Surah Taha in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 20 · طه · Ta-Ha · 135 verses
Surah Taha verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Taha word by word in English.
Verse 1
طه
Transliteration tta-ha
Kinyarwanda Twa Ha.
Verse 2
مَآ أَنزَلْنَا عَلَيْكَ ٱلْقُرْءَانَ لِتَشْقَىٰٓ
Transliteration mā anzalnā ʿalayka l-qur'āna litashqā
Kinyarwanda (Yewe Muhamadi) ntabwo twaguhishuriye Qur’an kugira ngo ikubere umuzigo.
Verse 3
إِلَّا تَذْكِرَةً لِّمَن يَخْشَىٰ
Transliteration illā tadhkiratan liman yakhshā
Kinyarwanda Ahubwo (twayihishuye kugira ngo ibe) urwibutso kuri ba bandi bagandukira Allah.
Verse 4
تَنزِيلًا مِّمَّنْ خَلَقَ ٱلْأَرْضَ وَٱلسَّمَـٰوَٰتِ ٱلْعُلَى
Transliteration tanzīlan mimman khalaqa l-arḍa wal-samāwāti l-ʿulā
Kinyarwanda (Iyo Qur’an) yahishuwe iturutse ku waremye isi n’ibirere bihanitse.
Verse 5
ٱلرَّحْمَـٰنُ عَلَى ٱلْعَرْشِ ٱسْتَوَىٰ
Transliteration al-raḥmānu ʿalā l-ʿarshi is'tawā
Kinyarwanda (Allah) Nyirimpuhwe uganje hejuru ya Ar’shi.
Verse 6
لَهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَمَا بَيْنَهُمَا وَمَا تَحْتَ ٱلثَّرَىٰ
Transliteration lahu mā fī l-samāwāti wamā fī l-arḍi wamā baynahumā wamā taḥta l-tharā
Kinyarwanda Ibiri mu birere n’ibiri mu isi, n’ibiri hagati yabyo ndetse n’ibiri munsi y’ubutaka ni ibye.
Verse 7
وَإِن تَجْهَرْ بِٱلْقَوْلِ فَإِنَّهُۥ يَعْلَمُ ٱلسِّرَّ وَأَخْفَى
Transliteration wa-in tajhar bil-qawli fa-innahu yaʿlamu l-sira wa-akhfā
Kinyarwanda Kandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga).
Verse 8
ٱللَّهُ لَآ إِلَـٰهَ إِلَّا هُوَ ۖ لَهُ ٱلْأَسْمَآءُ ٱلْحُسْنَىٰ
Transliteration al-lahu lā ilāha illā huwa lahu l-asmāu l-ḥus'nā
Kinyarwanda Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Afite amazina meza.
Verse 9
وَهَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ مُوسَىٰٓ
Transliteration wahal atāka ḥadīthu mūsā
Kinyarwanda Ese (yewe Muhamadi) waba waragezweho n’inkuru ya Musa?
Verse 10
إِذْ رَءَا نَارًا فَقَالَ لِأَهْلِهِ ٱمْكُثُوٓا۟ إِنِّىٓ ءَانَسْتُ نَارًا لَّعَلِّىٓ ءَاتِيكُم مِّنْهَا بِقَبَسٍ أَوْ أَجِدُ عَلَى ٱلنَّارِ هُدًى
Transliteration idh raā nāran faqāla li-ahlihi um'kuthū innī ānastu nāran laʿallī ātīkum min'hā biqabasin aw ajidu ʿalā l-nāri hudan
Kinyarwanda Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati “Mugume aha! Mu by’ukuri ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira).”
Verse 11
فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِىَ يَـٰمُوسَىٰٓ
Transliteration falammā atāhā nūdiya yāmūsā
Kinyarwanda Nuko awugezeho, yumva ijwi rimuhamagara riti “Yewe Musa!”
Verse 12
إِنِّىٓ أَنَا۠ رَبُّكَ فَٱخْلَعْ نَعْلَيْكَ ۖ إِنَّكَ بِٱلْوَادِ ٱلْمُقَدَّسِ طُوًى
Transliteration innī anā rabbuka fa-ikh'laʿ naʿlayka innaka bil-wādi l-muqadasi ṭuwan
Kinyarwanda “Mu by’ukuri ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa”,
Verse 13
وَأَنَا ٱخْتَرْتُكَ فَٱسْتَمِعْ لِمَا يُوحَىٰٓ
Transliteration wa-anā ikh'tartuka fa-is'tamiʿ limā yūḥā
Kinyarwanda “Kandi nagutoranyije (ngo ube intumwa). Bityo, tega amatwi ibyo uhishurirwa”,
Verse 14
إِنَّنِىٓ أَنَا ٱللَّهُ لَآ إِلَـٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعْبُدْنِى وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ لِذِكْرِىٓ
Transliteration innanī anā l-lahu lā ilāha illā anā fa-uʿ'bud'nī wa-aqimi l-ṣalata lidhik'rī
Kinyarwanda Mu by’ukuri ndi Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa itari Njye. Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswala kugira ngo unyibuke.
Verse 15
إِنَّ ٱلسَّاعَةَ ءَاتِيَةٌ أَكَادُ أُخْفِيهَا لِتُجْزَىٰ كُلُّ نَفْسٍۭ بِمَا تَسْعَىٰ
Transliteration inna l-sāʿata ātiyatun akādu ukh'fīhā lituj'zā kullu nafsin bimā tasʿā
Kinyarwanda Mu by’ukuri imperuka izaba. Nayihishe (ibiremwa byose) kugira ngo buri muntu azahemberwe umuhate we.
Verse 16
فَلَا يَصُدَّنَّكَ عَنْهَا مَن لَّا يُؤْمِنُ بِهَا وَٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ فَتَرْدَىٰ
Transliteration falā yaṣuddannaka ʿanhā man lā yu'minu bihā wa-ittabaʿa hawāhu fatardā
Kinyarwanda Bityo, uramenye umuntu utayemera (imperuka) agakurikira ibyo umutima we ukunda, ntazakubuze kuyemera bitazakuviramo kurimbuka.
Verse 17
وَمَا تِلْكَ بِيَمِينِكَ يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration wamā til'ka biyamīnika yāmūsā
Kinyarwanda (Allah aramubaza ati) “Ese icyo ni iki kiri mu kuboko kwawe kw’iburyo, yewe Musa?”
Verse 18
قَالَ هِىَ عَصَاىَ أَتَوَكَّؤُا۟ عَلَيْهَا وَأَهُشُّ بِهَا عَلَىٰ غَنَمِى وَلِىَ فِيهَا مَـَٔارِبُ أُخْرَىٰ
Transliteration qāla hiya ʿaṣāya atawakka-u ʿalayhā wa-ahushu bihā ʿalā ghanamī waliya fīhā maāribu ukh'rā
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Ni inkoni yanjye nishingikiriza, nkanayimanuza amababi y’ibiti ngaburira intama zanjye, kandi mfite n’ibindi nyikoresha.”
Verse 19
قَالَ أَلْقِهَا يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration qāla alqihā yāmūsā
Kinyarwanda (Allah) aravuga ati “Yinage hasi, yewe Musa!”
Verse 20
فَأَلْقَىٰهَا فَإِذَا هِىَ حَيَّةٌ تَسْعَىٰ
Transliteration fa-alqāhā fa-idhā hiya ḥayyatun tasʿā
Kinyarwanda Nuko ayinaga hasi, ihita ihinduka inzoka ikururuka.
