MyDugsiStart learning

Surah Al-Qamar in Kinyarwanda: translation and audio

Surah 54 · القمر · The Moon · 55 verses

Surah Al-Qamar verse by verse: the Arabic with a recitation you can repeat, the transliteration, and the Kinyarwanda translation by The Rwanda Muslims Association team. For the meaning of every word, see Surah Al-Qamar word by word in English.

Verse 1

ٱقْتَرَبَتِ ٱلسَّاعَةُ وَٱنشَقَّ ٱلْقَمَرُ

Transliteration iq'tarabati l-sāʿatu wa-inshaqqa l-qamaru

Kinyarwanda Igihe cy’imperuka kiregereje ndetse n’ukwezi kwarasadutse.

Verse 2

وَإِن يَرَوْا۟ ءَايَةً يُعْرِضُوا۟ وَيَقُولُوا۟ سِحْرٌ مُّسْتَمِرٌّ

Transliteration wa-in yaraw āyatan yuʿ'riḍū wayaqūlū siḥ'run mus'tamirrun

Kinyarwanda N’iyo (abahakanyi) babonye igitangaza, batera umugongo bakavuga bati “Ubu ni uburozi bugikomeje!”

Verse 3

وَكَذَّبُوا۟ وَٱتَّبَعُوٓا۟ أَهْوَآءَهُمْ ۚ وَكُلُّ أَمْرٍ مُّسْتَقِرٌّ

Transliteration wakadhabū wa-ittabaʿū ahwāahum wakullu amrin mus'taqirrun

Kinyarwanda Barahakanye banakurikira irari ryabo, kandi buri kintu kizagira iherezo.

Verse 4

وَلَقَدْ جَآءَهُم مِّنَ ٱلْأَنۢبَآءِ مَا فِيهِ مُزْدَجَرٌ

Transliteration walaqad jāahum mina l-anbāi mā fīhi muz'dajarun

Kinyarwanda Kandi rwose bagezweho n’inkuru zibabuza (gukora ibibi),

Verse 5

حِكْمَةٌۢ بَـٰلِغَةٌ ۖ فَمَا تُغْنِ ٱلنُّذُرُ

Transliteration ḥik'matun bālighatun famā tugh'ni l-nudhuru

Kinyarwanda (Izo nkuru ziri muri Qur’an) zuje ubushishozi buhebuje, ariko uko kubaburira nta cyo kwabamariye.

Verse 6

فَتَوَلَّ عَنْهُمْ ۘ يَوْمَ يَدْعُ ٱلدَّاعِ إِلَىٰ شَىْءٍ نُّكُرٍ

Transliteration fatawalla ʿanhum yawma yadʿu l-dāʿi ilā shayin nukurin

Kinyarwanda Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu kibi cyane (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka),

Verse 7

خُشَّعًا أَبْصَـٰرُهُمْ يَخْرُجُونَ مِنَ ٱلْأَجْدَاثِ كَأَنَّهُمْ جَرَادٌ مُّنتَشِرٌ

Transliteration khushaʿan abṣāruhum yakhrujūna mina l-ajdāthi ka-annahum jarādun muntashirun

Kinyarwanda Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), basohoka mu mva bameze nk’inzige zinyanyagiye.

Verse 8

مُّهْطِعِينَ إِلَى ٱلدَّاعِ ۖ يَقُولُ ٱلْكَـٰفِرُونَ هَـٰذَا يَوْمٌ عَسِرٌ

Transliteration muh'ṭiʿīna ilā l-dāʿi yaqūlu l-kāfirūna hādhā yawmun ʿasirun

Kinyarwanda Bihuta bagana uhamagara. Abahakanyi bazavuga bati “Uyu ni umunsi ugoye.”

