MyDugsiStart learning

Surah Al-Mulk in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 67 · الملك · The Sovereignty · 30 verses

Surah Al-Mulk verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Mulk word by word in English.

Verse 1

تَبَـٰرَكَ ٱلَّذِى بِيَدِهِ ٱلْمُلْكُ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ

Transliteration tabāraka alladhī biyadihi l-mul'ku wahuwa ʿalā kulli shayin qadīrun

Kinyarwanda Ubutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose.

Verse 2

ٱلَّذِى خَلَقَ ٱلْمَوْتَ وَٱلْحَيَوٰةَ لِيَبْلُوَكُمْ أَيُّكُمْ أَحْسَنُ عَمَلًا ۚ وَهُوَ ٱلْعَزِيزُ ٱلْغَفُورُ

Transliteration alladhī khalaqa l-mawta wal-ḥayata liyabluwakum ayyukum aḥsanu ʿamalan wahuwa l-ʿazīzu l-ghafūru

Kinyarwanda Ni We waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze hanyuma amenye ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Ubabarira ibyaha.

Verse 3

ٱلَّذِى خَلَقَ سَبْعَ سَمَـٰوَٰتٍ طِبَاقًا ۖ مَّا تَرَىٰ فِى خَلْقِ ٱلرَّحْمَـٰنِ مِن تَفَـٰوُتٍ ۖ فَٱرْجِعِ ٱلْبَصَرَ هَلْ تَرَىٰ مِن فُطُورٍ

Transliteration alladhī khalaqa sabʿa samāwātin ṭibāqan mā tarā fī khalqi l-raḥmāni min tafāwutin fa-ir'jiʿi l-baṣara hal tarā min fuṭūrin

Kinyarwanda Ni We waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona ibidatunganye mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona?

Verse 4

ثُمَّ ٱرْجِعِ ٱلْبَصَرَ كَرَّتَيْنِ يَنقَلِبْ إِلَيْكَ ٱلْبَصَرُ خَاسِئًا وَهُوَ حَسِيرٌ

Transliteration thumma ir'jiʿi l-baṣara karratayni yanqalib ilayka l-baṣaru khāsi-an wahuwa ḥasīrun

Kinyarwanda Hanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege (kuko nta nenge yabonye).

Verse 5

وَلَقَدْ زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنْيَا بِمَصَـٰبِيحَ وَجَعَلْنَـٰهَا رُجُومًا لِّلشَّيَـٰطِينِ ۖ وَأَعْتَدْنَا لَهُمْ عَذَابَ ٱلسَّعِيرِ

Transliteration walaqad zayyannā l-samāa l-dun'yā bimaṣābīḥa wajaʿalnāhā rujūman lilshayāṭīni wa-aʿtadnā lahum ʿadhāba l-saʿīri

Kinyarwanda Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana.

Verse 6

وَلِلَّذِينَ كَفَرُوا۟ بِرَبِّهِمْ عَذَابُ جَهَنَّمَ ۖ وَبِئْسَ ٱلْمَصِيرُ

Transliteration walilladhīna kafarū birabbihim ʿadhābu jahannama wabi'sa l-maṣīru

Kinyarwanda Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi,

Verse 7

إِذَآ أُلْقُوا۟ فِيهَا سَمِعُوا۟ لَهَا شَهِيقًا وَهِىَ تَفُورُ

Transliteration idhā ul'qū fīhā samiʿū lahā shahīqan wahiya tafūru

Kinyarwanda Ubwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira,

Verse 8

تَكَادُ تَمَيَّزُ مِنَ ٱلْغَيْظِ ۖ كُلَّمَآ أُلْقِىَ فِيهَا فَوْجٌ سَأَلَهُمْ خَزَنَتُهَآ أَلَمْ يَأْتِكُمْ نَذِيرٌ

Transliteration takādu tamayyazu mina l-ghayẓi kullamā ul'qiya fīhā fawjun sa-alahum khazanatuhā alam yatikum nadhīrun

Kinyarwanda (Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati “Ese nta muburizi wabagezeho?”

Verse 9

قَالُوا۟ بَلَىٰ قَدْ جَآءَنَا نَذِيرٌ فَكَذَّبْنَا وَقُلْنَا مَا نَزَّلَ ٱللَّهُ مِن شَىْءٍ إِنْ أَنتُمْ إِلَّا فِى ضَلَـٰلٍ كَبِيرٍ

Transliteration qālū balā qad jāanā nadhīrun fakadhabnā waqul'nā mā nazzala l-lahu min shayin in antum illā fī ḍalālin kabīrin

Kinyarwanda Bazavuga bati “Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti “Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye.”

