MyDugsiStart learning

Surah Al-Buruj in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 85 · البروج · The Mansions of the Stars · 22 verses

Surah Al-Buruj verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Buruj word by word in English.

Verse 1

وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلْبُرُوجِ

Transliteration wal-samāi dhāti l-burūji

Kinyarwanda Ndahiye ikirere gifite inyenyeri nini nyinshi (zimurika nijoro),

Verse 2

وَٱلْيَوْمِ ٱلْمَوْعُودِ

Transliteration wal-yawmi l-mawʿūdi

Kinyarwanda N’umunsi w’isezerano (umunsi w’imperuka),

Verse 3

وَشَاهِدٍ وَمَشْهُودٍ

Transliteration washāhidin wamashhūdin

Kinyarwanda N’umunsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat).

Verse 4

قُتِلَ أَصْحَـٰبُ ٱلْأُخْدُودِ

Transliteration qutila aṣḥābu l-ukh'dūdi

Kinyarwanda Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe,

Verse 5

ٱلنَّارِ ذَاتِ ٱلْوَقُودِ

Transliteration al-nāri dhāti l-waqūdi

Kinyarwanda Ubwo bacanaga umuriro ugurumana cyane,

Verse 6

إِذْ هُمْ عَلَيْهَا قُعُودٌ

Transliteration idh hum ʿalayhā quʿūdun

Kinyarwanda Ubwo babaga bawicaye impande,

Verse 7

وَهُمْ عَلَىٰ مَا يَفْعَلُونَ بِٱلْمُؤْمِنِينَ شُهُودٌ

Transliteration wahum ʿalā mā yafʿalūna bil-mu'minīna shuhūdun

Kinyarwanda Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika).

Verse 8

وَمَا نَقَمُوا۟ مِنْهُمْ إِلَّآ أَن يُؤْمِنُوا۟ بِٱللَّهِ ٱلْعَزِيزِ ٱلْحَمِيدِ

Transliteration wamā naqamū min'hum illā an yu'minū bil-lahi l-ʿazīzi l-ḥamīdi

Kinyarwanda Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Ushimwa cyane,

Verse 9

ٱلَّذِى لَهُۥ مُلْكُ ٱلسَّمَـٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ ۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ شَهِيدٌ

Transliteration alladhī lahu mul'ku l-samāwāti wal-arḍi wal-lahu ʿalā kulli shayin shahīdun

Kinyarwanda Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu.

Verse 10

إِنَّ ٱلَّذِينَ فَتَنُوا۟ ٱلْمُؤْمِنِينَ وَٱلْمُؤْمِنَـٰتِ ثُمَّ لَمْ يَتُوبُوا۟ فَلَهُمْ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمْ عَذَابُ ٱلْحَرِيقِ

Transliteration inna alladhīna fatanū l-mu'minīna wal-mu'mināti thumma lam yatūbū falahum ʿadhābu jahannama walahum ʿadhābu l-ḥarīqi

Kinyarwanda Mu by’ukuri abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika.

Verse 11

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوا۟ وَعَمِلُوا۟ ٱلصَّـٰلِحَـٰتِ لَهُمْ جَنَّـٰتٌ تَجْرِى مِن تَحْتِهَا ٱلْأَنْهَـٰرُ ۚ ذَٰلِكَ ٱلْفَوْزُ ٱلْكَبِيرُ

Transliteration inna alladhīna āmanū waʿamilū l-ṣāliḥāti lahum jannātun tajrī min taḥtihā l-anhāru dhālika l-fawzu l-kabīru

Kinyarwanda Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje.

Verse 12

إِنَّ بَطْشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ

Transliteration inna baṭsha rabbika lashadīdun

Kinyarwanda Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze.

Verse 13

إِنَّهُۥ هُوَ يُبْدِئُ وَيُعِيدُ

Transliteration innahu huwa yub'di-u wayuʿīdu

Kinyarwanda Mu by’ukuri ni We waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na We uzabigarura (ku munsi w’imperuka).

Verse 14

وَهُوَ ٱلْغَفُورُ ٱلْوَدُودُ

Transliteration wahuwa l-ghafūru l-wadūdu

Kinyarwanda Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Umukunzi (w’abemeramana),

Verse 15

ذُو ٱلْعَرْشِ ٱلْمَجِيدُ

Transliteration dhū l-ʿarshi l-majīdu

Kinyarwanda Nyiri Ar’shi, Nyirikuzo,

Verse 16

فَعَّالٌ لِّمَا يُرِيدُ

Transliteration faʿʿālun limā yurīdu

Kinyarwanda Ukora ibyo ashaka akanabinoza.

Verse 17

هَلْ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلْجُنُودِ

Transliteration hal atāka ḥadīthu l-junūdi

Kinyarwanda Ese wamenye inkuru z’ingabo?

Verse 18

فِرْعَوْنَ وَثَمُودَ

Transliteration fir'ʿawna wathamūda

Kinyarwanda Za Farawo n’iz’aba Thamudu?

Verse 19

بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ فِى تَكْذِيبٍ

Transliteration bali alladhīna kafarū fī takdhībin

Kinyarwanda Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri).

Verse 20

وَٱللَّهُ مِن وَرَآئِهِم مُّحِيطٌۢ

Transliteration wal-lahu min warāihim muḥīṭun

Kinyarwanda Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira).

Verse 21

بَلْ هُوَ قُرْءَانٌ مَّجِيدٌ

Transliteration bal huwa qur'ānun majīdun

Kinyarwanda Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse,

Verse 22

فِى لَوْحٍ مَّحْفُوظٍۭ

Transliteration fī lawḥin maḥfūẓin

Kinyarwanda (Yanditse) ku rubaho rurinzwe (Lawuhul Mahfudh).

Read Surah Al-Buruj in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.