Verse 21
قَالَ خُذْهَا وَلَا تَخَفْ ۖ سَنُعِيدُهَا سِيرَتَهَا ٱلْأُولَىٰ
Transliteration qāla khudh'hā walā takhaf sanuʿīduhā sīratahā l-ūlā
Kinyarwanda (Allah) aravuga ati “Yifate kandi ntutinye! Turongera tuyigire (inkoni) nk’uko yari imeze”,
Verse 22
وَٱضْمُمْ يَدَكَ إِلَىٰ جَنَاحِكَ تَخْرُجْ بَيْضَآءَ مِنْ غَيْرِ سُوٓءٍ ءَايَةً أُخْرَىٰ
Transliteration wa-uḍ'mum yadaka ilā janāḥika takhruj bayḍāa min ghayri sūin āyatan ukh'rā
Kinyarwanda “Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi; icyo kiraba ari ikindi gitangaza”,
Verse 23
لِنُرِيَكَ مِنْ ءَايَـٰتِنَا ٱلْكُبْرَى
Transliteration linuriyaka min āyātinā l-kub'rā
Kinyarwanda “(Ibyo) ni ukugira ngo tukwereke bimwe mu bitangaza byacu bihambaye”,
Verse 24
ٱذْهَبْ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ إِنَّهُۥ طَغَىٰ
Transliteration idh'hab ilā fir'ʿawna innahu ṭaghā
Kinyarwanda (Allah aramubwira ati) “Jya kwa Farawo (umuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri akabije kwigomeka.”
Verse 25
قَالَ رَبِّ ٱشْرَحْ لِى صَدْرِى
Transliteration qāla rabbi ish'raḥ lī ṣadrī
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Agura igituza cyanjye (kugira ngo mbashe gusohoza ubutumwa bwawe)”,
Verse 26
وَيَسِّرْ لِىٓ أَمْرِى
Transliteration wayassir lī amrī
Kinyarwanda Kandi unyorohereze inshingano zanjye (umpaye),
Verse 27
وَٱحْلُلْ عُقْدَةً مِّن لِّسَانِى
Transliteration wa-uḥ'lul ʿuq'datan min lisānī
Kinyarwanda Unagobotore ururimi rwanjye,
Verse 28
يَفْقَهُوا۟ قَوْلِى
Transliteration yafqahū qawlī
Kinyarwanda Kugira ngo babashe gusobanukirwa amagambo yanjye,
Verse 29
وَٱجْعَل لِّى وَزِيرًا مِّنْ أَهْلِى
Transliteration wa-ij'ʿal lī wazīran min ahlī
Kinyarwanda Kandi umpe umwunganizi ukomoka mu muryango wanjye,
Verse 30
هَـٰرُونَ أَخِى
Transliteration hārūna akhī
Kinyarwanda (Ari we) Haruna (Aroni), umuvandimwe wanjye,
Verse 31
ٱشْدُدْ بِهِۦٓ أَزْرِى
Transliteration ush'dud bihi azrī
Kinyarwanda Munshyigikize mu kunyongerera imbaraga,
Verse 32
وَأَشْرِكْهُ فِىٓ أَمْرِى
Transliteration wa-ashrik'hu fī amrī
Kinyarwanda Kandi umuhe gufatanya nanjye mu nshingano zanjye (zo gusohoza ubutumwa bwawe),
Verse 33
كَىْ نُسَبِّحَكَ كَثِيرًا
Transliteration kay nusabbiḥaka kathīran
Kinyarwanda Kugira ngo tubashe kugusingiza cyane,
Verse 34
وَنَذْكُرَكَ كَثِيرًا
Transliteration wanadhkuraka kathīran
Kinyarwanda Tunakwambaze cyane,
Verse 35
إِنَّكَ كُنتَ بِنَا بَصِيرًا
Transliteration innaka kunta binā baṣīran
Kinyarwanda Mu by’ukuri wowe utubona bihebuje.”
Verse 36
قَالَ قَدْ أُوتِيتَ سُؤْلَكَ يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration qāla qad ūtīta su'laka yāmūsā
Kinyarwanda (Allah) aravuga ati “Rwose ubusabe bwawe bwakiriwe, yewe Musa!”
Verse 37
وَلَقَدْ مَنَنَّا عَلَيْكَ مَرَّةً أُخْرَىٰٓ
Transliteration walaqad manannā ʿalayka marratan ukh'rā
Kinyarwanda Kandi rwose, twari twaranaguhundagajeho ingabire zacu indi nshuro,
Verse 38
إِذْ أَوْحَيْنَآ إِلَىٰٓ أُمِّكَ مَا يُوحَىٰٓ
Transliteration idh awḥaynā ilā ummika mā yūḥā
Kinyarwanda Ubwo twahishuriraga nyoko ibyo twamuhishuriye (tugira) tuti
Verse 39
أَنِ ٱقْذِفِيهِ فِى ٱلتَّابُوتِ فَٱقْذِفِيهِ فِى ٱلْيَمِّ فَلْيُلْقِهِ ٱلْيَمُّ بِٱلسَّاحِلِ يَأْخُذْهُ عَدُوٌّ لِّى وَعَدُوٌّ لَّهُۥ ۚ وَأَلْقَيْتُ عَلَيْكَ مَحَبَّةً مِّنِّى وَلِتُصْنَعَ عَلَىٰ عَيْنِىٓ
Transliteration ani iq'dhifīhi fī l-tābūti fa-iq'dhifīhi fī l-yami falyul'qihi l-yamu bil-sāḥili yakhudh'hu ʿaduwwun lī waʿaduwwun lahu wa-alqaytu ʿalayka maḥabbatan minnī walituṣ'naʿa ʿalā ʿaynī
Kinyarwanda “Shyira (uwo mwana) mu isanduku maze uyinage mu mugezi, hanyuma umugezi uzayigeza ku nkombe, maze izatoragurwe n’umwanzi wanjye (Farawo) ari na we mwanzi we. Kandi naguhundagajeho urukundo rwanjye (yewe Musa), kugira ngo ukure nguhojejeho ijisho ryanjye (nkurinze).”
Verse 40
إِذْ تَمْشِىٓ أُخْتُكَ فَتَقُولُ هَلْ أَدُلُّكُمْ عَلَىٰ مَن يَكْفُلُهُۥ ۖ فَرَجَعْنَـٰكَ إِلَىٰٓ أُمِّكَ كَىْ تَقَرَّ عَيْنُهَا وَلَا تَحْزَنَ ۚ وَقَتَلْتَ نَفْسًا فَنَجَّيْنَـٰكَ مِنَ ٱلْغَمِّ وَفَتَنَّـٰكَ فُتُونًا ۚ فَلَبِثْتَ سِنِينَ فِىٓ أَهْلِ مَدْيَنَ ثُمَّ جِئْتَ عَلَىٰ قَدَرٍ يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration idh tamshī ukh'tuka fataqūlu hal adullukum ʿalā man yakfuluhu farajaʿnāka ilā ummika kay taqarra ʿaynuhā walā taḥzana waqatalta nafsan fanajjaynāka mina l-ghami wafatannāka futūnan falabith'ta sinīna fī ahli madyana thumma ji'ta ʿalā qadarin yāmūsā
Kinyarwanda (Wibuke) ubwo mushiki wawe yagendaga (agukurikiye maze akabwira abagutoraguye) ati “Ese mbarangire uwamurera?” Nuko tukugarura kwa nyoko kugira ngo yishime kandi ntakomeze kugira agahinda. Hanyuma uza kwica umuntu (w’umunyamisiri, utabigambiriye), tugukiza akababaro (igihe wicuzaga tukakubabarira, tukanagukiza imigambi y’abashakaga kukwica), nuko tukunyuza mu bigeragezo bikomeye. Nyuma waje guhungira mu bantu b’i Madiyani imyaka myinshi, nuko uza kugaruka (mu Misiri) nk’uko byagenwe, yewe Musa!
Verse 41
وَٱصْطَنَعْتُكَ لِنَفْسِى
Transliteration wa-iṣ'ṭanaʿtuka linafsī
Kinyarwanda Kandi narakwitoranyirije (ngo ube intumwa yanjye).
Verse 42
ٱذْهَبْ أَنتَ وَأَخُوكَ بِـَٔايَـٰتِى وَلَا تَنِيَا فِى ذِكْرِى
Transliteration idh'hab anta wa-akhūka biāyātī walā taniyā fī dhik'rī
Kinyarwanda (Yewe Musa!) “Genda wowe n’umuvandimwe wawe (Haruna) mwitwaje ibitangaza byanjye, kandi ntimuzadohoke mu kunsingiza.”
