٰوَدَتْنِى عَن نَّفْسِى ۚ وَشَهِدَ شَاهِدٌ مِّنْ أَهْلِهَآ إِن كَانَ قَمِيصُهُۥ قُدَّ مِن قُبُلٍ فَصَدَقَتْ وَهُوَ مِنَ ٱلْكَـٰذِبِينَ
Transliteration qāla hiya rāwadatnī ʿan nafsī washahida shāhidun min ahlihā in kāna qamīṣuhu qudda min qubulin faṣadaqat wahuwa mina l-kādhibīna
Kinyarwanda (Yusufu) aravuga ati “(Uyu mugore) ni we wanyifuje”, nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati “Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma.”
Verse 27
وَإِن كَانَ قَمِيصُهُۥ قُدَّ مِن دُبُرٍ فَكَذَبَتْ وَهُوَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
Transliteration wa-in kāna qamīṣuhu qudda min duburin fakadhabat wahuwa mina l-ṣādiqīna
Kinyarwanda “Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri.”
Verse 28
فَلَمَّا رَءَا قَمِيصَهُۥ قُدَّ مِن دُبُرٍ قَالَ إِنَّهُۥ مِن كَيْدِكُنَّ ۖ إِنَّ كَيْدَكُنَّ عَظِيمٌ
Transliteration falammā raā qamīṣahu qudda min duburin qāla innahu min kaydikunna inna kaydakunna ʿaẓīmun
Kinyarwanda Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati “Mu by’ukuri ibi ni bimwe mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye.”
Verse 29
يُوسُفُ أَعْرِضْ عَنْ هَـٰذَا ۚ وَٱسْتَغْفِرِى لِذَنۢبِكِ ۖ إِنَّكِ كُنتِ مِنَ ٱلْخَاطِـِٔينَ
Transliteration yūsufu aʿriḍ ʿan hādhā wa-is'taghfirī lidhanbiki innaki kunti mina l-khāṭiīna
Kinyarwanda (Umugabo aramubwira ati) “Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Nawe (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri wari mu banyamakosa.”
Verse 30
۞ وَقَالَ نِسْوَةٌ فِى ٱلْمَدِينَةِ ٱمْرَأَتُ ٱلْعَزِيزِ تُرَٰوِدُ فَتَىٰهَا عَن نَّفْسِهِۦ ۖ قَدْ شَغَفَهَا حُبًّا ۖ إِنَّا لَنَرَىٰهَا فِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ
Transliteration waqāla nis'watun fī l-madīnati im'ra-atu l-ʿazīzi turāwidu fatāhā ʿan nafsihi qad shaghafahā ḥubban innā lanarāhā fī ḍalālin mubīnin
Kinyarwanda Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati “Umugore w’Umutware yararikiye umucakara we! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri turabona ari mu buyobe bugaragara.”
Verse 31
فَلَمَّا سَمِعَتْ بِمَكْرِهِنَّ أَرْسَلَتْ إِلَيْهِنَّ وَأَعْتَدَتْ لَهُنَّ مُتَّكَـًٔا وَءَاتَتْ كُلَّ وَٰحِدَةٍ مِّنْهُنَّ سِكِّينًا وَقَالَتِ ٱخْرُجْ عَلَيْهِنَّ ۖ فَلَمَّا رَأَيْنَهُۥٓ أَكْبَرْنَهُۥ وَقَطَّعْنَ أَيْدِيَهُنَّ وَقُلْنَ حَـٰشَ لِلَّهِ مَا هَـٰذَا بَشَرًا إِنْ هَـٰذَآ إِلَّا مَلَكٌ كَرِيمٌ
Transliteration falammā samiʿat bimakrihinna arsalat ilayhinna wa-aʿtadat lahunna muttaka-an waātat kulla wāḥidatin min'hunna sikkīnan waqālati ukh'ruj ʿalayhinna falammā ra-aynahu akbarnahu waqaṭṭaʿna aydiyahunna waqul'na ḥāsha lillahi mā hādhā basharan in hādhā illā malakun karīmun
Kinyarwanda Nuko (uwo mugore) yumvise ibyo bamuvugaho, arabatumira anabategurira ibyo begamaho, anaha buri wese muri bo icyuma (cyo gukata ibiribwa), maze abwira (Yusufu) ati “Ngaho sohoka ubanyure imbere.” Bamubonye baramurangarira (kubera ubwiza bwe) maze bitemagura intoki, baravuga bati “Allah abiturinde! Uyu si ikiremwa muntu! Ahubwo ni malayika mutagatifu!”
Verse 32
قَالَتْ فَذَٰلِكُنَّ ٱلَّذِى لُمْتُنَّنِى فِيهِ ۖ وَلَقَدْ رَٰوَدتُّهُۥ عَن نَّفْسِهِۦ فَٱسْتَعْصَمَ ۖ وَلَئِن لَّمْ يَفْعَلْ مَآ ءَامُرُهُۥ لَيُسْجَنَنَّ وَلَيَكُونًا مِّنَ ٱلصَّـٰغِرِينَ
Transliteration qālat fadhālikunna alladhī lum'tunnanī fīhi walaqad rāwadttuhu ʿan nafsihi fa-is'taʿṣama wala-in lam yafʿal mā āmuruhu layus'jananna walayakūnan mina l-ṣāghirīna
Kinyarwanda Aravuga ati “Uwo ni we watumye mumveba! Rwose naramwifuje ariko arabyirinda! Ariko (ubutaha) nadakora ibyo mutegeka, azafungwa kandi azaba mu basuzuguritse.”
Verse 33
قَالَ رَبِّ ٱلسِّجْنُ أَحَبُّ إِلَىَّ مِمَّا يَدْعُونَنِىٓ إِلَيْهِ ۖ وَإِلَّا تَصْرِفْ عَنِّى كَيْدَهُنَّ أَصْبُ إِلَيْهِنَّ وَأَكُن مِّنَ ٱلْجَـٰهِلِينَ
Transliteration qāla rabbi l-sij'nu aḥabbu ilayya mimmā yadʿūnanī ilayhi wa-illā taṣrif ʿannī kaydahunna aṣbu ilayhinna wa-akun mina l-jāhilīna
Kinyarwanda (Yusufu) aravuga ati “Nyagasani! Gereza ni yo nziza kuri njye kuruta ibyo bampamagarira gukora (ubusambanyi). Kandi nuramuka utandinze imigambi yabo, nazabumvira hanyuma nkaba mu bantu b’injinji (b’abanyabyaha).”
Verse 34
فَٱسْتَجَابَ لَهُۥ رَبُّهُۥ فَصَرَفَ عَنْهُ كَيْدَهُنَّ ۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْعَلِيمُ
Transliteration fa-is'tajāba lahu rabbuhu faṣarafa ʿanhu kaydahunna innahu huwa l-samīʿu l-ʿalīmu
Kinyarwanda Nuko Nyagasani we yakira ubusabe bwe, maze amukiza imigambi yabo. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Verse 35
ثُمَّ بَدَا لَهُم مِّنۢ بَعْدِ مَا رَأَوُا۟ ٱلْـَٔايَـٰتِ لَيَسْجُنُنَّهُۥ حَتَّىٰ حِينٍ
Transliteration thumma badā lahum min baʿdi mā ra-awū l-āyāti layasjununnahu ḥattā ḥīnin
Kinyarwanda Hanyuma bamaze kubona ibimenyetso (by’uko Yusufu ari umwere) basanga bagomba kumufunga igihe runaka (kugira ngo bakumire igisebo).