Verse 10

وَقَالُوا۟ لَوْ كُنَّا نَسْمَعُ أَوْ نَعْقِلُ مَا كُنَّا فِىٓ أَصْحَـٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Transliteration waqālū law kunnā nasmaʿu aw naʿqilu mā kunnā fī aṣḥābi l-saʿīri

Kinyarwanda Bazanavuga bati “Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana.”

Verse 11

فَٱعْتَرَفُوا۟ بِذَنۢبِهِمْ فَسُحْقًا لِّأَصْحَـٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Transliteration fa-iʿ'tarafū bidhanbihim fasuḥ'qan li-aṣḥābi l-saʿīri

Kinyarwanda Baziyemerera ibyaha byabo (ariko nta cyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana!

Verse 12

إِنَّ ٱلَّذِينَ يَخْشَوْنَ رَبَّهُم بِٱلْغَيْبِ لَهُم مَّغْفِرَةٌ وَأَجْرٌ كَبِيرٌ

Transliteration inna alladhīna yakhshawna rabbahum bil-ghaybi lahum maghfiratun wa-ajrun kabīrun

Kinyarwanda Mu by’ukuri abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje.

Verse 13

وَأَسِرُّوا۟ قَوْلَكُمْ أَوِ ٱجْهَرُوا۟ بِهِۦٓ ۖ إِنَّهُۥ عَلِيمٌۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Transliteration wa-asirrū qawlakum awi ij'harū bihi innahu ʿalīmun bidhāti l-ṣudūri

Kinyarwanda Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

Verse 14

أَلَا يَعْلَمُ مَنْ خَلَقَ وَهُوَ ٱللَّطِيفُ ٱلْخَبِيرُ

Transliteration alā yaʿlamu man khalaqa wahuwa l-laṭīfu l-khabīru

Kinyarwanda Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni We Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu).

Verse 15

هُوَ ٱلَّذِى جَعَلَ لَكُمُ ٱلْأَرْضَ ذَلُولًا فَٱمْشُوا۟ فِى مَنَاكِبِهَا وَكُلُوا۟ مِن رِّزْقِهِۦ ۖ وَإِلَيْهِ ٱلنُّشُورُ

Transliteration huwa alladhī jaʿala lakumu l-arḍa dhalūlan fa-im'shū fī manākibihā wakulū min riz'qihi wa-ilayhi l-nushūru

Kinyarwanda Ni We waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurwa mugana.

Verse 16

ءَأَمِنتُم مَّن فِى ٱلسَّمَآءِ أَن يَخْسِفَ بِكُمُ ٱلْأَرْضَ فَإِذَا هِىَ تَمُورُ

Transliteration a-amintum man fī l-samāi an yakhsifa bikumu l-arḍa fa-idhā hiya tamūru

Kinyarwanda Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru (Allah) atabarigitisha mu isi ikabamira? Dore izaba iri gutigita!

Verse 17

أَمْ أَمِنتُم مَّن فِى ٱلسَّمَآءِ أَن يُرْسِلَ عَلَيْكُمْ حَاصِبًا ۖ فَسَتَعْلَمُونَ كَيْفَ نَذِيرِ

Transliteration am amintum man fī l-samāi an yur'sila ʿalaykum ḥāṣiban fasataʿlamūna kayfa nadhīri

Kinyarwanda Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)!

Verse 18

وَلَقَدْ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَكَيْفَ كَانَ نَكِيرِ

Transliteration walaqad kadhaba alladhīna min qablihim fakayfa kāna nakīri

Kinyarwanda Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze!

Verse 19

أَوَلَمْ يَرَوْا۟ إِلَى ٱلطَّيْرِ فَوْقَهُمْ صَـٰٓفَّـٰتٍ وَيَقْبِضْنَ ۚ مَا يُمْسِكُهُنَّ إِلَّا ٱلرَّحْمَـٰنُ ۚ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَىْءٍۭ بَصِيرٌ

Transliteration awalam yaraw ilā l-ṭayri fawqahum ṣāffātin wayaqbiḍ'na mā yum'sikuhunna illā l-raḥmānu innahu bikulli shayin baṣīrun

Kinyarwanda Ese ntibabona inyoni hejuru yabo uko ziguruka zirambura amababa yazo zikanayahina? Ntawe uzifata (ngo zitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri ni Ubona buri kintu bihebuje.

Verse 20

أَمَّنْ هَـٰذَا ٱلَّذِى هُوَ جُندٌ لَّكُمْ يَنصُرُكُم مِّن دُونِ ٱلرَّحْمَـٰنِ ۚ إِنِ ٱلْكَـٰفِرُونَ إِلَّا فِى غُرُورٍ

Transliteration amman hādhā alladhī huwa jundun lakum yanṣurukum min dūni l-raḥmāni ini l-kāfirūna illā fī ghurūrin

Kinyarwanda Ahubwo se uwo ni nde wababera ingabo (mwa bahakanyi mwe) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya.