Verse 43
ٱذْهَبَآ إِلَىٰ فِرْعَوْنَ إِنَّهُۥ طَغَىٰ
Transliteration idh'habā ilā fir'ʿawna innahu ṭaghā
Kinyarwanda Nimujye kwa Farawo (mumuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri akabije kwigomeka.
Verse 44
فَقُولَا لَهُۥ قَوْلًا لَّيِّنًا لَّعَلَّهُۥ يَتَذَكَّرُ أَوْ يَخْشَىٰ
Transliteration faqūlā lahu qawlan layyinan laʿallahu yatadhakkaru aw yakhshā
Kinyarwanda Mumubwire amagambo yoroheje, wenda ashobora kwibuka (akemera Allah) cyangwa agatinya (ibihano).
Verse 45
قَالَا رَبَّنَآ إِنَّنَا نَخَافُ أَن يَفْرُطَ عَلَيْنَآ أَوْ أَن يَطْغَىٰ
Transliteration qālā rabbanā innanā nakhāfu an yafruṭa ʿalaynā aw an yaṭghā
Kinyarwanda (Musa na Haruna) baravuga bati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri turatinya ko yahita atugirira nabi cyangwa agakomeza kwigomeka.”
Verse 46
قَالَ لَا تَخَافَآ ۖ إِنَّنِى مَعَكُمَآ أَسْمَعُ وَأَرَىٰ
Transliteration qāla lā takhāfā innanī maʿakumā asmaʿu wa-arā
Kinyarwanda (Allah) arababwira ati “Ntimutinye! Mu by’ukuri ndi kumwe namwe; ndumva nkanabona.”
Verse 47
فَأْتِيَاهُ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولَا رَبِّكَ فَأَرْسِلْ مَعَنَا بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ وَلَا تُعَذِّبْهُمْ ۖ قَدْ جِئْنَـٰكَ بِـَٔايَةٍ مِّن رَّبِّكَ ۖ وَٱلسَّلَـٰمُ عَلَىٰ مَنِ ٱتَّبَعَ ٱلْهُدَىٰٓ
Transliteration fatiyāhu faqūlā innā rasūlā rabbika fa-arsil maʿanā banī is'rāīla walā tuʿadhib'hum qad ji'nāka biāyatin min rabbika wal-salāmu ʿalā mani ittabaʿa l-hudā
Kinyarwanda Mumugereho maze mumubwire muti “Mu by’ukuri turi Intumwa za Nyagasani wawe, (udutumye) ngo urekure bene Isiraheli tujyane kandi ntubatoteze, kuko rwose twaje twitwaje igitangaza giturutse kwa Nyagasani wawe! Kandi amahoro nabe ku wakurikiye umuyoboro (utunganye).”
Verse 48
إِنَّا قَدْ أُوحِىَ إِلَيْنَآ أَنَّ ٱلْعَذَابَ عَلَىٰ مَن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ
Transliteration innā qad ūḥiya ilaynā anna l-ʿadhāba ʿalā man kadhaba watawallā
Kinyarwanda “Mu by’ukuri twahishuriwe ko ibihano bizaba ku wahinyuye akanatera umugongo (amategeko ya Allah).”
Verse 49
قَالَ فَمَن رَّبُّكُمَا يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration qāla faman rabbukumā yāmūsā
Kinyarwanda (Farawo) aravuga ati “None se Nyagasani wanyu ni nde, yewe Musa?”
Verse 50
قَالَ رَبُّنَا ٱلَّذِىٓ أَعْطَىٰ كُلَّ شَىْءٍ خَلْقَهُۥ ثُمَّ هَدَىٰ
Transliteration qāla rabbunā alladhī aʿṭā kulla shayin khalqahu thumma hadā
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Nyagasani wacu ni uwahaye buri kintu ishusho n’imiterere, maze akakiyobora.”
Verse 51
قَالَ فَمَا بَالُ ٱلْقُرُونِ ٱلْأُولَىٰ
Transliteration qāla famā bālu l-qurūni l-ūlā
Kinyarwanda (Farawo) aravuga ati “None se ababayeho mbere (bakaba barahakanye mbere yacu) bizabagendekera bite?”
Verse 52
قَالَ عِلْمُهَا عِندَ رَبِّى فِى كِتَـٰبٍ ۖ لَّا يَضِلُّ رَبِّى وَلَا يَنسَى
Transliteration qāla ʿil'muhā ʿinda rabbī fī kitābin lā yaḍillu rabbī walā yansā
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe.”
Verse 53
ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ مَهْدًا وَسَلَكَ لَكُمْ فِيهَا سُبُلًا وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءً فَأَخْرَجْنَا بِهِۦٓ أَزْوَٰجًا مِّن نَّبَاتٍ شَتَّىٰ
Transliteration alladhī jaʿala lakumu l-arḍa mahdan wasalaka lakum fīhā subulan wa-anzala mina l-samāi māan fa-akhrajnā bihi azwājan min nabātin shattā
Kinyarwanda Ni We wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), nuko tuyameresha ibimera by’amoko atandukanye.
Verse 54
كُلُوا۟ وَٱرْعَوْا۟ أَنْعَـٰمَكُمْ ۗ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَـٰتٍ لِّأُو۟لِى ٱلنُّهَىٰ
Transliteration kulū wa-ir'ʿaw anʿāmakum inna fī dhālika laāyātin li-ulī l-nuhā
Kinyarwanda Ngaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge.
Verse 55
۞ مِنْهَا خَلَقْنَـٰكُمْ وَفِيهَا نُعِيدُكُمْ وَمِنْهَا نُخْرِجُكُمْ تَارَةً أُخْرَىٰ
Transliteration min'hā khalaqnākum wafīhā nuʿīdukum wamin'hā nukh'rijukum tāratan ukh'rā
Kinyarwanda Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni na cyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni na cyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa).
Verse 56
وَلَقَدْ أَرَيْنَـٰهُ ءَايَـٰتِنَا كُلَّهَا فَكَذَّبَ وَأَبَىٰ
Transliteration walaqad araynāhu āyātinā kullahā fakadhaba wa-abā
Kinyarwanda Mu by’ukuri (Farawo) twamweretse ibitangaza byacu byose, ariko yarabihinyuye yanga no kwemera.
Verse 57
قَالَ أَجِئْتَنَا لِتُخْرِجَنَا مِنْ أَرْضِنَا بِسِحْرِكَ يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration qāla aji'tanā litukh'rijanā min arḍinā bisiḥ'rika yāmūsā
Kinyarwanda (Farawo) aravuga ati “Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa?”
Verse 58
فَلَنَأْتِيَنَّكَ بِسِحْرٍ مِّثْلِهِۦ فَٱجْعَلْ بَيْنَنَا وَبَيْنَكَ مَوْعِدًا لَّا نُخْلِفُهُۥ نَحْنُ وَلَآ أَنتَ مَكَانًا سُوًى
Transliteration falanatiyannaka bisiḥ'rin mith'lihi fa-ij'ʿal baynanā wabaynaka mawʿidan lā nukh'lifuhu naḥnu walā anta makānan suwan
Kinyarwanda “Rwose natwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira na we, ku buryo ntawe uzabura muri twese.”
Verse 59
قَالَ مَوْعِدُكُمْ يَوْمُ ٱلزِّينَةِ وَأَن يُحْشَرَ ٱلنَّاسُ ضُحًى
Transliteration qāla mawʿidukum yawmu l-zīnati wa-an yuḥ'shara l-nāsu ḍuḥan
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko.”
Verse 60
فَتَوَلَّىٰ فِرْعَوْنُ فَجَمَعَ كَيْدَهُۥ ثُمَّ أَتَىٰ
Transliteration fatawallā fir'ʿawnu fajamaʿa kaydahu thumma atā
Kinyarwanda Nuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma aragaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye).
Verse 61
قَالَ لَهُم مُّوسَىٰ وَيْلَكُمْ لَا تَفْتَرُوا۟ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا فَيُسْحِتَكُم بِعَذَابٍ ۖ وَقَدْ خَابَ مَنِ ٱفْتَرَىٰ
Transliteration qāla lahum mūsā waylakum lā taftarū ʿalā l-lahi kadhiban fayus'ḥitakum biʿadhābin waqad khāba mani if'tarā
Kinyarwanda Musa arababwira ati “Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama!”