Verse 36
وَدَخَلَ مَعَهُ ٱلسِّجْنَ فَتَيَانِ ۖ قَالَ أَحَدُهُمَآ إِنِّىٓ أَرَىٰنِىٓ أَعْصِرُ خَمْرًا ۖ وَقَالَ ٱلْـَٔاخَرُ إِنِّىٓ أَرَىٰنِىٓ أَحْمِلُ فَوْقَ رَأْسِى خُبْزًا تَأْكُلُ ٱلطَّيْرُ مِنْهُ ۖ نَبِّئْنَا بِتَأْوِيلِهِۦٓ ۖ إِنَّا نَرَىٰكَ مِنَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Transliteration wadakhala maʿahu l-sij'na fatayāni qāla aḥaduhumā innī arānī aʿṣiru khamran waqāla l-ākharu innī arānī aḥmilu fawqa rasī khub'zan takulu l-ṭayru min'hu nabbi'nā bitawīlihi innā narāka mina l-muḥ'sinīna
Kinyarwanda Nuko (Yusufu) yinjirana n’abasore babiri muri gereza. Umwe muri bo aravuga ati “Mu by’ukuri narose nenga inzoga.” Undi aravuga ati “Mu by’ukuri njye narose nikoreye imigati ku mutwe inyoni ziyindiraho.” (Baravuga bati) “Dusobanurire iby’izo nzozi. Mu by’ukuri tubona uri mu bakora ibyiza.”
Verse 37
قَالَ لَا يَأْتِيكُمَا طَعَامٌ تُرْزَقَانِهِۦٓ إِلَّا نَبَّأْتُكُمَا بِتَأْوِيلِهِۦ قَبْلَ أَن يَأْتِيَكُمَا ۚ ذَٰلِكُمَا مِمَّا عَلَّمَنِى رَبِّىٓ ۚ إِنِّى تَرَكْتُ مِلَّةَ قَوْمٍ لَّا يُؤْمِنُونَ بِٱللَّهِ وَهُم بِٱلْـَٔاخِرَةِ هُمْ كَـٰفِرُونَ
Transliteration qāla lā yatīkumā ṭaʿāmun tur'zaqānihi illā nabbatukumā bitawīlihi qabla an yatiyakumā dhālikumā mimmā ʿallamanī rabbī innī taraktu millata qawmin lā yu'minūna bil-lahi wahum bil-ākhirati hum kāfirūna
Kinyarwanda Aravuga ati “Ntabwo amafunguro mwagenewe ari bubagereho ntarazibasobanurira. Ibyo ni bimwe mu byo Nyagasani wanjye yanyigishije. Mu by’ukuri naciye ukubiri n’imyemerere y’abantu batemera Allah bakanahakana imperuka.”
Verse 38
وَٱتَّبَعْتُ مِلَّةَ ءَابَآءِىٓ إِبْرَٰهِيمَ وَإِسْحَـٰقَ وَيَعْقُوبَ ۚ مَا كَانَ لَنَآ أَن نُّشْرِكَ بِٱللَّهِ مِن شَىْءٍ ۚ ذَٰلِكَ مِن فَضْلِ ٱللَّهِ عَلَيْنَا وَعَلَى ٱلنَّاسِ وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَشْكُرُونَ
Transliteration wa-ittabaʿtu millata ābāī ib'rāhīma wa-is'ḥāqa wayaʿqūba mā kāna lanā an nush'rika bil-lahi min shayin dhālika min faḍli l-lahi ʿalaynā waʿalā l-nāsi walākinna akthara l-nāsi lā yashkurūna
Kinyarwanda “Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira.”
Verse 39
يَـٰصَـٰحِبَىِ ٱلسِّجْنِ ءَأَرْبَابٌ مُّتَفَرِّقُونَ خَيْرٌ أَمِ ٱللَّهُ ٱلْوَٰحِدُ ٱلْقَهَّارُ
Transliteration yāṣāḥibayi l-sij'ni a-arbābun mutafarriqūna khayrun ami l-lahu l-wāḥidu l-qahāru
Kinyarwanda “Yemwe bagenzi banjye (mwembi turi kumwe) muri gereza! Ese (kugaragira) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ukugaragira) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga?”
Verse 40
مَا تَعْبُدُونَ مِن دُونِهِۦٓ إِلَّآ أَسْمَآءً سَمَّيْتُمُوهَآ أَنتُمْ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلْطَـٰنٍ ۚ إِنِ ٱلْحُكْمُ إِلَّا لِلَّهِ ۚ أَمَرَ أَلَّا تَعْبُدُوٓا۟ إِلَّآ إِيَّاهُ ۚ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلْقَيِّمُ وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Transliteration mā taʿbudūna min dūnihi illā asmāan sammaytumūhā antum waābāukum mā anzala l-lahu bihā min sul'ṭānin ini l-ḥuk'mu illā lillahi amara allā taʿbudū illā iyyāhu dhālika l-dīnu l-qayimu walākinna akthara l-nāsi lā yaʿlamūna
Kinyarwanda “Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, nyamara Allah atarigeze abibahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba kugaragira uretse We wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
Verse 41
يَـٰصَـٰحِبَىِ ٱلسِّجْنِ أَمَّآ أَحَدُكُمَا فَيَسْقِى رَبَّهُۥ خَمْرًا ۖ وَأَمَّا ٱلْـَٔاخَرُ فَيُصْلَبُ فَتَأْكُلُ ٱلطَّيْرُ مِن رَّأْسِهِۦ ۚ قُضِىَ ٱلْأَمْرُ ٱلَّذِى فِيهِ تَسْتَفْتِيَانِ
Transliteration yāṣāḥibayi l-sij'ni ammā aḥadukumā fayasqī rabbahu khamran wa-ammā l-ākharu fayuṣ'labu fatakulu l-ṭayru min rasihi quḍiya l-amru alladhī fīhi tastaftiyāni
Kinyarwanda “Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) ni uko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Shebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga.”
Verse 42
وَقَالَ لِلَّذِى ظَنَّ أَنَّهُۥ نَاجٍ مِّنْهُمَا ٱذْكُرْنِى عِندَ رَبِّكَ فَأَنسَىٰهُ ٱلشَّيْطَـٰنُ ذِكْرَ رَبِّهِۦ فَلَبِثَ فِى ٱلسِّجْنِ بِضْعَ سِنِينَ
Transliteration waqāla lilladhī ẓanna annahu nājin min'humā udh'kur'nī ʿinda rabbika fa-ansāhu l-shayṭānu dhik'ra rabbihi falabitha fī l-sij'ni biḍ'ʿa sinīna
Kinyarwanda Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azafungurwa ati “Uzamvuganire kuri Shobuja.” Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Shebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza.
Verse 43
وَقَالَ ٱلْمَلِكُ إِنِّىٓ أَرَىٰ سَبْعَ بَقَرَٰتٍ سِمَانٍ يَأْكُلُهُنَّ سَبْعٌ عِجَافٌ وَسَبْعَ سُنۢبُلَـٰتٍ خُضْرٍ وَأُخَرَ يَابِسَـٰتٍ ۖ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلْمَلَأُ أَفْتُونِى فِى رُءْيَـٰىَ إِن كُنتُمْ لِلرُّءْيَا تَعْبُرُونَ
Transliteration waqāla l-maliku innī arā sabʿa baqarātin simānin yakuluhunna sabʿun ʿijāfun wasabʿa sunbulātin khuḍ'rin wa-ukhara yābisātin yāayyuhā l-mala-u aftūnī fī ru'yāya in kuntum lilrru'yā taʿburūna
Kinyarwanda Umwami (yaje kurota), aravuga ati “Mu by’ukuri narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye. Yemwe byegera byanjye! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi.”
