Surah At-Talaq in Kinyarwanda: translation and audio
Surah 65 · الطلاق · The Divorce · 12 verses
Surah At-Talaq verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah At-Talaq word by word in English.
Verse 1
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِىُّ إِذَا طَلَّقْتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَطَلِّقُوهُنَّ لِعِدَّتِهِنَّ وَأَحْصُوا۟ ٱلْعِدَّةَ ۖ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ رَبَّكُمْ ۖ لَا تُخْرِجُوهُنَّ مِنۢ بُيُوتِهِنَّ وَلَا يَخْرُجْنَ إِلَّآ أَن يَأْتِينَ بِفَـٰحِشَةٍ مُّبَيِّنَةٍ ۚ وَتِلْكَ حُدُودُ ٱللَّهِ ۚ وَمَن يَتَعَدَّ حُدُودَ ٱللَّهِ فَقَدْ ظَلَمَ نَفْسَهُۥ ۚ لَا تَدْرِى لَعَلَّ ٱللَّهَ يُحْدِثُ بَعْدَ ذَٰلِكَ أَمْرًا
Transliteration yāayyuhā l-nabiyu idhā ṭallaqtumu l-nisāa faṭalliqūhunna liʿiddatihinna wa-aḥṣū l-ʿidata wa-ittaqū l-laha rabbakum lā tukh'rijūhunna min buyūtihinna walā yakhruj'na illā an yatīna bifāḥishatin mubayyinatin watil'ka ḥudūdu l-lahi waman yataʿadda ḥudūda l-lahi faqad ẓalama nafsahu lā tadrī laʿalla l-laha yuḥ'dithu baʿda dhālika amran
Kinyarwanda Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda), ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha cy’urukozasoni gifitiwe gihamya (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana).
Verse 2
فَإِذَا بَلَغْنَ أَجَلَهُنَّ فَأَمْسِكُوهُنَّ بِمَعْرُوفٍ أَوْ فَارِقُوهُنَّ بِمَعْرُوفٍ وَأَشْهِدُوا۟ ذَوَىْ عَدْلٍ مِّنكُمْ وَأَقِيمُوا۟ ٱلشَّهَـٰدَةَ لِلَّهِ ۚ ذَٰلِكُمْ يُوعَظُ بِهِۦ مَن كَانَ يُؤْمِنُ بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ ۚ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يَجْعَل لَّهُۥ مَخْرَجًا
Transliteration fa-idhā balaghna ajalahunna fa-amsikūhunna bimaʿrūfin aw fāriqūhunna bimaʿrūfin wa-ashhidū dhaway ʿadlin minkum wa-aqīmū l-shahādata lillahi dhālikum yūʿaẓu bihi man kāna yu'minu bil-lahi wal-yawmi l-ākhiri waman yattaqi l-laha yajʿal lahu makhrajan
Kinyarwanda Nibageza igihe cyabo, mushobora kugumana na bo ku neza cyangwa mugatandukana na bo ku neza. (Igihe mwahisemo kugumana cyangwa gutandukana na bo) mujye mubishakira abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe. Kandi (mwe batangabuhamya) mujye mutanga ubuhamya kubera Allah. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi ugandukira Allah, amucira icyanzu,
Verse 3
وَيَرْزُقْهُ مِنْ حَيْثُ لَا يَحْتَسِبُ ۚ وَمَن يَتَوَكَّلْ عَلَى ٱللَّهِ فَهُوَ حَسْبُهُۥٓ ۚ إِنَّ ٱللَّهَ بَـٰلِغُ أَمْرِهِۦ ۚ قَدْ جَعَلَ ٱللَّهُ لِكُلِّ شَىْءٍ قَدْرًا
Transliteration wayarzuq'hu min ḥaythu lā yaḥtasibu waman yatawakkal ʿalā l-lahi fahuwa ḥasbuhu inna l-laha bālighu amrihi qad jaʿala l-lahu likulli shayin qadran
Kinyarwanda Akanamuha amafunguro mu buryo atakekaga. Kandi uwiringira Allah, aramuhagije. Mu by’ukuri Allah azasohoza umugambi we. Kandi buri kintu Allah yagishyiriyeho igeno (ryacyo).