Verse 62
فَتَنَـٰزَعُوٓا۟ أَمْرَهُم بَيْنَهُمْ وَأَسَرُّوا۟ ٱلنَّجْوَىٰ
Transliteration fatanāzaʿū amrahum baynahum wa-asarrū l-najwā
Kinyarwanda Nuko (abarozi ba Farawo) bajya impaka hagati yabo, bongorerana ku cyo bagomba gukora.
Verse 63
قَالُوٓا۟ إِنْ هَـٰذَٰنِ لَسَـٰحِرَٰنِ يُرِيدَانِ أَن يُخْرِجَاكُم مِّنْ أَرْضِكُم بِسِحْرِهِمَا وَيَذْهَبَا بِطَرِيقَتِكُمُ ٱلْمُثْلَىٰ
Transliteration qālū in hādhāni lasāḥirāni yurīdāni an yukh'rijākum min arḍikum bisiḥ'rihimā wayadhhabā biṭarīqatikumu l-muth'lā
Kinyarwanda (Abarozi) baravuga bati “Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubamenesha mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero.”
Verse 64
فَأَجْمِعُوا۟ كَيْدَكُمْ ثُمَّ ٱئْتُوا۟ صَفًّا ۚ وَقَدْ أَفْلَحَ ٱلْيَوْمَ مَنِ ٱسْتَعْلَىٰ
Transliteration fa-ajmiʿū kaydakum thumma i'tū ṣaffan waqad aflaḥa l-yawma mani is'taʿlā
Kinyarwanda (Barabwirana bati) “Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi arahiriwe uri butsinde uyu munsi.”
Verse 65
قَالُوا۟ يَـٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلْقِىَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ أَوَّلَ مَنْ أَلْقَىٰ
Transliteration qālū yāmūsā immā an tul'qiya wa-immā an nakūna awwala man alqā
Kinyarwanda Baravuga bati “Yewe Musa! Hitamo kubanza kunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga!”
Verse 66
قَالَ بَلْ أَلْقُوا۟ ۖ فَإِذَا حِبَالُهُمْ وَعِصِيُّهُمْ يُخَيَّلُ إِلَيْهِ مِن سِحْرِهِمْ أَنَّهَا تَسْعَىٰ
Transliteration qāla bal alqū fa-idhā ḥibāluhum waʿiṣiyyuhum yukhayyalu ilayhi min siḥ'rihim annahā tasʿā
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo.”
Verse 67
فَأَوْجَسَ فِى نَفْسِهِۦ خِيفَةً مُّوسَىٰ
Transliteration fa-awjasa fī nafsihi khīfatan mūsā
Kinyarwanda Nuko Musa yiyumvamo ubwoba.
Verse 68
قُلْنَا لَا تَخَفْ إِنَّكَ أَنتَ ٱلْأَعْلَىٰ
Transliteration qul'nā lā takhaf innaka anta l-aʿlā
Kinyarwanda Turavuga tuti “Witinya! Mu by’ukuri ni wowe uri butsinde.”
Verse 69
وَأَلْقِ مَا فِى يَمِينِكَ تَلْقَفْ مَا صَنَعُوٓا۟ ۖ إِنَّمَا صَنَعُوا۟ كَيْدُ سَـٰحِرٍ ۖ وَلَا يُفْلِحُ ٱلسَّاحِرُ حَيْثُ أَتَىٰ
Transliteration wa-alqi mā fī yamīnika talqaf mā ṣanaʿū innamā ṣanaʿū kaydu sāḥirin walā yuf'liḥu l-sāḥiru ḥaythu atā
Kinyarwanda “Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda aho yaba ari hose.”
Verse 70
فَأُلْقِىَ ٱلسَّحَرَةُ سُجَّدًا قَالُوٓا۟ ءَامَنَّا بِرَبِّ هَـٰرُونَ وَمُوسَىٰ
Transliteration fa-ul'qiya l-saḥaratu sujjadan qālū āmannā birabbi hārūna wamūsā
Kinyarwanda (Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati “Twemeye Nyagasani wa Haruna na Musa.”
Verse 71
قَالَ ءَامَنتُمْ لَهُۥ قَبْلَ أَنْ ءَاذَنَ لَكُمْ ۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِى عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحْرَ ۖ فَلَأُقَطِّعَنَّ أَيْدِيَكُمْ وَأَرْجُلَكُم مِّنْ خِلَـٰفٍ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمْ فِى جُذُوعِ ٱلنَّخْلِ وَلَتَعْلَمُنَّ أَيُّنَآ أَشَدُّ عَذَابًا وَأَبْقَىٰ
Transliteration qāla āmantum lahu qabla an ādhana lakum innahu lakabīrukumu alladhī ʿallamakumu l-siḥ'ra fala-uqaṭṭiʿanna aydiyakum wa-arjulakum min khilāfin wala-uṣallibannakum fī judhūʿi l-nakhli walataʿlamunna ayyunā ashaddu ʿadhāban wa-abqā
Kinyarwanda (Maze Farawo) aravuga ati “(Musa) mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho.”
Verse 72
قَالُوا۟ لَن نُّؤْثِرَكَ عَلَىٰ مَا جَآءَنَا مِنَ ٱلْبَيِّنَـٰتِ وَٱلَّذِى فَطَرَنَا ۖ فَٱقْضِ مَآ أَنتَ قَاضٍ ۖ إِنَّمَا تَقْضِى هَـٰذِهِ ٱلْحَيَوٰةَ ٱلدُّنْيَآ
Transliteration qālū lan nu'thiraka ʿalā mā jāanā mina l-bayināti wa-alladhī faṭaranā fa-iq'ḍi mā anta qāḍin innamā taqḍī hādhihi l-ḥayata l-dun'yā
Kinyarwanda (Abarozi) baravuga bati “Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri iteka uca ni iry’ubu buzima bw’isi.”
Verse 73
إِنَّآ ءَامَنَّا بِرَبِّنَا لِيَغْفِرَ لَنَا خَطَـٰيَـٰنَا وَمَآ أَكْرَهْتَنَا عَلَيْهِ مِنَ ٱلسِّحْرِ ۗ وَٱللَّهُ خَيْرٌ وَأَبْقَىٰٓ
Transliteration innā āmannā birabbinā liyaghfira lanā khaṭāyānā wamā akrahtanā ʿalayhi mina l-siḥ'ri wal-lahu khayrun wa-abqā
Kinyarwanda “Mu by’ukuri twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho.”
Verse 74
إِنَّهُۥ مَن يَأْتِ رَبَّهُۥ مُجْرِمًا فَإِنَّ لَهُۥ جَهَنَّمَ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحْيَىٰ
Transliteration innahu man yati rabbahu muj'riman fa-inna lahu jahannama lā yamūtu fīhā walā yaḥyā
Kinyarwanda Mu by’ukuri uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu, kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza).
Verse 75
وَمَن يَأْتِهِۦ مُؤْمِنًا قَدْ عَمِلَ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ فَأُو۟لَـٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلدَّرَجَـٰتُ ٱلْعُلَىٰ
Transliteration waman yatihi mu'minan qad ʿamila l-ṣāliḥāti fa-ulāika lahumu l-darajātu l-ʿulā
Kinyarwanda Ariko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru,
Verse 76
جَنَّـٰتُ عَدْنٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَـٰرُ خَـٰلِدِينَ فِيهَا ۚ وَذَٰلِكَ جَزَآءُ مَن تَزَكَّىٰ
Transliteration jannātu ʿadnin tajrī min taḥtihā l-anhāru khālidīna fīhā wadhālika jazāu man tazakkā
Kinyarwanda (Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje).
Verse 77
وَلَقَدْ أَوْحَيْنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنْ أَسْرِ بِعِبَادِى فَٱضْرِبْ لَهُمْ طَرِيقًا فِى ٱلْبَحْرِ يَبَسًا لَّا تَخَـٰفُ دَرَكًا وَلَا تَخْشَىٰ
Transliteration walaqad awḥaynā ilā mūsā an asri biʿibādī fa-iḍ'rib lahum ṭarīqan fī l-baḥri yabasan lā takhāfu darakan walā takhshā
Kinyarwanda Kandi rwose twahishuriye Musa (tugira) tuti “Jyana abagaragu banjye nijoro, unabacire inzira yumutse mu nyanja udatinya ko (Farawo) yakugeraho (ngo akugirire nabi), cyangwa ngo utinye (kurohama).”