Verse 44
قَالُوٓا۟ أَضْغَـٰثُ أَحْلَـٰمٍ ۖ وَمَا نَحْنُ بِتَأْوِيلِ ٱلْأَحْلَـٰمِ بِعَـٰلِمِينَ
Transliteration qālū aḍghāthu aḥlāmin wamā naḥnu bitawīli l-aḥlāmi biʿālimīna
Kinyarwanda Baravuga bati “(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi ntabwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo).”
Verse 45
وَقَالَ ٱلَّذِى نَجَا مِنْهُمَا وَٱدَّكَرَ بَعْدَ أُمَّةٍ أَنَا۠ أُنَبِّئُكُم بِتَأْوِيلِهِۦ فَأَرْسِلُونِ
Transliteration waqāla alladhī najā min'humā wa-iddakara baʿda ummatin anā unabbi-ukum bitawīlihi fa-arsilūni
Kinyarwanda Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati “Njye ndababwira ibisobanuro byazo, ngaho nimunyohereze (kuri Yusufu).”
Verse 46
يُوسُفُ أَيُّهَا ٱلصِّدِّيقُ أَفْتِنَا فِى سَبْعِ بَقَرَٰتٍ سِمَانٍ يَأْكُلُهُنَّ سَبْعٌ عِجَافٌ وَسَبْعِ سُنۢبُلَـٰتٍ خُضْرٍ وَأُخَرَ يَابِسَـٰتٍ لَّعَلِّىٓ أَرْجِعُ إِلَى ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمْ يَعْلَمُونَ
Transliteration yūsufu ayyuhā l-ṣidīqu aftinā fī sabʿi baqarātin simānin yakuluhunna sabʿun ʿijāfun wasabʿi sunbulātin khuḍ'rin wa-ukhara yābisātin laʿallī arjiʿu ilā l-nāsi laʿallahum yaʿlamūna
Kinyarwanda (Aravuga ati) “Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi).”
Verse 47
قَالَ تَزْرَعُونَ سَبْعَ سِنِينَ دَأَبًا فَمَا حَصَدتُّمْ فَذَرُوهُ فِى سُنۢبُلِهِۦٓ إِلَّا قَلِيلًا مِّمَّا تَأْكُلُونَ
Transliteration qāla tazraʿūna sabʿa sinīna da-aban famā ḥaṣadttum fadharūhu fī sunbulihi illā qalīlan mimmā takulūna
Kinyarwanda (Yusufu) aravuga ati “Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya.”
Verse 48
ثُمَّ يَأْتِى مِنۢ بَعْدِ ذَٰلِكَ سَبْعٌ شِدَادٌ يَأْكُلْنَ مَا قَدَّمْتُمْ لَهُنَّ إِلَّا قَلِيلًا مِّمَّا تُحْصِنُونَ
Transliteration thumma yatī min baʿdi dhālika sabʿun shidādun yakul'na mā qaddamtum lahunna illā qalīlan mimmā tuḥ'ṣinūna
Kinyarwanda “Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto).”
Verse 49
ثُمَّ يَأْتِى مِنۢ بَعْدِ ذَٰلِكَ عَامٌ فِيهِ يُغَاثُ ٱلنَّاسُ وَفِيهِ يَعْصِرُونَ
Transliteration thumma yatī min baʿdi dhālika ʿāmun fīhi yughāthu l-nāsu wafīhi yaʿṣirūna
Kinyarwanda “Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi).”
Verse 50
وَقَالَ ٱلْمَلِكُ ٱئْتُونِى بِهِۦ ۖ فَلَمَّا جَآءَهُ ٱلرَّسُولُ قَالَ ٱرْجِعْ إِلَىٰ رَبِّكَ فَسْـَٔلْهُ مَا بَالُ ٱلنِّسْوَةِ ٱلَّـٰتِى قَطَّعْنَ أَيْدِيَهُنَّ ۚ إِنَّ رَبِّى بِكَيْدِهِنَّ عَلِيمٌ
Transliteration waqāla l-maliku i'tūnī bihi falammā jāahu l-rasūlu qāla ir'jiʿ ilā rabbika fasalhu mā bālu l-nis'wati allātī qaṭṭaʿna aydiyahunna inna rabbī bikaydihinna ʿalīmun
Kinyarwanda Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko Intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati “Subira kwa Shobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo.”
Verse 51
قَالَ مَا خَطْبُكُنَّ إِذْ رَٰوَدتُّنَّ يُوسُفَ عَن نَّفْسِهِۦ ۚ قُلْنَ حَـٰشَ لِلَّهِ مَا عَلِمْنَا عَلَيْهِ مِن سُوٓءٍ ۚ قَالَتِ ٱمْرَأَتُ ٱلْعَزِيزِ ٱلْـَٔـٰنَ حَصْحَصَ ٱلْحَقُّ أَنَا۠ رَٰوَدتُّهُۥ عَن نَّفْسِهِۦ وَإِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
Transliteration qāla mā khaṭbukunna idh rāwadttunna yūsufa ʿan nafsihi qul'na ḥāsha lillahi mā ʿalim'nā ʿalayhi min sūin qālati im'ra-atu l-ʿazīzi l-āna ḥaṣḥaṣa l-ḥaqu anā rāwadttuhu ʿan nafsihi wa-innahu lamina l-ṣādiqīna
Kinyarwanda (Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati “Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?” Baravuga bati “Allah abimurinde! Nta kibi twamubonyeho.” Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati “Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ari mu banyakuri.”
Verse 52
ذَٰلِكَ لِيَعْلَمَ أَنِّى لَمْ أَخُنْهُ بِٱلْغَيْبِ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يَهْدِى كَيْدَ ٱلْخَآئِنِينَ
Transliteration dhālika liyaʿlama annī lam akhun'hu bil-ghaybi wa-anna l-laha lā yahdī kayda l-khāinīna
Kinyarwanda (Nuko Yusufu aravuga ati) “Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugira ngo (wa mutware) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi.”
Verse 53
۞ وَمَآ أُبَرِّئُ نَفْسِىٓ ۚ إِنَّ ٱلنَّفْسَ لَأَمَّارَةٌۢ بِٱلسُّوٓءِ إِلَّا مَا رَحِمَ رَبِّىٓ ۚ إِنَّ رَبِّى غَفُورٌ رَّحِيمٌ
Transliteration wamā ubarri-u nafsī inna l-nafsa la-ammāratun bil-sūi illā mā raḥima rabbī inna rabbī ghafūrun raḥīmun
Kinyarwanda “Kandi sinigira umwere (kuko nanjye naburaga gato ngo mwifuze). Mu by’ukuri umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretse uwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Verse 54
وَقَالَ ٱلْمَلِكُ ٱئْتُونِى بِهِۦٓ أَسْتَخْلِصْهُ لِنَفْسِى ۖ فَلَمَّا كَلَّمَهُۥ قَالَ إِنَّكَ ٱلْيَوْمَ لَدَيْنَا مَكِينٌ أَمِينٌ
Transliteration waqāla l-maliku i'tūnī bihi astakhliṣ'hu linafsī falammā kallamahu qāla innaka l-yawma ladaynā makīnun amīnun
Kinyarwanda Maze umwami (abonye ko Yusufu abaye umwere) aravuga ati “Mumunzanire mugire umujyanama wihariye!” Nuko amaze kuvugana na we (ashima imico ye) aravuga ati “Mu by’ukuri uyu munsi ubaye umunyacyubahiro w’umwizerwa muri twe.”