Verse 9

۞ كَذَّبَتْ قَبْلَهُمْ قَوْمُ نُوحٍ فَكَذَّبُوا۟ عَبْدَنَا وَقَالُوا۟ مَجْنُونٌ وَٱزْدُجِرَ

Transliteration kadhabat qablahum qawmu nūḥin fakadhabū ʿabdanā waqālū majnūnun wa-uz'dujira

Kinyarwanda Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati “Ni umusazi”, ndetse aranamaganwa.

Verse 10

فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنِّى مَغْلُوبٌ فَٱنتَصِرْ

Transliteration fadaʿā rabbahu annī maghlūbun fa-intaṣir

Kinyarwanda Nuko asaba Nyagasani we (agira ati) “Rwose njye naneshejwe, ngaho tabara!”

Verse 11

فَفَتَحْنَآ أَبْوَٰبَ ٱلسَّمَآءِ بِمَآءٍ مُّنْهَمِرٍ

Transliteration fafataḥnā abwāba l-samāi bimāin mun'hamirin

Kinyarwanda Nuko dufungura amarembo y’ikirere, hamanuka amazi yisuka ari menshi.

Verse 12

وَفَجَّرْنَا ٱلْأَرْضَ عُيُونًا فَٱلْتَقَى ٱلْمَآءُ عَلَىٰٓ أَمْرٍ قَدْ قُدِرَ

Transliteration wafajjarnā l-arḍa ʿuyūnan fal-taqā l-māu ʿalā amrin qad qudira

Kinyarwanda Nuko isi tuyikuramo amasoko, maze amazi (yo mu nsi no hejuru) arahura ku bw’itegeko ryagenwe.

Verse 13

وَحَمَلْنَـٰهُ عَلَىٰ ذَاتِ أَلْوَٰحٍ وَدُسُرٍ

Transliteration waḥamalnāhu ʿalā dhāti alwāḥin wadusurin

Kinyarwanda Maze (Nuhu) tumutwara mu gikozwe mu mbaho n’imisumari (inkuge).

Verse 14

تَجْرِى بِأَعْيُنِنَا جَزَآءً لِّمَن كَانَ كُفِرَ

Transliteration tajrī bi-aʿyuninā jazāan liman kāna kufira

Kinyarwanda Cyagendaga (hejuru y’amazi) tugihanze amaso; (ibyo) biba igihembo cy’uwo bahakanye.

Verse 15

وَلَقَد تَّرَكْنَـٰهَآ ءَايَةً فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Transliteration walaqad taraknāhā āyatan fahal min muddakirin

Kinyarwanda Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

Verse 16

فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Transliteration fakayfa kāna ʿadhābī wanudhuri

Kinyarwanda Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

Verse 17

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Transliteration walaqad yassarnā l-qur'āna lildhik'ri fahal min muddakirin

Kinyarwanda Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

Verse 18

كَذَّبَتْ عَادٌ فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Transliteration kadhabat ʿādun fakayfa kāna ʿadhābī wanudhuri

Kinyarwanda Aba Adi bahinyuye (Intumwa yabo Hudu); mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

Verse 19

إِنَّآ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ رِيحًا صَرْصَرًا فِى يَوْمِ نَحْسٍ مُّسْتَمِرٍّ

Transliteration innā arsalnā ʿalayhim rīḥan ṣarṣaran fī yawmi naḥsin mus'tamirrin

Kinyarwanda Mu by’ukuri twaboherereje inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha ku munsi w’amakuba akomeye,

Verse 20

تَنزِعُ ٱلنَّاسَ كَأَنَّهُمْ أَعْجَازُ نَخْلٍ مُّنقَعِرٍ

Transliteration tanziʿu l-nāsa ka-annahum aʿjāzu nakhlin munqaʿirin

Kinyarwanda Uterura abantu bakamera nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe.