Verse 78
فَأَتْبَعَهُمْ فِرْعَوْنُ بِجُنُودِهِۦ فَغَشِيَهُم مِّنَ ٱلْيَمِّ مَا غَشِيَهُمْ
Transliteration fa-atbaʿahum fir'ʿawnu bijunūdihi faghashiyahum mina l-yami mā ghashiyahum
Kinyarwanda Nuko Farawo n’ingabo ze barabakurikira, maze (Farawo n’izo ngabo) barengerwa n’inyanja uko bakabaye!
Verse 79
وَأَضَلَّ فِرْعَوْنُ قَوْمَهُۥ وَمَا هَدَىٰ
Transliteration wa-aḍalla fir'ʿawnu qawmahu wamā hadā
Kinyarwanda Kandi Farawo yayobeje abantu be (abaganisha mu buhakanyi), ndetse ntiyabayoboye (inzira y’ukuri).
Verse 80
يَـٰبَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ قَدْ أَنجَيْنَـٰكُم مِّنْ عَدُوِّكُمْ وَوَٰعَدْنَـٰكُمْ جَانِبَ ٱلطُّورِ ٱلْأَيْمَنَ وَنَزَّلْنَا عَلَيْكُمُ ٱلْمَنَّ وَٱلسَّلْوَىٰ
Transliteration yābanī is'rāīla qad anjaynākum min ʿaduwwikum wawāʿadnākum jāniba l-ṭūri l-aymana wanazzalnā ʿalaykumu l-mana wal-salwā
Kinyarwanda Yemwe bene Isiraheli! Rwose twabakijije umwanzi wanyu (Farawo), tunabasezeranya (kugera amahoro) iruhande rw’iburyo ku musozi (wa Sinayi), nuko tunabamanurira (amafunguro ya) Manu na Saluwa,
Verse 81
كُلُوا۟ مِن طَيِّبَـٰتِ مَا رَزَقْنَـٰكُمْ وَلَا تَطْغَوْا۟ فِيهِ فَيَحِلَّ عَلَيْكُمْ غَضَبِى ۖ وَمَن يَحْلِلْ عَلَيْهِ غَضَبِى فَقَدْ هَوَىٰ
Transliteration kulū min ṭayyibāti mā razaqnākum walā taṭghaw fīhi fayaḥilla ʿalaykum ghaḍabī waman yaḥlil ʿalayhi ghaḍabī faqad hawā
Kinyarwanda (Tugira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye kandi ntimuzarengere, mutazavaho mugerwaho n’uburakari bwanjye, kuko rwose ugezweho n’uburakari bwanjye aba yoramye.”
Verse 82
وَإِنِّى لَغَفَّارٌ لِّمَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَـٰلِحًا ثُمَّ ٱهْتَدَىٰ
Transliteration wa-innī laghaffārun liman tāba waāmana waʿamila ṣāliḥan thumma ih'tadā
Kinyarwanda “Kandi mu by’ukuri mbabarira uwicujije, akemera, agakora ibikorwa byiza, hanyuma akayoboka (inzira igororotse).”
Verse 83
۞ وَمَآ أَعْجَلَكَ عَن قَوْمِكَ يَـٰمُوسَىٰ
Transliteration wamā aʿjalaka ʿan qawmika yāmūsā
Kinyarwanda (Allah abwira Musa ati) “Yewe Musa! Ni iki cyatumye wihuta ugasiga abantu bawe?”
Verse 84
قَالَ هُمْ أُو۟لَآءِ عَلَىٰٓ أَثَرِى وَعَجِلْتُ إِلَيْكَ رَبِّ لِتَرْضَىٰ
Transliteration qāla hum ulāi ʿalā atharī waʿajil'tu ilayka rabbi litarḍā
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Bari inyuma yanjye barankurikiye; nihutiye kugusanga Nyagasani, kugira ngo wishime.”
Verse 85
قَالَ فَإِنَّا قَدْ فَتَنَّا قَوْمَكَ مِنۢ بَعْدِكَ وَأَضَلَّهُمُ ٱلسَّامِرِىُّ
Transliteration qāla fa-innā qad fatannā qawmaka min baʿdika wa-aḍallahumu l-sāmiriyu
Kinyarwanda (Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri abantu bawe twabahaye ikigeragezo nyuma y’uko ugiye, nuko Samiriyu arabayobya )abashishikariza kugaragira akamasa).”
Verse 86
فَرَجَعَ مُوسَىٰٓ إِلَىٰ قَوْمِهِۦ غَضْبَـٰنَ أَسِفًا ۚ قَالَ يَـٰقَوْمِ أَلَمْ يَعِدْكُمْ رَبُّكُمْ وَعْدًا حَسَنًا ۚ أَفَطَالَ عَلَيْكُمُ ٱلْعَهْدُ أَمْ أَرَدتُّمْ أَن يَحِلَّ عَلَيْكُمْ غَضَبٌ مِّن رَّبِّكُمْ فَأَخْلَفْتُم مَّوْعِدِى
Transliteration farajaʿa mūsā ilā qawmihi ghaḍbāna asifan qāla yāqawmi alam yaʿid'kum rabbukum waʿdan ḥasanan afaṭāla ʿalaykumu l-ʿahdu am aradttum an yaḥilla ʿalaykum ghaḍabun min rabbikum fa-akhlaftum mawʿidī
Kinyarwanda Nuko Musa agaruka mu bantu be arakaye kandi anababaye. Aravuga ati “Bantu banjye! Ese Nyagasani wanyu ntiyabahaye isezerano ryiza (ryo kubahishurira Tawurati)? Ese igihe cy’isezerano cyababanye kirekire (murarambirwa)? Cyangwa mwashatse ko uburakari bwa Nyagasani wanyu bubageraho, muca ukubiri n’isezerano ryanjye (muhitamo kugaragira akamasa muretse Allah)?”
Verse 87
قَالُوا۟ مَآ أَخْلَفْنَا مَوْعِدَكَ بِمَلْكِنَا وَلَـٰكِنَّا حُمِّلْنَآ أَوْزَارًا مِّن زِينَةِ ٱلْقَوْمِ فَقَذَفْنَـٰهَا فَكَذَٰلِكَ أَلْقَى ٱلسَّامِرِىُّ
Transliteration qālū mā akhlafnā mawʿidaka bimalkinā walākinnā ḥummil'nā awzāran min zīnati l-qawmi faqadhafnāhā fakadhālika alqā l-sāmiriyu
Kinyarwanda Baravuga bati “Ntitwaciye ukubiri n’isezerano ryawe ku bushake bwacu, ahubwo twikorejwe imitwaro y’imitako y’abantu (ba Farawo) nuko tuyijugunya (mu muriro) nk’uko Samiriyu yabigenje.”
Verse 88
فَأَخْرَجَ لَهُمْ عِجْلًا جَسَدًا لَّهُۥ خُوَارٌ فَقَالُوا۟ هَـٰذَآ إِلَـٰهُكُمْ وَإِلَـٰهُ مُوسَىٰ فَنَسِىَ
Transliteration fa-akhraja lahum ʿij'lan jasadan lahu khuwārun faqālū hādhā ilāhukum wa-ilāhu mūsā fanasiya
Kinyarwanda Nuko (muri ya mitako yajugunywe mu muriro, Samiriyu) ababumbiramo akamasa kameze nk’aho kabira, maze (bamwe muri bo) baravuga bati “Iyi ni yo mana yanyu, ikaba ari na yo mana ya Musa, uretse ko (Musa) yibagiwe (imana ye)!”