Verse 55
قَالَ ٱجْعَلْنِى عَلَىٰ خَزَآئِنِ ٱلْأَرْضِ ۖ إِنِّى حَفِيظٌ عَلِيمٌ
Transliteration qāla ij'ʿalnī ʿalā khazāini l-arḍi innī ḥafīẓun ʿalīmun
Kinyarwanda (Yusufu) aravuga ati “Nshinga ibigega by’igihugu, kuko mu by’ukuri ndi umubitsi ubisobanukiwe.”
Verse 56
وَكَذَٰلِكَ مَكَّنَّا لِيُوسُفَ فِى ٱلْأَرْضِ يَتَبَوَّأُ مِنْهَا حَيْثُ يَشَآءُ ۚ نُصِيبُ بِرَحْمَتِنَا مَن نَّشَآءُ ۖ وَلَا نُضِيعُ أَجْرَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Transliteration wakadhālika makkannā liyūsufa fī l-arḍi yatabawwa-u min'hā ḥaythu yashāu nuṣību biraḥmatinā man nashāu walā nuḍīʿu ajra l-muḥ'sinīna
Kinyarwanda Uko ni ko twagize Yusufu umuntu ukomeye mu gihugu (Misiri), agituramo aho ashaka. Duhundagaza impuhwe zacu ku wo dushaka, kandi ntitujya tuburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.
Verse 57
وَلَأَجْرُ ٱلْـَٔاخِرَةِ خَيْرٌ لِّلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَكَانُوا۟ يَتَّقُونَ
Transliteration wala-ajru l-ākhirati khayrun lilladhīna āmanū wakānū yattaqūna
Kinyarwanda Kandi rwose, ibihembo byo ku munsi w’imperuka ni byo byiza kuri ba bandi bemeye bakaba baranagandukiraga Allah.
Verse 58
وَجَآءَ إِخْوَةُ يُوسُفَ فَدَخَلُوا۟ عَلَيْهِ فَعَرَفَهُمْ وَهُمْ لَهُۥ مُنكِرُونَ
Transliteration wajāa ikh'watu yūsufa fadakhalū ʿalayhi faʿarafahum wahum lahu munkirūna
Kinyarwanda Nuko (amapfa aratera) abavandimwe ba Yusufu (basuhukira mu Misiri gushakayo amafunguro), binjira iwe arabamenya, ariko bo ntibamumenya.
Verse 59
وَلَمَّا جَهَّزَهُم بِجَهَازِهِمْ قَالَ ٱئْتُونِى بِأَخٍ لَّكُم مِّنْ أَبِيكُمْ ۚ أَلَا تَرَوْنَ أَنِّىٓ أُوفِى ٱلْكَيْلَ وَأَنَا۠ خَيْرُ ٱلْمُنزِلِينَ
Transliteration walammā jahhazahum bijahāzihim qāla i'tūnī bi-akhin lakum min abīkum alā tarawna annī ūfī l-kayla wa-anā khayru l-munzilīna
Kinyarwanda Amaze kubategurira ibiribwa (basabye) aravuga ati “(Ubutaha) muzanzanire umuvandimwe wanyu kuri so (Benjamini). Ese ntimubona ko mbuzuriza ibipimo kandi nkanakira neza abashyitsi?”
Verse 60
فَإِن لَّمْ تَأْتُونِى بِهِۦ فَلَا كَيْلَ لَكُمْ عِندِى وَلَا تَقْرَبُونِ
Transliteration fa-in lam tatūnī bihi falā kayla lakum ʿindī walā taqrabūni
Kinyarwanda “Nimuramuka mutamunzaniye nta biribwa muzapimirwa iwanjye, kandi ntimuzanyegere.”
Verse 61
قَالُوا۟ سَنُرَٰوِدُ عَنْهُ أَبَاهُ وَإِنَّا لَفَـٰعِلُونَ
Transliteration qālū sanurāwidu ʿanhu abāhu wa-innā lafāʿilūna
Kinyarwanda Baravuga bati “Tuzinginga se amuduhe, kandi rwose tuzabikora.”
Verse 62
وَقَالَ لِفِتْيَـٰنِهِ ٱجْعَلُوا۟ بِضَـٰعَتَهُمْ فِى رِحَالِهِمْ لَعَلَّهُمْ يَعْرِفُونَهَآ إِذَا ٱنقَلَبُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَهْلِهِمْ لَعَلَّهُمْ يَرْجِعُونَ
Transliteration waqāla lifit'yānihi ij'ʿalū biḍāʿatahum fī riḥālihim laʿallahum yaʿrifūnahā idhā inqalabū ilā ahlihim laʿallahum yarjiʿūna
Kinyarwanda (Yusufu) abwira abagaragu be ati “Mushyire amafaranga baguze ibiribwa mu mitwaro yabo (mu ibanga), kugira ngo bazabibone basubiye iwabo, bityo bazagaruke.”
Verse 63
فَلَمَّا رَجَعُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَبِيهِمْ قَالُوا۟ يَـٰٓأَبَانَا مُنِعَ مِنَّا ٱلْكَيْلُ فَأَرْسِلْ مَعَنَآ أَخَانَا نَكْتَلْ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَـٰفِظُونَ
Transliteration falammā rajaʿū ilā abīhim qālū yāabānā muniʿa minnā l-kaylu fa-arsil maʿanā akhānā naktal wa-innā lahu laḥāfiẓūna
Kinyarwanda Nuko bageze kwa se, baravuga bati “Dawe! Twahakaniwe kuzongera gupimirwa (ibiribwa tutajyanye n’umuvandimwe wacu Benjamini). None duhe umuvandimwe wacu tujyane, kugira ngo tuzapimirwe (ibiribwa), kandi rwose tuzamurinda.”
Verse 64
قَالَ هَلْ ءَامَنُكُمْ عَلَيْهِ إِلَّا كَمَآ أَمِنتُكُمْ عَلَىٰٓ أَخِيهِ مِن قَبْلُ ۖ فَٱللَّهُ خَيْرٌ حَـٰفِظًا ۖ وَهُوَ أَرْحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Transliteration qāla hal āmanukum ʿalayhi illā kamā amintukum ʿalā akhīhi min qablu fal-lahu khayrun ḥāfiẓan wahuwa arḥamu l-rāḥimīna
Kinyarwanda (Se) aravuga ati “Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni We Murinzi mwiza, kandi ni We Munyembabazi usumba abandi.”
Verse 65
وَلَمَّا فَتَحُوا۟ مَتَـٰعَهُمْ وَجَدُوا۟ بِضَـٰعَتَهُمْ رُدَّتْ إِلَيْهِمْ ۖ قَالُوا۟ يَـٰٓأَبَانَا مَا نَبْغِى ۖ هَـٰذِهِۦ بِضَـٰعَتُنَا رُدَّتْ إِلَيْنَا ۖ وَنَمِيرُ أَهْلَنَا وَنَحْفَظُ أَخَانَا وَنَزْدَادُ كَيْلَ بَعِيرٍ ۖ ذَٰلِكَ كَيْلٌ يَسِيرٌ
Transliteration walammā fataḥū matāʿahum wajadū biḍāʿatahum ruddat ilayhim qālū yāabānā mā nabghī hādhihi biḍāʿatunā ruddat ilaynā wanamīru ahlanā wanaḥfaẓu akhānā wanazdādu kayla baʿīrin dhālika kaylun yasīrun
Kinyarwanda Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati “Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga).”