Verse 21

فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Transliteration fakayfa kāna ʿadhābī wanudhuri

Kinyarwanda Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

Verse 22

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Transliteration walaqad yassarnā l-qur'āna lildhik'ri fahal min muddakirin

Kinyarwanda Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

Verse 23

كَذَّبَتْ ثَمُودُ بِٱلنُّذُرِ

Transliteration kadhabat thamūdu bil-nudhuri

Kinyarwanda Aba Thamudi bahinyuye kuburira (kwacu)

Verse 24

فَقَالُوٓا۟ أَبَشَرًا مِّنَّا وَٰحِدًا نَّتَّبِعُهُۥٓ إِنَّآ إِذًا لَّفِى ضَلَـٰلٍ وَسُعُرٍ

Transliteration faqālū abasharan minnā wāḥidan nattabiʿuhu innā idhan lafī ḍalālin wasuʿurin

Kinyarwanda Nuko baravuga bati “Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi!”

Verse 25

أَءُلْقِىَ ٱلذِّكْرُ عَلَيْهِ مِنۢ بَيْنِنَا بَلْ هُوَ كَذَّابٌ أَشِرٌ

Transliteration a-ul'qiya l-dhik'ru ʿalayhi min bayninā bal huwa kadhābun ashirun

Kinyarwanda Ese ubu koko urwibutso ni we wenyine muri twe rwahawe? Ahubwo we ni umubeshyi akaba n’umwibone.

Verse 26

سَيَعْلَمُونَ غَدًا مَّنِ ٱلْكَذَّابُ ٱلْأَشِرُ

Transliteration sayaʿlamūna ghadan mani l-kadhābu l-ashiru

Kinyarwanda Bidatinze bazamenya umubeshyi w’umwibone uwo ari we.

Verse 27

إِنَّا مُرْسِلُوا۟ ٱلنَّاقَةِ فِتْنَةً لَّهُمْ فَٱرْتَقِبْهُمْ وَٱصْطَبِرْ

Transliteration innā mur'silū l-nāqati fit'natan lahum fa-ir'taqib'hum wa-iṣ'ṭabir

Kinyarwanda Tugiye kuboherereza ingamiya (y’ingore) kugira ngo tubagerageze; bityo bagenzure unabihanganire.

Verse 28

وَنَبِّئْهُمْ أَنَّ ٱلْمَآءَ قِسْمَةٌۢ بَيْنَهُمْ ۖ كُلُّ شِرْبٍ مُّحْتَضَرٌ

Transliteration wanabbi'hum anna l-māa qis'matun baynahum kullu shir'bin muḥ'taḍarun

Kinyarwanda Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira na yo (ingamiya); buri wese azajya agira igihe cye cyo kuyanywaho.

Verse 29

فَنَادَوْا۟ صَاحِبَهُمْ فَتَعَاطَىٰ فَعَقَرَ

Transliteration fanādaw ṣāḥibahum fataʿāṭā faʿaqara

Kinyarwanda Ariko bahamagaye mugenzi wabo (afata inkota) arayica.

Verse 30

فَكَيْفَ كَانَ عَذَابِى وَنُذُرِ

Transliteration fakayfa kāna ʿadhābī wanudhuri

Kinyarwanda Mbega uko ibihano byanjye no kuburira kwanjye byari bimeze!

Verse 31

إِنَّآ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ صَيْحَةً وَٰحِدَةً فَكَانُوا۟ كَهَشِيمِ ٱلْمُحْتَظِرِ

Transliteration innā arsalnā ʿalayhim ṣayḥatan wāḥidatan fakānū kahashīmi l-muḥ'taẓiri

Kinyarwanda Mu by’ukuri twaboherereje urusaku rumwe gusa, maze bamera nk’ibyatsi byumye byaribaswe.