Verse 89
أَفَلَا يَرَوْنَ أَلَّا يَرْجِعُ إِلَيْهِمْ قَوْلًا وَلَا يَمْلِكُ لَهُمْ ضَرًّا وَلَا نَفْعًا
Transliteration afalā yarawna allā yarjiʿu ilayhim qawlan walā yamliku lahum ḍarran walā nafʿan
Kinyarwanda Ese ntibabona ko (ako kamasa bagize imana) katagira imvugo (n’imwe) kabasubiza, ndetse ko nta n’ubushobozi gafite bwo kugira icyo kabatwara cyangwa ngo kagire icyiza kabamarira?
Verse 90
وَلَقَدْ قَالَ لَهُمْ هَـٰرُونُ مِن قَبْلُ يَـٰقَوْمِ إِنَّمَا فُتِنتُم بِهِۦ ۖ وَإِنَّ رَبَّكُمُ ٱلرَّحْمَـٰنُ فَٱتَّبِعُونِى وَأَطِيعُوٓا۟ أَمْرِى
Transliteration walaqad qāla lahum hārūnu min qablu yāqawmi innamā futintum bihi wa-inna rabbakumu l-raḥmānu fa-ittabiʿūnī wa-aṭīʿū amrī
Kinyarwanda Kandi rwose Haruna yari yarabibabwiye na mbere, ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri mwaguye mu kigeragezo (cyo kugaragira akamasa), kandi mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni (Allah) Nyirimpuhwe; bityo nimunkurikire kandi mwumvire itegeko ryanjye.”
Verse 91
قَالُوا۟ لَن نَّبْرَحَ عَلَيْهِ عَـٰكِفِينَ حَتَّىٰ يَرْجِعَ إِلَيْنَا مُوسَىٰ
Transliteration qālū lan nabraḥa ʿalayhi ʿākifīna ḥattā yarjiʿa ilaynā mūsā
Kinyarwanda Baravuga bati “Ntituzigera tureka kugasenga (ako kamasa) kugeza igihe Musa azagarukira.”
Verse 92
قَالَ يَـٰهَـٰرُونُ مَا مَنَعَكَ إِذْ رَأَيْتَهُمْ ضَلُّوٓا۟
Transliteration qāla yāhārūnu mā manaʿaka idh ra-aytahum ḍallū
Kinyarwanda (Ubwo Musa yari agarutse) yaravuze ati “Yewe Haruna! Ubwo wabonaga bamaze kuyoba, ni iki cyakubujije,
Verse 93
أَلَّا تَتَّبِعَنِ ۖ أَفَعَصَيْتَ أَمْرِى
Transliteration allā tattabiʿani afaʿaṣayta amrī
Kinyarwanda Kunkurikira (kugira ngo uze ubimbwire)? Ese wigometse ku itegeko ryanjye?
Verse 94
قَالَ يَبْنَؤُمَّ لَا تَأْخُذْ بِلِحْيَتِى وَلَا بِرَأْسِىٓ ۖ إِنِّى خَشِيتُ أَن تَقُولَ فَرَّقْتَ بَيْنَ بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ وَلَمْ تَرْقُبْ قَوْلِى
Transliteration qāla yabna-umma lā takhudh biliḥ'yatī walā birasī innī khashītu an taqūla farraqta bayna banī is'rāīla walam tarqub qawlī
Kinyarwanda (Haruna) aravuga ati “Mwana wa mama! Winkurura ubwanwa unanjegeza umutwe! Mu by’ukuri natinye ko uzavuga ko natandukanyije bene Isiraheli, nkaba ntaranubahirije imvugo yawe.”
Verse 95
قَالَ فَمَا خَطْبُكَ يَـٰسَـٰمِرِىُّ
Transliteration qāla famā khaṭbuka yāsāmiriyyu
Kinyarwanda (Musa) aravuga ati “Wabitewe ni iki, yewe Samiriyu?”
Verse 96
قَالَ بَصُرْتُ بِمَا لَمْ يَبْصُرُوا۟ بِهِۦ فَقَبَضْتُ قَبْضَةً مِّنْ أَثَرِ ٱلرَّسُولِ فَنَبَذْتُهَا وَكَذَٰلِكَ سَوَّلَتْ لِى نَفْسِى
Transliteration qāla baṣur'tu bimā lam yabṣurū bihi faqabaḍtu qabḍatan min athari l-rasūli fanabadhtuhā wakadhālika sawwalat lī nafsī
Kinyarwanda (Samiriyu) aravuga ati “Nabonye ibyo batabashije kubona, nuko mfata mu kiganza igitaka cy’aho (ifarasi ya Malayika Gaburiheli) yakandagiye nkinaga (mu muriro). Uko ni ko nibwiye.”
Verse 97
قَالَ فَٱذْهَبْ فَإِنَّ لَكَ فِى ٱلْحَيَوٰةِ أَن تَقُولَ لَا مِسَاسَ ۖ وَإِنَّ لَكَ مَوْعِدًا لَّن تُخْلَفَهُۥ ۖ وَٱنظُرْ إِلَىٰٓ إِلَـٰهِكَ ٱلَّذِى ظَلْتَ عَلَيْهِ عَاكِفًا ۖ لَّنُحَرِّقَنَّهُۥ ثُمَّ لَنَنسِفَنَّهُۥ فِى ٱلْيَمِّ نَسْفًا
Transliteration qāla fa-idh'hab fa-inna laka fī l-ḥayati an taqūla lā misāsa wa-inna laka mawʿidan lan tukh'lafahu wa-unẓur ilā ilāhika alladhī ẓalta ʿalayhi ʿākifan lanuḥarriqannahu thumma lanansifannahu fī l-yami nasfan
Kinyarwanda Musa aravuga ati “Hoshi genda! Kandi igihano cyawe mu buzima, kizaba kubaho uvuga uti “Ntunkoreho (uzabaho uri igicibwa)! Kandi ufite n’isezerano (ryo guhanwa) utazagira aho uhungira. Ikindi kandi reba iki kigirwamana cyawe wahoraga usenga, turagitwika nta kabuza, maze tunyanyagize ivu ryacyo mu nyanja.”
Verse 98
إِنَّمَآ إِلَـٰهُكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِى لَآ إِلَـٰهَ إِلَّا هُوَ ۚ وَسِعَ كُلَّ شَىْءٍ عِلْمًا
Transliteration innamā ilāhukumu l-lahu alladhī lā ilāha illā huwa wasiʿa kulla shayin ʿil'man
Kinyarwanda Rwose (mwa bantu mwe) Imana yanyu ni Allah wenyine. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Azi buri kintu cyose.
Verse 99
كَذَٰلِكَ نَقُصُّ عَلَيْكَ مِنْ أَنۢبَآءِ مَا قَدْ سَبَقَ ۚ وَقَدْ ءَاتَيْنَـٰكَ مِن لَّدُنَّا ذِكْرًا
Transliteration kadhālika naquṣṣu ʿalayka min anbāi mā qad sabaqa waqad ātaynāka min ladunnā dhik'ran
Kinyarwanda Nguko uko tukubarira inkuru z’ibyabayeho mbere yawe (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu).
Verse 100
مَّنْ أَعْرَضَ عَنْهُ فَإِنَّهُۥ يَحْمِلُ يَوْمَ ٱلْقِيَـٰمَةِ وِزْرًا
Transliteration man aʿraḍa ʿanhu fa-innahu yaḥmilu yawma l-qiyāmati wiz'ran
Kinyarwanda Uzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka,
Verse 101
خَـٰلِدِينَ فِيهِ ۖ وَسَآءَ لَهُمْ يَوْمَ ٱلْقِيَـٰمَةِ حِمْلًا
Transliteration khālidīna fīhi wasāa lahum yawma l-qiyāmati ḥim'lan
Kinyarwanda Bazabana na wo ubuziraherezo, kandi uzaba ari wo mutwaro mubi kuri bo ku munsi w’imperuka.
Verse 102
يَوْمَ يُنفَخُ فِى ٱلصُّورِ ۚ وَنَحْشُرُ ٱلْمُجْرِمِينَ يَوْمَئِذٍ زُرْقًا
Transliteration yawma yunfakhu fī l-ṣūri wanaḥshuru l-muj'rimīna yawma-idhin zur'qan
Kinyarwanda Umunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije).