Verse 4
وَٱلَّـٰٓـِٔى يَئِسْنَ مِنَ ٱلْمَحِيضِ مِن نِّسَآئِكُمْ إِنِ ٱرْتَبْتُمْ فَعِدَّتُهُنَّ ثَلَـٰثَةُ أَشْهُرٍ وَٱلَّـٰٓـِٔى لَمْ يَحِضْنَ ۚ وَأُو۟لَـٰتُ ٱلْأَحْمَالِ أَجَلُهُنَّ أَن يَضَعْنَ حَمْلَهُنَّ ۚ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يَجْعَل لَّهُۥ مِنْ أَمْرِهِۦ يُسْرًا
Transliteration wa-allāī ya-is'na mina l-maḥīḍi min nisāikum ini ir'tabtum faʿiddatuhunna thalāthatu ashhurin wa-allāī lam yaḥiḍ'na wa-ulātu l-aḥmāli ajaluhunna an yaḍaʿna ḥamlahunna waman yattaqi l-laha yajʿal lahu min amrihi yus'ran
Kinyarwanda Na ba bandi batakijya imugongo (bacuze) mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na ba bandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu). Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe cyabo bagombaga gutegereza (bakiri mu ngo zabo) kugeza babyaye. Kandi ugandukira Allah, amworohereza ibye.
Verse 5
ذَٰلِكَ أَمْرُ ٱللَّهِ أَنزَلَهُۥٓ إِلَيْكُمْ ۚ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يُكَفِّرْ عَنْهُ سَيِّـَٔاتِهِۦ وَيُعْظِمْ لَهُۥٓ أَجْرًا
Transliteration dhālika amru l-lahi anzalahu ilaykum waman yattaqi l-laha yukaffir ʿanhu sayyiātihi wayuʿ'ẓim lahu ajran
Kinyarwanda Iryo ni itegeko rya Allah yabahishuriye. Kandi ugandukira Allah, azamuhanaguraho ibyaha bye anamuhe ibihembo bihambaye.
Verse 6
أَسْكِنُوهُنَّ مِنْ حَيْثُ سَكَنتُم مِّن وُجْدِكُمْ وَلَا تُضَآرُّوهُنَّ لِتُضَيِّقُوا۟ عَلَيْهِنَّ ۚ وَإِن كُنَّ أُو۟لَـٰتِ حَمْلٍ فَأَنفِقُوا۟ عَلَيْهِنَّ حَتَّىٰ يَضَعْنَ حَمْلَهُنَّ ۚ فَإِنْ أَرْضَعْنَ لَكُمْ فَـَٔاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ ۖ وَأْتَمِرُوا۟ بَيْنَكُم بِمَعْرُوفٍ ۖ وَإِن تَعَاسَرْتُمْ فَسَتُرْضِعُ لَهُۥٓ أُخْرَىٰ
Transliteration askinūhunna min ḥaythu sakantum min wuj'dikum walā tuḍārrūhunna lituḍayyiqū ʿalayhinna wa-in kunna ulāti ḥamlin fa-anfiqū ʿalayhinna ḥattā yaḍaʿna ḥamlahunna fa-in arḍaʿna lakum faātūhunna ujūrahunna watamirū baynakum bimaʿrūfin wa-in taʿāsartum fasatur'ḍiʿu lahu ukh'rā
Kinyarwanda (Abo bagore bategereje igihe cyabo cya Eda) mujye mubarekera aho mutuye bijyanye n’ubushobozi bwanyu. Ntimukanabatoteze mugamije kubabuza amahwemo (kugira ngo babavire mu ngo). Nibaba batwite, mujye mubaha ibibatunga kugeza babyaye. Nibabonkereza (bakabasaba igihembo) mujye mubaha ibihembo byabo, kandi mujye mubijyaho inama ku neza. Ariko nimutumvikana, undi (mugore) yamumwonkereza.
Verse 7
لِيُنفِقْ ذُو سَعَةٍ مِّن سَعَتِهِۦ ۖ وَمَن قُدِرَ عَلَيْهِ رِزْقُهُۥ فَلْيُنفِقْ مِمَّآ ءَاتَىٰهُ ٱللَّهُ ۚ لَا يُكَلِّفُ ٱللَّهُ نَفْسًا إِلَّا مَآ ءَاتَىٰهَا ۚ سَيَجْعَلُ ٱللَّهُ بَعْدَ عُسْرٍ يُسْرًا
Transliteration liyunfiq dhū saʿatin min saʿatihi waman qudira ʿalayhi riz'quhu falyunfiq mimmā ātāhu l-lahu lā yukallifu l-lahu nafsan illā mā ātāhā sayajʿalu l-lahu baʿda ʿus'rin yus'ran
Kinyarwanda (Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe). Allah ntategeka umuntu gukora ibirenze ubushobozi yamuhaye. Rwose nyuma y’ibihe bikomeye, Allah aroroshya (nyuma y’ubukene azana ubukire).
Verse 8
وَكَأَيِّن مِّن قَرْيَةٍ عَتَتْ عَنْ أَمْرِ رَبِّهَا وَرُسُلِهِۦ فَحَاسَبْنَـٰهَا حِسَابًا شَدِيدًا وَعَذَّبْنَـٰهَا عَذَابًا نُّكْرًا
Transliteration waka-ayyin min qaryatin ʿatat ʿan amri rabbihā warusulihi faḥāsabnāhā ḥisāban shadīdan waʿadhabnāhā ʿadhāban nuk'ran
Kinyarwanda Ese ni imidugudu ingahe yigometse ku itegeko rya Nyagasani wayo n’intumwa ze, nuko tukayiryoza mu buryo bukomeye ibyo yakoze, ndetse tukazanayihanisha ibihano bikaze (ku munsi w’imperuka)?