Verse 32

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Transliteration walaqad yassarnā l-qur'āna lildhik'ri fahal min muddakirin

Kinyarwanda Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

Verse 33

كَذَّبَتْ قَوْمُ لُوطٍۭ بِٱلنُّذُرِ

Transliteration kadhabat qawmu lūṭin bil-nudhuri

Kinyarwanda Abantu ba Lutwi bahinyuye kuburira (kwacu),

Verse 34

إِنَّآ أَرْسَلْنَا عَلَيْهِمْ حَاصِبًا إِلَّآ ءَالَ لُوطٍ ۖ نَّجَّيْنَـٰهُم بِسَحَرٍ

Transliteration innā arsalnā ʿalayhim ḥāṣiban illā āla lūṭin najjaynāhum bisaḥarin

Kinyarwanda Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera,

Verse 35

نِّعْمَةً مِّنْ عِندِنَا ۚ كَذَٰلِكَ نَجْزِى مَن شَكَرَ

Transliteration niʿ'matan min ʿindinā kadhālika najzī man shakara

Kinyarwanda (Ibyo twabikoze) ku bw’ingabire ziduturutseho. Uko ni ko duhemba ushimira.

Verse 36

وَلَقَدْ أَنذَرَهُم بَطْشَتَنَا فَتَمَارَوْا۟ بِٱلنُّذُرِ

Transliteration walaqad andharahum baṭshatanā fatamāraw bil-nudhuri

Kinyarwanda Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya kuri uko kuburira (kwacu).

Verse 37

وَلَقَدْ رَٰوَدُوهُ عَن ضَيْفِهِۦ فَطَمَسْنَآ أَعْيُنَهُمْ فَذُوقُوا۟ عَذَابِى وَنُذُرِ

Transliteration walaqad rāwadūhu ʿan ḍayfihi faṭamasnā aʿyunahum fadhūqū ʿadhābī wanudhuri

Kinyarwanda Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) “Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)!”

Verse 38

وَلَقَدْ صَبَّحَهُم بُكْرَةً عَذَابٌ مُّسْتَقِرٌّ

Transliteration walaqad ṣabbaḥahum buk'ratan ʿadhābun mus'taqirrun

Kinyarwanda Kandi rwose twabazindukirije mu bihano bikomeza (kuzageza ku munsi w’imperuka).

Verse 39

فَذُوقُوا۟ عَذَابِى وَنُذُرِ

Transliteration fadhūqū ʿadhābī wanudhuri

Kinyarwanda Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no ku byo najyaga mbaburira!

Verse 40

وَلَقَدْ يَسَّرْنَا ٱلْقُرْءَانَ لِلذِّكْرِ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Transliteration walaqad yassarnā l-qur'āna lildhik'ri fahal min muddakirin

Kinyarwanda Kandi rwose Qur’an twarayoroheje kugira ngo ibe urwibutso. Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

Verse 41

وَلَقَدْ جَآءَ ءَالَ فِرْعَوْنَ ٱلنُّذُرُ

Transliteration walaqad jāa āla fir'ʿawna l-nudhuru

Kinyarwanda Kandi rwose kuburira (kwanjye) kwageze ku bantu ba Farawo,

Verse 42

كَذَّبُوا۟ بِـَٔايَـٰتِنَا كُلِّهَا فَأَخَذْنَـٰهُمْ أَخْذَ عَزِيزٍ مُّقْتَدِرٍ

Transliteration kadhabū biāyātinā kullihā fa-akhadhnāhum akhdha ʿazīzin muq'tadirin

Kinyarwanda Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.

Verse 43

أَكُفَّارُكُمْ خَيْرٌ مِّنْ أُو۟لَـٰٓئِكُمْ أَمْ لَكُم بَرَآءَةٌ فِى ٱلزُّبُرِ

Transliteration akuffārukum khayrun min ulāikum am lakum barāatun fī l-zuburi

Kinyarwanda Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)?

Verse 44

أَمْ يَقُولُونَ نَحْنُ جَمِيعٌ مُّنتَصِرٌ

Transliteration am yaqūlūna naḥnu jamīʿun muntaṣirun

Kinyarwanda Cyangwa (abo bahakanyi) baravuga bati “Twe turi benshi dushyize hamwe, dushoboye kwitabara!”