Verse 103
يَتَخَـٰفَتُونَ بَيْنَهُمْ إِن لَّبِثْتُمْ إِلَّا عَشْرًا
Transliteration yatakhāfatūna baynahum in labith'tum illā ʿashran
Kinyarwanda Bazaba bongorerana hagati yabo bagira bati “Ku isi mwahamaze (iminsi) icumi gusa.”
Verse 104
نَّحْنُ أَعْلَمُ بِمَا يَقُولُونَ إِذْ يَقُولُ أَمْثَلُهُمْ طَرِيقَةً إِن لَّبِثْتُمْ إِلَّا يَوْمًا
Transliteration naḥnu aʿlamu bimā yaqūlūna idh yaqūlu amthaluhum ṭarīqatan in labith'tum illā yawman
Kinyarwanda (Allah azavuga ati) “Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati “(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe.”
Verse 105
وَيَسْـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلْجِبَالِ فَقُلْ يَنسِفُهَا رَبِّى نَسْفًا
Transliteration wayasalūnaka ʿani l-jibāli faqul yansifuhā rabbī nasfan
Kinyarwanda Baranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti “Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka.”
Verse 106
فَيَذَرُهَا قَاعًا صَفْصَفًا
Transliteration fayadharuhā qāʿan ṣafṣafan
Kinyarwanda Nuko (isi) ayisige ari ikibaya kiringaniye (kitagira ikimera),
Verse 107
لَّا تَرَىٰ فِيهَا عِوَجًا وَلَآ أَمْتًا
Transliteration lā tarā fīhā ʿiwajan walā amtan
Kinyarwanda Utabonaho ikoni cyangwa ahegutse n’ahacuramye.
Verse 108
يَوْمَئِذٍ يَتَّبِعُونَ ٱلدَّاعِىَ لَا عِوَجَ لَهُۥ ۖ وَخَشَعَتِ ٱلْأَصْوَاتُ لِلرَّحْمَـٰنِ فَلَا تَسْمَعُ إِلَّا هَمْسًا
Transliteration yawma-idhin yattabiʿūna l-dāʿiya lā ʿiwaja lahu wakhashaʿati l-aṣwātu lilrraḥmāni falā tasmaʿu illā hamsan
Kinyarwanda Kuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije na we. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumva uretse kongorerana.
Verse 109
يَوْمَئِذٍ لَّا تَنفَعُ ٱلشَّفَـٰعَةُ إِلَّا مَنْ أَذِنَ لَهُ ٱلرَّحْمَـٰنُ وَرَضِىَ لَهُۥ قَوْلًا
Transliteration yawma-idhin lā tanfaʿu l-shafāʿatu illā man adhina lahu l-raḥmānu waraḍiya lahu qawlan
Kinyarwanda Kuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga.
Verse 110
يَعْلَمُ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُمْ وَلَا يُحِيطُونَ بِهِۦ عِلْمًا
Transliteration yaʿlamu mā bayna aydīhim wamā khalfahum walā yuḥīṭūna bihi ʿil'man
Kinyarwanda (Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese.
Verse 111
۞ وَعَنَتِ ٱلْوُجُوهُ لِلْحَىِّ ٱلْقَيُّومِ ۖ وَقَدْ خَابَ مَنْ حَمَلَ ظُلْمًا
Transliteration waʿanati l-wujūhu lil'ḥayyi l-qayūmi waqad khāba man ḥamala ẓul'man
Kinyarwanda Kandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizaba ziri mu kaga.
Verse 112
وَمَن يَعْمَلْ مِنَ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَلَا يَخَافُ ظُلْمًا وَلَا هَضْمًا
Transliteration waman yaʿmal mina l-ṣāliḥāti wahuwa mu'minun falā yakhāfu ẓul'man walā haḍman
Kinyarwanda N’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze).
Verse 113
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلْنَـٰهُ قُرْءَانًا عَرَبِيًّا وَصَرَّفْنَا فِيهِ مِنَ ٱلْوَعِيدِ لَعَلَّهُمْ يَتَّقُونَ أَوْ يُحْدِثُ لَهُمْ ذِكْرًا
Transliteration wakadhālika anzalnāhu qur'ānan ʿarabiyyan waṣarrafnā fīhi mina l-waʿīdi laʿallahum yattaqūna aw yuḥ'dithu lahum dhik'ran
Kinyarwanda Uko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho kugandukira (Allah) cyangwa bibahe kwibuka.
Verse 114
فَتَعَـٰلَى ٱللَّهُ ٱلْمَلِكُ ٱلْحَقُّ ۗ وَلَا تَعْجَلْ بِٱلْقُرْءَانِ مِن قَبْلِ أَن يُقْضَىٰٓ إِلَيْكَ وَحْيُهُۥ ۖ وَقُل رَّبِّ زِدْنِى عِلْمًا
Transliteration fataʿālā l-lahu l-maliku l-ḥaqu walā taʿjal bil-qur'āni min qabli an yuq'ḍā ilayka waḥyuhu waqul rabbi zid'nī ʿil'man
Kinyarwanda Ku bw’ibyo, uri hejuru ya byose ni Allah, ubutungane ni ubwe, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’an mbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi.”
Verse 115
وَلَقَدْ عَهِدْنَآ إِلَىٰٓ ءَادَمَ مِن قَبْلُ فَنَسِىَ وَلَمْ نَجِدْ لَهُۥ عَزْمًا
Transliteration walaqad ʿahid'nā ilā ādama min qablu fanasiya walam najid lahu ʿazman
Kinyarwanda Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), ntitwigeze tumusangana ukutagamburuzwa.
Verse 116
وَإِذْ قُلْنَا لِلْمَلَـٰٓئِكَةِ ٱسْجُدُوا۟ لِـَٔادَمَ فَسَجَدُوٓا۟ إِلَّآ إِبْلِيسَ أَبَىٰ
Transliteration wa-idh qul'nā lil'malāikati us'judū liādama fasajadū illā ib'līsa abā
Kinyarwanda Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Mwubamire Adamu!” Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze.
Verse 117
فَقُلْنَا يَـٰٓـَٔادَمُ إِنَّ هَـٰذَا عَدُوٌّ لَّكَ وَلِزَوْجِكَ فَلَا يُخْرِجَنَّكُمَا مِنَ ٱلْجَنَّةِ فَتَشْقَىٰٓ
Transliteration faqul'nā yāādamu inna hādhā ʿaduwwun laka walizawjika falā yukh'rijannakumā mina l-janati fatashqā
Kinyarwanda Nuko turavuga tuti “Yewe Adamu! Mu by’ukuri uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa.”
Verse 118
إِنَّ لَكَ أَلَّا تَجُوعَ فِيهَا وَلَا تَعْرَىٰ
Transliteration inna laka allā tajūʿa fīhā walā taʿrā
Kinyarwanda Mu by’ukuri nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara.
Verse 119
وَأَنَّكَ لَا تَظْمَؤُا۟ فِيهَا وَلَا تَضْحَىٰ
Transliteration wa-annaka lā taẓma-u fīhā walā taḍḥā
Kinyarwanda Kandi nta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba.
Verse 120
فَوَسْوَسَ إِلَيْهِ ٱلشَّيْطَـٰنُ قَالَ يَـٰٓـَٔادَمُ هَلْ أَدُلُّكَ عَلَىٰ شَجَرَةِ ٱلْخُلْدِ وَمُلْكٍ لَّا يَبْلَىٰ
Transliteration fawaswasa ilayhi l-shayṭānu qāla yāādamu hal adulluka ʿalā shajarati l-khul'di wamul'kin lā yablā
Kinyarwanda Nuko Shitani imwoshya igira iti “Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti waryaho ukazabaho iteka ndetse ukazanagira ubwami budashira?”
Verse 121
فَأَكَلَا مِنْهَا فَبَدَتْ لَهُمَا سَوْءَٰتُهُمَا وَطَفِقَا يَخْصِفَانِ عَلَيْهِمَا مِن وَرَقِ ٱلْجَنَّةِ ۚ وَعَصَىٰٓ ءَادَمُ رَبَّهُۥ فَغَوَىٰ
Transliteration fa-akalā min'hā fabadat lahumā sawātuhumā waṭafiqā yakhṣifāni ʿalayhimā min waraqi l-janati waʿaṣā ādamu rabbahu faghawā
Kinyarwanda Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo burabagaragarira, bityo batangira kubutwikiriza amababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba acumuye kuri Nyagasani we, maze arayoba.