Verse 66
قَالَ لَنْ أُرْسِلَهُۥ مَعَكُمْ حَتَّىٰ تُؤْتُونِ مَوْثِقًا مِّنَ ٱللَّهِ لَتَأْتُنَّنِى بِهِۦٓ إِلَّآ أَن يُحَاطَ بِكُمْ ۖ فَلَمَّآ ءَاتَوْهُ مَوْثِقَهُمْ قَالَ ٱللَّهُ عَلَىٰ مَا نَقُولُ وَكِيلٌ
Transliteration qāla lan ur'silahu maʿakum ḥattā tu'tūni mawthiqan mina l-lahi latatunnanī bihi illā an yuḥāṭa bikum falammā ātawhu mawthiqahum qāla l-lahu ʿalā mā naqūlu wakīlun
Kinyarwanda (Se) aravuga ati “Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura).” Bamaze kumurahirira, aravuga ati “Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze.”
Verse 67
وَقَالَ يَـٰبَنِىَّ لَا تَدْخُلُوا۟ مِنۢ بَابٍ وَٰحِدٍ وَٱدْخُلُوا۟ مِنْ أَبْوَٰبٍ مُّتَفَرِّقَةٍ ۖ وَمَآ أُغْنِى عَنكُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن شَىْءٍ ۖ إِنِ ٱلْحُكْمُ إِلَّا لِلَّهِ ۖ عَلَيْهِ تَوَكَّلْتُ ۖ وَعَلَيْهِ فَلْيَتَوَكَّلِ ٱلْمُتَوَكِّلُونَ
Transliteration waqāla yābaniyya lā tadkhulū min bābin wāḥidin wa-ud'khulū min abwābin mutafarriqatin wamā ugh'nī ʿankum mina l-lahi min shayin ini l-ḥuk'mu illā lillahi ʿalayhi tawakkaltu waʿalayhi falyatawakkali l-mutawakilūna
Kinyarwanda Aranavuga ati “Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri umwanzuro ni uwa Allah; ni We niringiye, kandi abiringira bose bajye baba ari We biringira.”
Verse 68
وَلَمَّا دَخَلُوا۟ مِنْ حَيْثُ أَمَرَهُمْ أَبُوهُم مَّا كَانَ يُغْنِى عَنْهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن شَىْءٍ إِلَّا حَاجَةً فِى نَفْسِ يَعْقُوبَ قَضَىٰهَا ۚ وَإِنَّهُۥ لَذُو عِلْمٍ لِّمَا عَلَّمْنَـٰهُ وَلَـٰكِنَّ أَكْثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعْلَمُونَ
Transliteration walammā dakhalū min ḥaythu amarahum abūhum mā kāna yugh'nī ʿanhum mina l-lahi min shayin illā ḥājatan fī nafsi yaʿqūba qaḍāhā wa-innahu ladhū ʿil'min limā ʿallamnāhu walākinna akthara l-nāsi lā yaʿlamūna
Kinyarwanda Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, nta cyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko zari impungenge zari mu mutima wa Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri we (Yakubu) yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Verse 69
وَلَمَّا دَخَلُوا۟ عَلَىٰ يُوسُفَ ءَاوَىٰٓ إِلَيْهِ أَخَاهُ ۖ قَالَ إِنِّىٓ أَنَا۠ أَخُوكَ فَلَا تَبْتَئِسْ بِمَا كَانُوا۟ يَعْمَلُونَ
Transliteration walammā dakhalū ʿalā yūsufa āwā ilayhi akhāhu qāla innī anā akhūka falā tabta-is bimā kānū yaʿmalūna
Kinyarwanda Nuko binjiye kwa Yusufu, yiyegereza mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati “Mu by’ukuri ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora.”
Verse 70
فَلَمَّا جَهَّزَهُم بِجَهَازِهِمْ جَعَلَ ٱلسِّقَايَةَ فِى رَحْلِ أَخِيهِ ثُمَّ أَذَّنَ مُؤَذِّنٌ أَيَّتُهَا ٱلْعِيرُ إِنَّكُمْ لَسَـٰرِقُونَ
Transliteration falammā jahhazahum bijahāzihim jaʿala l-siqāyata fī raḥli akhīhi thumma adhana mu-adhinun ayyatuhā l-ʿīru innakum lasāriqūna
Kinyarwanda Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira ingemeri (ikoze muri zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati “Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri muri abajura!”
Verse 71
قَالُوا۟ وَأَقْبَلُوا۟ عَلَيْهِم مَّاذَا تَفْقِدُونَ
Transliteration qālū wa-aqbalū ʿalayhim mādhā tafqidūna
Kinyarwanda Barahindukira baravuga bati “Ni iki mwabuze?”
Verse 72
قَالُوا۟ نَفْقِدُ صُوَاعَ ٱلْمَلِكِ وَلِمَن جَآءَ بِهِۦ حِمْلُ بَعِيرٍ وَأَنَا۠ بِهِۦ زَعِيمٌ
Transliteration qālū nafqidu ṣuwāʿa l-maliki waliman jāa bihi ḥim'lu baʿīrin wa-anā bihi zaʿīmun
Kinyarwanda Baravuga bati “Twabuze ingemeri y’umwami, kandi uyizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye.”
Verse 73
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ لَقَدْ عَلِمْتُم مَّا جِئْنَا لِنُفْسِدَ فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا كُنَّا سَـٰرِقِينَ
Transliteration qālū tal-lahi laqad ʿalim'tum mā ji'nā linuf'sida fī l-arḍi wamā kunnā sāriqīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura.”
Verse 74
قَالُوا۟ فَمَا جَزَٰٓؤُهُۥٓ إِن كُنتُمْ كَـٰذِبِينَ
Transliteration qālū famā jazāuhu in kuntum kādhibīna
Kinyarwanda (Abakozi ba Yusufu) baravuga bati “Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba bigaragaye ko muri ababeshyi?”
Verse 75
قَالُوا۟ جَزَٰٓؤُهُۥ مَن وُجِدَ فِى رَحْلِهِۦ فَهُوَ جَزَٰٓؤُهُۥ ۚ كَذَٰلِكَ نَجْزِى ٱلظَّـٰلِمِينَ
Transliteration qālū jazāuhu man wujida fī raḥlihi fahuwa jazāuhu kadhālika najzī l-ẓālimīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Igihano cy’uri buyisanganwe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi.”
Verse 76
فَبَدَأَ بِأَوْعِيَتِهِمْ قَبْلَ وِعَآءِ أَخِيهِ ثُمَّ ٱسْتَخْرَجَهَا مِن وِعَآءِ أَخِيهِ ۚ كَذَٰلِكَ كِدْنَا لِيُوسُفَ ۖ مَا كَانَ لِيَأْخُذَ أَخَاهُ فِى دِينِ ٱلْمَلِكِ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ ۚ نَرْفَعُ دَرَجَـٰتٍ مَّن نَّشَآءُ ۗ وَفَوْقَ كُلِّ ذِى عِلْمٍ عَلِيمٌ
Transliteration fabada-a bi-awʿiyatihim qabla wiʿāi akhīhi thumma is'takhrajahā min wiʿāi akhīhi kadhālika kid'nā liyūsufa mā kāna liyakhudha akhāhu fī dīni l-maliki illā an yashāa l-lahu narfaʿu darajātin man nashāu wafawqa kulli dhī ʿil'min ʿalīmun
Kinyarwanda Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma ayikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina ibwami bitari ku bushake bwa Allah. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah).