Verse 21

أَمَّنْ هَـٰذَا ٱلَّذِى يَرْزُقُكُمْ إِنْ أَمْسَكَ رِزْقَهُۥ ۚ بَل لَّجُّوا۟ فِى عُتُوٍّ وَنُفُورٍ

Transliteration amman hādhā alladhī yarzuqukum in amsaka riz'qahu bal lajjū fī ʿutuwwin wanufūrin

Kinyarwanda Cyangwa se uwo ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje gutsimbarara mu gasuzuguro no kwanga (ukuri).

Verse 22

أَفَمَن يَمْشِى مُكِبًّا عَلَىٰ وَجْهِهِۦٓ أَهْدَىٰٓ أَمَّن يَمْشِى سَوِيًّا عَلَىٰ صِرَٰطٍ مُّسْتَقِيمٍ

Transliteration afaman yamshī mukibban ʿalā wajhihi ahdā amman yamshī sawiyyan ʿalā ṣirāṭin mus'taqīmin

Kinyarwanda Ese wa wundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wa wundi ugenda yemye mu nzira igororotse?

Verse 23

قُلْ هُوَ ٱلَّذِىٓ أَنشَأَكُمْ وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمْعَ وَٱلْأَبْصَـٰرَ وَٱلْأَفْـِٔدَةَ ۖ قَلِيلًا مَّا تَشْكُرُونَ

Transliteration qul huwa alladhī ansha-akum wajaʿala lakumu l-samʿa wal-abṣāra wal-afidata qalīlan mā tashkurūna

Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Allah) ni We wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake!”

Verse 24

قُلْ هُوَ ٱلَّذِى ذَرَأَكُمْ فِى ٱلْأَرْضِ وَإِلَيْهِ تُحْشَرُونَ

Transliteration qul huwa alladhī dhara-akum fī l-arḍi wa-ilayhi tuḥ'sharūna

Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.”

Verse 25

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَـٰذَا ٱلْوَعْدُ إِن كُنتُمْ صَـٰدِقِينَ

Transliteration wayaqūlūna matā hādhā l-waʿdu in kuntum ṣādiqīna

Kinyarwanda Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”

Verse 26

قُلْ إِنَّمَا ٱلْعِلْمُ عِندَ ٱللَّهِ وَإِنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٌ مُّبِينٌ

Transliteration qul innamā l-ʿil'mu ʿinda l-lahi wa-innamā anā nadhīrun mubīnun

Kinyarwanda Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara.”

Verse 27

فَلَمَّا رَأَوْهُ زُلْفَةً سِيٓـَٔتْ وُجُوهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ وَقِيلَ هَـٰذَا ٱلَّذِى كُنتُم بِهِۦ تَدَّعُونَ

Transliteration falammā ra-awhu zul'fatan sīat wujūhu alladhīna kafarū waqīla hādhā alladhī kuntum bihi taddaʿūna

Kinyarwanda Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati “Ngibi ibyo mwajyaga musaba ko byihutishwa (ngaho byaje)!”

Verse 28

قُلْ أَرَءَيْتُمْ إِنْ أَهْلَكَنِىَ ٱللَّهُ وَمَن مَّعِىَ أَوْ رَحِمَنَا فَمَن يُجِيرُ ٱلْكَـٰفِرِينَ مِنْ عَذَابٍ أَلِيمٍ

Transliteration qul ara-aytum in ahlakaniya l-lahu waman maʿiya aw raḥimanā faman yujīru l-kāfirīna min ʿadhābin alīmin

Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse anyoretse njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe, ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza?”

Verse 29

قُلْ هُوَ ٱلرَّحْمَـٰنُ ءَامَنَّا بِهِۦ وَعَلَيْهِ تَوَكَّلْنَا ۖ فَسَتَعْلَمُونَ مَنْ هُوَ فِى ضَلَـٰلٍ مُّبِينٍ

Transliteration qul huwa l-raḥmānu āmannā bihi waʿalayhi tawakkalnā fasataʿlamūna man huwa fī ḍalālin mubīnin

Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na We twiringira. Vuba aha bidatinze muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera).”

Verse 30

قُلْ أَرَءَيْتُمْ إِنْ أَصْبَحَ مَآؤُكُمْ غَوْرًا فَمَن يَأْتِيكُم بِمَآءٍ مَّعِينٍۭ

Transliteration qul ara-aytum in aṣbaḥa māukum ghawran faman yatīkum bimāin maʿīnin

Kinyarwanda Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Amazi yanyu (mukoresha) aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba?”

Read Surah Al-Mulk in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.