Verse 122
ثُمَّ ٱجْتَبَـٰهُ رَبُّهُۥ فَتَابَ عَلَيْهِ وَهَدَىٰ
Transliteration thumma ij'tabāhu rabbuhu fatāba ʿalayhi wahadā
Kinyarwanda Hanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora.
Verse 123
قَالَ ٱهْبِطَا مِنْهَا جَمِيعًۢا ۖ بَعْضُكُمْ لِبَعْضٍ عَدُوٌّ ۖ فَإِمَّا يَأْتِيَنَّكُم مِّنِّى هُدًى فَمَنِ ٱتَّبَعَ هُدَاىَ فَلَا يَضِلُّ وَلَا يَشْقَىٰ
Transliteration qāla ih'biṭā min'hā jamīʿan baʿḍukum libaʿḍin ʿaduwwun fa-immā yatiyannakum minnī hudan famani ittabaʿa hudāya falā yaḍillu walā yashqā
Kinyarwanda (Allah) aravuga ati “Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe muri mwe ari abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wabo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe.”
Verse 124
وَمَنْ أَعْرَضَ عَن ذِكْرِى فَإِنَّ لَهُۥ مَعِيشَةً ضَنكًا وَنَحْشُرُهُۥ يَوْمَ ٱلْقِيَـٰمَةِ أَعْمَىٰ
Transliteration waman aʿraḍa ʿan dhik'rī fa-inna lahu maʿīshatan ḍankan wanaḥshuruhu yawma l-qiyāmati aʿmā
Kinyarwanda Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri azagira ubuzima bw’inzitane ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi.”
Verse 125
قَالَ رَبِّ لِمَ حَشَرْتَنِىٓ أَعْمَىٰ وَقَدْ كُنتُ بَصِيرًا
Transliteration qāla rabbi lima ḥashartanī aʿmā waqad kuntu baṣīran
Kinyarwanda Azavuga ati “Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga?”
Verse 126
قَالَ كَذَٰلِكَ أَتَتْكَ ءَايَـٰتُنَا فَنَسِيتَهَا ۖ وَكَذَٰلِكَ ٱلْيَوْمَ تُنسَىٰ
Transliteration qāla kadhālika atatka āyātunā fanasītahā wakadhālika l-yawma tunsā
Kinyarwanda (Allah) azavuga ati “Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; none nawe uyu munsi uribagiranye.
Verse 127
وَكَذَٰلِكَ نَجْزِى مَنْ أَسْرَفَ وَلَمْ يُؤْمِنۢ بِـَٔايَـٰتِ رَبِّهِۦ ۚ وَلَعَذَابُ ٱلْـَٔاخِرَةِ أَشَدُّ وَأَبْقَىٰٓ
Transliteration wakadhālika najzī man asrafa walam yu'min biāyāti rabbihi walaʿadhābu l-ākhirati ashaddu wa-abqā
Kinyarwanda Uko ni na ko duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperuka ni byo bikaze ndetse bizahoraho.
Verse 128
أَفَلَمْ يَهْدِ لَهُمْ كَمْ أَهْلَكْنَا قَبْلَهُم مِّنَ ٱلْقُرُونِ يَمْشُونَ فِى مَسَـٰكِنِهِمْ ۗ إِنَّ فِى ذَٰلِكَ لَـَٔايَـٰتٍ لِّأُو۟لِى ٱلنُّهَىٰ
Transliteration afalam yahdi lahum kam ahlaknā qablahum mina l-qurūni yamshūna fī masākinihim inna fī dhālika laāyātin li-ulī l-nuhā
Kinyarwanda Ese kuba twaroretse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo ntibibaha kuyoboka? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.”
Verse 129
وَلَوْلَا كَلِمَةٌ سَبَقَتْ مِن رَّبِّكَ لَكَانَ لِزَامًا وَأَجَلٌ مُّسَمًّى
Transliteration walawlā kalimatun sabaqat min rabbika lakāna lizāman wa-ajalun musamman
Kinyarwanda Kandi iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi).
Verse 130
فَٱصْبِرْ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ قَبْلَ طُلُوعِ ٱلشَّمْسِ وَقَبْلَ غُرُوبِهَا ۖ وَمِنْ ءَانَآئِ ٱلَّيْلِ فَسَبِّحْ وَأَطْرَافَ ٱلنَّهَارِ لَعَلَّكَ تَرْضَىٰ
Transliteration fa-iṣ'bir ʿalā mā yaqūlūna wasabbiḥ biḥamdi rabbika qabla ṭulūʿi l-shamsi waqabla ghurūbihā wamin ānāi al-layli fasabbiḥ wa-aṭrāfa l-nahāri laʿallaka tarḍā
Kinyarwanda Bityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unamutagatifuza umukuza mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani).
Verse 131
وَلَا تَمُدَّنَّ عَيْنَيْكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعْنَا بِهِۦٓ أَزْوَٰجًا مِّنْهُمْ زَهْرَةَ ٱلْحَيَوٰةِ ٱلدُّنْيَا لِنَفْتِنَهُمْ فِيهِ ۚ وَرِزْقُ رَبِّكَ خَيْرٌ وَأَبْقَىٰ
Transliteration walā tamuddanna ʿaynayka ilā mā mattaʿnā bihi azwājan min'hum zahrata l-ḥayati l-dun'yā linaftinahum fīhi wariz'qu rabbika khayrun wa-abqā
Kinyarwanda Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) kugira ngo bishimishe, (kuko) ari imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororano Nyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho.
Verse 132
وَأْمُرْ أَهْلَكَ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱصْطَبِرْ عَلَيْهَا ۖ لَا نَسْـَٔلُكَ رِزْقًا ۖ نَّحْنُ نَرْزُقُكَ ۗ وَٱلْعَـٰقِبَةُ لِلتَّقْوَىٰ
Transliteration wamur ahlaka bil-ṣalati wa-iṣ'ṭabir ʿalayhā lā nasaluka riz'qan naḥnu narzuquka wal-ʿāqibatu lilttaqwā
Kinyarwanda Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gusali ndetse unabihozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah).
Verse 133
وَقَالُوا۟ لَوْلَا يَأْتِينَا بِـَٔايَةٍ مِّن رَّبِّهِۦٓ ۚ أَوَلَمْ تَأْتِهِم بَيِّنَةُ مَا فِى ٱلصُّحُفِ ٱلْأُولَىٰ
Transliteration waqālū lawlā yatīnā biāyatin min rabbihi awalam tatihim bayyinatu mā fī l-ṣuḥufi l-ūlā
Kinyarwanda (Abahakanye) baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje?
Verse 134
وَلَوْ أَنَّآ أَهْلَكْنَـٰهُم بِعَذَابٍ مِّن قَبْلِهِۦ لَقَالُوا۟ رَبَّنَا لَوْلَآ أَرْسَلْتَ إِلَيْنَا رَسُولًا فَنَتَّبِعَ ءَايَـٰتِكَ مِن قَبْلِ أَن نَّذِلَّ وَنَخْزَىٰ
Transliteration walaw annā ahlaknāhum biʿadhābin min qablihi laqālū rabbanā lawlā arsalta ilaynā rasūlan fanattabiʿa āyātika min qabli an nadhilla wanakhzā
Kinyarwanda N’iyo tuza kubarimbuza ibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri bari kuvuga bati “Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe.”
Verse 135
قُلْ كُلٌّ مُّتَرَبِّصٌ فَتَرَبَّصُوا۟ ۖ فَسَتَعْلَمُونَ مَنْ أَصْحَـٰبُ ٱلصِّرَٰطِ ٱلسَّوِىِّ وَمَنِ ٱهْتَدَىٰ
Transliteration qul kullun mutarabbiṣun fatarabbaṣū fasataʿlamūna man aṣḥābu l-ṣirāṭi l-sawiyi wamani ih'tadā
Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse.”
Read Surah Taha in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.