Verse 77
۞ قَالُوٓا۟ إِن يَسْرِقْ فَقَدْ سَرَقَ أَخٌ لَّهُۥ مِن قَبْلُ ۚ فَأَسَرَّهَا يُوسُفُ فِى نَفْسِهِۦ وَلَمْ يُبْدِهَا لَهُمْ ۚ قَالَ أَنتُمْ شَرٌّ مَّكَانًا ۖ وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا تَصِفُونَ
Transliteration qālū in yasriq faqad saraqa akhun lahu min qablu fa-asarrahā yūsufu fī nafsihi walam yub'dihā lahum qāla antum sharrun makānan wal-lahu aʿlamu bimā taṣifūna
Kinyarwanda (Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati “Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba.” Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati “Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neza ibyo muvuga.”
Verse 78
قَالُوا۟ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلْعَزِيزُ إِنَّ لَهُۥٓ أَبًا شَيْخًا كَبِيرًا فَخُذْ أَحَدَنَا مَكَانَهُۥٓ ۖ إِنَّا نَرَىٰكَ مِنَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Transliteration qālū yāayyuhā l-ʿazīzu inna lahu aban shaykhan kabīran fakhudh aḥadanā makānahu innā narāka mina l-muḥ'sinīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Mu by’ukuri (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri tubona uri mu bagiraneza.”
Verse 79
قَالَ مَعَاذَ ٱللَّهِ أَن نَّأْخُذَ إِلَّا مَن وَجَدْنَا مَتَـٰعَنَا عِندَهُۥٓ إِنَّآ إِذًا لَّظَـٰلِمُونَ
Transliteration qāla maʿādha l-lahi an nakhudha illā man wajadnā matāʿanā ʿindahu innā idhan laẓālimūna
Kinyarwanda (Yusufu) aravuga ati “Allah aturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi.”
Verse 80
فَلَمَّا ٱسْتَيْـَٔسُوا۟ مِنْهُ خَلَصُوا۟ نَجِيًّا ۖ قَالَ كَبِيرُهُمْ أَلَمْ تَعْلَمُوٓا۟ أَنَّ أَبَاكُمْ قَدْ أَخَذَ عَلَيْكُم مَّوْثِقًا مِّنَ ٱللَّهِ وَمِن قَبْلُ مَا فَرَّطتُمْ فِى يُوسُفَ ۖ فَلَنْ أَبْرَحَ ٱلْأَرْضَ حَتَّىٰ يَأْذَنَ لِىٓ أَبِىٓ أَوْ يَحْكُمَ ٱللَّهُ لِى ۖ وَهُوَ خَيْرُ ٱلْحَـٰكِمِينَ
Transliteration falammā is'tayasū min'hu khalaṣū najiyyan qāla kabīruhum alam taʿlamū anna abākum qad akhadha ʿalaykum mawthiqan mina l-lahi wamin qablu mā farraṭtum fī yūsufa falan abraḥa l-arḍa ḥattā yadhana lī abī aw yaḥkuma l-lahu lī wahuwa khayru l-ḥākimīna
Kinyarwanda Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati “Ese ntimuzi ko so yagiranye namwe isezerano mu izina rya Allah (ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi.”
Verse 81
ٱرْجِعُوٓا۟ إِلَىٰٓ أَبِيكُمْ فَقُولُوا۟ يَـٰٓأَبَانَآ إِنَّ ٱبْنَكَ سَرَقَ وَمَا شَهِدْنَآ إِلَّا بِمَا عَلِمْنَا وَمَا كُنَّا لِلْغَيْبِ حَـٰفِظِينَ
Transliteration ir'jiʿū ilā abīkum faqūlū yāabānā inna ib'naka saraqa wamā shahid'nā illā bimā ʿalim'nā wamā kunnā lil'ghaybi ḥāfiẓīna
Kinyarwanda (Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti “Dawe! Mu by’ukuri umwana wawe yaribye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze ingemeri yabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana).”
Verse 82
وَسْـَٔلِ ٱلْقَرْيَةَ ٱلَّتِى كُنَّا فِيهَا وَٱلْعِيرَ ٱلَّتِىٓ أَقْبَلْنَا فِيهَا ۖ وَإِنَّا لَصَـٰدِقُونَ
Transliteration wasali l-qaryata allatī kunnā fīhā wal-ʿīra allatī aqbalnā fīhā wa-innā laṣādiqūna
Kinyarwanda “Unabaze (abatuye) umudugudu twarimo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; rwose turavuga ukuri.”
Verse 83
قَالَ بَلْ سَوَّلَتْ لَكُمْ أَنفُسُكُمْ أَمْرًا ۖ فَصَبْرٌ جَمِيلٌ ۖ عَسَى ٱللَّهُ أَن يَأْتِيَنِى بِهِمْ جَمِيعًا ۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْعَلِيمُ ٱلْحَكِيمُ
Transliteration qāla bal sawwalat lakum anfusukum amran faṣabrun jamīlun ʿasā l-lahu an yatiyanī bihim jamīʿan innahu huwa l-ʿalīmu l-ḥakīmu
Kinyarwanda (Yakobo) aravuga ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Verse 84
وَتَوَلَّىٰ عَنْهُمْ وَقَالَ يَـٰٓأَسَفَىٰ عَلَىٰ يُوسُفَ وَٱبْيَضَّتْ عَيْنَاهُ مِنَ ٱلْحُزْنِ فَهُوَ كَظِيمٌ
Transliteration watawallā ʿanhum waqāla yāasafā ʿalā yūsufa wa-ib'yaḍḍat ʿaynāhu mina l-ḥuz'ni fahuwa kaẓīmun
Kinyarwanda Nuko abatera umugongo aravuga ati “Mbega agahinda ntewe no kubura Yusufu!” Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka.
Verse 85
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ تَفْتَؤُا۟ تَذْكُرُ يُوسُفَ حَتَّىٰ تَكُونَ حَرَضًا أَوْ تَكُونَ مِنَ ٱلْهَـٰلِكِينَ
Transliteration qālū tal-lahi tafta-u tadhkuru yūsufa ḥattā takūna ḥaraḍan aw takūna mina l-hālikīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana!”
Verse 86
قَالَ إِنَّمَآ أَشْكُوا۟ بَثِّى وَحُزْنِىٓ إِلَى ٱللَّهِ وَأَعْلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعْلَمُونَ
Transliteration qāla innamā ashkū bathī waḥuz'nī ilā l-lahi wa-aʿlamu mina l-lahi mā lā taʿlamūna
Kinyarwanda (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri akababaro n’agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah.”