Verse 45

سَيُهْزَمُ ٱلْجَمْعُ وَيُوَلُّونَ ٱلدُّبُرَ

Transliteration sayuh'zamu l-jamʿu wayuwallūna l-dubura

Kinyarwanda Nyamara abo bishyize hamwe bazatsindwa banayabangire ingata.

Verse 46

بَلِ ٱلسَّاعَةُ مَوْعِدُهُمْ وَٱلسَّاعَةُ أَدْهَىٰ وَأَمَرُّ

Transliteration bali l-sāʿatu mawʿiduhum wal-sāʿatu adhā wa-amarru

Kinyarwanda Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura.

Verse 47

إِنَّ ٱلْمُجْرِمِينَ فِى ضَلَـٰلٍ وَسُعُرٍ

Transliteration inna l-muj'rimīna fī ḍalālin wasuʿurin

Kinyarwanda Mu by’ ukuri, inkozi z’ibibi ziri mu buyobe (hano ku isi) kandi zizahanishwa umuriro utwika!

Verse 48

يَوْمَ يُسْحَبُونَ فِى ٱلنَّارِ عَلَىٰ وُجُوهِهِمْ ذُوقُوا۟ مَسَّ سَقَرَ

Transliteration yawma yus'ḥabūna fī l-nāri ʿalā wujūhihim dhūqū massa saqara

Kinyarwanda Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve igihano cy’umuriro.”

Verse 49

إِنَّا كُلَّ شَىْءٍ خَلَقْنَـٰهُ بِقَدَرٍ

Transliteration innā kulla shayin khalaqnāhu biqadarin

Kinyarwanda Mu by’ukuri buri kintu twakiremye ku rugero twagennye (igeno ryacyo).

Verse 50

وَمَآ أَمْرُنَآ إِلَّا وَٰحِدَةٌ كَلَمْحٍۭ بِٱلْبَصَرِ

Transliteration wamā amrunā illā wāḥidatun kalamḥin bil-baṣari

Kinyarwanda Kandi itegeko ryacu ni (ijambo) rimwe; (ryihuta) nko guhumbya no guhumbura.

Verse 51

وَلَقَدْ أَهْلَكْنَآ أَشْيَاعَكُمْ فَهَلْ مِن مُّدَّكِرٍ

Transliteration walaqad ahlaknā ashyāʿakum fahal min muddakirin

Kinyarwanda Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)?

Verse 52

وَكُلُّ شَىْءٍ فَعَلُوهُ فِى ٱلزُّبُرِ

Transliteration wakullu shayin faʿalūhu fī l-zuburi

Kinyarwanda Kandi buri kintu cyose bakoze cyandikwaga mu bitabo (by’ibikorwa byabo).

Verse 53

وَكُلُّ صَغِيرٍ وَكَبِيرٍ مُّسْتَطَرٌ

Transliteration wakullu ṣaghīrin wakabīrin mus'taṭarun

Kinyarwanda Na buri kintu, cyaba gito cyangwa kinini, kiranditse.

Verse 54

إِنَّ ٱلْمُتَّقِينَ فِى جَنَّـٰتٍ وَنَهَرٍ

Transliteration inna l-mutaqīna fī jannātin wanaharin

Kinyarwanda Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’imigezi (Ijuru),

Verse 55

فِى مَقْعَدِ صِدْقٍ عِندَ مَلِيكٍ مُّقْتَدِرٍۭ

Transliteration fī maqʿadi ṣid'qin ʿinda malīkin muq'tadirin

Kinyarwanda Mu byicaro by’icyubahiro, hafi y’Umwami, Ushobora byose.

Read Surah Al-Qamar in another language

All languages

All 114 surahs in Kinyarwanda: the Qur’an in Kinyarwanda.

Learn it in MyDugsi

Kinyarwanda translation: The Rwanda Muslims Association team, from Quran.com. Transliteration: Quran.com. Recitation: Mishary Alafasy, from EveryAyah.com. MyDugsi is a learning aid, not a replacement for a qualified teacher.