Verse 9
فَذَاقَتْ وَبَالَ أَمْرِهَا وَكَانَ عَـٰقِبَةُ أَمْرِهَا خُسْرًا
Transliteration fadhāqat wabāla amrihā wakāna ʿāqibatu amrihā khus'ran
Kinyarwanda Bityo, (iyo midugudu) yasogongeye ingaruka z’ibikorwa byayo, kandi iherezo ryayo ryabaye igihombo gikomeye,
Verse 10
أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمْ عَذَابًا شَدِيدًا ۖ فَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ يَـٰٓأُو۟لِى ٱلْأَلْبَـٰبِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ ۚ قَدْ أَنزَلَ ٱللَّهُ إِلَيْكُمْ ذِكْرًا
Transliteration aʿadda l-lahu lahum ʿadhāban shadīdan fa-ittaqū l-laha yāulī l-albābi alladhīna āmanū qad anzala l-lahu ilaykum dhik'ran
Kinyarwanda Allah yabateguriye ibihano bikaze. Ngaho nimugandukire Allah yemwe bantu mufite ubwenge mukaba mwaranemeye! Rwose Allah yabahishuriye urwibutso,
Verse 11
رَّسُولًا يَتْلُوا۟ عَلَيْكُمْ ءَايَـٰتِ ٱللَّهِ مُبَيِّنَـٰتٍ لِّيُخْرِجَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ مِنَ ٱلظُّلُمَـٰتِ إِلَى ٱلنُّورِ ۚ وَمَن يُؤْمِنۢ بِٱللَّهِ وَيَعْمَلْ صَـٰلِحًا يُدْخِلْهُ جَنَّـٰتٍ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَـٰرُ خَـٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًا ۖ قَدْ أَحْسَنَ ٱللَّهُ لَهُۥ رِزْقًا
Transliteration rasūlan yatlū ʿalaykum āyāti l-lahi mubayyinātin liyukh'rija alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti mina l-ẓulumāti ilā l-nūri waman yu'min bil-lahi wayaʿmal ṣāliḥan yud'khil'hu jannātin tajrī min taḥtihā l-anhāru khālidīna fīhā abadan qad aḥsana l-lahu lahu riz'qan
Kinyarwanda (Yanaboherereje) Intumwa ibasomera amagambo ya Allah (Qur’an) asobanutse, kugira ngo akure mu mwijima babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza anabaganishe ku rumuri. Bityo, uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, (Allah) azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Rwose Allah yamutunganyirije amafunguro (meza).
Verse 12
ٱللَّهُ ٱلَّذِى خَلَقَ سَبْعَ سَمَـٰوَٰتٍ وَمِنَ ٱلْأَرْضِ مِثْلَهُنَّ يَتَنَزَّلُ ٱلْأَمْرُ بَيْنَهُنَّ لِتَعْلَمُوٓا۟ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ وَأَنَّ ٱللَّهَ قَدْ أَحَاطَ بِكُلِّ شَىْءٍ عِلْمًۢا
Transliteration al-lahu alladhī khalaqa sabʿa samāwātin wamina l-arḍi mith'lahunna yatanazzalu l-amru baynahunna litaʿlamū anna l-laha ʿalā kulli shayin qadīrun wa-anna l-laha qad aḥāṭa bikulli shayin ʿil'man
Kinyarwanda Allah ni We waremye ibirere birindwi (anarema) isi (ndwi) nka byo. Itegeko rye rimanuka hagati yabyo (ibirere n’isi), kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu.
Read Surah At-Talaq in another language
- English (word by word)
- Albanian
- Amazigh
- Amharic
- Assamese
- Azerbaijani
- Bambara
- Bangla
- Bosnian
- Bulgarian
- Chechen
- Chinese
- Czech
- Dari
- Dhivehi
- Dutch
- Finnish
- French
- German
- Gujarati
- Hausa
- Hebrew
- Hindi
- Indonesian
- Italian
- Japanese
- Kannada
- Kazakh
- Khmer
- Korean
- Kurdish
- Luganda
- Malay
- Malayalam
- Maranao
- Marathi
- Nepali
- Norwegian
- Oromo
- Pashto
- Persian
- Polish
- Portuguese
- Romanian
- Russian
- Sindhi
- Sinhala
- Somali
- Spanish
- Swahili
- Swedish
- Tagalog
- Tajik
- Tamil
- Tatar
- Telugu
- Thai
- Turkish
- Ukrainian
- Urdu
- Uyghur
- Uzbek
- Vietnamese
- Yao
- Yoruba
All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.
Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.