Verse 87
يَـٰبَنِىَّ ٱذْهَبُوا۟ فَتَحَسَّسُوا۟ مِن يُوسُفَ وَأَخِيهِ وَلَا تَا۟يْـَٔسُوا۟ مِن رَّوْحِ ٱللَّهِ ۖ إِنَّهُۥ لَا يَا۟يْـَٔسُ مِن رَّوْحِ ٱللَّهِ إِلَّا ٱلْقَوْمُ ٱلْكَـٰفِرُونَ
Transliteration yābaniyya idh'habū fataḥassasū min yūsufa wa-akhīhi walā tāy'asū min rawḥi l-lahi innahu lā yāy'asu min rawḥi l-lahi illā l-qawmu l-kāfirūna
Kinyarwanda “(Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere (cyo kubona Yusufu) ku bw’impuhwe za Allah. Mu by’ukuri nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi.”
Verse 88
فَلَمَّا دَخَلُوا۟ عَلَيْهِ قَالُوا۟ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلْعَزِيزُ مَسَّنَا وَأَهْلَنَا ٱلضُّرُّ وَجِئْنَا بِبِضَـٰعَةٍ مُّزْجَىٰةٍ فَأَوْفِ لَنَا ٱلْكَيْلَ وَتَصَدَّقْ عَلَيْنَآ ۖ إِنَّ ٱللَّهَ يَجْزِى ٱلْمُتَصَدِّقِينَ
Transliteration falammā dakhalū ʿalayhi qālū yāayyuhā l-ʿazīzu massanā wa-ahlanā l-ḍuru waji'nā bibiḍāʿatin muz'jātin fa-awfi lanā l-kayla wataṣaddaq ʿalaynā inna l-laha yajzī l-mutaṣadiqīna
Kinyarwanda Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri Allah agororera abagiraneza.”
Verse 89
قَالَ هَلْ عَلِمْتُم مَّا فَعَلْتُم بِيُوسُفَ وَأَخِيهِ إِذْ أَنتُمْ جَـٰهِلُونَ
Transliteration qāla hal ʿalim'tum mā faʿaltum biyūsufa wa-akhīhi idh antum jāhilūna
Kinyarwanda Aravuga ati “Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)?”
Verse 90
قَالُوٓا۟ أَءِنَّكَ لَأَنتَ يُوسُفُ ۖ قَالَ أَنَا۠ يُوسُفُ وَهَـٰذَآ أَخِى ۖ قَدْ مَنَّ ٱللَّهُ عَلَيْنَآ ۖ إِنَّهُۥ مَن يَتَّقِ وَيَصْبِرْ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجْرَ ٱلْمُحْسِنِينَ
Transliteration qālū a-innaka la-anta yūsufu qāla anā yūsufu wahādhā akhī qad manna l-lahu ʿalaynā innahu man yattaqi wayaṣbir fa-inna l-laha lā yuḍīʿu ajra l-muḥ'sinīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Ese mu by’ukuri ni wowe Yusufu?” Ati “Ni njye Yusufu, n’uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri ugandukira (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza.”
Verse 91
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ لَقَدْ ءَاثَرَكَ ٱللَّهُ عَلَيْنَا وَإِن كُنَّا لَخَـٰطِـِٔينَ
Transliteration qālū tal-lahi laqad ātharaka l-lahu ʿalaynā wa-in kunnā lakhāṭiīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri twari abanyamakosa.”
Verse 92
قَالَ لَا تَثْرِيبَ عَلَيْكُمُ ٱلْيَوْمَ ۖ يَغْفِرُ ٱللَّهُ لَكُمْ ۖ وَهُوَ أَرْحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Transliteration qāla lā tathrība ʿalaykumu l-yawma yaghfiru l-lahu lakum wahuwa arḥamu l-rāḥimīna
Kinyarwanda Aravuga ati “Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni We Munyempuhwe usumba abandi.”
Verse 93
ٱذْهَبُوا۟ بِقَمِيصِى هَـٰذَا فَأَلْقُوهُ عَلَىٰ وَجْهِ أَبِى يَأْتِ بَصِيرًا وَأْتُونِى بِأَهْلِكُمْ أَجْمَعِينَ
Transliteration idh'habū biqamīṣī hādhā fa-alqūhu ʿalā wajhi abī yati baṣīran watūnī bi-ahlikum ajmaʿīna
Kinyarwanda “Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa Data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose.”
Verse 94
وَلَمَّا فَصَلَتِ ٱلْعِيرُ قَالَ أَبُوهُمْ إِنِّى لَأَجِدُ رِيحَ يُوسُفَ ۖ لَوْلَآ أَن تُفَنِّدُونِ
Transliteration walammā faṣalati l-ʿīru qāla abūhum innī la-ajidu rīḥa yūsufa lawlā an tufannidūni
Kinyarwanda Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru).”
Verse 95
قَالُوا۟ تَٱللَّهِ إِنَّكَ لَفِى ضَلَـٰلِكَ ٱلْقَدِيمِ
Transliteration qālū tal-lahi innaka lafī ḍalālika l-qadīmi
Kinyarwanda (Abari kumwe na we) baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa).”
Verse 96
فَلَمَّآ أَن جَآءَ ٱلْبَشِيرُ أَلْقَىٰهُ عَلَىٰ وَجْهِهِۦ فَٱرْتَدَّ بَصِيرًا ۖ قَالَ أَلَمْ أَقُل لَّكُمْ إِنِّىٓ أَعْلَمُ مِنَ ٱللَّهِ مَا لَا تَعْلَمُونَ
Transliteration falammā an jāa l-bashīru alqāhu ʿalā wajhihi fa-ir'tadda baṣīran qāla alam aqul lakum innī aʿlamu mina l-lahi mā lā taʿlamūna
Kinyarwanda Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize ikanzu ya Yusufu mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati “Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah?”
Verse 97
قَالُوا۟ يَـٰٓأَبَانَا ٱسْتَغْفِرْ لَنَا ذُنُوبَنَآ إِنَّا كُنَّا خَـٰطِـِٔينَ
Transliteration qālū yāabānā is'taghfir lanā dhunūbanā innā kunnā khāṭiīna
Kinyarwanda Baravuga bati “Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri twari abanyabyaha.”
Verse 98
قَالَ سَوْفَ أَسْتَغْفِرُ لَكُمْ رَبِّىٓ ۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Transliteration qāla sawfa astaghfiru lakum rabbī innahu huwa l-ghafūru l-raḥīmu
Kinyarwanda Aravuga ati “Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri We ni Uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi.”
Verse 99
فَلَمَّا دَخَلُوا۟ عَلَىٰ يُوسُفَ ءَاوَىٰٓ إِلَيْهِ أَبَوَيْهِ وَقَالَ ٱدْخُلُوا۟ مِصْرَ إِن شَآءَ ٱللَّهُ ءَامِنِينَ
Transliteration falammā dakhalū ʿalā yūsufa āwā ilayhi abawayhi waqāla ud'khulū miṣ'ra in shāa l-lahu āminīna
Kinyarwanda Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be maze aravuga ati “Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye.”
Verse 100
وَرَفَعَ أَبَوَيْهِ عَلَى ٱلْعَرْشِ وَخَرُّوا۟ لَهُۥ سُجَّدًا ۖ وَقَالَ يَـٰٓأَبَتِ هَـٰذَا تَأْوِيلُ رُءْيَـٰىَ مِن قَبْلُ قَدْ جَعَلَهَا رَبِّى حَقًّا ۖ وَقَدْ أَحْسَنَ بِىٓ إِذْ أَخْرَجَنِى مِنَ ٱلسِّجْنِ وَجَآءَ بِكُم مِّنَ ٱلْبَدْوِ مِنۢ بَعْدِ أَن نَّزَغَ ٱلشَّيْطَـٰنُ بَيْنِى وَبَيْنَ إِخْوَتِىٓ ۚ إِنَّ رَبِّى لَطِيفٌ لِّمَا يَشَآءُ ۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلْعَلِيمُ ٱلْحَكِيمُ
Transliteration warafaʿa abawayhi ʿalā l-ʿarshi wakharrū lahu sujjadan waqāla yāabati hādhā tawīlu ru'yāya min qablu qad jaʿalahā rabbī ḥaqqan waqad aḥsana bī idh akhrajanī mina l-sij'ni wajāa bikum mina l-badwi min baʿdi an nazagha l-shayṭānu baynī wabayna ikh'watī inna rabbī laṭīfun limā yashāu innahu huwa l-ʿalīmu l-ḥakīmu
Kinyarwanda Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati “Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abikorana ubwitonzi. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Verse 101
۞ رَبِّ قَدْ ءَاتَيْتَنِى مِنَ ٱلْمُلْكِ وَعَلَّمْتَنِى مِن تَأْوِيلِ ٱلْأَحَادِيثِ ۚ فَاطِرَ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ أَنتَ وَلِىِّۦ فِى ٱلدُّنْيَا وَٱلْـَٔاخِرَةِ ۖ تَوَفَّنِى مُسْلِمًا وَأَلْحِقْنِى بِٱلصَّـٰلِحِينَ
Transliteration rabbi qad ātaytanī mina l-mul'ki waʿallamtanī min tawīli l-aḥādīthi fāṭira l-samāwāti wal-arḍi anta waliyyī fī l-dun'yā wal-ākhirati tawaffanī mus'liman wa-alḥiq'nī bil-ṣāliḥīna
Kinyarwanda “Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. Uzanshoboze gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.”
Verse 102
ذَٰلِكَ مِنْ أَنۢبَآءِ ٱلْغَيْبِ نُوحِيهِ إِلَيْكَ ۖ وَمَا كُنتَ لَدَيْهِمْ إِذْ أَجْمَعُوٓا۟ أَمْرَهُمْ وَهُمْ يَمْكُرُونَ
Transliteration dhālika min anbāi l-ghaybi nūḥīhi ilayka wamā kunta ladayhim idh ajmaʿū amrahum wahum yamkurūna
Kinyarwanda Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo bumvikanaga mu mugambi wabo (wo kugirira nabi Yusufu).
Verse 103
وَمَآ أَكْثَرُ ٱلنَّاسِ وَلَوْ حَرَصْتَ بِمُؤْمِنِينَ
Transliteration wamā aktharu l-nāsi walaw ḥaraṣta bimu'minīna
Kinyarwanda Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemeramana kabone n’ubwo washyiraho umuhate.
Verse 104
وَمَا تَسْـَٔلُهُمْ عَلَيْهِ مِنْ أَجْرٍ ۚ إِنْ هُوَ إِلَّا ذِكْرٌ لِّلْعَـٰلَمِينَ
Transliteration wamā tasaluhum ʿalayhi min ajrin in huwa illā dhik'run lil'ʿālamīna
Kinyarwanda Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose.
Verse 105
وَكَأَيِّن مِّنْ ءَايَةٍ فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ يَمُرُّونَ عَلَيْهَا وَهُمْ عَنْهَا مُعْرِضُونَ
Transliteration waka-ayyin min āyatin fī l-samāwāti wal-arḍi yamurrūna ʿalayhā wahum ʿanhā muʿ'riḍūna
Kinyarwanda Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza?
Verse 106
وَمَا يُؤْمِنُ أَكْثَرُهُم بِٱللَّهِ إِلَّا وَهُم مُّشْرِكُونَ
Transliteration wamā yu'minu aktharuhum bil-lahi illā wahum mush'rikūna
Kinyarwanda Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije.
Verse 107
أَفَأَمِنُوٓا۟ أَن تَأْتِيَهُمْ غَـٰشِيَةٌ مِّنْ عَذَابِ ٱللَّهِ أَوْ تَأْتِيَهُمُ ٱلسَّاعَةُ بَغْتَةً وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ
Transliteration afa-aminū an tatiyahum ghāshiyatun min ʿadhābi l-lahi aw tatiyahumu l-sāʿatu baghtatan wahum lā yashʿurūna
Kinyarwanda Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi?
Verse 108
قُلْ هَـٰذِهِۦ سَبِيلِىٓ أَدْعُوٓا۟ إِلَى ٱللَّهِ ۚ عَلَىٰ بَصِيرَةٍ أَنَا۠ وَمَنِ ٱتَّبَعَنِى ۖ وَسُبْحَـٰنَ ٱللَّهِ وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ
Transliteration qul hādhihi sabīlī adʿū ilā l-lahi ʿalā baṣīratin anā wamani ittabaʿanī wasub'ḥāna l-lahi wamā anā mina l-mush'rikīna
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.”
Verse 109
وَمَآ أَرْسَلْنَا مِن قَبْلِكَ إِلَّا رِجَالًا نُّوحِىٓ إِلَيْهِم مِّنْ أَهْلِ ٱلْقُرَىٰٓ ۗ أَفَلَمْ يَسِيرُوا۟ فِى ٱلْأَرْضِ فَيَنظُرُوا۟ كَيْفَ كَانَ عَـٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۗ وَلَدَارُ ٱلْـَٔاخِرَةِ خَيْرٌ لِّلَّذِينَ ٱتَّقَوْا۟ ۗ أَفَلَا تَعْقِلُونَ
Transliteration wamā arsalnā min qablika illā rijālan nūḥī ilayhim min ahli l-qurā afalam yasīrū fī l-arḍi fayanẓurū kayfa kāna ʿāqibatu alladhīna min qablihim waladāru l-ākhirati khayrun lilladhīna ittaqaw afalā taʿqilūna
Kinyarwanda Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi bagandukiraga Allah. Ese nta bwenge mugira?
Verse 110
حَتَّىٰٓ إِذَا ٱسْتَيْـَٔسَ ٱلرُّسُلُ وَظَنُّوٓا۟ أَنَّهُمْ قَدْ كُذِبُوا۟ جَآءَهُمْ نَصْرُنَا فَنُجِّىَ مَن نَّشَآءُ ۖ وَلَا يُرَدُّ بَأْسُنَا عَنِ ٱلْقَوْمِ ٱلْمُجْرِمِينَ
Transliteration ḥattā idhā is'tayasa l-rusulu waẓannū annahum qad kudhibū jāahum naṣrunā fanujjiya man nashāu walā yuraddu basunā ʿani l-qawmi l-muj'rimīna
Kinyarwanda (Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’Intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo Ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi.
Verse 111
لَقَدْ كَانَ فِى قَصَصِهِمْ عِبْرَةٌ لِّأُو۟لِى ٱلْأَلْبَـٰبِ ۗ مَا كَانَ حَدِيثًا يُفْتَرَىٰ وَلَـٰكِن تَصْدِيقَ ٱلَّذِى بَيْنَ يَدَيْهِ وَتَفْصِيلَ كُلِّ شَىْءٍ وَهُدًى وَرَحْمَةً لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ
Transliteration laqad kāna fī qaṣaṣihim ʿib'ratun li-ulī l-albābi mā kāna ḥadīthan yuf'tarā walākin taṣdīqa alladhī bayna yadayhi watafṣīla kulli shayin wahudan waraḥmatan liqawmin yu'minūna
Kinyarwanda Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikanasobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah).
Read Surah Yusuf in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.